Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikuzo rya Yehova rirabagiranira ku bwoko bwe

Ikuzo rya Yehova rirabagiranira ku bwoko bwe

Ikuzo rya Yehova rirabagiranira ku bwoko bwe

“Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho.”​—YESAYA 60:20.

1. Ni gute Yehova aha umugisha abagize ubwoko bwe bizerwa?

“UWITEKA anezererwa abantu be: azarimbishisha abanyamubabaro agakiza” (Zaburi 149:4). Ayo magambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi wa kera, kandi amateka yemeza ko ibyo yavuze ari ukuri. Iyo abagize ubwoko bwa Yehova bizerwa, abitaho, agatuma bera imbuto, kandi akabarinda. Mu bihe bya kera, yabahaga kunesha abanzi babo. Muri iki gihe, atuma bakomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka kandi abizeza ko bazabona agakiza bishingiye ku gitambo cya Yesu (Abaroma 5:9). Ibyo abikora bitewe n’uko abona ko ari beza mu maso ye.

2. Nubwo abagize ubwoko bw’Imana barwanywa, ni iki biringiye?

2 Birumvikana ko mu isi itwikiriwe n’umwijima, “abubaha Imana” bazarwanywa (2 Timoteyo 3:12). Nyamara kandi, Yehova abona abo baturwanya, kandi abaha umuburo agira ati “ishyanga n’ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho; ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose” (Yesaya 60:12). Muri iki gihe, abantu baturwanya mu buryo bwinshi. Mu bihugu bimwe na bimwe, abaturwanya bagerageza kubuzanya cyangwa guhagarika ibikorwa by’Abakristo b’ukuri byo gusenga Yehova. Mu bindi, abafana bagaba ibitero bitaziguye ku basenga Yehova kandi bagatwika ibyabo. Ariko kandi, wibuke ko Yehova yamaze kugena ingaruka z’ukurwanywa uko ari ko kose kugira ngo ibyo ashaka bisohore. Abaturwanya bazatsindwa. Abarwanya Siyoni, ihagarariwe n’abana bayo hano ku isi, ntibashobora kunesha. Mbese, icyo si icyizere gikomeza umutima duhabwa n’Imana yacu ikomeye, Yehova?

Bahawe Imigisha Iruta Iyo Bari Biteze

3. Ni gute ubwiza n’uburumbuke bw’abasenga Yehova bigaragazwa?

3 Icyo tuzi cyo ni uko mu minsi y’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu, Yehova yagiye aha imigisha ubwoko bwe kuruta uko bwari bubyiteze. Cyane cyane yagiye arimbisha ahantu he hagenewe gusengerwa hamwe n’abahasengera bitirirwa izina rye. Dukurikije ubuhanuzi bwa Yesaya, abwira Siyoni ati “ibiti by’icyubahiro by’i Lebanoni bizaza aho uri, imyerezi n’imiberoshi n’imiteyashuri bizazira hamwe, kugira ngo birimbishe ubuturo bwanjye bwera, kandi aho nshyira ibirenge byanjye nzahubahiriza” (Yesaya 60:13). Kureba imisozi izimagijwe n’amashyamba atohagiye ntibigira uko bisa. Ku bw’ibyo, ibiti bitoshye ni ibimenyetso bikwiriye bishushanya ubwiza n’uburumbuke bw’abasenga Yehova.—Yesaya 41:19; 55:13.

4. “Ubuturo” n’ ‘aho [Yehova] ashyira ibirenge bye’ byerekeza ku ki, kandi se, ni gute byarimbishijwe?

4 “Ubuturo” hamwe n’ ‘aho [Yehova] ashyira ibirenge bye’ bivugwa muri Yesaya 60:13, byerekeza ku ki? Ayo magambo yerekeza ku ngo z’urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova, urwo rusengero rukaba ari uburyo bwashyizweho bwo kumwegera tukamusenga binyuriye kuri Yesu Kristo (Abaheburayo 8:1-5; 9:2-10, 23). Yehova yatangaje umugambi we wo kubahiriza urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka akorakoranya abantu bo mu mahanga yose abazana kugira ngo bamusengereyo (Hagayi 2:7). Mbere y’aho, Yesaya ubwe yari yarabonye imbaga y’abantu bakomoka mu mahanga yose bisukiranya, bazamuka umusozi wa Yehova wo gusengeraho uri ahirengeye (Yesaya 2:1-4). Hashize imyaka ibarirwa mu magana nyuma y’aho, intumwa Yohana yabonye binyuriye mu iyerekwa “[imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose.” Abo bantu bari “imbere y’intebe y’Imana, bayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro” (Ibyahishuwe 7:9, 15). Uko ubwo buhanuzi bwagendaga busohozwa mu gihe cyacu, ni na ko inzu ya Yehova yagendaga irimbishwa tubyibonera n’amaso yacu.

