Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Biba gukiranuka, uzasarura imbabazi z’Imana

Biba gukiranuka, uzasarura imbabazi z’Imana

Biba gukiranuka, uzasarura imbabazi z’Imana

“UWISHINGIRA uwo atazi bizamubabaza; ariko uwanga kwishingira, aba amahoro” (Imigani 11:15). Mbega ukuntu uwo mugani mugufi utwumvisha ko urwishigishiye arusoma! Niwishingira umuntu utizeye, uzikururira akaga. Ariko nutamwishingira, nta kibazo uzagira.

Uwo mugani utsindagiriza neza ihame rigira riti ‘ibyo umuntu abiba, ni byo azasarura’ (Abagalatiya 6:7). Umuhanuzi Hoseya yagize ati “mwibibire, mukurikiza gukiranuka; musarure, mukurikiza imbabazi” (Hoseya 10:12). Biba gukiranuka binyuriye mu gukora ibintu nk’uko Imana ibishaka, maze uzasarure imbabazi zayo. Umwami Salomo wa Isirayeli yifashishije iryo hame kenshi kugira ngo atere abantu inkunga yo gukora ibintu bikwiriye, kuvuga amagambo yubaka no kugira imyifatire myiza. Gusuzuma mu buryo bwitondewe amagambo ye arangwa n’ubwenge bizadufasha kwibibira dukurikije gukiranuka.—Imigani 11:15-31.

Umugore Ugira Neza Ahabwa “Icyubahiro”

Umwami w’umunyabwenge yagize ati “umugore ugira ubuntu ahorana icyubahiro; kandi abagabo b’abanyamaboko babona ubutunzi” (Imigani 11:16). Uwo murongo ugaragaza itandukaniro riri hagati y’icyubahiro gihabwa umugore urangwa n’imico myiza cyangwa “umugore ugwa neza” (Bibiliya Ntagatifu) n’ubutunzi bw’igihe gito umunyamaboko cyangwa umunyagitugu abona.

Ni gute umuntu ashobora kugwa neza maze bikamuhesha icyubahiro? Salomo yatanze inama agira ati “komeza ubwenge nyakuri no kwitonda . . . kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo” (Imigani 3:21, 22). Nanone, yavuze ko umuntu ‘ugira imbabazi mu byo avuga, umwami azaba incuti ye’ (Imigani 22:11). Koko rero, ubwenge nyakuri, kwitonda no kuvuga amagambo meza bituma umuntu arushaho kugira agaciro. Ibyo ni na ko bimeze rwose ku mugore w’umunyabwenge. Urugero rubigaragaza ni urwa Abigayili, umugore w’umugabo w’umupfapfa witwaga Nabali. Uwo mugore yari ‘umunyabwenge, n’umunyaburanga,’ kandi Umwami Dawidi yashimye “ubwenge” bwe.—1 Samweli 25:3, 33.

Nta gushidikanya, umukristokazi urangwa no kugira neza azubahwa. Azavugwa neza n’abandi. Niba yarashyingiwe, azihesha icyubahiro imbere y’umugabo we. Mu by’ukuri, azahesha ishema umuryango we wose. Kandi icyubahiro cye si icy’igihe gito gusa. “Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi; no gukundwa kuruta ifeza n’izahabu” (Imigani 22:1). Izina ryiza yihesha imbere y’Imana rihora rifite agaciro.

Ibyo si ko bimeze ku munyagitugu urenganya abandi, cyangwa ‘umunyamwaga’ (Imigani 11:16, New International Version). Umuntu w’umunyagitugu ashyirwa mu rwego rumwe n’abantu babi barwanya abagaragu ba Yehova (Yobu 6:23; 27:13). Umuntu nk’uwo ‘ntashyira Imana imbere ye.’ (Zaburi 54:5, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Ashobora ‘kurundanya ifeza nk’umukungugu,’ binyuriye mu gupyinagaza no kurya abantu b’inzirakarengane imitsi (Yobu 27:16). Ariko kandi, igihe kimwe ashobora kugira atya akaryama ntabyuke, mbese agapfa (Yobu 27:19). Icyo gihe ubutunzi bwe bwose n’ibindi yagezeho bihinduka ubusa.—Luka 12:16-21.

Mbega isomo ry’ingirakamaro mu Migani 11:16 hatwigisha! Umwami wa Isirayeli yaduteye inkunga yo kubiba gukiranuka, atugaragariza neza imbuto zizasarurwa n’umuntu ugira neza n’izizasarurwa n’umunyagitugu.

Kugira “Imbabazi” Bihesha Ingororano

Salomo yatanze irindi somo mu byerekeranye n’imibanire y’abantu agira ati “umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza. Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we” (Imigani 11:17). Intiti imwe yagize iti “uwo mugani utsindagiriza ko imyifatire umuntu agaragariza abandi, yaba myiza cyangwa mibi, imugiraho ingaruka aba atiteze cyangwa atatekerezaga.” Reka turebe urugero rw’umukobwa witwa Lisa. * Iyo yakoranye gahunda n’abandi, buri gihe ahagera yakererewe, nubwo aba atabigambiriye. Hari igihe aza yakererewe iminota 30 cyangwa irengaho ku isaha aba agomba guhuriraho n’abandi babwiriza b’Ubwami kugira ngo bajye kubwiriza. Nta bwo Lisa yigirira neza. Mbese, ashobora kugaya abandi mu gihe baba badashoboye kujya batakaza igihe cyabo bamutegereje, maze ntibongere kujya bakorana na we gahunda?

Umuntu uhora ashaka ko ibintu bikorwa mu buryo butunganye, na we aba yigirira nabi. Kubera ko buri gihe ahatanira kugera ku ntego adashobora kugeraho, arinaniza kandi akamanjirwa. Ariko kandi, twigirira neza iyo twishyiriyeho intego zihuje n’ukuri kandi zishyize mu gaciro. Dushobora kuba tudasobanukirwa ibintu vuba nk’abandi. Cyangwa se indwara n’imyaka yo mu za bukuru bishobora kutubera inzitizi. Ntitukazigere na rimwe twiheba ngo ni uko tudafite amajyambere mu buryo bw’umwuka, ahubwo dukomeze buri gihe kujya dushyira mu gaciro mu ntege nke zacu. Niba ‘tugira umwete’ dukurikije ubushobozi bwacu, icyo gihe tuzagira ibyishimo.—2 Timoteyo 2:15; Abafilipi 4:5.

Umwami w’umunyabwenge yakomeje asobanura neza ukuntu umukiranutsi yigirira neza, naho umugome akigirira nabi. Yagize ati “umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano: ariko ubiba gukiranuka, azabona ibihembo by’ukuri. Ukomeye mu byo gukiranuka, azahabwa ubugingo; kandi ukurikirana ibibi, aba yishakiye urupfu. Abafite umutima w’ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka: ariko anezezwa n’abagenda batunganye. Ni ukuri rwose, umunyabyaha ntazabura guhanwa: ariko urubyaro rw’umukiranutsi ruzakizwa.”Imigani 11:18-21.

Iyo mirongo itsindagiriza ko ubiba gukiranuka asarura ibintu byiza. Umunyabyaha ashobora gukoresha uburiganya cyangwa agakina urusimbi kugira ngo agere ku bintu atavunitse. Kubera ko ibyo bihembo biba ari iby’uburiganya, ashobora kumva amanjiriwe. Ariko umukozi w’inyangamugayo abona ibihembo by’ukuri, kuko yumva afite amahoro. Umukiranutsi afite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, kuko yemerwa n’Imana. Ariko se, bizagendekera bite ababi? Kubera ko bacura imigambi y’uburiganya, ntibazabura guhanwa (Imigani 2:21, 22). Mbega ukuntu duterwa inkunga yo kubiba gukiranuka!

Ubwiza Nyakuri bw’Umuntu Ufite Umutima

Salomo yakomeje agira ati “umugore w’uburanga bwiza utagira umutima, ni nk’impeta y’izahabu ikwikirwa mu mazuru y’ingurube” (Imigani 11:22). Mu bihe bya Bibiliya, abantu benshi bambaraga impeta ku mazuru. Iyo umugore yabaga yambaye impeta ya zahabu ku mazuru, abantu bose bahitaga babona uwo murimbo. Mbega ukuntu bidakwiriye ko umurimbo uhenze utyo washyirwa ku izuru ry’ingurube! Ni kimwe n’umuntu ufite uburanga ariko akaba adafite “umutima.” Umurimbo ntubereye umuntu nk’uwo, yaba ari umugabo cyangwa umugore. Nta bwo bimukwiriye, nta n’uwo byashimisha.

Ni byiza rwose ko twita ku kuntu tugaragarira abandi. Ariko se, kuki twahangayikishwa n’isura yacu cyangwa ikimero cyacu mu buryo bukabije, cyangwa ntitwishimire uko dusa? Hari ibintu byinshi bigize isura yacu tudashobora kugira icyo duhinduraho. Kandi uko dusa si byo by’ingenzi cyane. Mbese, abenshi mu bo dukunda kandi twishimira ntibaba ari abantu basanzwe? Ubwiza bugaragarira amaso si bwo byanze bikunze butuma tugira ibyishimo. Ikintu gifite agaciro kurushaho, ni ubwiza bwo mu mutima burangwa n’imico y’agaciro yo kubaha Imana. Nimucyo rero tube abantu bafite umutima maze twihingemo iyo mico.

“Umunyabuntu Azabyibuha”

Umwami Salomo yagize ati “ibyo umukiranutsi yifuza, ni ibyiza bisa; ariko ibigenewe umunyabyaha ni uburakari.” Yatanze urugero rubigaragaza agira ati “hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka; kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa.”—Imigani 11:23, 24.

Mu gihe dutanga dukwiragiza, tukageza ku bandi ubumenyi ku byerekeye Ijambo ry’Imana, nta gushidikanya ko natwe tuzarushaho gusobanukirwa ‘ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwaryo’ (Abefeso 3:18). Naho ku bihereranye n’umuntu udakoresha ubumenyi bwe, aba ari mu kaga ko kuba yatakaza ibyo afite. Ni koko, “ubiba nke, azasarura bike; naho ubiba nyinshi, azasarura byinshi.”—2 Abakorinto 9:6.

Uwo mwami yakomeje agira ati “umunyabuntu azabyibuha: kandi uvomera abandi, na we azavomerwa” (Imigani 11:25). Iyo dukoresha igihe cyacu n’umutungo wacu tutitangiriye itama, tugateza imbere ugusenga kutanduye, Yehova aratwishimira (Abaheburayo 13:15, 16). ‘Azatugomororera imigomero yo mu ijuru adusukeho umugisha, tubure aho tuwukwiza’ (Malaki 3:10). Ngaho terera ijisho hirya no hino maze urebe uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka abagaragu be bafite muri iki gihe!

Salomo yatanze urundi rugero rugaragaza itandukaniro riri hagati y’ibyifuzo by’umukiranutsi n’ibyifuzo by’ababi agira ati “uwimana amasaka, azavumwa na rubanda; ariko umugisha uzaba ku uyabagurira” (Imigani 11:26). Kugura ibintu byinshi igiciro kiri hasi maze ukabibika kugira ngo uzabigurishe ibintu byabuze n’ibiciro byazamutse, bishobora kuzana inyungu. Nubwo kurondereza ibintu maze tukagira icyo twizigamira bishobora kuba ingirakamaro, muri rusange abantu ntibakunda umuntu uhunika ibintu byinshi abitewe n’ubwikunde, kugira ngo azabyungukemo. Ibinyuranye n’ibyo, uwanga kuririra ku mimerere y’ibintu imeze nabi kugira ngo yunguke byinshi, abantu baramukunda.

