Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ibitangaza by’Imana” byatumye bagira icyo bakora

“Ibitangaza by’Imana” byatumye bagira icyo bakora

“Ibitangaza by’Imana” byatumye bagira icyo bakora

“Turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu.”​—IBYAKOZWE 2:11.

1, 2. Ni ikihe kintu gitangaje cyabaye i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.?

IGITONDO kimwe ahagana mu mpera z’urugaryi, mu mwaka wa 33 I.C., ikintu gitangaje cyabaye ku itsinda ry’abagabo n’abagore, bari abigishwa ba Yesu Kristo bari bateraniye mu rugo rw’umuntu i Yerusalemu. ‘Umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zisa n’umuriro. Bose buzuzwa umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi.’—Ibyakozwe 2:2-4, 15.

2 Imbaga y’abantu benshi yateraniye imbere y’urwo rugo. Muri yo harimo Abayahudi bavukiye mu mahanga, bari “abanyadini” bari baje i Yerusalemu kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekote. Bari batangajwe n’uko buri wese muri bo yumvaga intumwa zivuga “ibitangaza by’Imana” mu rurimi rwe kavukire. Ibyo se byashobokaga bite, kandi abo bazivugaga bari Abanyagalilaya?—Ibyakozwe 2:5-8, 11.

3. Ni iki intumwa Petero yabwiye imbaga y’abantu kuri Pentekote?

3 Umwe muri abo Banyagalilaya, yari intumwa Petero. Yasobanuye ko ibyumweru bike mbere y’aho, Yesu Kristo yari yarishwe n’abantu b’abagome. Ariko kandi, Imana yari yarazuye Umwana wayo. Nyuma y’aho, Yesu yabonekeye benshi mu bigishwa be, harimo na Petero n’abandi bari aho icyo gihe. Iminsi icumi gusa mbere y’aho, Yesu yari yaragiye mu ijuru. Ni we wari wasutse umwuka wera ku bigishwa be. Mbese, ibyo byaba byari bifite ireme ku bari baje kwizihiza Pentekote? Yego rwose. Urupfu rwa Yesu rwashyizeho urufatiro kugira ngo nibaramuka bamwizeye, bazababarirwe ibyaha byabo kandi babone ‘impano y’umwuka wera’ (Ibyakozwe 2:22-24, 32, 33, 38). None se, ni gute ababirebaga bitabiriye “ibitangaza by’Imana” bumvise? Kandi se, ni gute iyo nkuru yadufasha kurushaho guha agaciro umurimo dukorera Yehova?

Bagize Icyo Bakora!

4. Ni ubuhe buhanuzi bwa Yoweli bwasohoye ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.?

4 Abigishwa bamaze guhabwa umwuka wera, bahise batangira kugeza ubutumwa bwiza bw’agakiza ku bantu b’i Yerusalemu, bahereye ku mbaga y’abantu yari iri aho muri icyo gitondo cyo ku munsi wa Pentekote. Umurimo wo kubwiriza bakoze wasohoje ubuhanuzi bukomeye, bwari bwaranditswe na Yoweli, mwene Petuweli, mu binyejana umunani mbere y’aho, bugira buti “nzasuka umwuka wanjye ku bantu bose; abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku mwuka wanjye muri iyo minsi . . . uwo munsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba, utaraza.”—Yoweli 1:1; 3:1, 2, 4 (2:28, 29, 31 muri Biblia Yera); Ibyakozwe 2:17, 18, 20.

5. Ni mu buhe buryo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahanuye? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

5 Mbese, ibyo byaba byarasobanuraga ko Imana yari gushyiraho abandi bahanuzi bashya, abagabo n’abagore, bari kuba bameze nka Dawidi, Yoweli na Debora, maze bagahanura ibintu byari kuba mu gihe cyari kuza? Oya rwose. ‘Abahungu n’abakobwa, abagaragu n’abaja’ b’Abakristo, bari guhanura mu buryo bw’uko umwuka wa Yehova wari gutuma bamamaza “ibitangaza by’Imana,” ibyo yari yarakoze ndetse n’ibyo yari kuzakora. Bityo bari kuba abavugizi b’Isumbabyose. * Ariko se, ya mbaga y’abantu yakoze iki?—Abaheburayo 1:1, 2.

