Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova arimbisha ubwoko bwe abuha umucyo

Yehova arimbisha ubwoko bwe abuha umucyo

Yehova arimbisha ubwoko bwe abuha umucyo

“Byuka, urabagirane, kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.”​—YESAYA 60:1.

1, 2. (a) Ni iyihe mimerere abantu barimo? (b) Ni bande batuma abantu baba mu mwijima?

“MBEGA ukuntu dukeneye umuntu umeze nka Yesaya cyangwa Mutagatifu Pawulo!” Ayo ni amagambo Harry Truman, wari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuganye umubabaro mu myaka ya za 40. Ni iki cyatumye avuga ayo magambo? Ni ukubera ko yumvaga ko mu gihe cye hari hakenewe abayobozi b’indakemwa mu bihereranye n’umuco. Icyo gihe ni bwo isi yari ikimara kuva mu gihe giteye ubwoba kurusha ibindi byabayeho mu kinyejana cya 20, icyo gihe kikaba cyararanzwe n’intambara ya kabiri y’isi yose. Ariko kandi, nubwo intambara yari yararangiye, isi ntiyari ifite amahoro. Umwijima warakomeje. Koko rero, nyuma y’imyaka 57 iyo ntambara imaze irangiye, isi iracyari mu mwijima. Iyaba Perezida Truman yari akiriho, yari kuba akibona rwose ko hakenewe abayobozi b’indakemwa mu bihereranye n’umuco, bameze nka Yesaya n’intumwa Pawulo.

2 Perezida Truman yaba yari abizi cyangwa atari abizi, intumwa Pawulo yavuze ibihereranye n’umwijima wari utwikiriye abantu, bityo mu nzandiko yanditse yatanze umuburo wo kuwirinda. Urugero, yahaye bagenzi be bahuje ukwizera umuburo agira ati ‘ntidukirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru’ (Abefeso 6:12). Muri ayo magambo, ntiyagaragaje gusa ko yari azi ibihereranye n’umwijima wo mu buryo bw’umwuka wari utwikiriye isi, ahubwo yanagaragaje ko yari azi isoko yawo nyakuri—ni ukuvuga imbaraga zikomeye za kidayimoni zivugwaho kuba ari “abategeka iyi si.” Kubera ko imyuka ifite imbaraga ari yo ituma isi itwikirwa n’umwijima, ni iki abantu buntu bakora kugira ngo bavaneho uwo mwijima?

3. Nubwo abantu bari mu mwijima, ni iki Yesaya yahanuye ku bihereranye n’abizerwa?

3 Yesaya na we yavuze ibihereranye n’umwijima wari kuzatwikira abantu (Yesaya 8:22; 59:9). Icyakora, yarahumekewe kugira ngo ahanure yerekeza ku gihe cyacu ko no muri ibyo bihe by’umwijima, Yehova yari kuzamurikira abakunda umucyo. Ni koko, nubwo tutari kumwe na Pawulo na Yesaya imbona nkubone, dufite inyandiko zabo zahumetswe zituyobora. Kugira ngo turebe ukuntu ibyo ari umugisha ku bakunda Yehova, nimucyo dusuzume amagambo y’ubuhanuzi ya Yesaya aboneka mu gice cya 60 cy’igitabo cye.

Umugore wo mu Buryo bw’Ubuhanuzi Atanga Umucyo

4, 5. (a) Ni iki Yehova ategeka umugore gukora, kandi se ni iki amusezeranya? (b) Ni ibihe bintu bishishikaje bikubiye muri Yesaya igice cya 60?

4 Amagambo ya mbere avugwa muri Yesaya igice cya 60, yerekezwa ku mugore uri mu mimerere ibabaje cyane—urambaraye hasi mu mwijima w’icuraburindi. Mu buryo butunguranye, umucyo ugize utya uhinguranya mu mwijima maze Yehova arahamagara ati “byuka, urabagirane, kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye” (Yesaya 60:1). Igihe kirageze kugira ngo uwo mugore arabagiranishe umucyo w’Imana, ni ukuvuga ikuzo ryayo. Kubera iki? Turabona igisubizo ku murongo ukurikiraho, ugira uti “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga; ariko Uwiteka azakurasira, kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho” (Yesaya 60:2). Mu gihe uwo mugore yumviye itegeko rya Yehova, yijejwe ko bizamugendekera neza rwose. Yehova agira ati “amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.”—Yesaya 60:3.

