Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nakomejwe n’umuryango wacu w’abavandimwe wo ku isi hose

Nakomejwe n’umuryango wacu w’abavandimwe wo ku isi hose

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Nakomejwe n’umuryango wacu w’abavandimwe wo ku isi hose

BYAVUZWE NA THOMSON KANGALE

Ku itariki ya 24 Mata 1993, natumiriwe kujya muri porogaramu yo gutaha ibiro bishya by’ishami bigizwe n’amazu 13, biri i Lusaka muri Zambiya. Kubera ko kugenda byangoraga, mushiki wacu w’Umukristo wadutemberezaga muri ayo mazu yambajije abigiranye ineza ati “mbese, wifuza ko nkuzanira agatebe kugira ngo ujye ushobora kuruhuka rimwe na rimwe?” Jye ndi umwirabura, we akaba umuzungu, ariko ibyo nta cyo byari bimubwiye. Byankoze ku mutima cyane, bituma mushimira, kubera ko ineza yangiriye yatumye nshobora gusura amazu yose y’ishami.

MU GIHE cy’imyaka myinshi, ibintu nk’ibyo byagiye binsusurutsa umutima, bigashimangira icyizere nari mfite cy’uko mu muryango w’Abakristo b’Abahamya ba Yehova harimo rwa rukundo Kristo yavuze ko rwari kuzajya rumenyekanisha abigishwa be by’ukuri (Yohana 13:35; 1 Petero 2:17). Reka mbabwire ukuntu naje kumenya abo Bakristo mu mwaka wa 1931, ari na wo mwaka bagaragaje ku mugaragaro ko bifuzaga kwitwa izina rishingiye kuri Bibiliya ry’Abahamya ba Yehova.—Yesaya 43:12.

Umurimo wo Kubwiriza Muri Afurika mu Myaka yo Hambere

Mu kwezi k’Ugushyingo 1931, nari mfite imyaka 22 kandi nari ntuye mu mudugudu wa Kitwe, uherereye mu karere gakungahaye ku muringa kitwa Copperbelt muri Rhodésie y’Amajyaruguru (Zambiya y’ubu). Incuti yanjye twakinanaga umupira w’amaguru ni yo yangejeje ku Bahamya. Nagiye mu materaniro yabo amwe n’amwe, kandi nandikiye ibiro by’ishami by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo, nsaba igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyari gifite umutwe uvuga ngo La Harpe de Dieu. * Icyo gitabo cyari mu rurimi rw’Icyongereza, kandi kucyumva byarangoye, kubera ko nari ntaramenya urwo rurimi neza.

Ako karere gacukurwamo umuringa gaherereye ku birometero bigera kuri 240 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Bangweulu hafi y’aho nakuriye, kari gafite abantu benshi bari baraturutse mu zindi ntara baje gukora mu birombe by’umuringa. Hari amatsinda menshi y’Abahamya yateraniragayo buri gihe kugira ngo yige Bibiliya. Nyuma y’igihe runaka, narimutse mva i Kitwe njya gutura mu mujyi wo hafi aho wa Ndola, maze ntangira kwifatanya n’itsinda ry’Abahamya baho. Icyo gihe nari kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga Prince of Wales. Nanone kandi, nakoraga akazi ko mu rugo rw’umuzungu wayoboraga isosiyete yitwaga African Lakes Corporation, yari ifite amaduka menshi muri Afurika yo hagati.

Nari mfite amashuri make, bityo nari nzi Icyongereza gike nigiye ku Banyaburayi nakoreraga. Icyakora, nari nshishikajwe no kongera amashuri, bityo nagiye kwiga mu ishuri ryari i Plumtree, muri Rhodésie y’Epfo (Zimbabwe y’ubu). Hagati aho ariko nandikiye ibiro by’ishami by’i Cape Town ku ncuro ya kabiri. Nabamenyesheje ko nari narabonye igitabo La Harpe de Dieu, kandi ko nifuzaga gukorera Yehova mu murimo w’igihe cyose.