5. Ni gute abana b’i Siyoni barushijeho kumererwa neza?

5 Mbega ukuntu Siyoni yarushijeho kumererwa neza! Yehova agira ati “nubwo waretswe ukangwa, ntihabe hari ukikunyuramo, nzakurutisha ahandi, nguhe ubwiza buhoraho n’ibyishimo by’ibihe byinshi” (Yesaya 60:15). Ahagana ku iherezo ry’intambara ya mbere y’isi yose, ‘Isirayeli y’Imana’ yari yarahindutse umusaka rwose (Abagalatiya 6:16). Yumvise isa n’aho ‘yaretswe,’ kubera ko abana bayo bo ku isi batiyumvishaga neza icyo Imana yabashakagaho. Hanyuma, mu wa 1919, Yehova yashubije ubuzima abagaragu be basizwe, kandi uhereye icyo gihe yabahaye umugisha abaha uburumbuke butangaje bwo mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi se, isezerano riboneka muri uwo murongo ntirishishikaje? Yehova azabona ko Siyoni ari “ubwiza.” Ni koko, abana b’i Siyoni, kandi na Yehova ubwe, bazaterwa ishema na Siyoni. Azababera “ibyishimo,” atume bagira umunezero usesuye. Kandi ibyo ntibizaba ari iby’igihe gito gusa. Ubutoni bwa Siyoni, bugereranywa n’abana bayo bo ku isi, buzahoraho “ibihe byinshi.” Ntibuzashira.

6. Ni gute Abakristo b’ukuri bakoresha ubutunzi bwo mu mahanga?

6 Tega amatwi noneho wumve irindi sezerano rituruka ku Mana. Yehova yabwiye Siyoni ati “uzonka n’amashereka y’amahanga, uzonka amabere y’abami; nuko uzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, umunyambaraga wa Yakobo” (Yesaya 60:16). Ni gute Siyoni ‘yonka amashereka y’amahanga’ kandi ‘ikonka amabere y’abami’? Bikorwa mu buryo bw’uko Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama,” bakoresha ubutunzi bw’agaciro bw’ayo mahanga kugira ngo bateze imbere ugusenga kutanduye (Yohana 10:16). Impano z’amafaranga zitangwa ku bushake zigira uruhare mu gutuma hakorwa umurimo ukomeye wo kubwiriza no kwigisha mu rwego mpuzamahanga. Gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe, bituma za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicapwa mu ndimi zibarirwa mu magana. Muri iki gihe, ukuri kwa Bibiliya kugera ku bantu benshi kuruta ikindi gihe cyose mu mateka ya kimuntu. Abaturage bo mu bihugu byinshi cyane barimo barasobanukirwa ko Yehova, we wacunguye abagaragu be basizwe akabavana mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka, ari we Mukiza rwose.

Umuteguro Wateye Imbere

7. Ni ayahe majyambere atangaje abana b’i Siyoni bagize?

7 Yehova yarimbishije ubwoko bwe binyuriye ku bundi buryo. Yabuhaye umugisha butera imbere mu rwego rw’umuteguro. Muri Yesaya 60:17 dusoma ngo “mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu; no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma; amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.” Gufata umuringa ukawusimbuza izahabu, ni uburyo bwo kunonosora ibintu, kandi ni na ko bimeze ku bindi bikoresho bimaze kuvugwa. Mu buryo buhuje n’ibyo, Isirayeli y’Imana yagiye ikomeza kugira ibintu byo mu rwego rw’umuteguro inonosora muri iyi minsi y’imperuka. Reka dusuzume ingero nke.

8-10. Sobanura ibintu bimwe na bimwe byagiye binonosorwa mu rwego rw’umuteguro kuva mu mwaka wa 1919.

