Kwihangana mukongereho kubaha Imana
Kwihangana mukongereho kubaha Imana
“Kwizera mukongereho . . . kwihangana; kwihangana mukongereho kūbaha Imana.”—2 PETERO 1:5, 6.
1, 2. (a) Ni iyihe mikurire iba yitezwe ku mwana? (b) Gukura mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?
GUKURA ni iby’ingenzi ku mwana, ariko nanone hari ikindi gikenewe kirenze gukura mu buryo bw’umubiri. Nanone kandi, aba yitezweho gukura mu bitekerezo no mu buryo bw’ibyiyumvo. Nyuma y’igihe runaka, umwana ava mu bwana akaba umugabo cyangwa umugore ukuze rwose. Ibyo intumwa Pawulo yabyerekejeho ubwo yandikaga ati “nkiri umwana muto, navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto, nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana.”—1 Abakorinto 13:11.
2 Amagambo ya Pawulo agaragaza ikintu cy’ingenzi ku bihereranye no gukura mu buryo bw’umwuka. Abakristo bakeneye kugira amajyambere bakava mu bwana bwo mu buryo bw’umwuka bakaba abantu ‘bakuru ku bwenge’ (1 Abakorinto 14:20). Bagombye kwihatira kugera “ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” Icyo gihe ntibaba bakiri ‘abana, bateraganwa n’umuraba, bajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize.’—Abefeso 4:13, 14.
3, 4. (a) Ni iki tugomba gukora kugira ngo tube abantu bakuze mu buryo bw’umwuka? (b) Ni iyihe mico ishimisha Imana twagombye kugaragaza, kandi se, ni iy’ingenzi mu rugero rungana iki?
3 Ni gute dushobora kuba abantu bashyitse, bakuze mu buryo bw’umwuka? Nubwo mu mimerere isanzwe gukura mu gihagararo bisa n’aho byikora, gukura mu buryo bw’umwuka byo bisaba gushyiraho imihati yitondewe. Bitangirana no kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana no gukora ibihuje n’ibyo twiga (Abaheburayo 5:14; 2 Petero 1:3). Hanyuma, ibyo na byo bituma dushobora kugaragaza imico ishimisha Imana. Mu buryo buhuje n’uko ibice binyuranye by’umubiri bikura, ubusanzwe iyo mico inyuranye ishimisha Imana igenda igaragarira icyarimwe. Intumwa Petero yaranditse ati “abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kūbaha Imana; kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo.”—2 Petero 1:5-7.
4 Buri muco wose Petero yavuze ni uw’ingenzi, kandi nta n’umwe ushobora kuvanwa muri urwo rutonde. Yongeyeho ati “ibyo ni biba muri mwe, bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo” (2 Petero 1:8). Nimucyo twibande ku mpamvu twagombye kongera kubaha Imana ku kwihangana kwacu.
Tugomba Kwihangana
5. Kuki dukeneye kugira ukwihangana?
5 Petero na Pawulo bombi bashyira isano hagati yo kubaha Imana no kwihangana (1 Timoteyo 6:11). Kwihangana bisobanura ibirenze ibyo kugira ubutwari mu gihe cy’ingorane no gukomeza kwiyemeza. Bikubiyemo kutarambirwa, kugira ubutwari no gushikama bitabaye ngombwa ko umuntu atakaza ibyiringiro mu gihe ahuye n’ibigeragezo, inzitizi, ibishuko cyangwa ibitotezo. Kubera ko tubaho mu buryo burangwa no ‘kubaha Imana turi muri Kristo Yesu,’ twiteze ko tugomba kurenganywa (2 Timoteyo 3:12). Tugomba kwihangana niba twifuza kugaragaza urukundo dukunda Yehova kandi tukagira imico isabwa kugira ngo tuzabone agakiza (Abaroma 5:3-5; 2 Timoteyo 4:7, 8; Yakobo 1:3, 4, 12). Tubaye tudafite ukwihangana, ntitwazabona ubuzima bw’iteka.—Abaroma 2:6, 7; Abaheburayo 10:36.
