Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ugandukira ubutware buva ku Mana mu budahemuka

Jya ugandukira ubutware buva ku Mana mu budahemuka

Jya ugandukira ubutware buva ku Mana mu budahemuka

‘Uwiteka ni we Mucamanza wacu; Uwiteka ni we utanga amategeko; Uwiteka ni we Mwami wacu.’​—YESAYA 33:22.

1. Ni ibihe bintu byatumaga ishyanga rya Isirayeli riba ishyanga ryihariye?

ISHYANGA rya Isirayeli ryavutse mu mwaka wa 1513 M.I.C. Icyo gihe nta murwa mukuru ryagiraga, nta gihugu nta n’umwami ugaragara ryari rifite. Abaturage baryo bari barahoze ari abacakara. Ariko kandi, iryo shyanga ryari ryihariye no mu bundi buryo. Yehova Imana ni we wari Umucamanza waryo utagaragara, akaba ari we wabahaga amategeko n’Umwami waryo (Kuva 19:5, 6; Yesaya 33:22). Nta rindi shyanga ryashoboraga kwivugaho ibyo bintu!

2. Ni ikihe kibazo kivuka ku bihereranye n’ukuntu Isirayeli yayoborwaga, kandi se, kuki igisubizo cyacyo ari icy’ingenzi kuri twe?

2 Kubera ko Yehova ari Imana igira gahunda kandi akaba n’Imana igira amahoro, twakwitega ko ishyanga iryo ari ryo ryose yategeka ryaba ari ishyanga rikorera kuri gahunda (1 Abakorinto 14:33). Ibyo ni ko rwose byari biri ku ishyanga rya Isirayeli. Ariko se, ni gute umuteguro wo ku isi ugaragara, washoboraga kuyoborwa n’Imana Itaboneka? Byaba byiza dusuzumye uburyo Yehova yategekaga iryo shyanga rya kera, tukazirikana cyane cyane ko uko yarigiriraga bitsindagiriza akamaro ko kugandukira mu budahemuka ubutware buva ku Mana.

Uko Ishyanga rya Isirayeli ya Kera Ryayoborwaga

3. Ni iyihe gahunda y’ubuyobozi ishyize mu gaciro Yehova yashyiriyeho ubwoko bwe?

3 Nubwo Yehova yari Umwami utagaragara wa Isirayeli, yashyizeho abantu bizerwa bo kumuhagararira. Bari abatware, abatware b’imiryango, n’abakuru bari barashyiriweho kuba abajyanama n’abacamanza (Kuva 18:25, 26; Gutegeka 1:15). Ariko kandi, ntitugomba kuvuga ko n’iyo abo bagabo bari ku isonga bataza kugira ubuyobozi buva ku Mana, bari gufata imyanzuro irangwa n’ubushishozi n’ubwenge. Bari abantu badatunganye, kandi ntibashoboraga gusoma ibyari mu mitima ya bagenzi babo bari bahuje ukwizera. Ibyo ariko ntibyabuzaga ko abo bacamanza batinyaga Imana baha bagenzi babo bahuje ukwizera inama z’ingirakamaro kubera ko zabaga zishingiye ku mategeko ya Yehova.—Gutegeka 19:15; Zaburi 119:97-100.

4. Ni izihe ngeso abacamanza bizerwa bo muri Isirayeli bagombaga kwirinda, kandi kuki?

4 Ariko kandi, kuba umucamanza byasabaga ibirenze ibyo kumenya Amategeko gusa. Kubera ko abakuru bari abantu badatunganye, byabasabaga kuba maso, kugira ngo hatagira ingeso mbi, urugero nk’ubwikunde, kurobanura ku butoni n’umururumba, zituma bagoreka imanza. Mose yarababwiye ati ‘nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu; aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya; ntimugatinye amaso y’abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza.’ Ni koko, abacamanza bo muri Isirayeli bakoreraga Imana. Mbega ukuntu iyo yari inshingano ihebuje!—Gutegeka 1:16, 17.

5. Uretse kuba yarashyizeho abatambyi, ibindi bintu Yehova yakoze kugira ngo yite ku bwoko bwe ni ibihe?

5 Hari izindi gahunda Yehova yakoze kugira ngo ahaze ibyo ubwoko bwe bwari bukeneye mu buryo bw’umwuka. Na mbere y’uko bagera mu Gihugu cy’Isezerano, yabategetse kubaka ihema ry’ibonaniro, ari ryo ryari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri. Yanashyizeho abatambyi kugira ngo bigishe Amategeko, batambe ibitambo by’amatungo, kandi bose imibavu mu gitondo na nimugoroba. Imana yashyizeho Aroni, mukuru wa Mose, kugira ngo abe umutambyi mukuru, inashyiraho bene Aroni kugira ngo bajye bafasha se mu nshingano ze.—Kuva 28:1; Kubara 3:10; 2 Ngoma 13:10, 11.

