Senga Imana mu “mwuka”
Senga Imana mu “mwuka”
“Imana mwayihwanya na nde? Cyangwa mwayigereranya n’ishusho ki?”—YESAYA 40:18.
WENDA waba wemera ubikuye ku mutima ko gukoresha amashusho byemewe mu gusenga Imana. Ushobora kuba wumva ibyo bituma urushaho kwegera Uwumva amasengesho, utaboneka kandi ushobora gusa n’aho atagira kamere kandi atabaho koko.
Ariko se, twaba dufite umudendezo usesuye wo kwihitiramo uburyo bwacu bwite bwo kwegera Imana? Mbese, Imana ubwayo si yo yonyine yagombye kugena ibyemewe n’ibitemewe ibyo ari byo? Yesu yasobanuye icyo Imana itekereza kuri icyo kibazo, ubwo yagiraga ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6). Ayo magambo ubwayo, agaragaza ko gukoresha amashusho asengwa cyangwa ibindi bintu byera bibujijwe.
Ni koko, hariho uburyo bwo gusenga bwihariye Yehova Imana yemera. Ubwo buryo ni ubuhe? Ikindi gihe, Yesu yaravuze ati ‘igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu mwuka no mu kuri: kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu mwuka no mu kuri.’—Yohana 4:23, 24.
Mbese, ko Imana ari “umwuka,” yashobora kugaragazwa n’igishushanyo gifatika? Oya. Uko ishusho yaba ihambaye kose, ntishobora na rimwe kugira ubwiza buhwanye n’ubw’Imana. Bityo, ishusho y’Imana ntishobora na rimwe kuyigaragaza mu buryo buhuje n’ukuri (Abaroma 1:22, 23). Mbese, wavuga ko umuntu ‘asenga Imana mu kuri’ niba yegera Imana yifashishije amashusho yakozwe n’abantu?
Inyigisho ya Bibiliya Irasobanutse Neza
Amategeko y’Imana yabuzanyije ibyo gukora amashusho yo gukoresha mu gusenga. Irya Kuva 20:4, 5). Ibyanditswe bya Gikristo byahumetswe na byo bitanga itegeko rigira riti “nimuzibukire kuramya ibishushanyo.”—1 Abakorinto 10:14.
kabiri mu Mategeko Icumi rigira riti “ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka: ntukabyikubite imbere, ntukabikorere” (Ni iby’ukuri ko hari abantu benshi bavuga ko iyo bakoresha amashusho mu gusenga baba badasenga ibishushanyo. Urugero, Abakristo b’Aborutodogisi bakunda kuvuga ko mu by’ukuri badasenga amashusho bunamira, bakayapfukamira, kandi bagasengera imbere yayo. Hari Umupadiri w’Umworutodogisi wanditse ati “turayubahiriza bitewe n’uko ari ibintu bitagatifu, kandi nanone bitewe n’uko twubaha icyo Amashusho ahagarariye.”
Icyakora, hari ikibazo kitashubijwe kigira kiti ‘mbese, Imana yemera ko umuntu akoresha amashusho agamije icyo bita ko ari ukuyubaha bitewe n’icyo ahagarariye? Nta na hamwe Bibiliya itanga uburenganzira bwo gukora bene ibyo bikorwa. Igihe Abisirayeli bakoraga igishushanyo cy’inyana, bavuga ko bari bagamije gusenga Yehova, yagaragaje mu buryo bukomeye ko atabyemeye, avuga ko bari badukanye ubuhakanyi.—Kuva 32:4-7.
Akaga Gafifitse
Gukoresha ibintu bifatika mu gusenga ni umugenzo urimo akaga. Bishobora mu buryo bworoshye gushuka abantu bagasenga icyo kintu aho gusenga Imana icyo kintu cyitwa ko gihagarariye. Mu yandi magambo, ishusho yerekezwaho ibitekerezo mu gusenga ibishushanyo.
Ibyo ni ko byagenze ku birebana n’ibintu bitari bike byabayeho mu gihe cy’Abisirayeli. Urugero, Mose yakoze inzoka y’umuringa mu gihe Abisirayeli bari ku rugendo bava mu Misiri. Mbere na mbere, icyo gishushanyo cy’inzoka imanitse ku giti cyari icyo gukiza. Abantu bari bahanishijwe kurumwa n’inzoka bashoboraga kureba iyo nzoka y’umuringa, maze Imana ikabakiza. Ariko kandi, abantu bamaze kugera mu Gihugu cy’Isezerano, bisa n’aho icyo gishushanyo bagihinduye ikigirwamana, nk’aho iyo nzoka y’umuringa ubwayo ari yo yari ifite ububasha bwo gukiza. Bayoserezaga imibavu, ndetse bari barayise Nehushitani.—Nanone kandi, Abisirayeli bagerageje gukoresha isanduku y’isezerano nk’impigi yo kurwanya abanzi babo, bigira inkurikizi mbi cyane (1 Samweli 4:3, 4; 5:11). Kandi mu gihe cya Yeremiya, abaturage ba Yerusalemu bitaga ku rusengero kurusha uko bitaga ku Mana basengeraga muri urwo rusengero.—Yeremiya 7:12-15.
