Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugendera mu nzira za Yehova bihesha ingororano nyinshi

Kugendera mu nzira za Yehova bihesha ingororano nyinshi

Kugendera mu nzira za Yehova bihesha ingororano nyinshi

MBESE waba warigeze gukora urugendo rurerure ukazamuka imisozi ushaka kwitemberera gusa cyangwa gukora imyitozo ngororangingo? Niba warigeze kubikora, ugomba kuba warumvise umeze nk’aho wari uri mu mpinga y’isi. Mbega ukuntu wishimiye guhumeka akuka gahehereye, kureba ahantu kure cyane no kwitegereza ubwiza bw’ibintu Imana yaremye! Ushobora kuba warabonaga ko imihangayiko ya buri munsi wari ufite ukiri mu rugo itari igifite icyo ivuze.

Abantu benshi ntibakunze gukora izo ngendo, ariko niba uri Umukristo witanze, ushobora kuba waramaze igihe runaka ugenda ahantu h’imisozi, mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi wa kera, nta gushidikanya ko wasenze ugira uti “Uwiteka, nyereka inzira zawe. Unyigishe imigenzereze yawe” (Zaburi 25:4). Mbese, waba wibuka ukuntu wumvise umeze igihe ku ncuro ya mbere wajyaga ku musozi wubatsweho inzu ya Yehova maze ugatangira kuzamuka ahantu hirengeye (Mika 4:2; Habakuki 3:19)? Nta gushidikanya, wahise ubona ko kugendera muri izo nzira zo mu rwego rwo hejuru zihereranye n’ugusenga kutanduye byatumye ugira uburinzi ndetse n’ibyishimo. Watangiye kugira ibyiyumvo nk’iby’umwanditsi wa Zaburi, wavuze ati “hahirwa ishyanga rizi ijwi ry’impundu, Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe.”—Zaburi 89:16, umurongo wa 15 muri Biblia Yera.

Rimwe na rimwe ariko, abantu batembera ahantu h’imisozi bahangana no kuzamuka ahantu h’ibihanamanga byinshi biruhije cyane. Amaguru atangira kubarya, maze bakumva bananiwe. Natwe dushobora guhura n’ingorane mu murimo dukorera Imana. Dushobora kuba tumaze iminsi tugenda bitugoye. Ni gute dushobora kongera kugira imbaraga n’ibyishimo? Intambwe ya mbere ni ukumenya ko inzira za Yehova zihebuje.

Amategeko ya Yehova yo mu Rwego rwo Hejuru

Inzira za Yehova “zisumba [iz’abantu],” kandi gahunda yo kumusenga ‘yashyizwe hejuru isumba iyindi misozi’ (Yesaya 55:9; Mika 4:1). Ubwenge bwa Yehova ni “ubwenge buva mu ijuru” (Yakobo 3:17). Amategeko ye asumba kure andi yose. Urugero, mu gihe Abanyakanaani bari bafite akamenyero karangwa n’ubugome ko gutamba abana babo ho ibitambo, Yehova yahaye Abisirayeli amategeko yo mu rwego rwo hejuru mu bihereranye n’umuco kandi yarangwaga n’impuhwe. Yarababwiye ati “ntimugace urwa kibera mwohejwe no gukunda umukene cyangwa no kubaha ukomeye. . . . Umunyamahanga . . . ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda.”—Abalewi 19:15, 34.

Hashize ibinyejana cumi na bitanu nyuma y’aho, Yesu yatanze izindi ngero nyinshi z’ ‘amategeko y’akataraboneka’ ya Yehova (Yesaya 42:21, Bibiliya Ntagatifu). Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yabwiye abigishwa be ati “mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya; ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru” (Matayo 5:44, 45). Yongeyeho ati “nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe: kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.”—Matayo 7:12.

Ayo mategeko yo mu rwego rwo hejuru agira ingaruka ku mitima y’abantu bemera kuyakurikiza, akabasunikira kwigana Imana basenga (Abefeso 5:1; 1 Abatesalonike 2:13). Tekereza ihinduka Pawulo yagize. Ubwa mbere izina rye ryavuzwe muri Bibiliya, ni igihe ‘yashimaga ko [Sitefano] yicwa’; kandi ‘yacaga igikuba mu itorero, aryonona cyane.’ Ariko imyaka mike gusa nyuma y’aho, tumubona afata neza Abakristo b’i Tesalonike, nk’uko “umurezi akuyakuya abana be.” Inyigisho zituruka ku Mana zahinduye Pawulo, zituma areka kuba umuntu utoteza abandi maze ahinduka Umukristo urangwa n’urukundo (Ibyakozwe 7:60; 8:3; 1 Abatesalonike 2:7). Nta gushidikanya ko yashimiraga ku bwo kuba inyigisho za Kristo zari zarahinduye kamere ye (1 Timoteyo 1:12, 13). Ni gute ugushimira nk’uko gushobora kudufasha gukomeza kugendera mu nzira z’Imana zo mu rwego rwo hejuru?