6, 7. (a) Ni irihe sano ryari hagati y’abatambyi n’Abalewi batari abatambyi? (b) Kuba abatambyi barakoraga imirimo itandukanye biduha irihe somo (Abakolosayi 3:23)?

6 Kwita ku byo abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi bari bakeneye mu buryo bw’umwuka ntibyari byoroshye, kandi abatambyi bari bake ugereranyije. Bityo hakozwe gahunda kugira ngo abandi bantu bo mu muryango w’Abalewi bajye babafasha. Yehova yabwiye Mose ati “Abalewi uzabahe Aroni n’abana be: Aroni abahawe rwose mu cyimbo cy’Abisirayeli.”—Kubara 3:9, 39.

7 Abalewi bakoreraga ibintu kuri gahunda. Bari bagabanyijemo amatsinda hakurikijwe imiryango yabo itatu; iy’Abagerushoni, Abakohati n’Abamerari, buri muryango ukagira umurimo wawo (Kubara 3:14-17, 23-37). Imirimo imwe n’imwe ishobora kuba yarabonwaga nk’aho ari iya ngombwa kurusha iyindi, ariko yose yari iy’ingenzi. Umurimo w’Abalewi b’Abakohati wabasabaga kuba hafi y’isanduku y’isezerano yera n’ibikoresho byo mu ihema ry’ibonaniro. Ariko kandi, buri Mulewi, yaba Umukohati cyangwa ataba we, yakoraga umurimo mwiza cyane (Kubara 1:51, 53). Ikibabaje ariko, ni uko bamwe batahaga agaciro inshingano bari bafite. Aho kugira ngo bagandukire ubutware buva ku Mana mu budahemuka, bihaye kutanyurwa, maze batangira kwibona, kurarikira no kugira ishyari. Umulewi witwaga Kora yari umwe muri abo.

“Murashaka n’Ubutambyi?”

8. (a) Kora yari muntu ki? (b) Ni iki gishobora kuba cyarateye Kora gutangira kubona abatambyi mu buryo bwa kimuntu gusa?

8 Kora ntiyari umutware w’umuryango wa Lewi, nta nubwo yari umukuru w’imiryango y’Abakohati (Kubara 3:30, 32). Ariko kandi, yari umutware wo muri Isirayeli wubahwaga. Imirimo Kora yakoraga ishobora kuba yaratumaga yitsiritana na Aroni n’abahungu be (Kubara 4:18, 19). Kubera ko Kora yahoraga abona ukudatungana kwabo, ashobora kuba yaratekereje ati ‘aba batambyi ni abantu badatunganye rwose, ariko ngo mbubahe! Dore ejo bundi aha Aroni yakoze inyana ya zahabu. Kuyisenga byatumye abantu bagwa mu cyaha cyo gusenga ibigirwamana. None dore Aroni uwo, mwene nyina wa Mose, ni umutambyi mukuru da! Mbega icyenewabo! Abahungu ba Aroni, Nadabu na Abihu se bo ki? Si bo batitaye na busa ku nshingano bari bafite, Yehova akarinda agera ubwo abica’ * (Kuva 32:1-5; Abalewi 10:1, 2)! Ibyo Kora yaba yaratekerezaga byose, biragaragara neza ko yari atangiye kubona abatambyi mu buryo bwa kimuntu. Ibyo byamuteye kwigomeka kuri Mose na Aroni, no kuri Yehova.—1 Samweli 15:23; Yakobo 1:14, 15.

9, 10. Ni iki Kora na bagenzi be b’ibyigomeke baregaga Mose, kandi se, kuki batari bakwiriye kwigomeka?

9 Kubera ko Kora yari umuntu ukomeye, ntibyari bimugoye kurema agatsiko k’abandi bantu batekerezaga nka we. We na Datani na Abiramu babonye abayoboke 250, bose bakaba bari abakuru b’iteraniro. Bose hamwe basanze Mose na Aroni maze barababwira bati ‘abo mu iteraniro bose ni abera, umuntu wese wo muri bo, Uwiteka ari hagati muri bo: nuko ni iki gituma mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?’—Kubara 16:1-3.

