Mbese, inyigisho y’umuriro w’iteka yarahindutse?
Mbese, inyigisho y’umuriro w’iteka yarahindutse?
BIGENDEKERA bite abantu babi iyo bapfuye? Mbese, bahanishwa kujya mu muriro w’iteka? Cyangwa se baba bahanishwa gutandukanywa n’Imana?
Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo batekereje ko iherezo ry’abanyabyaha ari ukujugunywa mu muriro ugurumana. Iyo myizerere iboneka no mu yandi madini menshi. Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyagize kiti “amadini ya Gikristo yatumye inyigisho y’umuriro w’iteka imenyekana cyane, ariko si yo yonyine ayigisha. Inyigisho ivuga ko ibihembo by’ababi ari ukubabazwa nyuma yo gupfa yigishwa mu madini akomeye hafi ya yose yo ku isi no mu yandi madini mato mato” (U.S.News & World Report). Amadini y’Abahindu, Ababuda, Abisilamu n’andi madini amwe n’amwe yo mu Burasirazuba, yemera mu buryo runaka ko abanyabyaha bahanishwa umuriro.
Ariko kandi, imyizerere ihereranye n’umuriro w’iteka yarahindutse. Cya kinyamakuru cyavuzwe haruguru cyakomeje kigira kiti ‘nubwo abantu bamwe na bamwe bakomeza kwizera ko ababi bababarizwa mu muriro w’iteka, ubu hari abavuga ko umuriro w’iteka utwika abantu utabaho rwose, ahubwo ko abo bantu baba bari mu bwigunge, baratandukanyijwe n’Imana.’
Ikinyamakuru cy’Abayezuwiti cyagize kiti ‘byaba ari ukwibeshya . . . gutekereza ko igihano Imana iha abantu babi ari ukubababariza mu muriro w’iteka ikoresheje abadayimoni.’ Cyakomeje kivuga ko ‘ababi batababarizwa mu muriro w’iteka ahubwo ko bagerwaho n’agahinda baterwa no kuba baratandukanyijwe n’Imana’ (La Civiltà Cattolica). Mu mwaka wa 1999, Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yerekeje ku gihano kigera ku ‘bantu bitandukanya nkana n’Imana, yo soko y’ubuzima n’ibyishimo, avuga ko atari ukubabarizwa mu muriro w’iteka, ahubwo ko ari imimerere baba barimo.’ Naho ku bihereranye n’imitekerereze y’uko abantu bababarizwa mu muriro w’iteka, yavuze ko ‘ibyo bishushanya imimerere y’ubuzima baba barimo badafite Imana, ubuzima budafite intego, burangwa no kumanjirwa.’ Umunyamakuru wa kiliziya witwa Martin Marty yavuze ko iyo papa aza kuvuga ko abanyabyaha bahanishwa kubabarizwa ‘mu muriro satani abagaraguza inkoni, abantu batari kubyemera.’
Andi madini na yo agenda ahindura inyigisho y’umuriro w’iteka. Hari raporo yatanzwe n’akanama gashinzwe iby’inyigisho mu idini ry’Abangilikani ku bihereranye n’igihano abantu babi bahabwa, ivuga ko ‘batajya mu muriro w’iteka, ahubwo ko batandukanywa burundu n’Imana maze amaherezo bagatsembwaho.’
Inyigisho z’idini ry’Abepisikopali ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaragaza ko igihano ababi bahabwa ari ‘ugupfa burundu bitewe no kuba baranze Imana.’ Umubare munini w’abantu bakomeza kuvuga ko “iherezo ry’ababi ari ukurimbuka, atari ukubabazwa iteka. . . . bavuga ko abatera Imana umugongo amaherezo barimburirwa mu ‘muriro uzabakongora
bagashiraho.’—Byavanywe muri U.S.News & World Report.Nubwo inyigisho y’umuriro w’iteka igenda ihinduka, benshi bakomeza kwizera rwose ko abantu babi bababarizwa mu muriro. Albert Mohler wo mu Ishuri rya Tewolojiya ry’Ababatisita ryo muri Amerika, yagize ati ‘Ibyanditswe bivuga mu buryo bweruye ko abanyabyaha bababarizwa mu muriro.’ Nanone, hari raporo yakozwe n’Akanama kagizwe n’Abakuru b’idini ry’Abaporotesitanti yagize iti ‘abanyabyaha baratereranwa bakababarizwa urubozo mu muriro.’ Yongeyeho iti ‘abanyabyaha bababarizwa mu muriro mu rugero rutandukanye, hakurikijwe uburemere bw’ibyaha bakoze.’—The Nature of Hell.