Kugenda Tugaragaza Ugushimira

Abantu bagenda mu misozi bishimira ibintu bitangaje babasha kubona iyo bari hejuru muri iyo misozi. Nanone kandi, baba bafite igihe gihagije cyo kwishimira ibintu bito bito babona mu nzira banyuramo, urugero nk’urutare rudasanzwe, akarabo keza cyangwa kurabukwa inyamaswa runaka. Mu buryo bw’umwuka, dukeneye kumenya neza ingororano, zaba izikomeye cyangwa izoroheje, zibonerwa mu kugendana n’Imana. Kuzimenya bishobora kudushyiramo imbaraga nshya maze bigatuma urugendo ruvunanye ruba urugarura ubuyanja. Tuzasubiramo amagambo ya Dawidi agira ati “mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe. Kuko ari wowe niringira: umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo.”—Zaburi 143:8.

Mary, umaze imyaka myinshi agendera mu nzira za Yehova, yagize ati “iyo ndebye ibintu Yehova yaremye, simbibonamo gusa kuba ari ibiremwa by’urusobe, ahubwo mbibonamo na kamere irangwa n’urukundo y’Imana. Yaba inyamaswa, inyoni cyangwa akandi gasimba runaka, byose bifite ibintu byihariye bibiranga, bishishikaje cyane. Tubonera ibyishimo nk’ibyo mu kuri ko mu buryo bw’umwuka kugenda kurushaho gusobanuka neza uko imyaka ihita indi igataha.”

Ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira mu buryo bwimbitse kurushaho? Ku ruhande rumwe, dushobora kubigaragaza mu gihe tudaha agaciro gake ibyo Yehova adukorera. Pawulo yaranditse ati “musenge ubudasiba; mu bibaho byose muhore mushima.”—1 Abatesalonike 5:17, 18; Zaburi 119:62.

Icyigisho cya bwite kidufasha kwihingamo imyifatire irangwa no gushimira. Pawulo yateye inkunga Abakristo b’i Kolosayi agira ati ‘mugendere muri [Kristo Yesu], mufite ishimwe ryinshi risesekaye’ (Abakolosayi 2:6, 7). Gusoma Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma, bikomeza ukwizera kwacu kandi bigatuma twegera Umwanditsi wa Bibiliya. Mu mapaji yayo harimo ubutunzi bushobora kudushishikariza kugira “ishimwe ryinshi risesekaye.”

Gukorera Yehova dufatanyije n’abavandimwe bacu na byo bituma kumukorera birushaho koroha. Umwanditsi wa Zaburi yiyerekejeho agira ati “mbana n’abakubaha bose” (Zaburi 119:63). Bimwe mu bihe bidushimisha kurusha ibindi byose, ni ibyo tumara mu makoraniro ya Gikristo cyangwa se ibindi bihe tuba turi kumwe n’abavandimwe bacu. Tuzi ko umuryango wacu wa Gikristo wo ku isi hose ushimishije cyane wabayeho biturutse kuri Yehova no ku nzira ze zo mu rwego rwo hejuru.—Zaburi 144:15b.

Uretse gushimira, kumva ko hari inshingano itureba bizadufasha gukomeza kugendera mu nzira za Yehova zo mu rwego rwo hejuru.

Kugenda Twumva ko Dufite Inshingano Itureba

Abantu bagenda mu misozi biyumvisha ko hari inshingano ibareba baba bazi ko bagomba kugenda bitonze kugira ngo batayoba cyangwa ngo bagane ahantu hari ibihanamanga. Kubera ko dufite uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye, Yehova aduha umudendezo n’uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro mu buryo bushyize mu gaciro. Ariko uwo mudendezo usaba ko twumva ko dufite inshingano itureba mu gihe dusohoza imirimo yacu ya Gikristo.

Urugero, Yehova aba yizeye ko abagaragu be basohoza inshingano zabo bumva ko zibareba. Nta tegeko yashyizeho rigaragaza imbaraga n’igihe twagombye gukoresha mu murimo wa Gikristo, cyangwa impano y’amafaranga ndetse n’ibindi bintu twagombye gutanga mu kuwushyigikira. Ahubwo, amagambo Pawulo yabwiye Abakorinto aratureba twese, amagambo agira ati “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we.”—2 Abakorinto 9:7; Abaheburayo 13:15, 16.

