Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iyigishe amahame mbwirizamuco ya gikristo kandi uyigishe abandi

Iyigishe amahame mbwirizamuco ya gikristo kandi uyigishe abandi

Iyigishe amahame mbwirizamuco ya gikristo kandi uyigishe abandi

“Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha?”​—ABAROMA 2:21.

1, 2. Ni izihe mpamvu ufite zituma wifuza kwiga Bibiliya?

UFITE impamvu nyinshi zituma wiga Ijambo ry’Imana. Birashoboka ko wifuza kumenya ibintu by’ukuri birikubiyemo—haba ku bihereranye n’abantu, ibintu byabayeho, ahantu byabereye n’ibindi. Wifuza kumenya inyigisho z’ukuri, zihabanye n’ibinyoma by’amadini, urugero nk’inyigisho y’Ubutatu cyangwa y’umuriro utazima (Yohana 8:32). Nanone kandi, wagombye kwifuza kumenya Yehova neza kurushaho kugira ngo urusheho kumera nka we kandi ugendere imbere ye mu buryo burangwa no gukiranuka.—1 Abami 15:4, 5.

2 Impamvu ifitanye isano n’iyo kandi y’ingenzi ituma ugomba kwiga Ijambo ry’Imana, ni ukugira ngo ugire ibigukwiriye byose kugira ngo wigishe abandi—abo ukunda, abo muziranye, ndetse n’abo mutaziranye rwose. Ku Bakristo b’ukuri, kubikora si ibintu bishingiye ku mahitamo yabo gusa. Yesu yabwiye abigishwa be ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.”—Matayo 28:19, 20.

3, 4. Kuki bikwiriye ko wigisha nk’uko Yesu yabitegetse?

3 Kwiga Bibiliya ufite icyifuzo cyo kwigisha abandi, ni ibintu byiyubashye kandi bishobora kuba isoko yo kunyurwa mu buryo burambye. Kuva kera, kwigisha byari umwuga wubahwa. Igitabo cyitwa Encarta Encyclopedia kigira kiti “mu Bayahudi, abantu bakuru benshi babonaga ko abigisha bari abantu bayobora ku gakiza kandi bateraga abana inkunga yo kubaha abarimu babo, ndetse kuruta uko bubahaga ababyeyi babo.” Birakwiriye mu buryo bwihariye ko Abakristo biyigisha binyuriye mu kwiga Bibiliya, hanyuma bakigisha abandi.

4 “Abantu bakora umwuga wo kwigisha baragenda barushaho kuba benshi cyane kuruta uko bimeze ku yindi myuga iyo ari yo yose. Abagabo n’abagore bagera hafi kuri miriyoni 48 ku isi ni abigisha” (Byavuye mu gitabo cyitwa The World Book Encyclopedia). Umwarimu wigisha mu mashuri asanzwe, afite inshingano yo kwigisha abakiri bato, kandi ashobora kubagiraho ingaruka mu gihe cy’imyaka myinshi izaza. Ndetse byagira ingaruka zikomeye cyane mu gihe waba wubahirije itegeko ryatanzwe na Yesu ryo kwigisha abandi; inyigisho ubigisha zishobora kugira ingaruka ku mibereho yabo y’iteka. Ibyo intumwa Pawulo yabitsindagirije ubwo yateraga Timoteyo inkunga igira iti ‘wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva’ (1 Timoteyo 4:16). Ni koko, inyigisho wigisha zifitanye isano no kubona agakiza.

5. Kuki inyigisho za Gikristo ari izo mu rwego rwo hejuru cyane?

5 Kwiyigisha hanyuma ukigisha abandi, ni ibintu wemererwa n’Isoko y’ikirenga, ni ukuvuga Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, kandi ni na we ubiyobora. Ibyo ubwabyo bituma uwo mwuga wo kwigisha uba uwo mu rwego rwo hejuru cyane kuruta undi murimo uwo ari wo wose wo kwigisha mu mashuri y’isi, yaba ayo kwigisha amasomo y’ibanze, ubuhanga umuntu akoresha mu kazi, ndetse n’inzego zihariye z’iby’ubuvuzi. Kwigisha k’Umukristo bisaba ko umwigishwa yiga we ubwe agamije kugira ngo yigane Umwana w’Imana, Kristo Yesu, kandi ngo yigishe abandi kubigenza batyo.—Yohana 15:10.