8 Mbere y’umwaka wa 1919, amatorero y’ubwoko bw’Imana yayoborwaga n’abasaza n’abadiyakoni, bose bakaba baratorwaga n’abagize itorero hakurikijwe uwagiraga amajwi menshi. Guhera muri uwo mwaka, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yashyizeho umuyobozi w’umurimo muri buri torero kugira ngo agenzure ibikorwa bijyanye n’umurimo wo kubwiriza (Matayo 24:45-47). Ariko kandi, mu matorero menshi iyo gahunda ntiyagenze neza, bitewe n’uko abasaza bamwe batowe batashyigikiraga byimazeyo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ku bw’ibyo, mu mwaka wa 1932, amatorero yasabwe kureka gutora abasaza n’abadiyakoni. Ahubwo bagombaga gutora abagabo bari kuba bagize komite y’umurimo kugira ngo ikorane n’umuyobozi w’umurimo. Ibyo byari bimeze nk’ “imiringa” mu cyimbo cy’ “igiti”—kandi ayo yari amajyambere akomeye rwose!

9 Mu mwaka wa 1938, amatorero hirya no hino ku isi yafashe icyemezo cyo kwemera gahunda inonosoye, gahunda yari ihuje kurushaho n’iyakurikizwaga mu Byanditswe. Ubuyobozi bw’itorero bweguriwe umukozi w’itsinda wafashwaga n’abandi bakozi, bose bakaba barashyirwagaho binyuriye ku bugenzuzi bw’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Nta matora yongeye kubaho! Muri ubwo buryo, abakozi bose bo mu itorero bashyirwagaho mu buryo bwa gitewokarasi. Ibyo byari bimeze nk’ “ibyuma” mu cyimbo cy’ “amabuye” n’ “izahabu” mu cyimbo cy’ “imiringa.”

10 Guhera ubwo, hakomeje kubaho amajyambere. Urugero, mu mwaka wa 1972, byagaragaye ko uburyo bwo kugenzura amatorero binyuriye ku nteko ishyize hamwe y’abasaza bashyizweho mu buryo bwa gitewokarasi, nta musaza runaka utegeka abandi, ari bwo buryo burushijeho guhuza n’uko amatorero ya Gikristo yo mu kinyejana cya mbere yayoborwaga. Hanyuma, mu myaka igera kuri ibiri ishize, hatewe indi ntambwe. Habayeho ihinduka mu bihereranye n’ubuyobozi mu miryango imwe n’imwe ikoreshwa mu birebana n’amategeko, bityo ibyo bituma Inteko Nyobozi ishobora kwibanda mu buryo bwuzuye kurushaho ku nyungu zo mu buryo bw’umwuka z’ubwoko bw’Imana, aho kurangazwa n’ibibazo birebana n’amategeko bya buri munsi.

11. Ni nde wagiye atuma habaho ihinduka mu rwego rw’umuteguro w’ubwoko bwa Yehova, kandi se, iryo hinduka ryatumye habaho iki?

11 Ni nde dukesha ibyo bintu bigenda bihindurwa? Nta wundi utari Yehova Imana. Ni we wavuze ati ‘nzazana izahabu.’ Kandi ni we ukomeza agira ati ‘[nzazana] amahoro abe ari yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.’ Ni koko, Yehova ni we ushinzwe ubuyobozi bw’ubwoko bwe. Ayo majyambere yari yarahanuwe agerwaho mu rwego rw’umuteguro, ni ubundi buryo Yehova arimo arimbisha ubwoko bwe. Kandi ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bahabwa umugisha mu buryo bwinshi. Muri Yesaya 60:18, dusoma ngo “urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura, aho ingabano zawe zigera hose; ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n’amarembo yawe uzayita Ishimwe.” Mbega ukuntu ayo magambo ari meza! Ariko se, ni gute yasohojwe?

12. Ni gute amahoro yaje kuganza mu Bakristo b’ukuri?

12 Abakristo b’ukuri bahanga amaso Yehova kugira ngo abigishe kandi abahe ubuyobozi, kandi ingaruka bigira zahanuwe na Yesaya, muri aya magambo ngo “abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi” (Yesaya 54:13). Byongeye kandi, umwuka wa Yehova ukorera ku bwoko bwe, kandi kimwe mu bigize imbuto y’uwo mwuka ni amahoro (Abagalatiya 5:22, 23). Iyo mimerere y’amahoro ubwoko bwa Yehova burimo ituma buba ubwugamo bugarurira umuntu ubuyanja mu isi yuzuye urugomo. Imimerere y’amahoro barimo ishingiye ku rukundo Abakristo b’ukuri bakundana, ni umusogongero w’imibereho yo mu isi nshya (Yohana 15:17; Abakolosayi 3:14). Mu by’ukuri, twese dushimishwa no kugira ayo mahoro no kuyimakaza, ibyo bikaba bihesha Imana yacu ikuzo n’icyubahiro, kandi bikaba ari kimwe mu bintu by’ingenzi mu bigize paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 11:9.