10 Ibyo byigomeke byagombaga guhera ku byari byarabaye maze bikareka kwigomeka ku butware bwa Mose. Mbere y’aho gato, Aroni na Miriyamu na bo bari barakoze ibintu nk’ibyo. Mu by’ukuri, banatekereje nk’uko Kora yatekerezaga! Dukurikije ibivugwa mu Kubara 12:1, 2, baravuze bati “ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Yehova yarabumvaga. Yategetse Mose, Aroni na Miriyamu guhurira ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo agaragaze uwo yahisemo kuba umuyobozi. Hanyuma, Yehova yavuze mu buryo busobanutse neza ati “niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we. Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose.” Nyuma y’ibyo, Yehova yateje Miriyamu ibibembe abimarana igihe gito.—Kubara 12:4-7, 10.

11. Mose yakoze iki ku kibazo cya Kora?

11 Kora n’abari bamushyigikiye bari bazi ibyo bintu. Nta mpamvu n’imwe bari bafite yo kwigomeka. Nyamara, Mose yagerageje kubafasha gutekereza abigiranye ukwihangana. Yabasabye gushimira ku bw’inshingano ihebuje bari bafite agira ati “mbese mwarabisuzuguye yuko Imana y’Abisirayeli yabarobanuriye mu iteraniro ry’Abisirayeli kubiyegereza hafi?” Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ntibyari ‘bisuzuguritse’! Abalewi nta cyo bari babuze. Ni iki kindi bifuzaga? Amagambo Mose yakomeje avuga yashyize ahabona ibyari mu mitima yabo. Yarababwiye ati “murashaka n’ubutambyi” * (Kubara 12:3; 16:9, 10)? Ariko se, ni iki Yehova yakoreye abo bantu bari bigometse ku butware bwatanzwe na we?

Umucamanza wa Isirayeli Yarahagobotse

12. Ni iki Abisirayeli basabwaga kugira ngo bakomeze kugirana n’Imana imishyikirano myiza?

12 Igihe Yehova yahaga Abisirayeli Amategeko, yababwiye ko iyo bayumvira, bari kuba “ubwoko bwera,” bakaba bari gukomeza kumera batyo iyo baza kwemera gahunda zashyizweho na Yehova (Kuva 19:5, 6). Kubera ko hari habaye ukwigomeka ku mugaragaro, igihe cyari kigeze kugira ngo Umucamanza w’Abisirayeli n’uwabahaye Amategeko agire icyo akora! Mose yabwiye Kora ati “ejo wowe n’iteraniro ryawe ryose muzazane imbere y’Uwiteka, wowe na bo na Aroni. Umuntu wese muri mwe azende icyotero cye, agishyireho umubavu, mwese mubizane imbere y’Uwiteka, uko ari magana abiri na mirongo itanu: nawe ubwawe na Aroni muzane ibyotero byanyu.”—Kubara 16:16, 17.

13. (a) Kuki kuba bya byigomeke byarosheje imibavu byari ukurengera? (b) Ni iki Yehova yakoreye ibyo byigomeke?

13 Dukurikije Amategeko y’Imana, abatambyi bonyine ni bo bari bemerewe kosa imibavu. Byonyine no kumva ngo Umulewi utari umutambyi naze yose imibavu imbere ya Yehova, byagombye kuba byarateye ibyo byigomeke kugarura akenge (Kuva 30:7; Kubara 4:16). Ariko Kora n’amashumi ye nta cyo byari bibabwiye na busa! Bukeye bwaho ‘yateranyirije itorero ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugomera [Mose na Aroni].’ Iyo nkuru ikomeza igira iti “Uwiteka abwira Mose na Aroni ati ‘nimwitandukanye n’iri teraniro kugira ngo ndirimbure mu kanya gato.’ ” Ariko kandi, Mose na Aroni baratakambye ngo abandi bantu bo bakizwe. Yehova yemeye ibyo bari bamusabye. Ariko Kora n’abari kumwe na we, ‘umuriro wavuye imbere y’Uwiteka, ukongora ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosheje imibavu.’—Kubara 16:19-22, 35. *

14. Kuki Yehova yakoreye ubwoko bwa Isirayeli igikorwa kitajenjetse?

14 Igitangaje cyane ariko, ni uko Abisirayeli babonye ibyo Yehova yakoreye ibyo byigomeke nta somo babivanyeho. “Bukeye bwaho, iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti ‘mwishe abantu b’Uwiteka.’ ” Abisirayeli bari bashyigikiye ba bagambanyi! Amaherezo, Yehova yananiwe gukomeza kwihangana. Icyo gihe noneho, nta muntu n’umwe, yemwe na Mose na Aroni, washoboraga kuvuganira iryo shyanga. Yehova yateje icyorezo abari bagaragaje ukutumvira, kandi “abishwe na mugiga iyo bari abantu inzovu n’ibihumbi bine na magana arindwi, utabariyemo abicishijwe n’ibya Kōra.”—Kubara 17:6-14 (16:41-49 muri Biblia Yera).

