Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, wigisha mu buryo bugira ingaruka nziza?

Mbese, wigisha mu buryo bugira ingaruka nziza?

Mbese, wigisha mu buryo bugira ingaruka nziza?

ABABYEYI, abasaza b’itorero, ababwiriza b’ubutumwa bwiza—bose basabwa kuba abigisha. Ababyeyi bigisha abana babo, abasaza bigisha abagize itorero rya Gikristo, naho ababwiriza b’ubutumwa bwiza bakigisha abantu bashya bashimishijwe (Gutegeka 6:6, 7; Matayo 28:19, 20; 1 Timoteyo 4:13, 16). Ni iki ushobora gukora kugira ngo wigishe mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho? Uburyo bumwe bwo kubigeraho, ni uko wakwigana urugero rw’abigisha beza bavugwa mu Ijambo ry’Imana, kandi ukigana uburyo bakoreshaga. Ezira yari umwigisha umeze nk’abo.

Tuvane Isomo ku Rugero rwa Ezira

Ezira yari umutambyi wo mu muryango wa Aroni, akaba yarabaye i Babuloni mu myaka igera ku 2.500 ishize. Mu mwaka wa 468 M.I.C., yagiye i Yerusalemu kugira ngo ateze imbere ugusenga kutanduye mu Bayahudi bari bahatuye (Ezira 7:1, 6, 12, 13). Uwo murimo wamusabaga kwigisha abantu Amategeko y’Imana. Ni iki Ezira yakoze kugira ngo ibyo yigishaga bigire ingaruka nziza? Hari ibintu runaka by’ingenzi yakoze. Reka turebe ibintu yakoze bikurikira, nk’uko byanditswe muri Ezira 7:10.

Ezira “yari [1] yaramaramaje mu mutima * [2] gushaka mu mategeko y’Uwiteka [3] ngo ayasohoze, kandi [4] ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka” cyangwa ubutabera. Nimucyo dusuzume ibyo bintu mu buryo buhinnye, hanyuma turebe isomo dushobora kubivanamo.

Ezira “Yari Yaramaramaje mu Mutima”

Kimwe n’uko umuhinzi abanza agatunganya ubutaka mbere y’uko atera imbuto, Ezira yateguriye umutima we kwakira ijambo ry’Imana, binyuriye mu gusenga abigiranye umwete (Ezira 10:1). Mu yandi magambo, ‘yahuguriye umutima we’ kwigishwa na Yehova.—Imigani 2:2.

Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya ivuga ko Umwami Yehoshafati ‘yagambiriye mu mutima gushaka Imana’ (2 Ngoma 19:3). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, hari Abisirayeli bo mu gihe runaka ‘batiboneje imitima,’ bavugwaho ko bari ‘ibigande n’abagome’ (Zaburi 78:8). Yehova areba ‘[umuntu] w’imbere, uhishwe mu mutima’ (1 Petero 3: 4). Ni koko, “abicisha bugufi azabigisha inzira ye” (Zaburi 25:9). Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abigisha bo muri iki gihe bakurikiza urugero rwa Ezira, mbere na mbere basengana umwete kugira ngo bategurire imitima yabo kuba mu mimerere ikwiriye!

‘Gushaka mu Mategeko y’Uwiteka’

Kugira ngo Ezira abe umwigisha ushoboye, yashatse mu Ijambo ry’Imana. Uramutse ugiye gushaka muganga, mbese, ntiwatega amatwi ubigiranye ubwitonzi, hanyuma ukizera neza ko wasobanukiwe ibyo yavugaga cyangwa uko uzakoresha umuti yakwandikiye? Nta gushidikanya ko wamutega amatwi, kuko ubuzima bwawe buba buri mu kaga. Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu twagombye kurushaho kwita cyane ku byo Yehova atubwira, cyangwa ibyo yatwandikiye, binyuriye ku Ijambo rye Bibiliya, no ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge”! N’ubundi kandi, inama atanga ni iz’ingenzi cyane ku buzima bwacu (Matayo 4:4; 24:45-47)! Birumvikana ko umuganga ashobora kwibeshya, ariko ‘amategeko y’Uwiteka aratunganye rwose.’ (Zaburi 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Ntituzigera na rimwe dukenera kujya kugeragereza ahandi.

Ibitabo bya Bibiliya by’Ibyo ku Ngoma (ibyo mu mizo ya mbere Ezira yanditse bigize umubumbe umwe), bigaragaza ko mu by’ukuri Ezira yari umwigishwa wiyigishaga mu buryo bunonosoye. Kugira ngo yandike ibyo bitabo, yifashishije ibindi bitabo byinshi. * Abayahudi bari bamaze igihe gito bavuye i Babuloni, bari bakeneye inkuru yavugaga mu magambo make amateka y’ishyanga ryabo. Nta bumenyi buhagije bari bafite ku bihereranye n’imihango yakurikizwaga mu idini ryabo, umurimo wo mu rusengero n’inshingano z’Abalewi. Byari iby’ingenzi cyane ko habaho inyandiko zari kubagaragariza ibisekuruza byabo. Ezira yitaye kuri ibyo bintu mu buryo bwihariye. Abayahudi bagombaga gukomeza kuba ishyanga rifite igihugu cyaryo bwite, urusengero, gahunda y’ubutambyi n’umutware, kugeza aho Mesiya yari kuzira. Binyuriye ku bisobanuro Ezira yakusanyije, ubumwe n’ugusenga k’ukuri byashoboraga gukomeza kubumbatirwa.

