Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Irinde gushukwa

Irinde gushukwa

Irinde gushukwa

KUBESHYA byatangiranye no kubaho kw’abantu. Kubeshya ni kimwe mu bintu bya mbere byabayeho mu mateka. Icyo ni igihe Satani yashukaga Eva mu busitani bwa Edeni.​—Itangiriro 3:13; 1 Timoteyo 2:14.

Nubwo kubeshya byagiye byiyongera mu isi uhereye icyo gihe, ubu bwo birogeye cyane. Bibiliya yerekeje ku gihe cya none, maze itanga umuburo ugira uti “abantu babi, n’abiyita uko batari, bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.”—2 Timoteyo 3:13.

Abantu bashukwa bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye. Abantu barimanganya n’abatekamutwe, babeshya kugira ngo barye abantu amafaranga. Abanyapolitiki bamwe na bamwe babeshya abo baba bahagarariye, bashaka kuguma mu myanya yabo y’ubutegetsi uko byagenda kose. Ndetse abantu ubwabo barishuka. Aho kugira ngo bemere ukuri kw’ibintu nubwo kwaba kutabashimishije, biyumvisha ko nta bintu bibi bizabageraho mu gihe bakomeza gukora ibintu biteye akaga, urugero nko kunywa itabi, gusabikwa n’ibiyobyabwenge cyangwa ubusambanyi.

Hanyuma, hari no gushukwa mu bihereranye n’idini. Abayobozi ba kidini bo mu gihe cya Yesu bashukaga abantu. Ku bihereranye n’abo babeshyi, Yesu yaravuze ati “ni abarandata impumyi, kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi, zombi zigwa mu mwobo” (Matayo 15:14). Ikirenze ibyo kandi, abantu na bo ubwabo barishuka mu bihereranye n’idini. Mu Migani 14:12 hagira hati “hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.”

Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesu, abantu benshi muri iki gihe barashukwa mu bihereranye n’idini, kandi si igitangaza rwose! Intumwa Pawulo yavuze ko Satani ‘yahumye imitima abatizera, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana, utabatambikira.’—2 Abakorinto 4:4.

Iyo umutekamutwe atubeshye, dutakaza amafaranga. Umunyapolitiki abaye atubeshye, dushobora gutakaza umudendezo wacu mu bintu bimwe na bimwe. Ariko Satani aramutse atubeshye, bigatuma twanga ukuri guhereranye na Yesu Kristo, ibyo byazatuma tutabona ubuzima bw’iteka! Ku bw’ibyo rero, irinde gushukwa. Twagombye gusuzuma nta kubogama isoko idashidikanywaho y’ukuri, ari yo Bibiliya. Tutabigenje dutyo, twazacikanwa n’ibyiza byinshi.—Yohana 17:3.