6. Ni iki abenshi mu bari bagize imbaga y’abantu bakoze bamaze kumva ikiganiro cya Petero?

6 Ya mbaga y’abantu imaze kumva ibisobanuro Petero yatanze, benshi muri bo bagize icyo bakora. ‘Bemeye amagambo ye’ maze “barabatizwa: abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu” (Ibyakozwe 2:41). Kubera ko bamwe bari Abayahudi abandi bakaba bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi, bari bafite ubumenyi bw’ibanze ku Byanditswe. Ubwo bumenyi bari bafite hamwe no kuba bari bizeye ibyo Petero yari yababwiye, byababereye urufatiro babatizwa ‘mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera’ (Matayo 28:19). Bamaze kubatizwa, “bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga.” Banatangiye kugeza ku bandi ibihereranye n’ukwizera kwabo gushya. Ni koko, “iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, . . . bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose.” Ingaruka z’uwo murimo wabo wo kubwiriza zabaye iz’uko ‘uko bukeye, Umwami Imana yabongereraga abakizwa’ (Ibyakozwe 2:42, 46, 47). Mu bihugu byinshi abo bantu bari bakimara kwizera bari batuyemo, hahise hashingwa amatorero ya Gikristo. Nta gushidikanya, uko kwiyongera mu rugero runaka kwatewe n’imihati ikomeye yo kubwiriza “ubutumwa” bashyizeho igihe basubiraga iwabo.—Abakolosayi 1:23.

Ijambo ry’Imana Rifite Imbaraga

7. (a) Ni iki kirehereza abantu bo mu mahanga yose ku muteguro wa Yehova muri iki gihe? (b) Ni iki kikugaragariza ko hazakomeza kubaho ukwiyongera, haba mu rwego rw’isi yose no mu karere k’iwanyu? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

7 Bite se ku bantu bifuza kuba abagaragu b’Imana muri iki gihe? Na bo bagomba kwiga Ijambo ry’Imana babigiranye ubwitonzi. Iyo baryize, bamenya ko Yehova ari Imana y’ “ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Kuva 34:6; Ibyakozwe 13:48). Bamenya ibihereranye n’incungu yateganyijwe na Yehova binyuriye kuri Yesu Kristo, wamennye amaraso ye akaba ashobora kubavanaho ibyaha byose (1 Yohana 1:7). Nanone, bishimira kumenya umugambi wa Yehova wo ‘kuzura abakiranutsi n’abakiranirwa’ (Ibyakozwe 24:15). Kubera ko bumva rwose bakunze nyir’ugukora “ibitangaza,” babwiriza uko kuri kw’igiciro cyinshi. Hanyuma, baba abakozi b’Imana bayiyeguriye kandi babatijwe, kandi bakomeza ‘kunguka kumenya Imana.’ *Abakolosayi 1:10; 2 Abakorinto 5:14.

8-10. (a) Ni mu buhe buryo ibyabaye ku Mukristokazi umwe bigaragaza ko Ijambo ry’Imana “rifite imbaraga”? (b) Ni iki bikwigisha kuri Yehova no ku byo agirira abagaragu be (Kuva 4:12)?

8 Ubumenyi abagaragu b’Imana bavana mu cyigisho cyabo cya Bibiliya, si ubu bwo kumenya ibintu bisanzwe gusa. Ubwo bumenyi bwo, bubakora ku mutima, bugahindura imitekerereze yabo, kandi bukabacengeramo (Abaheburayo 4:12). Urugero, hari umugore witwaga Camille wakoraga akazi ko kwita ku bantu bageze mu za bukuru. Umwe mu bo yitagaho yari Martha, wari umwe mu Bahamya ba Yehova. Kubera ko Martha yari yarazahajwe n’uburwayi bwo mu mutwe, yakeneraga umuntu umuhora iruhande. Yabaga agomba kwibutswa kurya, ndetse no kumira ibyokurya yatamiye. Ariko kandi, hari ikintu kitari cyarigeze gisibangana mu bwenge bwa Martha, nk’uko tugiye kubibona.