Natangajwe no kubona igisubizo cyabo, cyagiraga kiti “tugushimiye icyifuzo ufite cyo gukorera Yehova. Twifuzaga kugutera inkunga yo kubishyira mu isengesho, kandi Yehova azagufasha kurushaho gusobanukirwa neza ukuri, kandi azakubonera umwanya, aho uzamukorera.” Maze gusoma iyo baruwa incuro nyinshi, nabajije Abahamya bamwe na bamwe icyo nagombaga gukora. Barambwiye bati “niba koko wifuza gukorera Yehova, komereza aho kandi ntutindiganye kubikora.”

Namaze icyumweru cyose nsenga mvuga iby’icyo kibazo, maze amaherezo niyemeza kureka amashuri yanjye ngakomeza kwigana Bibiliya n’Abahamya. Mu mwaka wakurikiyeho, muri Mutarama 1932, nagaragaje ko niyeguriye Yehova Imana binyuriye mu mubatizo wo mu mazi. Maze kwimukira mu mujyi wo hafi aho wa Luanshya mvuye i Ndola, nahuye na mugenzi wanjye duhuje ukwizera witwa Jeanette, maze muri Nzeri 1934 turashyingiranwa. Igihe twashyingiranwaga, Jeanette yari afite umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa.

Nakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, maze mu mwaka wa 1937 ntangira umurimo w’igihe cyose. Hashize igihe gito nyuma y’aho, nahawe inshingano yo kuba umukozi usura amatorero, ubu witwa umugenzuzi w’akarere. Abagenzuzi b’akarere basura amatorero y’Abahamya ba Yehova kugira ngo bayatere inkunga mu buryo bw’umwuka.

Umurimo wo Kubwiriza mu Myaka yo Hambere

Muri Mutarama 1938, nasabwe kujya gusura umutware witwaga Sokontwe w’umudugudu umwe wo muri Afurika, akaba yari yarasabye ko Abahamya ba Yehova bamusura. Nakoze urugendo rw’iminsi itatu ku igare kugira ngo ngere muri ako karere. Igihe namubwiraga ko nari noherejwe kumusura mu rwego rwo gusubiza ibaruwa yohereje ku biro byacu by’i Cape Town, yagaragaje ugushimira kuvuye ku mutima.

Nagiye mu ngo zose z’abaturage be, mbatumirira kuza mu cyo bita insaka (inzu mberabyombi). Bamaze guteranira hamwe, navugiye ijambo imbere y’iyo mbaga y’abantu. Ingaruka zabaye iz’uko hatangijwe ibyigisho byinshi bya Bibiliya. Umukuru w’uwo mudugudu hamwe n’umukarani we ni bo babaye abagenzuzi ba mbere b’amatorero yo muri ako karere. Muri iki gihe, hari amatorero asaga 50 muri ako karere ubu kitwa Samfya.

Guhera mu mwaka wa 1942 kugeza mu wa 1947, nakoreye mu karere gakikije Ikiyaga cya Bangweulu. Namaraga iminsi icumi muri buri torero. Kubera ko icyo gihe abakozi bifatanyaga mu murimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka bari bake, twari dufite ibyiyumvo nk’iby’Umwami wacu Yesu Kristo, wagize ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Matayo 9:36-38). Muri iyo minsi ya mbere, gukora ingendo byari bigoye, bityo ubusanzwe Jeanette yasigaranaga n’abana i Luanshya mu gihe nabaga nagiye gusura amatorero. Icyo gihe, jye na Jeanette twari twarabyaranye abana babiri, uretse ko umwe yapfuye afite amezi icumi.

Muri iyo minsi imodoka zari nke, kandi n’imihanda na yo ntiyari myinshi. Igihe kimwe, nafashe urugendo rw’ibirometero bisaga 200 ndi ku igare rya Jeanette. Rimwe na rimwe, iyo nabaga ngiye kwambuka umugezi, igare naritereraga ku rutugu, nkarifatisha akaboko kamwe akandi nkagakoresha noga. Icyakora umubare w’Abahamya bo mu karere ka Luanshya wariyongereye cyane, ku buryo mu mwaka wa 1946, abantu 1.850 bateranye ku Rwibutso rw’Urupfu rwa Kristo.