Kuki Ugomba Kwiyigisha?

6, 7. (a) Kuki tugomba kubanza kwiyigisha? (b) Ni mu buhe buryo Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bananiwe kuba abigisha?

6 Kuki bivugwa ko tugomba kubanza kwiyigisha? Mu by’ukuri, ntidushobora kwigisha abandi mu buryo bukwiriye niba tutarabanje kwiyigisha. Ibyo Pawulo yabitsindagirije mu mirongo ikangura ibitekerezo yari ifite icyo yasobanuraga ku Bayahudi bariho icyo gihe, ariko kandi ikaba ifite ubutumwa bw’ingenzi cyane bugenewe Abakristo bo muri iki gihe. Pawulo yarabajije ati “mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? Ko uvuga ngo ‘ntugasambane,’ nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero [“wiba ibyo mu nsengero,” NW ]? Ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura?”—Abaroma 2:21-23.

7 Pawulo yakoresheje ibibazo bikangura ibitekerezo agaragaza ibikorwa bibiri bibi byavuzwe mu buryo butaziguye mu Mategeko Icumi, ari byo ibi: ntukibe, kandi ntugasambane (Kuva 20:14, 15). Abayahudi bamwe na bamwe bo mu gihe cya Pawulo, bumvaga batewe ishema n’uko bari bafite Amategeko y’Imana. Bari ‘barigishijwe iby’amategeko, bakizigira yuko ari abarandasi b’impumyi, n’umucyo w’abari mu mwijima, n’abigisha b’abana’ (Abaroma 2:17-20). Nyamara kandi, bamwe bari indyarya kubera ko bibaga cyangwa bagasambana rwihishwa. Ibyo byateshaga agaciro Amategeko hamwe n’Uwayashyizeho uba mu ijuru. Ushobora kubona ko batari bujuje ibisabwa na busa kugira ngo bigishe abandi; mu by’ukuri, na bo ubwabo ntibiyigishaga.

8. Ni gute Abayahudi bamwe na bamwe bo mu gihe cya Pawulo bashobora kuba barimo ‘biba ibyo mu nsengero’?

8 Pawulo yavuze ibihereranye no kwiba ibyo mu nsengero. Mbese, haba hari Abayahudi bibaga ibyo mu rusengero koko? Ni iki Pawulo yerekezagaho? Mu by’ukuri, kubera ko nta byinshi tuzi ku bihereranye n’uwo murongo, ntidushobora kwemeza tudashidikanya ku birebana n’uko Abayahudi bamwe na bamwe ‘bibaga ibyo mu nsengero.’ Mbere y’aho, umwanditsi w’umudugudu wa Efeso yari yavuze ko bagenzi ba Pawulo “batibye ibyo mu rusengero,” bikaba bigaragaza ko nibura hari abantu batekerezaga ko Abayahudi bashobora kuba barabikoraga (Ibyakozwe 19:29-37). Mbese, baba bo ubwabo barakoreshaga cyangwa baracuruzaga ibikoresho by’agaciro byaturukaga mu nsengero za gipagani, byabaga byarasahuwe n’ababanesheje cyangwa abafana b’abanyedini b’Abayahudi? Dukurikije Amategeko y’Imana, izahabu n’ifeza zabaga zikozwemo ibigirwamana zagombaga gutwikwa; nta muntu wazijyanaga kugira ngo azikoreshe (Gutegeka 7:25). * Ku bw’ibyo, Pawulo ashobora kuba yarerekezaga ku Bayahudi basuzuguraga itegeko ry’Imana maze bagakoresha cyangwa bagashakira inyungu ku bikoresho byabaga byakuwe mu nsengero z’abapagani.

9. Ni ibihe bikorwa bibi byerekeranye n’urusengero rw’i Yerusalemu byashoboraga gufatwa nk’aho ari kimwe no kwiba ibyo mu rusengero?