9 Umunsi umwe, Martha yabonye Camille arizwa n’ibibazo bya bwite byari bimuhangayikishije. Martha yamufashe ku rutugu maze amutumirira kwigana na we Bibiliya. Ariko se, umuntu wari mu mimerere nk’iya Martha yari gushobora kuyobora icyigisho cya Bibiliya? Yego rwose. Nubwo hari ibintu byinshi Martha yari yaribagiwe, ntiyari yaribagiwe Imana ye y’igitangaza; nta nubwo yari yaribagiwe ukuri kw’igiciro yari yarize muri Bibiliya. Mu gihe babaga biga, Martha yasabaga Camille gusoma buri ngingo, kureba buri murongo w’Ibyanditswe wavuzwemo, gusoma ikibazo ku mpera y’urupapuro no kugisubiza. Ibyo byarakomeje mu gihe runaka, kandi nubwo Martha yari afite intege nke, Camille yagize ubumenyi bwa Bibiliya. Martha yaje kubona ko Camille yari akeneye kwifatanya n’abandi bantu bashishikazwa no gukorera Imana. Ku bw’ibyo, yahaye umwigishwa we ikanzu n’inkweto, kugira ngo Camille azajye guterana bwa mbere ku Nzu y’Ubwami yambaye neza.

10 Camille yakozwe ku mutima n’ukuntu Martha yitaga ku bandi, urugero yatangaga n’ugushikama kwe. Yabonye ko ibyo Martha yamwigishaga abikuye muri Bibiliya byari iby’ingenzi cyane, kubera ko yari yaribagiwe ibindi bintu hafi ya byose uretse ibyo yari yarize mu Byanditswe. Nyuma y’aho, igihe Camille yimurirwaga mu kindi kigo, yabonye ko icyo ari cyo gihe yagombaga kugira icyo akora. Igihe habonekaga uburyo ku ncuro ya mbere, yahise ajya ku Nzu y’Ubwami, yambaye ikanzu n’inkweto Martha yari yaramuhaye, maze asaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Camille yagize amajyambere maze arabatizwa.

Basunikirwa Kubaha Amahame ya Yehova

11. Uretse kugira umwete mu murimo wo kubwiriza, ni iki kindi twakora kugira ngo tugaragaze ko dushishikazwa n’ubutumwa bw’Ubwami?

11 Muri iki gihe, hari Abahamya ba Yehova barenga miriyoni esheshatu kimwe na Martha na Camille, babwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ mu isi yose (Matayo 24:14; 28:19, 20). Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bashishikazwa cyane n’ “ibitangaza by’Imana.” Baterwa ishema rwose no kuba bitirirwa izina rya Yehova, kandi bishimira ko yabasutseho umwuka we. Ku bw’ibyo, bashyiraho imihati ishoboka yose kugira ngo ‘bagende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, bamunezeze muri byose,’ bakurikiza amahame ye mu bintu byose. Bimwe muri ibyo ni ibihereranye n’imyambarire no kwirimbisha.—Abakolosayi 1:10a; Tito 2:10.

12. Ni iyihe nama isobanutse neza ivuga ibihereranye n’imyambarire no kwirimbisha dusanga muri 1 Timoteyo 2:9, 10?

12 Ni koko, hari amahame Yehova yashyizeho ku bihereranye n’uko twirimbisha. Intumwa Pawulo yavuze bimwe mu byo Imana isaba ku bihereranye n’ibyo. Yaranditse ati ‘ndashaka ko abagore bambara imyambaro ikwiriye, bagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha imisatsi, cyangwa izahabu, cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza, nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.’ * Ni irihe somo tuvana kuri ayo magambo?—1 Timoteyo 2:9, 10.

13. (a) ‘Kwambara imyambaro ikwiriye’ bisobanura iki? (b) Kuki twavuga ko gukurikiza amahame ya Yehova bitagoye?

13 Amagambo ya Pawulo agaragaza ko Abakristo bagombye ‘kwambara imyambaro ikwiriye.’ Ntigomba kuba ari imyenda itagira epfo na ruguru. Buri wese, ndetse n’abakene, bashobora kubahiriza ayo mahame bambara imyambaro iboneye, isukuye kandi igaragara neza. Urugero, buri mwaka Abahamya bo mu gihugu kimwe cyo muri Amerika y’Epfo bakora urugendo rw’ibirometero byinshi mu mashyamba hanyuma bakagenda andi masaha n’amasaha mu mato kugira ngo baterane mu ikoraniro ry’intara. Birasanzwe ko umuntu agwa mu mazi cyangwa ibiti bigashishimura imyenda ye mu gihe baba bagenda. Bityo iyo abo bavandimwe bageze aho ikoraniro rizabera, baba bahindanye. Ku bw’ibyo, bafata igihe bagatera ibifungo, bagakora amamashini y’imyenda yabo, bakanafura kandi bagatera ipasi imyenda baba bazambara mu ikoraniro. Bishimira cyane kuba baba batumiriwe kurira ku meza ya Yehova, bityo bakifuza kwambara imyambaro ikwiriye.

