“Uri umugore utunganye”
“Uri umugore utunganye”
Ayo magambo yo gushimira yabwirwaga umugore w’Umwisirayelikazi wari ukiri muto. Yari umupfakazi, akaba yaritwaga Rusi, umukazana w’Umuyahudikazi witwaga Nawomi. Igihe Rusi yabaga muri Isirayeli, mu myaka igera ku 3.000 ishize, mu gihe cy’abacamanza, yihesheje izina ku bw’imico ihebuje yari afite (Rusi 3:11). Ni gute yashoboye kwihesha iryo zina? Kandi se, ni bande bashobora kungukirwa n’urugero rwe?
Rusi ntiyaryaga “ibyokurya by’ubute”; yamaraga amasaha menshi akora umurimo we wo guhumba mu mirima, kandi yawukoranaga umwete, ku buryo byamuhesheje ishimwe. Ndetse n’igihe yari ahawe uburyo bwo kumworohereza umutwaro w’akazi yakoraga, yakomeje gukorana umwete, agakora ibirenze ibyo yabaga yitezweho. Mu buryo bugaragara, yari yujuje ibivugwa muri Bibiliya ku bihereranye n’umugore ukwiriye gushimwa, ushoboye, w’umunyamwete (Imigani 31:10-31, gereranya na NW; Rusi 2:7, 15-17).
Imico yo mu buryo bw’umwuka ya Rusi—ni ukuvuga imyifatire ye yo kwicisha bugufi no kwigomwa, ndetse n’urukundo rwe rwarangwaga n’ubudahemuka—ni yo ahanini yatumaga ashimwa n’abantu. Yasize ababyeyi be n’igihugu cye maze yizirika akaramata kuri Nawomi, adafite icyizere cyo kugira umutekano yashoboraga kubonera mu ishyingirwa. Nanone kandi, Rusi yagaragaje icyifuzo cyo gukorera Yehova, Imana ya nyirabukwe. Inkuru yo mu Byanditswe itsindagiriza agaciro ke ivuga ko yari afite “umumaro uruta uwo abahungu barindwi.”—Rusi 1:16, 17; 2:11, 12; 4:15.
Nubwo Rusi yari azwiho kuba yari afite imico ihebuje yashimwaga n’abantu babanaga na we, icy’ingenzi kurushaho ni uko Imana yishimiye iyo mico, kandi ikaba yaramugororeye imuha kugira igikundiro cyo kuba nyirakuruza wa Yesu Kristo (Matayo 1:5; 1 Petero 3:4). Mbega ukuntu Rusi ari urugero rwiza, atari ku bagore b’Abakristokazi gusa, ahubwo no ku bantu bose bavuga ko basenga Yehova!