9 Ku rundi ruhande, Josèphe yavuze ibihereranye n’amahano yabereye i Roma yari yakozwe n’Abayahudi bane, uwari uri ku isonga akaba yari umwigisha w’Amategeko. Abo Bayahudi bane bemeje umugore w’Umuroma, akaba yari yarahindukiriye idini rya Kiyahudi, ko agomba kubaha zahabu hamwe n’ibindi bintu by’agaciro, bikaba amaturo yo gushyirwa mu rusengero rw’i Yerusalemu. Mu gihe yari amaze kuzibashyikiriza, bashoye iyo mari mu nyungu zabo ubwabo—mu buryo runaka bakaba barabaye nk’ababyibye mu rusengero. * Abandi bo bari barimo biba ibyo mu rusengero rw’Imana mu buryo runaka, binyuriye mu gutamba ibitambo by’amatungo afite inenge, kandi barimo bateza imbere ubucuruzi burangwa n’umururumba bwakorerwaga mu rugo rw’urusengero, bityo bagahindura urusengero ‘isenga y’abambuzi.’—Matayo 21:12, 13; Malaki 1:12-14; 3:8, 9.

Igisha Amahame Mbwirizamuco ya Gikristo

10. Ni ikihe kintu cy’ingenzi gikubiye mu magambo ya Pawulo yanditswe mu Baroma 2:21-23 tutagombye kwirengagiza?

10 Uko ibikorwa byo mu kinyejana cya mbere byari bifitanye isano no kwiba, gusambana no kwiba ibyo mu nsengero Pawulo yerekezagaho byaba biri kose, ntitukirengagize ikintu cy’ingenzi amagambo ye yerekezagaho. Yarabajije ati “mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha?” Birashishikaje kuba ingero Pawulo yavuze aha ngaha zari zifitanye isano n’umuco. Aha ngaha iyo ntumwa ntiyibanze ku nyigisho za Bibiliya cyangwa ku mateka. Igikorwa cyo kwiyigisha no kwigisha abandi Pawulo yerekezagaho, cyari gifitanye isano n’amahame mbwirizamuco ya Gikristo.

11. Kuki wagombye kwitondera amahame mbwirizamuco ya Gikristo mu gihe wiga Ijambo ry’Imana?

11 Kugira ngo twiyerekezeho isomo tuvana mu Baroma 2:21-23, byumvikanisha ko tugomba kwiga amahame mbwirizamuco ya Gikristo yo mu Ijambo ry’Imana, tugakora ibihuje n’ibyo twiga, hanyuma tukigisha abandi kubigenza batyo. Ku bw’ibyo rero, mu gihe wiga Bibiliya, ba maso kugira ngo utahure ibintu bigaragaza amahame ya Yehova, ari na yo amahame mbwirizamuco ya Gikristo nyakuri yakomotseho. Tekereza ku nama no ku masomo usanga muri Bibiliya. Hanyuma, gira ubutwari bwo gushyira mu bikorwa ibyo wiga. Kandi kubikora bisaba ubutwari rwose hamwe no kwiyemeza. Biroroshye ko abantu badatunganye bihagararaho, bagahimba impamvu z’urwitwazo zituma imimerere runaka yatumye cyangwa yabasabye kwirengagiza amahame mbwirizamuco ya Gikristo mu bintu runaka. Wenda Abayahudi Pawulo yavuze bari bamenyereye gukoresha bene iyo mitekerereze y’ubucakura yabaga igamije gupfobya cyangwa kuyobya abandi. Ariko kandi, amagambo ya Pawulo agaragaza ko amahame mbwirizamuco ya Gikristo atagomba gupfobywa cyangwa ngo abe yakwirengagizwa hakurikijwe amahitamo y’umuntu ku giti cye.

12. Ni gute imyifatire myiza cyangwa kwitwara nabi bigira ingaruka kuri Yehova Imana, kandi se, kuki ari iby’ingirakamaro kuzirikana ibyo bintu?