Duhangana n’Abarwanyaga Umurimo Wacu

Igihe kimwe, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, umuyobozi w’akarere ka Kawambwa yarampamagaje, maze arambwira ati “ndashaka ko utazongera gukoresha ibitabo bya Watch Tower Society kubera ko ubu byaciwe. Ariko nshobora kuguha ibindi bitabo ushobora kuzifashisha wandika ibindi bitabo uzajya ukoresha mu murimo wawe.”

Naramushubije nti “ibitabo dufite biraduhagije. Nta bindi nkeneye.”

Yarambwiye ari “wowe ntuzi Abanyamerika” (icyo gihe ibitabo byacu byacapirwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika). “Bazakuyobya.”

Naramushubije nti “oya, abo dukorana ntibashobora kubikora.”

Hanyuma yarambajije ati “mbese, ntushobora gukangurira abagize amatorero yanyu gutanga amafaranga yo gushyigikira intambara nk’uko andi madini abigenza?”

Naramushubije nti “ako ni akazi k’intumwa za leta.”

Yaravuze ati “kuki utajya imuhira ngo ubitekerezeho?”

Naramushubije nti “mu Kuva 20:13 no muri 2 Timoteyo 2:24, Bibiliya idutegeka ko tutagomba kwica cyangwa kurwana.”

Nubwo yandetse ngataha, nyuma y’aho umuyobozi w’akarere ka Fort Rosebery, umujyi ubu witwa Mansa, yarampamagaje. Yarambwiye ati “icyo naguhamagariye, ni ukugira ngo nkumenyeshe ko leta yaciye ibitabo byanyu.”

Naramubwiye nti “ni byo koko. Ibyo narabyumvise.”

Yarambwiye ati “ubwo rero, wagombye kujya mu matorero yanyu yose, ukabwira abantu musengana bakazana ibitabo byose hano. Urumva?”

Naramushubije nti “ako si ko kazi nshinzwe, iyo ni inshingano y’intumwa za leta.”

Umuntu Twahuye Bikagira Ingaruka Nziza

Nyuma y’intambara, twakomeje kubwiriza. Mu mwaka wa 1947, nari maze gusura itorero ryo mu mudugudu wa Mwanza, ubwo nabazaga aho nashoboraga kugura igikombe cy’icyayi. Banyoboye kwa Bwana Nkonde, wari ufite resitora yacururizagamo icyayi. Bwana Nkonde n’umugore we banyakiranye ubwuzu. Nabajije Bwana Nkonde niba mu gihe nari kuba nywa icyayi, na we yari kuba asoma igice kivuga ngo “Ikuzimu Ni Ahantu Abantu Baruhukira Bafite Ibyiringiro” mu gitabo gifite umutwe uvuga ngo “Que Dieu soit reconnu pour vrai.”

Maze kunywa icyayi, naramubajije nti “wowe ikuzimu uhumva ute?” Kubera ko yari yatangajwe n’ibyo yari amaze gusoma, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya, hanyuma yaje kubatirizwa rimwe n’umugore we. Nubwo atakomeje kuba Umuhamya, umugore we hamwe na bamwe mu bana be barakomeje. Ndetse umwe mu bana be witwa Pilney, aracyakorera ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Zambiya. Kandi nubwo nyina wa Pilney ashaje cyane, aracyari Umuhamya wizerwa.

Igihe Gito Namaze Muri Afurika y’i Burasirazuba

Ibiro by’ishami ryacu byo muri Rhodésie y’Amajyaruguru, byatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 1948 i Lusaka, maze noherezwa gukorera muri Tanganyika (ubu ni Tanzaniya). Undi Muhamya yaraduherekeje jye n’umugore wanjye muri urwo rugendo twakoze mu karere k’imisozi ku maguru. Urugendo rwamaze iminsi itatu kandi rwaduteye umunaniro mwinshi. Mu gihe nari nikoreye ibitabo, umugore wanjye yari adutwaje imyenda, naho wa Muhamya wundi yari yikoreye ibyo twaryamagaho.