5 Amagambo ashishikaje akubiye muri iyo mirongo uko ari itatu, ni intangiriro y’ibikubiye mu mirongo isigaye y’igice cya 60 cya Yesaya, kandi avuga ibikubiyemo mu buryo buhinnye. Atubwira ibyabaye ku mugore wo mu buryo bw’ubuhanuzi kandi akadusobanurira ukuntu dushobora kuguma mu mucyo wa Yehova nubwo umwijima wagose abantu. Ariko se, ni iki ibyo bigereranyo bikubiye muri iyi mirongo uko ari itatu ibimburira icyo gice bisobanura?

6. Umugore uvugwa muri Yesaya igice cya 60 ni nde, kandi se, ni bande bamuhagarariye ku isi?

6 Umugore uvugwa muri Yesaya 60:1-3 ni Siyoni, ni ukuvuga umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka. Muri iki gihe, Siyoni ihagarariwe ku isi n’abasigaye bagize ‘Isirayeli y’Imana,’ ari ryo torero mpuzamahanga rigizwe n’Abakristo basizwe n’umwuka, bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu ijuru (Abagalatiya 6:16). Iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka rigizwe n’abantu 144.000, kandi isohozwa ryo muri iki gihe ry’ubuhanuzi buvugwa muri Yesaya igice cya 60 rishingiye ku bakiri ku isi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1; Ibyahishuwe 14:1). Nanone ubwo buhanuzi buvuga byinshi ku bihereranye n’abifatanya n’abo Bakristo basizwe, ni ukuvuga “[imbaga y’]abantu benshi” bagize “izindi ntama.”—Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16.

7. Ni iyihe mimerere Siyoni yari irimo mu mwaka wa 1918, kandi se, ni gute ibyo byari byarahanuwe?

7 Mbese, hari igihe ‘Isirayeli y’Imana’ yari irambaraye mu mwijima w’icuraburindi nk’uko byashushanywaga na wa mugore wo mu buryo bw’ubuhanuzi? Yego, ibyo byabayeho mbere y’imyaka isaga 80 ishize! Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, Abakristo basizwe bari barahatanye cyane kugira ngo umurimo wo kubwiriza ukomeze. Ariko mu wa 1918, ari wo mwaka intambara yarangiyemo, umurimo wo kubwiriza kuri gahunda wasaga n’aho wahagaze. Joseph F. Rutherford, wagenzuraga umurimo wo kubwiriza ku isi hose, hamwe n’abandi Bakristo bari ku isonga, bakatiwe igifungo kirekire bashinjwa ibinyoma. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, byari byarahanuwe ko Abakristo basizwe bo muri icyo gihe bari bameze nk’intumbi zirambaraye “mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ni wo witwa i Sodomu no mu Egiputa mu mvugo y’umwuka” (Ibyahishuwe 11:8). Icyo rwose cyari igihe cy’umwijima kuri Siyoni, yari ihagarariwe n’abana bayo basizwe bari ku isi.

8. Ni irihe hinduka rikomeye ryabayeho mu mwaka wa 1919, kandi se, ryagize izihe ngaruka?

8 Icyakora, mu mwaka wa 1919 habaye ihinduka rikomeye. Yehova yamurikiye Siyoni! Abarokotse ba Isirayeli y’Imana barahagurutse maze batanga umucyo uva ku Mana, bongera gutangaza ubutumwa bwiza bashize amanga (Matayo 5:14-16). Kuba abo Bakristo barongeye kugira ishyaka, byarehereje abandi bantu kugana umucyo wa Yehova. Mbere na mbere, hasizwe abantu bashya bongerwa ku bagize Isirayeli y’Imana. Muri Yesaya 60:3, bitwa abami kubera ko bazaba abaraganwa na Kristo mu Bwami bw’Imana mu ijuru (Ibyahishuwe 20:6). Nyuma y’aho, imbaga y’abantu benshi bagize izindi ntama yatangiye kureherezwa mu mucyo wa Yehova. Abo ni bo bagize “amahanga” avugwa muri ubwo buhanuzi.