Mu bintu Umukristo atanga yumva ko ari ibintu bimureba, harimo no kugeza ku bandi ubutumwa bwiza. Nanone, tugaragaza ko turebwa n’ibyo dukora binyuriye mu gutanga impano zo gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorwa ku isi hose. Uwitwa Gerhardt, akaba ari umusaza w’itorero, yavuze ko we n’umugore we bongereye mu buryo bugaragara impano batangaga, nyuma y’aho baviriye mu ikoraniro ryabereye mu Burayi bwo mu Burasirazuba. Yaravuze ati “twabonye ko abavandimwe bacu b’iyo bari bakennye; nyamara bishimira cyane ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya; ku bw’ibyo, twafashe umwanzuro w’uko twifuzaga gufasha cyane uko dushobora kose abavandimwe bacu b’abakene bo mu bindi bihugu.”

Kongera Ukwihangana Kwacu

Kugenda mu misozi bisaba imbaraga. Abantu bagenda mu misozi bakora imyitozo igihe cyose babishoboye, kandi abenshi bakora ingendo z’amaguru ngufi kugira ngo bitegure kuzazamuka imisozi miremire. Mu buryo nk’ubwo, Pawulo yatugiriye inama y’uko twakomeza guhugira mu bikorwa bya gitewokarasi kugira ngo dukomeze kuba abantu bakwiriye mu buryo bw’umwuka. Pawulo yavuze ko abantu bifuza ‘kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu’ kandi ‘bagakomezwa,’ bagombye ‘kwera imbuto z’imirimo myiza yose.’—Abakolosayi 1:10, 11.

Intego abantu bagenda mu misozi baba bafite ituma bakomeza kwihangana. Mu buhe buryo? Gukomeza kuboneza ku kintu runaka kigaragara, urugero nk’umusozi uri kure, bituma barushaho gushishikara. Hanyuma, iyo umuntu urimo agenda mu misozi ageze ahantu akahamenya, ashobora kumenya aho ashigaje kugenda uko hangana. Iyo ashubije amaso inyuma akareba urugendo amaze gukora uko rungana, yumva anyuzwe rwose.

Mu buryo nk’ubwo, ibyiringiro byacu by’ubuzima bw’iteka biradukomeza kandi bikadushishikariza kugira icyo dukora (Abaroma 12:12). Hagati aho, mu gihe tugendera mu nzira za Yehova, tuzagira icyo tugeraho nitwishyiriraho intego za Gikristo kandi tukazigeraho. Kandi se, mbega ukuntu twumva twishimye cyane iyo dushubije amaso inyuma tukareba imyaka myinshi tumaze mu murimo turi abizerwa cyangwa tukareba ihinduka twagize muri kamere yacu!—Zaburi 16:11.

Kugira ngo abantu bagenda n’amaguru bagende urugendo rurerure kandi bagumane imbaraga, bakomeza kugenda batera intambwe zihamye. Mu buryo nk’ubwo, ibintu bisanzwe byiza dusabwa gukora buri gihe, bikaba bikubiyemo kujya mu materaniro buri gihe no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, bizadufasha gukomeza kujya mbere tugamije gusohoza intego twiyemeje. Ku bw’ibyo, Pawulo yateye inkunga Abakristo bagenzi be agira ati ‘ukuri twasohoyemo, tugukurikize.’—Abafilipi 3:16.

Birumvikana ko tutagenda mu nzira za Yehova turi twenyine. Pawulo yaranditse ati “tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza” (Abaheburayo 10:24). Incuti nziza zikuze mu buryo bw’umwuka zizatuma bitworohera gukomeza kugendana na bagenzi bacu duhuje ukwizera tudasigara inyuma.—Imigani 13:20.

Ikintu cya nyuma, akaba ari na cyo cy’ingenzi cyane kurushaho, ni uko tutagomba na rimwe kwibagirwa imbaraga Yehova atanga. Abantu bagana Yehova kugira ngo abafashe, ‘bazagenda bagwiza imbaraga.’ (Zaburi 84:6, 8, umurongo wa 5 n’uwa 7 muri Biblia Yera.) Nubwo rimwe na rimwe tuba tugomba kunyura mu mimerere igoye, dushobora kuyivanamo binyuriye ku bufasha duhabwa na Yehova.