Ubwo twari tugeze i Mbeya muri Werurwe 1948, hari ibintu byinshi twagombaga gukora kugira ngo dufashe abavandimwe kugira ibyo bahindura kugira ngo barusheho guhuza n’inyigisho za Bibiliya. Icya mbere, ni uko muri ako karere twari tuzwi ku izina ry’abantu b’Umunara w’Umurinzi. Nubwo abavandimwe bemeraga izina ry’Abahamya ba Yehova, ntibarikoreshaga ku mugaragaro. Byongeye kandi, Abahamya bamwe bari bakeneye kureka imigenzo imwe n’imwe ifitanye isano no kubahiriza abapfuye. Ariko ihinduka ryari rigoye ku bantu benshi, ryari ukwandikisha ishyingiranwa ryabo mu butegetsi, no kuryubahiriza imbere y’abantu bose.—Abaheburayo 13:4.

Nyuma y’aho, nashimishijwe n’uko nashoboye gukorera mu tundi turere two muri Afurika y’i Burasirazuba, hakubiyemo na Uganda. Namaze ibyumweru bitandatu Entebbe n’i Kampala, aho twafashije abantu benshi kumenya ukuri kwa Bibiliya.

Ntumirirwa Kujya i New York City

Mvuye muri Uganda, nyuma y’igihe gito nari maze nkorerayo umurimo, mu ntangiriro z’umwaka wa 1956 nageze i Dar es Salaam, umurwa mukuru wa Tanganyika. Mpageze, nahasanze ibaruwa yari yaturutse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu rwego rw’isi. Yari ikubiyemo amabwiriza yansabaga gutangira kwitegura kuzajya i New York mu ikoraniro mpuzamahanga ryagombaga kuzaba kuva ku itariki ya 27 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 1958. Ibyo bintu byaranshimishije cyane rwose.

Ubwo igihe cyari kigeze, jye n’undi mugenzuzi usura amatorero witwa Luka Mwango, twafashe indege i Ndola tujya i Salisbury (ubu ni Harare), muri Rhodésie y’Epfo, hanyuma dukomeza tujya i Nairobi, ho muri Kenya. Tugezeyo twafashe indege itujyana i Londres mu Bwongereza, aho twakiriwe neza cyane. Igihe twari tugiye kuryama mu ijoro twagereyeho mu Bwongereza, twari twishimye cyane kandi twakomezaga kuvuga ukuntu twe Abanyafurika twari twakiriwe neza cyane n’abazungu. Ibyo bintu byaduteye inkunga cyane.

Amaherezo, twageze i New York, aho ikoraniro ryabereye. Umunsi umwe mu gihe cy’ikoraniro, natanze raporo ku bihereranye n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri Rhodésie y’Amajyaruguru. Uwo munsi hari abantu bagera hafi ku 200.000 bari bateraniye i Polo Grounds n’i Yankee Stadium muri New York City. Iryo joro sinashoboye gusinzira kubera ko natekerezaga ibintu bishimishije cyane nari nabonye.

Mu gihe gito cyane, ikoraniro ryararangiye maze dusubira iwacu. Igihe twari mu rugendo dusubira iwacu, nanone abavandimwe na bashiki bacu bo mu Bwongereza batwakiriye mu buryo bwuje urukundo. Muri urwo rugendo twiboneye mu buryo butazibagirana ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova bunze ubumwe, batitaye ku moko cyangwa ibihugu bakomokamo!

Nkomeza Umurimo Ari na ko Mpangana n’Ibigeragezo

Mu mwaka wa 1967, nabaye umugenzuzi w’intara—ni ukuvuga umukozi ugenda ava mu karere kamwe ajya mu kandi. Icyo gihe, umubare w’Abahamya bo muri Zambiya wari wariyongereye usaga 35.000. Nyuma y’aho, nongeye guhabwa inshingano yo kuba umugenzuzi w’akarere mu karere ka Copperbelt bitewe n’uko nari mfite ibibazo by’ubuzima. Amaherezo, Jeanette yagize ibibazo by’uburwayi, maze mu kwezi k’Ukuboza 1984 apfa akiri uwizerwa kuri Yehova.