14. (a) ‘Kwirinda’ mu bihereranye n’ibyo twambara bisobanura iki? (b) Kuri twe tuvuga ko ‘twubaha Imana’ kwambara neza byumvikanisha iki?

14 Pawulo yanavuze ko twagombye ‘kwirinda’ mu bihereranye no kwirimbisha. Ibyo bishaka kuvuga ko imyambarire yacu itagombye kuba ishamaje, ari iy’akahebwe, ibyutsa irari ry’ibitsina, itwambika ubusa cyangwa ijyanye n’ibigezweho. Ikindi kandi, imyambarire yacu yagombye kugaragaza ko ‘twubaha Imana.’ Mbese, ibyo ntibyagombye gutuma dutekereza? Ntitwagombye kwambara mu buryo bukwiriye mu gihe tugiye mu materaniro gusa, ngo ikindi gihe twambare uko tubonye. Uko tugaragara byagombye kugaragaza imyifatire yo kubaha no kumvira Imana kuko turi Abakristo n’abakozi bayo igihe cyose. Ntitwabura kuvuga ko imyenda twambara mu kazi no ku ishuri igomba kuba ihuje n’ibyo dukora. Ni ha handi ariko, tugomba kwambara imyambaro ikwiriye kandi yiyubashye. Niba imyambarire yacu igaragaza ko dukorera Imana, ntituzagira ipfunwe ryo kubwiriza mu buryo bufatiweho bitewe n’imyambarire yacu.—1 Petero 3:15.

‘Ntimugakunde Isi’

15, 16. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko twirinda kwigana imyambarire y’isi (1 Yohana 5:19)? (b) Ni iyihe mpamvu ifatika yagombye gutuma twirinda ibigezweho?

15 Inama dusanga muri 1 Yohana 2:15, 16 na yo iduha ubuyobozi mu bihereranye no guhitamo uko twambara n’uko twirimbisha. Dusoma ngo: ‘ntimugakunde isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we; kuko ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.’

16 Mbega ukuntu iyo nama ihuje n’igihe tugezemo! Muri iki gihe aho usanga koshywa n’urungano byogeye rwose, ntitwagombye kwemera ko isi iba ari yo itugenera ibyo tugomba kwambara. Mu myaka ya vuba aha, iby’imyambarire no kwirimbisha byateshejwe agaciro. Ndetse n’imyambarire y’abacuruzi hamwe n’iy’abantu bitwa ko ari abahanga si ko buri gihe iba ikwiriye ku buryo Abakristo bayigana. Ibyo ni na byo bituma tugomba guhora tuzirikana ko tutagomba ‘kwishushanya n’ab’iki gihe,’ niba twifuza kubahiriza amahame y’Imana, bityo ‘muri byose tukizihiza inyigisho z’Imana, Umukiza wacu.’—Abaroma 12:2; Tito 2:10.

17. (a) Ni ibihe bintu twagombye kubanza gusuzuma mu gihe duhitamo imyenda tugura? (b) Kuki abatware b’imiryango bagombye kwita ku myambarire ya buri wese mu bagize umuryango?