Abana b’Umugore Baza mu Rugo

9, 10. (a) Ni ibihe bintu bitangaje umugore yabonye, kandi se, ni iki ibyo byashushanyaga? (b) Ni iyihe mpamvu Siyoni yari ifite yatumaga igira ibyishimo?

9 Ubu noneho, Yehova atangiye gutanga ibisobanuro birambuye ku bikubiye mu buhanuzi bwo muri Yesaya 60:1-3. Ahaye uwo mugore irindi tegeko. Tega amatwi wumve ibyo avuga: “ubura amaso yawe, uraranganye urebe!” Umugore arumviye, kandi se mbega ibintu bisusurutsa umutima abonye! Abana be baje mu rugo. Ibyanditswe bikomeza bigira biti “bose baraterana baza bagusanga, baje aho uri; abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe” (Yesaya 60:4). Umurimo wo gutangaza Ubwami ku isi hose watangiye mu wa 1919, warehereje abashya babarirwa mu bihumbi mu murimo wa Yehova. Abo na bo babaye “abahungu” n’ “abakobwa” b’i Siyoni, bakaba ari abagaragu basizwe bagize Isirayeli y’Imana. Nguko uko Yehova yarimbishije Siyoni ubwo yazanaga aba nyuma bo mu 144.000 mu mucyo.

10 Mbese, ushobora kwiyumvisha ibyishimo Siyoni yagize ibitewe no kubona iri kumwe n’abana bayo? Nyamara, Yehova yayihaye izindi mpamvu zituma igira ibyishimo. Dusoma ngo “ni ho uzareba ugacya: umutima wawe uzikanga, hanyuma waguke; kuko ubwinshi bw’ibiturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n’iby’ubutunzi bw’amahanga bizaza aho uri” (Yesaya 60:5). Mu buryo buhuje n’ayo magambo y’ubuhanuzi, guhera mu myaka ya za 30, imbaga y’Abakristo, bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, yagiye yisukiranya igana i Siyoni. Bagiye baturuka mu ‘nyanja’ y’abantu bitandukanyije n’Imana, kandi bagereranywa n’ubutunzi bw’amahanga. Ni “ibyifuzwa n’amahanga yose” (Hagayi 2:7; Yesaya 57:20). Zirikana nanone ko ibyo ‘byifuzwa’ bidatangira gukorera Yehova uko buri wese yishakiye. Ahubwo bagira icyo bongera ku bwiza bwa Siyoni binyuriye mu kuza gusengera hamwe n’abavandimwe babo basizwe, bityo bakaba ‘umukumbi umwe, bafite umwungeri umwe.’—Yohana 10:16.

Abungeri n’Abacuruzi Baza i Siyoni

11, 12. Sobanura imbaga y’abantu umugore yabonye bagana i Siyoni.

11 Uwo murimo wo gukorakoranya wari warahanuwe utuma habaho ukwiyongera gutangaje k’umubare w’abasingiza Yehova. Ibyo byari byarahanuwe mu magambo akurikiraho y’ubwo buhanuzi. Tekereza igihe waba uhagaze ku Musozi Siyoni uri kumwe n’uwo mugore uvugwa mu buhanuzi. Urebye iburasirazuba, none se urahabona iki? “Amashyo y’ingamiya azakudendezaho, ingamiya nto z’i Midiyani n’iza Efa. Zose zizaza zituruka i Sheba, zizaba zihetse izahabu n’imibavu, zerekana ishimwe ry’Uwiteka” (Yesaya 60:6). Abacuruzi benshi hamwe n’ingamiya zabo bari mu rugendo mu mayira yerekeza i Yerusalemu. Izo ngamiya zimeze nk’umwuzure udendeje mu gihugu! Abo bacuruzi bazanye impano z’agaciro kenshi; bafite “izahabu n’imibavu.” Kandi abo bacuruzi baje mu mucyo w’Imana kugira ngo bayisingirize mu ruhame, ‘berekane ishimwe ry’Uwiteka.’