Nyuma y’urupfu rwe, icyambabaje cyane kurushaho ni uko bene wabo banshinjaga ko ari jye wari watumye apfa nkoresheje ubupfumu. Ariko kandi, bamwe mu bari bazi indwara ya Jeanette kandi bari baravuganye n’umuganga wamuvuye, basobanuriye abo bene wabo ukuri kw’ibyo bintu. Hanyuma nahanganye n’ikindi kigeragezo. Bamwe muri bene wabo bashakaga ko nubahiriza umugenzo gakondo witwa ukupyanika. Mu karere mvukamo, uwo mugenzo usaba ko iyo umuntu apfakaye, agomba kugirana imibonano mpuzabitsina na mwene wabo wa bugufi w’uwo bari barashakanye. Ibyo narabyanze rwose.

Amaherezo, ibigeragezo naterwaga na bene wabo byararangiye. Nashimiye Yehova ko yari yaramfashije gushikama. Hashize ukwezi kumwe nyuma y’aho dushyinguriye umugore wanjye, umuvandimwe umwe yaje aho ndi maze arambwira ati “Muvandimwe Kangale, mu by’ukuri waduteye inkunga mu rupfu rw’umugore wawe, kubera ko nta kantu na kamwe k’imigenzo inyuranyije n’amahame y’Imana waretse ngo gakorwe. Ibyo turabigushimira cyane.”

Isarura Rihebuje

Ubu hashize imyaka 65 nkora umurimo w’igihe cyose, ndi umwe mu Bahamya ba Yehova. Mbega ukuntu muri iyo myaka yose nashimishijwe no kubona amatorero abarirwa mu magana ashingwa n’Amazu y’Ubwami menshi akubakwa mu turere nahoze nkoreramo ndi umugenzuzi w’akarere! Twavuye ku Bahamya bagera ku 2.800 mu mwaka wa 1943, none ubu muri Zambiya twariyongereye tugera ku babwiriza b’Ubwami basanga 122.000. Koko rero, umwaka ushize abantu basaga 514.000 bateranye ku Rwibutso muri iki gihugu gifite abaturage batageze kuri miriyoni 11.

Hagati aho, Yehova ni we unyitaho. Iyo nkeneye kuvurwa, umuvandimwe w’Umukristo anjyana kwa muganga. Amatorero aracyantumira kugira ngo ntange disikuru z’abantu bose, kandi ibyo bituma mbona ibihe byinshi binyubaka. Itorero nifatanya na ryo ryakoze gahunda y’uko bashiki bacu b’Abakristo bajya ibihe mu gusukura inzu yanjye, kandi abavandimwe bitangira kumperekeza ngiye mu materaniro buri cyumweru. Nzi ko ntari kuzigera nitabwaho mu buryo bwuje urukundo bene ako kageni iyo ntaza kuba nkorera Yehova. Mushimira ku bwo kuba akomeje kunkoresha mu murimo w’igihe cyose, kandi mushimira ku bw’inshingano nyinshi nashoboye gusohoza kugeza ubu.

Ubu sinkibona neza, kandi iyo ngiye ku Nzu y’Ubwami, biba ngombwa ko ngenda nduhuka incuro nyinshi mu nzira. Muri iyi minsi isakoshi ntwaramo ibitabo isigaye isa n’aho iremereye cyane, bityo ngerageza kuyigabanyiriza uburemere nkuramo igitabo icyo ari cyo cyose mba ntari bukenere mu materaniro. Umurimo wanjye wo kubwiriza ahanini ukubiyemo kuyoborera ibyigisho bya Bibiliya abantu bansanga iwanjye. Ariko se, mbega ukuntu nshimishwa cyane no gusubiza amaso inyuma nkareba ibyo nakoze mu myaka myinshi ishize kandi ngatekereza ku kwiyongera guhebuje kwabayeho! Nakoreye mu karere amagambo ya Yehova yanditswe muri Yesaya 60:22 yagiriyemo isohozwa ritangaje. Aho hagira hati “umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo nigisohora.” Koko rero, niboneye ukuntu ibyo bintu byabaye impamo, atari muri Zambiya honyine, ahubwo n’ahandi hose ku isi. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikigicapwa.

^ par. 50 Ikibabaje ni uko amaherezo Umuvandimwe Kangale imbaraga zamushizemo, maze agapfa ari uwizerwa mu gihe iyi nkuru yari igitegurwa kugira ngo izandikwe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Thomson n’ibiro by’ishami bya Zambiya ahagana inyuma

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ishami rya Zambiya muri iki gihe