12 Iyo ntumwa yatsindagirije impamvu y’ibanze ituma wiga kandi ugashyira mu bikorwa amahame mbwirizamuco ubona muri Bibiliya. Imyifatire mibi y’Abayahudi yagiraga ingaruka ku kuntu abandi babonaga Yehova: “ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura? Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu” (Abaroma 2:23, 24). Ni na ko byagenda muri iki gihe: turamutse twirengagije amahame mbwirizamuco ya Gikristo, twatesha agaciro Isoko yayo. Ku rundi ruhande, nitwizirika ubutanamuka ku mahame y’Imana, bizatuma ibonwa neza, kandi biyiheshe icyubahiro (Yesaya 52:5; Ezekiyeli 36:20). Kumenya ibyo bizatuma ukomera ku cyemezo wafashe mu gihe uzaba uhuye n’ibishuko, cyangwa ugeze mu mimerere ituma bisa n’aho kwirengagiza amahame mbwirizamuco ya Gikristo ari byo byoroshye cyangwa ko ari bwo buryo bwo gukora ibintu bukunogeye cyane kuruta ubundi. Byongeye kandi, amagambo ya Pawulo atwigisha ikindi kintu. Uretse kuba wowe ubwawe uzi ko imyifatire yawe igira ingaruka ku kuntu abandi babona Imana, mu gihe wigisha abandi, jya ubafasha kubona ko, uko bashyira mu bikorwa amahame mbwirizamuco barimo biga, bizagira ingaruka ku kuntu abandi babona Yehova. Nta bwo ari uko gusa amahame mbwirizamuco ya Gikristo atuma umuntu agira ibyishimo mu mibereho ye kandi akarinda ubuzima bwe. Nanone, agira ingaruka ku kuntu abandi babona Uwashyizeho ayo mahame mbwirizamuco kandi akaba ayashyigikira.—Zaburi 74:10; Yakobo 3:17.

13. (a) Ni gute Bibiliya idufasha ku birebana n’amahame mbwirizamuco? (b) Tanga igitekerezo cy’ingenzi gikubiye mu nama iboneka mu 1 Abatesalonike 4:3-7.

13 Amahame mbwirizamuco nanone agira ingaruka ku bandi bantu. Ibyo ushobora kubibonera ku ngero zo mu Ijambo ry’Imana zigaragaza agaciro ko gushyira mu bikorwa amahame mbwirizamuco y’Imana n’ingaruka zituruka ku kuyirengagiza (Itangiriro 39:1-9, 21; Yosuwa 7:1-25). Nanone kandi, ushobora kubona inama itaziguye ku bihereranye n’umuco, igira iti “icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana; ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, wezwe, ufite icyubahiro, mudatwarwa n’irari ryo kurigira, nk’abapagani batazi Imana: kandi ngo umuntu wese areke kurengēra, cyangwa kuriganya [“kwangiza cyangwa kurengera uburenganzira bwa,” NW ] mwene se kuri ibyo; . . . Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.”—1 Abatesalonike 4:3-7.

14. Ni iki ushobora kwibaza ku bihereranye n’inama iboneka mu 1 Abatesalonike 4:3-7?

14 Hafi buri muntu uwo ari we wese ahereye kuri iyi mirongo, ashobora kubona ko ubusambanyi burenga ku mahame mbwirizamuco ya Gikristo. Nyamara kandi, ushobora kurushaho gusobanukirwa mu buryo bwimbitse iyo mirongo. Imirongo imwe n’imwe iba ikubiyemo uburyo bwatuma tuyiga kandi tukayitekerezaho mu buryo bwimbitse, bityo tukarushaho kuyigiraho ubumenyi bwimbitse. Urugero, ushobora gutekereza ku cyo Pawulo yashakaga kumvikanisha ubwo yavugaga ko umuntu usambanye aba ‘yangije cyangwa arengereye uburenganzira bwa mwene se.’ Ni ubuhe burenganzira buvugwa aha, kandi se, ni gute kurushaho kubisobanukirwa byarushaho kudutera inkunga yo gukomeza kubahiriza amahame mbwirizamuco ya Gikristo? Ni gute ibyo uzageraho muri ubwo bushakashatsi byarushaho gutuma ugira ibigukwiriye byose kugira ngo wigishe abandi kandi ubafashe kubaha Imana?

Iyigishe Kugira ngo Wigishe Abandi

15. Ni ibihe bikoresho wakwifashisha kugira ngo wiyigishe mu gihe cy’icyigisho cya bwite?

15 Abahamya ba Yehova bafite ibikoresho bifashisha kugira ngo bakore ubushakashatsi ku bibazo bagenda bahura na byo mu gihe biga, kugira ngo biyigishe bo ubwabo cyangwa bigishe abandi. Igikoresho kimwe bafite kiboneka mu ndimi nyinshi, ni Index des publications de la Société Watch Tower. Niba ushobora kukibona, ushobora kucyifashisha kugira ngo ubone ibyo uba ukeneye kumenya ubikuye mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’Abahamya ba Yehova. Ushobora gushakashaka uhereye ku ngingo yavuzwe cyangwa ku rutonde rw’imirongo ya Bibiliya. Ikindi gikoresho Abahamya ba Yehova bafite mu ndimi nyinshi z’ingenzi, ni ububiko bw’ibitabo bwitwa Watchtower Library. Iyo porogaramu yashyizwe muri orudinateri ku idisiki itsitse, igizwe n’ibitabo byinshi mu buryo bwa elegitoroniki. Iyo porogaramu ituma umuntu ashobora gukora ubushakashatsi ku mitwe runaka no ku bisobanuro byagiye bitangwa ku mirongo y’Ibyanditswe. Niba ushobora kubona kimwe muri ibyo bikoresho cyangwa byombi, bikoreshe buri gihe mu gihe wiga Ijambo ry’Imana ufite intego yo kwigisha abandi.