Akamenyero kawe ko kwiyigisha kaba gahuriye he n’uburyo Ezira yiyigishaga? Kwiga Bibiliya ubigiranye umwete bizagufasha kugira ngo ushobore kuyigisha mu buryo bugira ingaruka nziza.

‘Mushake mu Mategeko y’Uwiteka’ mu Rwego rw’Umuryango

Gushaka mu mategeko ya Yehova ntibigarukira ku cyigisho cya bwite gusa. Kugira icyigisho cy’umuryango na byo ni uburyo buhebuje bwo kubikora.

Jan na Julia, umugabo n’umugore bashakanye bo mu Buholandi, bagiye basomera abahungu babo babiri mu ijwi riranguruye, uhereye umunsi abo bana bavukiyeho. Ubu muri iki gihe, Ivo afite imyaka 15 na Edo afite 14. Na n’ubu, baracyagira icyigisho cy’umuryango buri cyumweru. Jan yagize ati “ikintu cy’ingenzi tuba tugamije si uko twasuzuma ingingo nyinshi mu gihe cy’icyigisho, ahubwo ni uko abana basobanukirwa ibyo dusuzuma.” Yongeyeho ati “abo bahungu bakora ubushakashatsi cyane. Basuzuma amagambo badasanzwe bazi n’abantu bavugwa muri Bibiliya—igihe babereyeho, abo bari bo, umurimo bakoraga n’ibindi n’ibindi. Uhereye igihe bamenyaga gusoma, bagiye basuzuma ibitabo urugero nka Étude perspicace des Écritures, inkoranyamagambo hamwe na za encyclopédies. Ibyo bituma icyigisho cy’umuryango kirushaho gushimisha. Abo bana bahora biteguye kandi bategerezanyije amatsiko icyigisho cy’umuryango.” Indi nyungu ni uko ubu abo bana bombi mu mashuri bigamo ari bo ba mbere mu ndimi.

John na Tini, undi mugabo n’umugore bo mu Buholandi, biganaga n’umwana wabo w’umuhungu witwa Esli (ubu ufite imyaka 24, akaba ari umupayiniya mu rindi torero), n’uw’umukobwa witwa Linda (ufite imyaka 20, akaba yarashyingiranywe n’umusore mwiza w’umuvandimwe). Ariko kandi, aho kwiga igitabo runaka bakoresheje uburyo busanzwe bw’ibibazo n’ibisubizo, bahinduye icyigisho cy’umuryango bagihuza n’imyaka y’abo bana ndetse n’ibyo baba bakeneye. Ni ubuhe buryo bakoreshaga?

John yavuze ko uwo muhungu n’umukobwa be bahitagamo ingingo ishishikaje yo mu ‘Bibazo by’Abasomyi’ (yo mu Munara w’Umurinzi) n’ivuga ngo “Icyo Bibiliya Ibivugaho” (yo muri Réveillez-vous!). Hanyuma, bagaragazaga ibyo babaga bateguye, bikaba byaratumaga buri gihe mu muryango wabo bagira ibiganiro bishishikaje. Muri ubwo buryo, abo bana bakiri bato baronkaga ubuhanga mu gihe babaga bakora ubushakashatsi no mu gihe babaga baganira ku byo bagezeho mu gihe bakoraga ubwo bushakashatsi. Mbese, ‘ushaka mu mategeko y’Uwiteka’ hamwe n’abana bawe? Ibyo ntibizongera ubushobozi bwawe bwo kwigisha gusa, ahubwo nanone bizafasha abana bawe kugira ngo babe abigisha bagira ingaruka nziza kurushaho.

‘Kuyasohoza’

Ezira yashyize mu bikorwa ibyo yigaga. Urugero, mu gihe yari akiri i Babuloni, ashobora kuba yari ariho neza. Ariko kandi, igihe yamenyaga ko yashoboraga gufasha ubwoko bwe bwari mu gihugu cy’amahanga, yasize imibereho y’umudamararo yarimo i Babuloni, ayigurana kujya kuba mu mujyi w’i Yerusalemu wari kure, kandi atayobewe imbogamizi zose, ibibazo n’akaga byari bihari. Uko bigaragara rero, Ezira ntiyari yaragize gusa ubumenyi butangwa na Bibiliya, ahubwo nanone yari yiteguye gukora ibihuje n’ibyo yari yaramenye.—1 Timoteyo 3:13.