17 Mbere yo kugura umwenda, ni byiza ko wabanza ukibaza uti ‘kuki nakunze uyu mwenda? Mbese, waba uzwiho ko ukundwa n’umukinnyi runaka nemera? Mbese, waba waradukanywe n’insoresore cyangwa agatsiko kimakaza umwuka w’ubwigenge cyangwa ubwigomeke?’ Twagombye no gusuzuma uwo mwambaro twitonze. Niba ari ikanzu cyangwa ijipo, irareshya ite? Ifite uwuhe muderi? Mbese irakwiriye, iriyubashye cyangwa iragufashe ku buryo yabyutsa irari ry’ibitsina, cyangwa se yaba ari ikidabari? Ibaze uti ‘mbese ninambara uyu mwenda, hari uwo ndi bubere ikigusha’ (2 Abakorinto 6:3, 4)? Kuki ibyo byagombye kuduhangayikisha? Ni ukubera ko Bibiliya ivuga ko “Kristo na we atinejeje” (Abaroma 15:3). Abakuru b’imiryango ya Gikristo bagomba kwita ku myambarire y’abagize imiryango yabo. Bitewe n’uko abakuru b’imiryango bubaha Imana yabo basenga ikwiriye guhabwa ikuzo, ntibagombye kuzuyaza gutanga inama itajenjetse, irangwa n’urukundo mu gihe ari ngombwa.—Yakobo 3:13.

18. Ni iki gituma twitondera ibyo twambara n’uburyo twirimbisha?

18 Ubutumwa tubwiriza buturuka kuri Yehova, we soko y’icyubahiro no kwera (Yesaya 6:3). Bibiliya idutera inkunga yo kumwigana “nk’abana bakundwa” (Abefeso 5:1). Imyambarire yacu n’uburyo twirimbisha bishobora kubahisha Data wo mu ijuru cyangwa bikamutukisha. Twifuza gushimisha umutima we nta kabuza!—Imigani 27:11.

19. Ni izihe nyungu tubonera mu kumenyesha abandi “ibitangaza by’Imana”?

19 Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’ “ibitangaza by’Imana” wamaze kumenya? Mu by’ukuri se, mbega ukuntu twagize umugisha tukamenya ukuri! Kubera ko twizera amaraso ya Yesu Kristo yamenetse, ibyaha byacu byarababariwe (Ibyakozwe 2:38). Ibyo bituma tuvugana n’Imana nta cyo twishisha. Nta bwo dutinya urupfu nk’abantu batagira ibyiringiro. Ahubwo, Yesu yatwijeje ko hari igihe “abari mu bituro bose bazumva ijwi rye, bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Yehova yatugiriye impuhwe aduhishurira ibyo bintu byose. Ikindi kandi, yadusutseho umwuka we. Ku bw’ibyo, kuba tumushimira ku bw’izo mpano nziza zose, byagombye gutuma twubaha amahame ye yo mu rwego rwo hejuru kandi tukamusingiza tubigiranye umwete, tubwira abandi “ibitangaza by’Imana.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Igihe Yehova yashyiragaho Mose na Aroni ngo bajye kwa Farawo kuvuganira ubwoko bwe, yabwiye Mose ati ‘dore nkugize nk’imana kuri Farawo, Aroni mwene so azaba umuhanuzi wawe’ (Kuva 7:1). Aroni ntiyabaye umuhanuzi mu buryo bw’uko yahanuraga ibintu byari kuzaba, ahubwo ni mu buryo bw’uko yabaye umuvugizi wa Mose.

^ par. 7 Mu bantu benshi bari baje kwizihiza umunsi mukuru uba buri mwaka w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba wabaye ku itariki ya 28 Werurwe mu mwaka wa 2002, ababarirwa muri za miriyoni ntibaratangira gukorera Yehova babishishikariye. Twifuza kandi dusaba ko imitima ya benshi muri abo bantu bashimishijwe yazabatera gushyiraho imihati kugira ngo na bo bajye mu mubare w’ababwiriza b’ubutumwa bwiza.

^ par. 12 Nubwo amagambo ya Pawulo yabwirwaga Abakristokazi, ayo mahame anareba abagabo b’Abakristo n’abakiri bato.

Ni Gute Wasubiza?

• Ni ibihe ‘bitangaza’ abantu bumvise kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., kandi ni iki bakoze?

• Ni gute umuntu aba umwigishwa wa Yesu Kristo, kandi ibyo bikubiyemo iki?

• Kuki ari iby’ingenzi ko twita ku myambarire yacu n’uburyo twirimbisha?

• Ni ibiki twagombye kuzirikana igihe twibaza niba twagura umwenda runaka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Petero yavuze ko Yesu yazutse

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Mbese, imyambarire yawe yubahisha Imana usenga?

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Ababyeyi b’Abakristo bagomba kwita ku myambarire y’abagize umuryango wabo