Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ijambo ry’Imana rifite imbaraga’

‘Ijambo ry’Imana rifite imbaraga’

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

‘Ijambo ry’Imana rifite imbaraga’

KU KIRWA cya Jamayika cyo muri Caraïbes gikunze kuvirwa n’akazuba, usanga abantu benshi basanzwe bazi Bibiliya. Ni byo koko, hafi muri buri rugo ushobora gusangamo Bibiliya yitwa King James Version, kandi hari abantu biboneye ko ‘ijambo ry’Imana ari rizima, rikagira n’imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Izo mbaraga zishobora guhindura imibereho, nk’uko bigaragazwa n’inkuru ikurikira.

Igihe Umugabo witwa Cleveland yari akimara kugera mu rugo avuye ku kazi, yabonye umwe mu Bahamya ba Yehova wari uje kumusura. Bamaze kuganira ku ngingo zimwe na zimwe zo mu Byanditswe, uwo Muhamya yamusigiye igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyitwa Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Cleveland ntiyamenye ko Ijambo ry’Imana ryari kugira imbaraga mu mibereho ye.

Cleveland yari asanzwe asenga gatatu ku munsi, asaba Imana ko yamufasha kubona uburyo bukwiriye bwo kuyisenga. Cleveland yari azi neza ko ababyeyi be batasengaga mu buryo bukwiriye, ariko amaze kugenzura andi madini, yaramanjiriwe. Nubwo yari yarumvise ibyerekeye Abahamya ba Yehova, yibazaga niba bafite ukuri. Nubwo Cleveland yumvaga yakwifata abitewe n’ugushidikanya yari afite, yemeye kwigana Bibiliya na wa Muhamya wari wamusuye. Kubera iki? Kubera ko yashakaga kubemeza ko badafite ukuri!

Bidatinze, Cleveland yamenye ko kuba yari afite abagore babiri atashyingiranywe na bo bitashimishaga Imana (1 Abakorinto 6:9, 10). Mu gihe yari amaze kwiga incuro ebyiri gusa, yagize ubutwari bwo gutandukana n’abo bagore. Nanone, yatangiye kujya mu materaniro ya Gikristo ku Nzu y’Ubwami. Ariko na byo byamubereye ikigeragezo.

Cleveland yakinaga mu ikipe y’iwabo y’umupira w’amaguru, kandi ibyo byatumaga asiba amateraniro. Ni gute yari kubyifatamo? Nubwo Cleveland yokejwe igitutu na bagenzi be bakinanaga umupira, umutoza n’incuti ze, yiyemeje kuva muri iyo kipe. Ni koko, Ijambo ry’Imana ryari ritangiye kumugiraho ingaruka, rimusunikira gukora ibyiza!

Nanone, imbaraga z’Ijambo ry’Imana zagaragaye igihe Cleveland yatangiraga kugeza ubumenyi bwe bwa Bibiliya ku bandi (Ibyakozwe 1:8). Ingaruka zabaye iz’uko babiri muri bagenzi be bakinanaga umupira batangiye kuza mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Igihe Cleveland yari yujuje ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza w’ubutumwa bwiza, yaboneye ibyishimo byinshi mu murimo, akoresha Ijambo ry’Imana mu gufasha abandi.

Cleveland yakomeje kuyoborwa n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana, maze amaherezo aza kubatizwa mu mazi kugira ngo agaragaze ko yiyeguriye Yehova. Ubu afite igikundiro cyo kuba umukozi w’igihe cyose kandi ni umukozi w’imirimo mu itorero rye.

Muri Jamayika no hirya no hino ku isi, abantu benshi bamenye mu by’ukuri ko Ijambo ry’Imana ‘ari rizima, rikagira n’imbaraga.’

[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 8]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

JAMAYIKA

[Aho ifoto yavuye]

Ikarita n’umubumbe w’isi: Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc