Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igicaniro cyeguriwe Imana itazwi

Igicaniro cyeguriwe Imana itazwi

Igicaniro cyeguriwe Imana itazwi

INTUMWA Pawulo yasuye akarere ko muri Atenayi, mu Bugiriki, ahagana mu mwaka wa 50 I.C. Ahageze, yabonye igicaniro cyeguriwe imana itazwi, hanyuma aza kucyerekezaho mu gihe yabwirizaga abantu ibyerekeye Yehova.

Mu gutangira ikiganiro yagejeje ku bantu bo muri Areyopago, Pawulo yagize ati “bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini. Ubwo nagendagendaga, nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘icy’Imana Itamenywa.’ Nuko iyo musenga mutayizi, ni yo mbabwira.”​—Ibyakozwe 17:22-31.

Nubwo icyo gicaniro cyo muri Atenayi kitigeze kiboneka, hari ibicaniro bimeze nka cyo byari mu tundi duce two mu Bugiriki. Urugero, mu gitabo cyanditswe na Pausanias, umuhanga mu bumenyi bw’isi w’Umugiriki wo mu kinyejana cya kabiri, havugwamo ibicaniro by’ ‘imana zitazwi’ by’i Phaleron, hafi yo muri Atenayi (Description of Greece, Attica I, 4). Icyo gitabo cyavuze ko i Olympia na ho hari “igicaniro cy’imana zitazwi.”​—Byavanywe muri Eleia I, XIV, 8.

Mu gitabo cyanditswe na Philostratus, umwanditsi w’Umugiriki (wabayeho ahagana mu mwaka wa 170-245 I.C.), havuzwemo ko muri Atenayi hari ‘ibicaniro byubakirwaga ndetse n’imana zitazwi’ (The Life of Apollonius of Tyana, VI, III). Uwitwa Diogène Laertius (wabayeho ahagana mu mwaka wa 200-250 I.C.), na we yanditse ko hari “ibicaniro bidafite amazina” byari biri mu turere tunyuranye two muri Atenayi.​—Byavanywe muri Lives of Philosophers, (1.110).

Abaroma na bo bubakiraga ibicaniro imana zitazwi. Aha ngaha hagaragajwe kimwe muri byo cyubatswe mu kinyejana cya mbere cyangwa cya kabiri M.I.C., kikaba cyarabitswe mu nzu ndangamurage iri i Roma mu Butaliyani. Amagambo y’Ikilatini ari kuri icyo gicaniro agaragaza ko cyeguriwe “imana cyangwa imanakazi,” akaba ‘yaravugwaga kenshi mu masengesho basengaga cyangwa mu magambo bavugaga mu gihe cyo kubyegurira izo mana. Ayo magambo yabaga yanditswe ku bicaniro cyangwa ari mu nyandiko.’

Na n’ubu, abantu benshi ntibazi “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose.” Ariko nk’uko Pawulo yabibwiye Abanyatenayi, iyo Mana, ari yo Yehova, “ntiri kure y’umuntu wese muri twe.”​—Ibyakozwe 17:24, 27.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Igicaniro: Soprintendenza Archeologica di Roma