Kamere yo kubogamira ku gusenga ibintu aho gusenga Imana iracyaboneka ahantu henshi. Umushakashatsi witwa Vitalij Ivanovich Petrenko yagize ati “ishusho . . . ihinduka ikintu gisengwa kandi iteza akaga ko gusenga ibishushanyo . . . Umuntu agomba kwemera ko mbere na mbere icyo ari igitekerezo cyakomotse mu bapagani, kikinjizwa mu byo gusenga amashusho binyuriye mu myizerere ya rubanda.” Mu buryo nk’ubwo, umupadiri wa Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki witwa Demetrios Constantelos, yaranditse ati “birashoboka ko Umukristo yafata ishusho akayisenga.”—Understanding the Greek Orthodox Church.
Ibyo bihandagaza bavuga ko amashusho ari ayo kubafasha gusa gusenga icyo ashushanya, nta wabyizera. Kubera iki? Mbese, si iby’ukuri ko hari amashusho ya Mariya cyangwa
ay’ “abatagatifu” ashobora kuba abonwa ko agomba kubahwa cyane kandi ko afite agaciro kurusha andi mashusho ashushanya abo bantu bapfuye kera cyane? Urugero, ishusho imwe ya Mariya iri i Tínos ho mu Bugiriki, ifite abantu mu idini ry’Aborutodogisi bayikomeyeho, nk’uko mu kigo cy’abihaye Imana cya Soumela ho mu majyaruguru y’u Bugiriki hari abandi nk’abo bafite ishusho ya Mariya bakomeyeho. Abagize ayo matsinda yombi batekereza ko ishusho baramya isumba andi mashusho, kabone nubwo yose ari amashusho y’umuntu umwe wapfuye kera cyane. Ku bw’ibyo rero, mu by’ukuri abantu babona ko amashusho amwe n’amwe afite ububasha nyakuri, kandi barayasenga.Mbese, Basenga “Abatagatifu” Cyangwa Basenga Mariya?
Bite se ku birebana no kwambaza abantu bamwe na bamwe, urugero nka Mariya cyangwa “abatagatifu”? Igihe Yesu yasubizaga Satani wari urimo amushukashuka, yerekeje ku byanditswe mu Gutegeka kwa Kabiri 6:13, maze agira ati “uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine” (Matayo 4:10). Nyuma y’aho yavuze ko abasenga Imana by’ukuri bagomba gusenga “Data” wenyine (Yohana 4:23). Kubera ko ibyo umumarayika yari abisobanukiwe neza, yacyashye intumwa Yohana kubera ko yari igerageje kumusenga, arayibwira ati “Reka! . . . Imana abe ari yo uramya.”—Ibyahishuwe 22:9.
Mbese, birakwiriye ko umuntu asenga nyina wa Yesu wa hano ku isi, ari we Mariya, cyangwa “abatagatifu,” abasaba ko bamuvuganira ku Mana? Bibiliya itanga igisubizo kitaziguye igira iti “hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ni we Yesu Kristo.”—1 Timoteyo 2:5.
Komera ku Mishyikirano Ufitanye n’Imana
Kubera ko gukoresha amashusho mu gusenga binyuranyije n’inyigisho isobanutse neza ya Bibiliya, ntibishobora gufasha abantu kwemerwa n’Imana no kubona agakiza. Ahubwo, Yesu yavuze ko kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka bizaterwa n’uko tuzaba twarungutse ubumenyi ku byerekeye Imana y’ukuri yonyine, tukamenya kamere yayo itagereranywa, kandi nanone tukamenya imigambi yayo hamwe n’ibyo igirira abantu (Yohana 17:3). Amashusho adashobora kugira icyo abona, ntiyumve cyangwa ngo avuge, ntashobora gufasha umuntu kumenya Imana no kuyisenga mu buryo bwemewe (Zaburi 115:4-8). Ubwo bumenyi bw’ingenzi cyane ku byerekeye Imana y’ukuri buboneka gusa binyuriye ku Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya.
Uretse no kuba nta mumaro, gusenga amashusho bishobora guteza akaga ko mu buryo bw’umwuka. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, bishobora gushyira icyuho mu mishyikirano umuntu afitanye na Yehova. Imana yahanuye ibyerekeranye n’Abisirayeli bari ‘barayirakarishije ibizira’ by’ibigirwamana byabo iti “nzabima amaso” (Gutegeka 32:16, 20). Kugira ngo bongere kugirana n’Imana imishyikirano byasobanuraga ko bagombaga ‘kujugunya rwose ibishushanyo byabo byababereye icyaha.’—Yesaya 31:6, 7.