6. Kwihangana kugeza ku mperuka bikubiyemo gukora iki?
Matayo 24:13). Ni koko, tugomba kwihangana kugeza ku mperuka, yaba imperuka y’ubuzima bwa none cyangwa iherezo ry’iyi si mbi ya none. Muri iyo mimerere yombi, tugomba gukomeza gushikama ku Mana. Icyakora, turamutse tutongereye kubaha Imana ku kwihangana kwacu, ntitwashimisha Yehova kandi ntitwazabona ubuzima bw’iteka. Ariko se, kubaha Imana bisobanura iki?
6 Uko twatangira neza kose, amaherezo ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi ni uko twihangana. Yesu yaravuze ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Icyo Kubaha Imana Bisobanura
7. Kubaha Imana bisobanura iki, kandi se, bidusunikira gukora iki?
7 Kubaha Imana bisobanura ko tugaragariza Yehova Imana ko twamwiyeguriye, tukamusenga kandi tukamukorera tubitewe n’uko turi indahemuka ku butegetsi bwe bw’ikirenga. Kugira ngo tugaragarize Yehova ko tumwubaha, dukeneye ubumenyi nyakuri ku bimwerekeyeho no ku byerekeye inzira ze. Twagombye kugira icyifuzo cyo kumenya Imana mu buryo busesuye, tukayimenya neza rwose. Ibyo bizadusunikira kumva tuyifitiye urukundo ruvuye ku mutima, urukundo rugaragarira mu bikorwa byacu hamwe n’imibereho yacu. Twagombye kugira icyifuzo cyo kumera nka Yehova uko bishoboka kose—tukigana inzira ze kandi tukagaragaza imico ye na kamere ye (Abefeso 5:1). Mu by’ukuri, kubaha Imana bidusunikira kwifuza kuyishimisha mu byo dukora byose.—1 Abakorinto 10:31.
8. Ni mu buhe buryo kubaha Imana no kuyikunda kandi tukayikorera yonyine bifitanye isano rya bugufi?
8 Kugira ngo tugaragaze umuco wo kubaha Imana by’ukuri, tugomba gusenga Yehova wenyine, ntitwemerere ikindi kintu icyo ari cyo cyose ngo kijye mu mwanya twamugeneye mu mitima yacu. Kubera ko ari Umuremyi wacu, afite uburenganzira bwo kudusaba ko twaba ari we wenyine dukunda kandi tukamukorera (Gutegeka 4:24; Yesaya 42:8). Nyamara kandi, Yehova ntaduhatira kumusenga. Yifuza ko tumwubaha tubikunze. Urukundo dukunda Imana rushingiye ku bumenyi nyakuri tuyifiteho, ni rwo rudusunikira kuba abantu batanduye mu mibereho yacu no kuyiyegurira byimazeyo, hanyuma tukabaho mu buryo buhuje no kuba twarayiyeguriye.
Girana Imishyikirano n’Imana
9, 10. Ni gute twagirana n’Imana imishyikirano ya bugufi kandi tukayibumbatira?
9 Nyuma yo kugaragaza ko twiyeguriye Imana binyuriye mu kubatizwa, tuba nanone tugikeneye kugirana na yo imishyikirano ya bugufi kurushaho. Ku bw’ibyo, icyifuzo tuba dufite cyo kubigeraho no gukorera Yehova turi abizerwa kidusunikira gukomeza kwiga Ijambo rye no kuritekerezaho. Uko tugenda twemera ko umwuka w’Imana ukorera mu bwenge bwacu no mu mitima yacu, ni na ko urukundo dukunda Yehova rugenda rurushaho gukomera. Imishyikirano dufitanye na we ikomeza kuba ikintu cy’ingenzi cyane mu mibereho yacu. Tubona ko Yehova ari we Ncuti yacu y’amagara kandi twifuza kumunezeza igihe cyose (1 Yohana 5:3). Turushaho kwishimira imishyikirano ishimishije dufitanye n’Imana, kandi tugashimira ku bwo kuba itwigisha kandi ikadukosora aho bikenewe ibigiranye urukundo.—Gutegeka 8:5.