16, 17. (a) Ni hehe wabona ibisobanuro byigisha ku bihereranye n’uburenganzira buvugwa mu 1 Abatesalonike 4:6? (b) Ni mu buhe buryo ubusambanyi bushobora kurengera uburenganzira bw’abandi?

16 Reka dufate urugero rwavuzwe haruguru, mu 1 Abatesalonike 4:3-7. Havutse ikibazo cyo kumenya ibihereranye n’uburenganzira. Uburenganzira bwa nde? Kandi se, ni gute ubwo burenganzira bwashoboraga kurengerwa? Wifashishije ibyo bikoresho by’imfashanyigisho, ushobora wenda kubona ibisobanuro bitari bike bituma wiyumvisha iyo mirongo, ndetse ukanamenya uburenganzira Pawulo yavugaga. Ibyo bisobanuro ushobora kubisoma mu bitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 920-921; La paix et la sécurité véritables: comment est-ce possible?, ku ipaji ya 145; no mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1989, ku ipaji ya 31.—Mu Gifaransa.

17 Nukomeza icyo cyigisho, uzibonera ko izo nyandiko zigaragaza ukuntu amagambo ya Pawulo ari ukuri. Umusambanyi acumura ku Mana kandi akitegeza indwara (1 Abakorinto 6:18, 19; Abaheburayo 13:4). Umugabo usambana arengera uburenganzira bunyuranye bw’umugore akorana na we icyaha. Amuvutsa igihagararo cyo kuba umuntu utanduye mu by’umuco no kugira umutimanama ukeye. Niba uwo muntu atarashaka, uwo mugabo aba arengereye uburenganzira bwe bwo kuzageza igihe cyo gushaka akiri isugi, kandi aba arengereye uburenganzira bw’umugabo uzamushaka bwo kuba yiteze kuzasanga ari isugi. Ababaza ababyeyi b’uwo mugore n’umugabo we niba yarashatse. Uwo mugabo wiyandaritse avutsa umuryango we uburenganzira bwawo bwo kugira izina ryiza mu bihereranye n’umuco. Niba ari umwe mu bagize itorero rya Gikristo, araritukisha, akarishyiraho ikizinga.—1 Abakorinto 5:1.

18. Ni gute wungukirwa n’icyigisho cya Bibiliya ku birebana n’amahame mbwirizamuco ya Gikristo?

18 Mbese, ibyo bisobanuro bitangwa ku burenganzira ntibituma urushaho gusobanukirwa uwo murongo? Kwiga muri ubwo buryo ni iby’agaciro rwose. Mu gihe ukomeza icyigisho cyawe, uba urimo wiyigisha. Uzagenda urushaho kwiyumvisha ukuri k’ubutumwa bw’Imana n’ukuntu bugira ingaruka zikomeye. Urushaho gushimangira icyemezo wafashe cyo kwizirika ubutanamuka ku mahame mbwirizamuco ya Gikristo, uko ikigeragezo cyakugeraho cyaba kiri kose. Kandi tekereza ukuntu ushobora kuba umwigisha ugira ingaruka nziza kurushaho! Urugero, mu gihe wigisha abandi ukuri kwa Bibiliya, ushobora kubafasha kurushaho gusobanukirwa ibivugwa mu 1 Abatesalonike 4:3-7, ugatuma barushaho kwiyumvisha amahame mbwirizamuco ya Gikristo no kumenya agaciro kayo. Nguko uko icyigisho cyawe gishobora kugufasha, wowe hamwe n’abandi benshi, guhesha Imana icyubahiro. Kandi dore tuvuze urugero rumwe gusa, tuvanye mu rwandiko Pawulo yandikiye Abatesalonike. Hari ibindi bintu byinshi bigize amahame mbwirizamuco ya Gikristo, kandi nanone hari izindi ngero nyinshi zo muri Bibiliya hamwe n’inama, ushobora kwiga, ukabishyira mu bikorwa kandi ukabyigisha abandi.