Ku bw’ibyo, mbega ukuntu inama ishingiye ku Byanditswe igira iti “bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa” ikwiriye!—1 Yohana 5:21.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Bafashijwe Gusenga Imana mu “Mwuka”
Olivera yari umuyoboke ukomeye wa Kiliziya ya Orutodogisi yo muri Alubaniya. Igihe icyo gihugu cyacaga amadini mu mwaka wa 1967, Olivera yakomeje ibikorwa bye by’idini rwihishwa. Yakoreshaga udufaranga duke yahabwaga tw’ikiruhuko cy’iza bukuru kugira ngo agure amashusho y’izahabu n’ifeza, imibavu na za buji. Ibyo bintu yabihishaga mu buriri bwe, kandi akenshi yajyaga aryama mu ntebe yari hafi y’uburiri kuko yatinyaga ko hagira ubibona cyangwa akabyiba. Igihe yasurwaga n’Abahamya ba Yehova mu ntangiriro z’imyaka ya za 90, Olivera yabonye ko ubutumwa bwabo bwari bukubiyemo ukuri kwa Bibiliya. Yabonye icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ugusenga k’ukuri, ko ari ugusenga “mu mwuka,” kandi yamenye uko Imana ibona ibyo gukoresha amashusho (Yohana 4:24). Umuhamya wiganye na Olivera Bibiliya yabonye ko buri gihe iyo yajyaga kumusura yasangaga amashusho yo mu nzu ye yagabanutse. Amaherezo, nta shusho n’imwe yari isigayemo. Olivera amaze kubatizwa, yagize ati “ubu aho gutunga amashusho atagira umumaro, mfite umwuka wera wa Yehova. Ndashimira cyane ku bwo kuba umwuka we udakenera amashusho kugira ngo ukunde ungereho.”
Athena, wo mu kirwa cya Lesbos ho mu Bugiriki, yari umuyoboke ugira ishyaka cyane muri Kiliziya ya Orutodogisi. Yari muri korari kandi yakurikizaga imigenzo y’idini abyitondeye, hakubiyemo no gukoresha amashusho. Abahamya ba Yehova bafashije Athena kubona ko ibintu byose yari yarigishijwe atari ko byari bihuje na Bibiliya. Ibyo byari bikubiyemo gukoresha amashusho n’imisaraba mu gusenga. Athena yakomeje kuvuga ko agomba kwikorera ubushakashatsi ku byerekeranye n’inkomoko y’ibyo bintu by’idini. Nyuma yo gucukumbura mu bitabo binyuranye, yemeye adashidikanya ko ibyo bintu bitari bifite inkomoko ya Gikristo. Icyifuzo yari afite cyo gusenga Imana “mu mwuka” cyatumye ajugunya amashusho ye, nubwo yari yarayaguze amuhenze. Ariko kandi, Athena yemeye igihombo icyo ari cyo cyose kugira ngo asenge Imana mu buryo butanduye kandi bwemewe.—Ibyakozwe 19:19.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Mbese, Amashusho Ni Ibihangano by’Ubugeni Gusa?
Mu myaka ya vuba aha, amashusho yo muri Kiliziya ya Orutodogisi yarakusanyijwe hirya no hino ku isi. Ubusanzwe, abayakusanya babona ko ishusho atari ikintu cyera cy’idini, ko ahubwo ari igihangano cy’ubugeni kigaragaza umuco wo mu bwami bwa Byzance. Ni ibintu bisanzwe rwose, kubona amenshi muri bene ayo mashusho asengwa mu madini, atatswe mu ngo cyangwa mu biro by’umuntu wihandagaza avuga ko atemera Imana.
Icyakora, Abakristo b’imitima itaryarya ntibibagirwa intego y’ibanze ishusho yakorewe. Ni ikintu gikoreshwa mu gusenga. Nubwo abo Bakristo batarwanya uburenganzira abandi bafite bwo gutunga amashusho, bo ku giti cyabo ntibagira amashusho mu bintu batunze, ndetse nta nubwo bakora akazi ko kuyakusanya. Ibyo bihuje n’ihame riboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 7:26, rigira riti “ntuzajyane ikizira [amashusho akoreshwa mu gusenga] mu nzu yawe, utagibwaho n’umuvumo nka cyo; ahubwo uzacyange urunuka, uzakigire umuziro, kuko ari ikintu kiriho umuvumo.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Imana ntiyigeze yemera ko abantu bakoresha amashusho mu gusenga
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Ubumenyi bushingiye kuri Bibiliya budufasha gusenga Imana mu mwuka