10 Turamutse tudafashe ingamba buri gihe kugira ngo dushimangire imishyikirano y’agaciro dufitanye na Yehova, ishobora gukendera. Ibyo biramutse bibayeho, ntitwabiryoza Imana, kubera ko ‘itari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Mbega ukuntu dushimishwa no kuba Yehova adashyiraho amananiza ku bihereranye no kumwegera (1 Yohana 5:14, 15)! Birumvikana ko tugomba guhatana kugira ngo tubumbatire imishyikirano ya bugufi dufitanye na Yehova. Icyakora, adufasha kumwegera aduha ibintu byose dukeneye kugira ngo tugire umuco wo kubaha Imana kandi tuwukomereho (Yakobo 4:8). Ni gute dushobora gukoresha mu buryo bwuzuye ibyo bintu byose aduha abigiranye urukundo?
Komeza Kuba Umuntu Ukomeye mu Buryo bw’Umwuka
11. Ni ibihe bikorwa bimwe na bimwe bigaragaza ko twubaha Imana?
11 Urukundo rwimbitse dukunda Imana ruzadusunikira kugaragaza urugero twubahamo Imana, mu buryo buhuje n’inama ya Pawulo 2 Timoteyo 2:15). Kugira ngo tubigereho, bisaba ko dukomeza kugira akamenyero keza k’icyigisho cya Bibiliya cya buri gihe, kujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, dushobora gukomeza kwegera Yehova binyuriye ku ‘gusenga ubudasiba’ (1 Abatesalonike 5:17). Ibyo ni ibikorwa bifite ireme bigaragaza ko twubaha Imana. Kwirengagiza ikintu icyo ari cyo cyose muri ibyo bishobora gutuma turwara mu buryo bw’umwuka kandi bigatuma twibasirwa n’ibikorwa by’amayeri bya Satani.—1 Petero 5:8.
igira iti “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (12. Ni gute dushobora kunesha ibigeragezo?
12 Gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka kandi bakorana umwete na byo bidufasha guhangana n’ibigeragezo bitugeraho. Ibigeragezo bishobora guturuka ku bintu bishobora kugerageza ukwizera kwacu mu buryo bukomeye. Iyo abagize umuryango wacu, abo dufitanye isano cyangwa abaturanyi bacu ari bo batitabira ibyo tubabwira, bakaturwanya kandi bakadutoteza, kubyihanganira bishobora kurushaho kutugora. Ku kazi cyangwa ku ishuri hashobora kuvuka ibigeragezo bififitse bigamije gutuma dutandukira amahame ya Gikristo. Gucika intege, indwara no kwiheba bishobora gutuma tunegekara, kandi bigatuma guhangana n’ibigeragezo bigera ku kwizera kwacu birushaho kutugora. Ariko kandi, dushobora kunesha ibigeragezo byose turamutse tutarambiwe mu bihereranye no kuba abantu ‘bubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana’ (2 Petero 3:11, 12). Kandi dushobora gukomeza kugira ibyishimo mu gihe tubikora, twiringiye rwose ko Imana izaduha imigisha.—Imigani 10:22.
13. Ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kugaragaza umuco wo kubaha Imana?
13 Nubwo Satani yibasira abubaha Imana, ntitugomba kugira ubwoba. Kubera iki? Ni ukubera ko “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza” (2 Petero 2:9). Kugira ngo twihanganire ibigeragezo kandi Imana izabidukize, tugomba ‘kureka kutubaha Imana, n’irari ry’iby’isi, tukajya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none’ (Tito 2:12). Twebwe Abakristo, tugomba kuba maso kugira ngo hatagira intege nke izo ari zo zose zerekeranye n’irari ry’umubiri hamwe n’ibikorwa byawo zimunga umuco wacu wo kubaha Imana kwacu maze zikawusenya. Nimucyo noneho dusuzume bimwe muri ibyo bintu bitwugarije.