Umucyo wa Yehova Uzakomeza Kumurika

13. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko umucyo wa Yehova utazigera na rimwe ureka kumurikira ubwoko bwe?

13 Mbese, umucyo wa Yehova uzakomeza kumurikira ubwoko bwe? Yego rwose! Muri Yesaya 60:19, 20, dusoma ngo “ku manywa izuba si ryo rizakubera umucyo; kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro. Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho n’iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.” Mu gihe iminsi yo “kuboroga” y’abari baragiye mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka yarangiraga mu mwaka wa 1919, umucyo wa Yehova watangiye kubamurikira. Imyaka isaga 80 nyuma y’aho, baracyatoneshwa na Yehova ari na ko umucyo we ukomeza kubamurikira. Kandi ntuzahagarara. Ku birebana n’abasenga Imana, ‘ntazarenga’ nk’uko izuba rirenga cyangwa ngo ‘yijime’ nk’ukwezi. Ahubwo, azakomeza kubaha umucyo iteka ryose. Mbega ukuntu ibyo biduha icyizere gikomeye mu gihe tukiri mu minsi y’imperuka y’iyi si y’umwijima!

14, 15. (a) Ni mu buhe buryo abagize ubwoko bw’Imana bose babonwa ko ari “abakiranutsi”? (b) Ku birebana n’ibivugwa muri Yesaya 60:21, abagize izindi ntama bategerezanyije amatsiko irihe sohozwa ry’ingenzi?

14 Umva noneho irindi sezerano Yehova asezeranya abahagarariye Siyoni ku isi, ni ukuvuga Isirayeli y’Imana. Muri Yesaya 60:21 hagira hati “kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi; bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose; bazaba ishami nitereye, umurimo w’intoki zanjye umpesha icyubahiro.” Mu mwaka wa 1919, igihe Abakristo basizwe bongeraga gukora umurimo, bari bagize itsinda ry’abantu badasanzwe. Mu isi y’abantu bakora ibyaha mu buryo budasubirwaho, ‘batsindishirijwe’ bishingiye ku kuba bizera mu buryo butajegajega igitambo cy’incungu cya Kristo Yesu (Abaroma 3:24; 5:1). Hanyuma, kimwe n’Abisirayeli bavanywe mu bunyage bw’i Babuloni, bafashe “igihugu” cyo mu buryo bw’umwuka, cyangwa akarere ko gukoreramo, aho baba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 66:8). Ubwiza bugereranywa na paradizo bw’icyo gihugu ntibuzigera bushira, kubera ko, mu buryo butandukanye na Isirayeli ya kera, ishyanga rya Isirayeli y’Imana ntirizigera rihemuka. Ukwizera kwabo, ukwihangana kwabo n’ishyaka ryabo, ntibizigera bihwema guhesha izina ry’Imana icyubahiro.

15 Abagize iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka bose bari mu isezerano rishya. Amategeko ya Yehova yanditswe mu mitima yabo bose, kandi Yehova yabababariye ibyaha byabo, ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu (Yeremiya 31:31-34). Abona ko ari “abana” bakiranuka, kandi mu byo abagirira, abafata nk’aho batunganye (Abaroma 8:15, 16, 29, 30). Bagenzi babo bagize izindi ntama, bababariwe ibyaha byabo bishingiye ku gitambo cya Yesu, kandi kimwe na Aburahamu, babonwa ko ari abakiranutsi n’incuti z’Imana binyuriye ku kwizera. “Bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.” Kandi abo bagize izindi ntama bategerezanyije amatsiko undi mugisha uhebuje. Mu gihe bazaba bamaze kurokoka ‘umubabaro mwinshi’ cyangwa bamaze kuzuka, bazibonera isohozwa nyaryo ry’amagambo avugwa muri Yesaya 60:21, igihe isi yose izaba yahindutse paradizo (Ibyahishuwe 7:14; Abaroma 4:1-3). Icyo gihe, “abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11, 29.