12 Abacuruzi si bo bonyine barimo bagenda. Abungeri na bo barimo barisukiranya baza i Siyoni. Ubuhanuzi bukomeza bugira buti “imikumbi y’i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y’intama y’i Nebawoti azagukorera” (Yesaya 60:7a). Imiryango y’aborozi na yo irimo iragana umurwa wera, bajyanyweyo no gutura Yehova amatungo meza kuruta ayandi yo mu mikumbi yabo. Ndetse na bo ubwabo baritanga kugira ngo bakorere Siyoni! Ni gute Yehova ari bwakire abo banyamahanga? Imana ubwayo igira iti “azurira igicaniro cyanjye ashimwe; kandi nzubahiriza inzu y’icyubahiro cyanjye” (Yesaya 60:7b). Yehova yemera abigiranye impuhwe amaturo n’umurimo by’abo banyamahanga. Ukuhaba kwabo birimbisha urusengero rwe.

13, 14. Ni iki kibonwa kiva mu burengerazuba?

13 Noneho kebuka urebe iburengerazuba. Urahabona iki? Iyo urebye kure cyane, uhabona igisa n’igicu cy’umweru kiri hejuru y’inyanja. Yehova abaza ikibazo ushobora kuba urimo utekerezaho, agira ati “aba ni bande baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo?” (Yesaya 60:8). Yehova ubwe arasubiza ati “ibirwa bizantegereza, n’inkuge z’i Tarushishi ni zo zizabanza kuzana abahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n’izahabu byabo ku bw’izina ry’Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli, kuko yakubahirije.”—Yesaya 60:9.

14 Mbese, ushobora kwiyumvisha uko ibyo bintu bimeze? Icyo gicu cy’umweru kigenda kirushaho kwigira hino, none ubu kimeze nk’agatsiko k’utudomo twinshi kari kure cyane ahagana i burengerazuba. Kimeze nk’uruhuri rw’inyoni zogoga mu muhengeri. Ariko uko kigenda kirushaho kwigira hino, urabona ko ari ubwato bwafunguye imyenda kugira ngo itangire umuyaga. Bityo rero, amato menshi aragana i Yerusalemu ameze nk’uruhuri rw’inuma. Ayo mato arazana abizera abavana ku byambu bya kure cyane, bakaba bihutishwa no kujya i Yerusalemu gusenga Yehova.

Umuteguro wa Yehova Waguka

15. (a) Ni ukuhe kwiyongera kwahanuwe mu magambo yo muri Yesaya 60:4-9? (b) Abakristo b’ukuri bagaragaza uwuhe mwuka?

15 Mbega ukuntu ubuhanuzi buvugwa ku murongo wa 4 kugeza ku wa 9 buha isura ishishikaje ukwaguka ko mu rwego rw’isi yose kwabayeho kuva mu mwaka wa 1919! Kuki Yehova yahaye Siyoni umugisha wo kwaguka bene ako kageni? Ni ukubera ko kuva mu mwaka wa 1919, Isirayeli y’Imana yagiye itanga umucyo wa Yehova ibigiranye ukumvira kandi nta kudohoka. Ariko se, waba wazirikanye ko, dukurikije umurongo wa 7, abashya ‘burira ku gicaniro [cy’Imana]’? Igicaniro ni ahantu ibitambo bitambirwa, kandi ubwo buhanuzi butwibutsa ko umurimo wa Yehova ukubiyemo gutamba ibitambo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ndabinginga . . . ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyikorera kwanyu gukwiriye” (Abaroma 12:1). Mu buryo buhuje n’amagambo ya Pawulo, Abakristo b’ukuri ntibanyurwa gusa no kwifatanya mu materaniro y’idini rimwe gusa mu cyumweru. Ahubwo batanga igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo kugira ngo bateze imbere ugusenga kutanduye. Mbese, kuba abo bantu bitanze basenga Yehova bari mu nzu ye ntibiyirimbisha? Ubuhanuzi bwa Yesaya bwavuze ko ari ko byari kugenda. Kandi dushobora kwiringira rwose ko abo bantu basenga Yehova babigiranye ishyaka, nanone ari beza mu maso ye.