Irinde Akaga Kugarije Ukubaha Imana
14. Ni iki twagombye kwibuka mu gihe twaba turehejwe n’umutego wo gukunda ubutunzi?
14Gukunda ubutunzi ni umutego ku bantu benshi. Dushobora kwibeshya ‘tukibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu’ z’iby’ubutunzi, bityo tukaba twahangara gukoresha nabi icyizere tugirirwa na bagenzi bacu duhuje ukwizera (1 Timoteyo 6:5). Hari n’ubwo twakwibeshya tukibwira ko nta cyo bitwaye gutitiriza Umukristo wifite tumuguza amafaranga tutazashobora kwishyura (Zaburi 37:21). Nyamara, twibuke ko umuco wo kubaha Imana ari wo ‘ufite isezerano rya none n’irizaza na ryo,’ aho kuba kwigwizaho ubutunzi (1 Timoteyo 4:8). Kubera ko “nta cyo twazanye mu isi, kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo,” nimucyo turusheho kwiyemeza kurangwa no ‘kubaha Imana n’umutima unyuzwe’ kandi ‘tunyurwe n’ibyo kurya n’imyambaro’ dufite.—1 Timoteyo 6:6-11.
15. Twakora iki mu gihe ibyo kwiruka inyuma y’ubutunzi byaba bishaka gupfukirana umuco wacu wo kubaha Imana?
1 Yohana 2:25). Muri iki gihe, abantu benshi “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako,” kandi bene abo tugomba kubatera umugongo (2 Timoteyo 3:4, 5). Abibanda ku byo kubaha Imana ‘bibikira ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.’—1 Timoteyo 6:19.
15Kwiruka inyuma y’ibinezeza bishobora gupfukirana umuco wo kubaha Imana. Mbese, twaba dukeneye kugira ibyo duhindura mu maguru mashya mu birebana n’ibyo? Ni iby’ukuri ko hari inyungu zituruka mu myitozo ngororangingo no mu myidagaduro. Icyakora, izo nyungu usanga ari nke cyane uzigereranyije n’ubuzima bw’iteka (16. Ni irihe rari ryo gukora ibyaha rituma abantu batabaho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana akiranuka, kandi se, ni gute twategeka iryo rari?
16Gusabikwa n’inzoga hamwe n’ibiyobyabwenge, ubwiyandarike n’irari ryo gukora ibyaha bishobora gusenya ukubaha Imana kwacu. Kugwa muri ibyo byaha bishobora gutuma tutabaho mu buryo buhuje n’amahame akiranuka y’Imana (1 Abakorinto 6:9, 10; 2 Abakorinto 7:1). Ndetse na Pawulo yagombaga guhatana mu ntambara yarwanaga n’umubiri wokamwe n’ibyaha (Abaroma 7:21-25). Hakenewe ingamba zihamye kugira ngo ibyifuzo bibi birandurwe. Mbere na mbere, tugomba kwiyemeza gukomeza kuba abantu batanduye mu byerekeye umuco. Pawulo agira ati “mwice ingeso zanyu z’iby’isi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira, n’imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana” (Abakolosayi 3:5). Kugira ngo twice ingeso zacu zo gukora ibyo byaha bisaba ko twiyemeza tumaramaje kuzirandura rwose. Gusaba Imana ubufasha dushimitse bizatuma dushobora kwamagana ibyifuzo bibi maze dukore ibyo gukiranuka no kubaha Imana muri iyi si mbi.
17. Ni gute twagombye kubona ibihereranye n’igihano?
17Gucika intege bishobora gutuma tutihangana kandi byangiza umuco wacu wo kubaha Imana. Abagaragu ba Yehova benshi bagiye bacika intege (Kubara 11:11-15; Ezira 4:4; Yona 4:3). Gucika intege bishobora kutugiraho ingaruka mbi cyane mu buryo bwihariye mu gihe haba hakubitiyeho ibyo kurakara bitewe n’uko twumva ko hari uwatubabaje cyangwa ko twacyashywe cyangwa ko twahawe igihano gikomeye. Nyamara, gucyahwa no guhabwa igihano ni ibihamya bigaragaza ko Imana itwitaho kandi ko idukunda (Abaheburayo 12:5-7, 10, 11). Ntitwagombye kubibona nk’aho ari uburyo bwo kuturyoza amakosa, ahubwo twagombye kubona ko ari uburyo bwo kudutoza kugendera mu nzira yo gukiranuka. Niba twicisha bugufi, tuzafatana uburemere inama tuzaba tugiriwe kandi tuyemere, tuzirikana ko “ibihano byo guhugura ari inzira y’ubugingo” (Imigani 6:23). Ibyo bishobora kudufasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu birebana no kubaha Imana.