Ukwiyongera Gukomeza

16. Ni irihe sezerano ritangaje Yehova yasezeranyije, kandi se, ni gute ryasohojwe?

16 Ku murongo usoza w’igice cya 60 cya Yesaya, tuhasoma isezerano rya nyuma ritangwa na Yehova muri iki gice. Abwira Siyoni ati “umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo nigisohora” (Yesaya 60:22). Mu gihe cyacu, Yehova yasohoje isezerano rye. Igihe Abakristo basizwe bongeraga gukora umurimo wabo mu wa 1919, bari bake, mu by’ukuri bakaba bari “umuto” rwose. Umubare wabo wariyongereye uko bagendaga bongerwaho abandi Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka. Hanyuma abagize izindi ntama na bo batangiye kuza bisukiranya ari benshi. Imimerere y’amahoro y’ubwoko bw’Imana, ni ukuvuga paradizo yo mu buryo bw’umwuka yari mu ‘gihugu’ cyabo, yareheje abantu benshi cyane bafite imitima itaryarya, ku buryo mu by’ukuri “uworoheje” yabaye “ishyanga rikomeye.” Ubu, iryo ‘shyanga’ rigizwe na Isirayeli y’Imana hamwe n’ “abanyamahanga” basaga miriyoni esheshatu bitanze, riratuwe kurusha ibihugu byinshi byigenga byo muri iyi si (Yesaya 60:10). Abaturage b’iryo shyanga bose bagira uruhare mu kurabagiranisha umucyo wa Yehova, kandi ibyo bituma bose baba beza mu maso ye.

17. Ni gute gusuzuma igice cya 60 cya Yesaya byakugizeho ingaruka?

17 Ni koko, gusuzuma izo ngingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya igice cya 60, bikomeza ukwizera. Duhumurizwa no kubona ko kuva kera cyane, Yehova yari azi ko ubwoko bwe bwari kuzajya mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka, hanyuma bukavanwayo. Dutangazwa no kuba Yehova yarabonye kera cyane mbere y’igihe ko umubare w’abasenga by’ukuri wari kuziyongera cyane muri iki gihe. Nanone kandi, mbega ukuntu duhumurizwa no kwibuka ko Yehova atazadutererana! Mbega icyizere kirangwa n’urukundo cy’uko amarembo y’ “umudugudu” azahora yuguruye kugira ngo wakire ‘abari mu mimerere yazatuma babona ubuzima bw’iteka’ (Ibyakozwe 13:48, NW )! Yehova azakomeza kumurikira ubwoko bwe. Siyoni izakomeza kumubera ubwiza, uko abana bayo bagenda bareka umucyo wabo ukabonekera imbere y’abantu ari mwinshi (Matayo 5:16). Nta gushidikanya, turushaho kwiyemeza tumaramaje kwifatanya akaramata kuri Isirayeli y’Imana, kandi tugaha agaciro igikundiro dufite cyo kurabagiranisha umucyo wa Yehova!

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• Ku birebana no kurwanywa, ni iki twakwiringira tudashidikanya?

• Ni gute abana ba Siyoni ‘bonse amashereka y’amahanga’?

• Ni mu buhe buryo Yehova yazanye ‘imiringa mu cyimbo cy’igiti’?

• Ni iyihe mico ibiri

ivugwa muri Yesaya 60:17, 21?

• Ni gute “umuto” yagwiriye akaba

“ishyanga rikomeye”?

[Ibibazo]

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 18]

UBUHANUZI BWA YESAYA​—Umucyo ku Bantu Bose

Ibikubiye muri ibi bice byatanzwe muri disikuru mu Makoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 2001/2002 yari afite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana.” Mu gusoza iyo disikuru, ahantu henshi ayo makoraniro yabereye, uwayitanze yatangaje ko hasohotse igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo La prophétie d’Isaïe, lumière pour tous les humains (Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku Bantu Bose), Umubumbe wa Kabiri. Umwaka wabanjirije uwo, hasohotse igitabo La prophétie d’Isaïe, lumière pour tous les humains (Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku Bantu Bose), Umubumbe wa Mbere. Kuva icyo gitabo gishya cyasohoka, ubu hari ibisobanuro bishya kuri buri murongo wose wo mu gitabo cya Yesaya. Byaragaragaye ko iyo mibumbe itanga ubufasha buhebuje mu gutuma turushaho gusobanukirwa no gushimira mu buryo bwimbitse igitabo cy’ubuhanuzi bwa Yesaya gikomeza ukwizera.

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Mu gihe cy’ibitotezo bikaze, ‘Uwiteka arimbishisha [ubwoko bwe] agakiza’

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Ubwoko bw’Imana bukoresha ubutunzi bw’agaciro bw’amahanga kugira ngo buteze imbere ugusenga kutanduye

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Yehova yahaye ubwoko bwe umugisha atuma butera imbere mu rwego rw’umuteguro kandi bugira amahoro