Nyuma y’aho, igihe Ezira yabaga i Yerusalemu, yongeye kugaragaza ko yashyiraga mu bikorwa ibyo yari yaramenye n’ibyo yigishaga. Ibyo byagaragaye igihe yumvaga ibihereranye n’uko abagabo b’Abisirayeli bari barashyingiranywe n’abagore b’abapagani. Inkuru yo muri Bibiliya itubwira ko ‘yashishimuye umwambaro n’umwitero we, yipfura umusatsi ku mutwe, ndetse yipfura n’ubwanwa, yicara yumiwe ageza nimugoroba.’ Ndetse yumvise ‘akozwe n’isoni, mu maso he haratugengeza, bimubuza kuburira amaso’ Yehova.—Ezira 9:1-6.

Mbega ukuntu kwiyigisha Amategeko y’Imana byari byaramugizeho ingaruka! Ezira yari asobanukiwe neza ingaruka zibabaje zari guterwa n’uko abantu banze kumvira. Umubare w’Abayahudi bari baragaruwe mu gihugu cyabo wari muto. Mu gihe bari kuba bashyingiranywe n’abantu batari Abayahudi, amaherezo bashoboraga kwivanga n’amahanga yari abakikije y’abapagani, maze ugusenga kutanduye kukazimangatana ku isi hose!

Igishimishije ni uko urugero Ezira yatanze mu kugaragaza ugutinya n’umwete birangwa n’ubudahemuka byasunikiye Abisirayeli gukosora imigenzereze yabo. Birukanye abagore babo b’abanyamahangakazi. Mu gihe cy’amezi atatu, ibintu byose byari bimaze kujya ku murongo. Kuba Ezira ubwe yarabaye indahemuka ku Mategeko y’Imana, byagize uruhare rukomeye mu gutuma ibyo yigishaga bigira ingaruka nziza kurushaho.

Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Umubyeyi umwe w’Umukristo yagize ati “abana ntibakora ibyo uvuze, ahubwo bakora ibyo ukoze!” Ibyo ni na ko biri mu itorero rya Gikristo. Abasaza batanga urugero rwiza bashobora kwitega ko abagize itorero bazitabira inyigisho zabo.

‘Kwigisha mu Bisirayeli Amategeko n’Amateka’ Cyangwa Ubutabera

Hari indi mpamvu yatumaga Ezira agira ingaruka nziza mu kwigisha. Nta bwo yigishaga ibitekerezo bye bwite, ahubwo yigishaga “amategeko n’amateka” cyangwa ubutabera. Ibyo ni ukuvuga amategeko ya Yehova. Ibyo byari bihuje n’inshingano ye yo kuba yari umutambyi (Malaki 2:7). Nanone kandi, yigishaga ubutabera, kandi yatanze urugero rw’ibyo yigishaga binyuriye ku kwizirika ubutanamuka ku byo gukiranuka, akaba yarabikoraga mu buryo burangwa no gukiranuka no kutarobanura ku butoni, mu buryo buhuje n’amahame. Iyo abafite ubutware bagaragaje ubutabera, bituma habaho imimerere ihamye, kandi ibyo bigira ingaruka zirambye (Imigani 29:4). Mu buryo nk’ubwo, abasaza b’Abakristo, ababyeyi n’ababwiriza b’Ubwami bazi neza Ijambo ry’Imana bazatuma habaho imimerere ihamye yo mu buryo bw’umwuka, mu gihe bigisha amategeko ya Yehova n’ubutabera bwe mu itorero, mu miryango yabo no ku bantu bashimishijwe.

Mbese, ntiwemera ko ushobora kugira ingaruka nziza kurushaho mu kwigisha uramutse wiganye mu buryo bwuzuye urugero rw’umwizerwa Ezira? Ku bw’ibyo rero, ‘maramaza mu mutima ushake mu mategeko y’Uwiteka, uyasohoze, kandi wigishe amategeko n’amateka ye’ cyangwa ubutabera.—Ezira 7:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Aho Bibiliya y’Ikinyarwanda yakoresheje amagambo ngo ‘yamaramaje mu mutima,’ ‘yagambiriye mu mutima,’ ‘ntibiboneje imitima,’ mu rurimi rwa Bibiliya rw’umwimerere, ayo magambo ahindurwamo ngo “yateguye umutima,” na “ntibateguye imitima.”

^ par. 11 Urutonde rw’ibitabo 20 rushobora kuboneka mu gitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ipaji ya 449-450, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 22]

NI IKI CYATUMYE EZIRA AGIRA INGARUKA NZIZA MU KWIGISHA KWE?

1. Yateguye umutima we kugira ngo ube mu mimerere ikwiriye

2. Yashatse mu Mategeko ya Yehova

3. Yatanze urugero rwiza binyuriye mu gukurikiza ibyo yamenye

4. Yiyigishaga abigiranye umwete kandi agashyira mu bikorwa ibyo yize kugira ngo yigishe inyigisho zishingiye ku Byanditswe