18. Ni iyihe nshingano dufite ku birebana n’amakosa dukorerana?
Imigani 18:1). Ariko kandi, twagombye kwibuka ko kubika inzika cyangwa guhora dufite umutima wo kwanga abandi bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova (Abalewi 19:18). Mu by’ukuri, ‘udakunda mwene Se yabonye, ntabasha gukunda Imana atabonye’ (1 Yohana 4:20). Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yatsindagirije akamaro ko guhita dufata ingamba zo gukemura amakimbirane tugirana na bagenzi bacu. Yabwiye abari bamuteze amatwi ati “nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko uture ituro ryawe” (Matayo 5:23, 24). Gusaba imbabazi bishobora kuvura igikomere cyatewe n’amagambo cyangwa ibikorwa bitarangwa n’ineza. Igikomere gishobora kuvurwa maze tukongera kugirana imishyikirano y’amahoro mu gihe twaba dusabye imbabazi kandi tukemera ko twitwaye nabi. Nanone, Yesu yatanze indi nama ku birebana no guhosha amakimbirane (Matayo 18:15-17). Mbega ukuntu twishima iyo imihati yo gukemura ibibazo igize icyo igeraho!—Abaroma 12:18; Abefeso 4:26, 27.
18Ibibazo by’ubwumvikane buke n’amakosa dukorerana bishobora kutubera ikibazo kitoroshye mu birebana no kubaha Imana. Bishobora gutuma duhangayika cyangwa bigatuma bamwe bafata ingamba zidahuje n’ubwenge zo kwitarura abavandimwe na bashiki babo bahuje ukwizera (Kurikiza Urugero rwa Yesu
19. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko twigana urugero rwa Yesu?
19 Nta gushidikanya ko ibigeragezo bizadutsikamira, ariko si ngombwa ko bituma tuva mu isiganwa ryo guharanira ubuzima bw’iteka. Wibuke ko Yehova ashobora kudutabara akatuvana mu bigeragezo. Mu gihe ‘twiyambura ibituremerera byose’ maze ‘tugasiganirwa aho dutegekwa twihanganye,’ nimucyo ‘dutumbire Yesu wenyine, we Banze ryo kwizera kandi akagusohoza rwose’ (Abaheburayo 12:1-3). Gusuzumana ubwitonzi urugero rwa Yesu kandi tukihatira kumwigana mu magambo no mu bikorwa, bizadufasha kwihingamo umuco wo gutinya Imana no kuwugaragaza mu rugero rwagutse kurushaho.
20. Ni izihe ngororano tuzabona nidukomeza kwihangana kandi tukubaha Imana?
20 Kwihangana no kubaha Imana byombi bigira uruhare mu gutuma twiringira tudashidikanya ko tuzabona agakiza. Dushobora gukomeza gukorera Imana umurimo wera turi abizerwa, binyuriye mu kugaragaza iyo mico y’agaciro. Ndetse no mu gihe cy’ibigeragezo, dushobora kugira ibyishimo mu gihe Yehova atugaragariza urukundo rurangwa n’ubwuzu kandi akaduha imigisha bitewe n’uko twihanganye kandi tukaba tumwubaha (Yakobo 5:11). Byongeye kandi, Yesu ubwe yatwijeje agira ati “nimwihangana, muzakiza ubugingo bwanyu.”—Luka 21:19.
Ni Gute Wasubiza?
• Kuki kwihangana ari iby’ingenzi?
• Kubaha Imana bisobanura iki, kandi se, ni gute bigaragazwa?
• Ni gute dushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana kandi tukayibumbatira?
• Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byugarije umuco wacu wo kubaha Imana, kandi se, ni gute twabyirinda?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
Kubaha Imana bigaragazwa mu buryo bwinshi
[Amafoto yo ku ipaji ya 14]
Irinde akaga kugarije umuco wawe wo kubaha Imana