Mbese, abantu babi bababarizwa cyangwa barimburirwa mu muriro w’iteka? Cyangwa se baba gusa baratandukanyijwe n’Imana? Bigendekera bite umuntu iyo apfuye?
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 4]
Uko Inyigisho y’Umuriro w’Iteka Yatangiye
NI RYARI amadini yiyita ko ari aya Gikristo yemeye inyigisho y’umuriro w’iteka? Yayemeye nyuma y’aho Yesu Kristo n’intumwa ze bamariye gupfa. Igitabo kimwe cy’Igifaransa cyagize kiti “igitabo cyitwa Apocalypse of Peter (cyanditswe mu kinyejana cya kabiri I.C.) ni cyo gitabo cya mbere cya Gikristo [kitari mu rutonde rw’ibitabo byemewe] cyavuze ibihereranye n’uko abanyabyaha bababarizwa mu muriro w’iteka.”—Byavanywe muri Encyclopædia Universalis.
Ariko kandi, Abapadiri ba mbere ba Kiliziya ntibavugaga rumwe ku bihereranye n’inyigisho y’umuriro w’iteka. Justin Martyr, Clément d’Alexandrie, Tertullien na Cyprien, bibwiraga ko abanyabyaha bajya mu muriro. Naho Origène n’umuhanga mu bya tewolojiya witwa Grégoire de Nysse, bo batekerezaga ko ababi batandukanywa n’Imana, bakababazwa mu buryo bw’ikigereranyo. Ku rundi ruhande, Augustin d’Hippone yemeraga ko ababi bahabwa igihano cyo kubabazwa mu buryo bw’ikigereranyo no mu buryo bw’umubiri, icyo gitekerezo kikaba cyaremewe na benshi. Umwarimu wo muri Kaminuza witwa J.N.D. Kelly yanditse agira ati “mu kinyejana cya gatanu, inyigisho iteye ubwoba y’uko abanyabyaha batazongera kubaho ukundi nyuma y’ubuzima bwa none, kandi ko umuriro uzabatwika utazigera uzima, yari yiganje ahantu hose.”
Mu kinyejana cya 16, Abaporotesitanti bashakaga ko ibintu bihinduka, urugero nka Martin Luther na Jean Calvin, bumvaga ko inyigisho yo kubabarizwa iteka mu muriro ari ikigereranyo cyo gutandukanywa n’Imana mu gihe cy’iteka ryose. Ariko kandi, cya gitekerezo cy’uko abantu babi bababarizwa iteka mu muriro cyongeye kubura mu binyejana bibiri byakurikiyeho. Umuvugabutumwa w’Umuporotesitanti witwa Jonathan Edwards, yajyaga atera ubwoba Abakoloni b’Abanyamerika bo mu kinyejana cya 18 asobanura mu buryo buteye ubwoba ibihereranye n’umuriro w’iteka.
Nyuma y’aho gato ariko, imyizerere y’umuriro utazima yatangiye kugenda ikendera gahoro gahoro. Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyagize kiti “mu kinyejana cya 20, iyo nyigisho yasaga n’iyazimangatanye.”—U.S.News & World Report.
[Amafoto]
Justin Martyr yizeraga ko abanyabyaha bababarizwa mu muriro w’iteka
Augustin d’Hippone yigishaga ko abanyabyaha bahabwa igihano cyo kubabazwa mu buryo bw’ikigereranyo no mu buryo bw’umubiri