Umwami wa Isirayeli yaduteye inkunga yo gukomeza kwifuza ibintu byiza, cyangwa ibintu birangwa no gukiranuka, agira ati “ugira umwete wo gushaka ibyiza, aba yishakiye gukundwa; ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka. Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa; ariko umukiranutsi azatoha nk’ikibabi kibisi.”Imigani 11:27, 28.

Umukiranutsi Agarura Imitima

Salomo yagaragaje ukuntu ibikorwa by’ubupfapfa bizana ingaruka mbi agira ati “utera imidugararo mu rugo rwe, umurage we uzaba umuyaga” (Imigani 11:29a). Ibintu bibi Akani yakoze ‘byamuteye imidugararo,’ kandi we n’abagize umuryango we bicishijwe amabuye (Yosuwa, igice cya 7). Muri iki gihe, Umukristo uhagarariye umuryango hamwe n’abandi bo mu rugo rwe, bashobora gukora icyaha bigatuma bacibwa mu itorero rya Gikristo. Akururira umuryango we akaga, kubera ko we ubwe aba yarananiwe gukurikiza amategeko y’Imana kandi akaba yarihanganiye icyaha gikomeye cyakozwe n’abagize umuryango we. We n’abagize umuryango we bashobora gucibwa mu muryango wa Gikristo, kubera ko baba ari abanyabyaha baticuza (1 Abakorinto 5:11-13). None se, ni izihe nyungu azabona? Ni umuyaga gusa, kuko nta kintu azunguka.

Uwo murongo ukomeza ugira uti “umupfapfa azahakwa n’ufite umutima w’ubwenge” (Imigani 11:29b). Kubera ko umupfapfa atagira ubwenge nyakuri, ntashobora guhabwa inshingano zikomeye. Ikindi kandi, kuba akoresha nabi ibintu bye bishobora gutuma ajyamo umwenda w’undi muntu mu buryo runaka. Umuntu nk’uwo utagira ubwenge ashobora ‘guhakwa n’ufite umutima w’ubwenge.’ Uko bigaragara rero, ni iby’ingenzi ko tugira ubushishozi n’ubwenge nyakuri mu mikorere yacu yose.

Umwami w’umunyabwenge yagize ati “imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo; kandi umunyabwenge agarura imitima” (Imigani 11:30). Ibyo bishoboka bite? Umukiranutsi agaburira abandi mu buryo bw’umwuka, binyuriye mu magambo no mu bikorwa bye. Abatera inkunga yo gukorera Yehova, amaherezo bakaba bashobora kuzabona ubuzima Imana yaduteganyirije.

‘Abanyabyaha Bazahanwa’ Cyane Kurushaho

Mbega ukuntu imigani yavuzwe haruguru idutera inkunga yo kubiba gukiranuka! Ndetse Salomo yakoresheje mu bundi buryo ihame rivuga ko “ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura” agira ati “dore, abakiranutsi bazahanwa bakiri mu isi. Nkanswe abakiranirwa n’abanyabyaha.”Imigani 11:31.

Nubwo umukiranutsi akora uko ashoboye kose kugira ngo akore ibyiza, rimwe na rimwe ajya akora amakosa (Umubwiriza 7:20). Kandi ‘azahanirwa’ ayo makosa ye. Bite se ku bihereranye n’umunyabyaha uhitamo gukora ibibi abigambiriye, kandi ntashake guhindukira ngo anyure mu nzira ikwiriye? Mbese, ntakwiriye ‘guhanwa’ cyane kurushaho? Intumwa Petero yaranditse ati “niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, ūtubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he?” (1 Petero 4:18). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze kujya twibibira dukurikiza gukiranuka.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Aha ngaha, izina ryarahinduwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

“Kugwa neza” byahesheje Abigayili “icyubahiro”

[Amafoto yo ku ipaji ya 30]

‘Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano, ariko umukiranutsi akabona ibihembo by’ukuri’

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

‘Biba byinshi, uzasarura byinshi’