19. Kuki ari iby’ingenzi ko wizirika ubutanamuka ku mahame mbwirizamuco ya Gikristo?

19 Nta wakwirirwa ashidikanya ku bihereranye no kuba gukomeza kugendera ku mahame mbwirizamuco ya Gikristo ari iby’ubwenge. Muri Yakobo 3:17 havuga ko “ubwenge buva mu ijuru,” buturuka kuri Yehova Imana ubwe, ‘irya mbere buboneye.’ Ibyo byumvikanisha neza ko tugomba gukurikiza amahame mbwirizamuco y’Imana. Mu by’ukuri, Yehova asaba ko abamuhagararira mu kwigisha Bibiliya bo ubwabo baba intangarugero mu bihereranye no kuba abantu ‘baboneye’ (1 Timoteyo 4:12). Imibereho y’abigishwa ba mbere, urugero nka Pawulo na Timoteyo, igaragaza ko bari indakemwa; birindaga ibikorwa by’ubwiyandarike, ndetse ku buryo Pawulo yanditse ati “gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk’uko bikwiriye abera: cyangwa ibiteye isoni, cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi.”—Abefeso 5:3, 4.

20, 21. Kuki wemeranya n’amagambo intumwa Yohana yanditse muri 1 Yohana 5:3?

20 Nubwo amahame mbwirizamuco aboneka mu Ijambo ry’Imana asobanutse kandi akaba agusha ku ngingo, si umutwaro ushengura. Ibyo byari bizwi neza na Yohana, intumwa yaramye kurusha izindi. Ashingiye ku byo yari yariboneye mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, yari azi ko amahame mbwirizamuco ya Gikristo adateza akaga. Ahubwo, yagaragaye ko ari meza rwose, ko ari ingirakamaro kandi ko ahesha ingororano. Ibyo Yohana yabitsindagirije ubwo yandikaga ati ‘gukunda Imana ni uku, ni uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya.’—1 Yohana 5:3.

21 Icyakora, zirikana ko Yohana atagaragaje ko kumvira Imana dukurikiza amahame mbwirizamuco ya Gikristo ari bwo buryo bwiza cyane bwo kubaho bitewe n’uko gusa biturinda kugerwaho n’ingorane, n’ingaruka mbi zo kutayakurikiza. Yagaragaje uburyo bukwiriye twagombye kubonamo ibihereranye no kumvira Imana, yemeza mbere na mbere ko kubahiriza amahame mbwirizamuco ya Gikristo ari ikimenyetso kigaragaza urukundo dukunda Yehova Imana, ko ari uburyo bw’agaciro tuba tubonye bwo kumugaragariza ko tumukunda. Mu by’ukuri, kwiyigisha gukunda Imana cyangwa kubyigisha abandi, bisaba ko twemera kandi tugashyira mu bikorwa amahame yayo yo mu rwego rwo hejuru. Ni koko, bisobanura kwiyigisha kubahiriza amahame mbwirizamuco ya Gikristo twe ubwacu, kandi tukabyigisha abandi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Nubwo Josèphe yari arimo agaragaza ko Abayahudi batubahukaga ibintu byera, yongeye gusubira mu itegeko ry’Imana muri aya magambo ngo ‘ntihakagire utuka imana zisengwa n’abantu bo mu yindi midugudu, cyangwa ngo yibe ibyo mu nsengero z’abanyamahanga, cyangwa ngo ajyane ubutunzi bweguriwe imana iyo ari yo yose.’​—Byavuye mu gitabo cyitwa Jewish Antiquities, Igitabo cya 4, igice cya 8, paragarafu ya 10.

^ par. 9 Byavuye mu gitabo cyitwa Jewish Antiquities, Igitabo cya 18, igice cya 3, paragarafu ya 5.

Mbese, Uribuka?

• Kuki tugomba kwiyigisha mbere y’uko twigisha abandi?

• Ni gute imyifatire yacu igira ingaruka ku kuntu abandi babona Yehova?

• Umusambanyi aba arimo arengera uburenganzira bwa bande?

• Ni iki wiyemeje ku birebana n’amahame mbwirizamuco ya Gikristo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

‘Amategeko yayo ntarushya’