16. Ni bande bagize uruhare mu murimo wo kongera kubaka mu bihe bya kera, kandi se, ni bande babikoze muri iki gihe?

16 Abo bantu bashya baza ubu bifuza gukora. Ubuhanuzi bukomeza bugira buti “abanyamahanga bazubaka inkike zawe, n’abami babo bazagukorera” (Yesaya 60:10). Mu isohozwa rya mbere ry’ayo magambo mu gihe bavaga mu bunyage i Babuloni, abami hamwe n’abandi bari baturutse mu mahanga bagize uruhare mu kongera kubaka urusengero n’umurwa wa Yerusalemu (Ezira 3:7; Nehemiya 3:26). Mu isohozwa ryo muri iki gihe, abagize imbaga y’abantu benshi bagiye bashyigikira abasigaye basizwe binyuriye mu guteza imbere ugusenga k’ukuri. Bagira uruhare mu kubaka amatorero ya Gikristo, bityo muri ubwo buryo, bakomeza “inkike” z’umuteguro wa Yehova ugereranywa n’umurwa. Nanone kandi, bifatanya mu kubaka nyakubaka—kubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’amazu ya za Beteli. Muri ubwo buryo bwose, bashyigikira abavandimwe babo basizwe bita ku bikenewe n’umuteguro wa Yehova ugenda waguka!

17. Ni mu buhe buryo bumwe Yehova yarimbishije ubwoko bwe?

17 Mbega ukuntu amagambo asoza yo muri Yesaya 60:10 atera inkunga! Yehova agira ati ‘nararakaye ndagukubita, ariko none ngize imbabazi ndakubabarira.’ Ni koko, mu mwaka wa 1918 n’uwa 1919, Yehova yahannye ubwoko bwe. Ariko ibyo byari kera. Ubu noneho, iki ni cyo gihe Yehova agomba kugaragariza imbabazi abagaragu be basizwe hamwe na bagenzi babo b’izindi ntama. Igihamya kigaragaza ko ari uko biri, ni ukwiyongera gutangaje yatumye bagira, ‘akabarimbisha’ mu buryo runaka.

18, 19. (a) Ni iki Yehova yasezeranyije ku bihereranye n’abashya baza mu muteguro we? (b) Ni iki indi mirongo isigaye yo muri Yesaya igice cya 60 itubwira?

18 Buri mwaka, “abanyamahanga” bashya babarirwa mu bihumbi amagana baza kwifatanya n’umuteguro wa Yehova, kandi amarembo azahora yuguruwe kugira ngo haze abandi benshi kurushaho. Yehova abwira Siyoni ati “amarembo yawe azahora yuguruwe iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw’amahanga n’abami bayo ari imfate” (Yesaya 60:11). Nubwo bamwe mu baturwanya bagerageza gufunga ayo ‘marembo,’ tuzi neza ko badashobora kubigeraho. Yehova ubwe yavuze ko uko byagenda kose, amarembo azahora akinguye. Hazakomeza kubaho ukwiyongera.

19 Nanone kandi, hari ubundi buryo Yehova yahaye umugisha ubwoko bwe muri iyi minsi y’imperuka, araburimbisha. Imirongo isigaye yo muri Yesaya igice cya 60, ihishura mu buryo bw’ubuhanuzi ubwo buryo yabikozemo.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• “Umugore” w’Imana agereranya iki, kandi se, ni bande bamuhagarariye hano ku isi?

• Ni ryari abana b’i Siyoni bari barambaraye hasi, kandi se, ni ryari kandi ni gute ‘babyutse’?

• Ni gute Yehova yakoresheje ibimenyetso binyuranye kugira ngo ahanure ukwiyongera ko muri iki gihe k’umubare w’ababwiriza b’Ubwami?

• Ni mu buhe buryo Yehova yatumye umucyo umurikira ubwoko bwe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

“Umugore” wa Yehova ahabwa itegeko ryo kubyuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Amatsinda y’amato ameze nk’inuma zihinguka kure