15. (a) Ni izihe mpamvu zagombaga gutuma Abisirayeli bemera ubuyobozi bwa Mose na Aroni nta yandi mananiza? (b) Ni iki iyi nkuru ikwigishije kuri Yehova?

15 Abo bantu bose barizize. Iyo gusa baza kubanza gutekereza. Bashoboraga kuba baribajije ibibazo nk’ibi bikurikira: ‘ni bande bahaze amagara yabo bakajya kwa Farawo? Ni bande bandi basabye ko Abisirayeli babohorwa? Ni nde se, nyuma y’uko Abisirayeli babohorwa, wasabwe kuzamuka Umusozi Horebu kugira ngo avugane n’umumarayika w’Imana imbona nkubone?’ Koko rero, inkuru ishishikaje ya Mose na Aroni igaragaza ko bari indahemuka kuri Yehova kandi ko bakundaga ubwoko bwe (Kuva 10:28; 19:24; 24:12-15). Yehova ntiyari ashimishijwe n’uko ibyo byigomeke birimbuka. Ariko igihe byari bimaze kugaragara ko abo bantu bari gukomeza kwigomeka, yarabahagurukiye (Ezekiyeli 33:11). Ibyo bintu byose bisobanura byinshi kuri twe. Kubera iki?

Abafite Ubutware Buva ku Mana Muri Iki Gihe

16. (a) Ni iki cyagombye kuba cyaremeje Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere ko Yesu yari yaroherejwe na Yehova? (b) Kuki Yehova yavanyeho abatambyi b’Abalewi akabasimbuza abandi, kandi se, basimbuwe na bande?

16 Muri iki gihe, hari “ishyanga” rishya Yehova abereye Umucamanza utagaragara, uriha Amategeko, akaba n’Umwami waryo (Matayo 21:43). Iryo ‘shyanga’ ryavutse mu kinyejana cya mbere I.C. Icyo gihe, ihema ry’ibonaniro ryo mu gihe cya Mose ryari ryarasimbuwe n’urusengero rwiza cyane rw’i Yerusalemu, abalewi bakaba bari bakirukoreramo (Luka 1:5, 8, 9). Ariko kandi, mu mwaka wa 29 I.C. haje kubaho urundi rusengero rwo mu buryo bw’umwuka, Yesu Kristo akaba ari we wari Umutambyi Mukuru warwo (Abaheburayo 9:9, 11). Ikibazo gihereranye n’ubutware buva ku Mana cyarongeye kiravuka. Ni nde Yehova yari gukoresha kugira ngo ayobore iryo ‘shyanga’ rishya? Yesu yagaragaje ko yari indahemuka ku Mana mu buryo budasubirwaho. Yakundaga abantu. Yanakoze ibitangaza byinshi. Ariko kandi, abenshi mu batambyi, kimwe na ba sekuruza batagondaga ijosi, banze kwemera Yesu (Matayo 26:63-68; Ibyakozwe 4:5, 6, 18; 5:17). Hanyuma, Yehova yasimbuje abatambyi b’Abalewi abandi batandukanye na bo kure, ni ukuvuga abatambyi b’ubwami. Abo batambyi b’ubwami baracyariho.

17. (a) Ni irihe tsinda rigize Abatambyi b’ubwami? (b) Ni gute Yehova akoresha abo batambyi b’ubwami muri iki gihe?

17 Abo batambyi b’ubwami ni bande? Intumwa Petero asubiza icyo kibazo mu rwandiko rwe rwa mbere rwahumetswe. Petero yandikiye abasizwe bagize umubiri wa Kristo ati “mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza” (1 Petero 2:9). Duhereye kuri ayo magambo, birumvikana neza ko mu rwego rw’itsinda, abigishwa ba Yesu basizwe bagera ikirenge mu cye ari bo ‘batambyi b’ubwami,’ abo Petero yise nanone “ishyanga ryera.” Ni bo Yehova anyuriraho kugira ngo yigishe ubwoko bwe, anabuhe ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka.—Matayo 24:45-47.

18. Ni irihe sano riri hagati y’abasaza bashyizweho mu itorero n’abatambyi b’ubwami?

18 Abatambyi b’ubwami bahagarariwe n’abasaza, bafite inshingano mu matorero y’abagize ubwoko bwa Yehova ku isi hose. Abo bagabo dukwiriye kububaha no kubashyigikira tubikuye ku mutima, baba bari mu basizwe cyangwa batarasizwe. Kubera iki? Kubera ko Yehova ashyiraho abasaza binyuriye ku mwuka we wera (Abaheburayo 13:7, 17). Ibyo se bishoboka bite?

19. Ni mu buhe buryo abasaza bashyirwaho n’umwuka wera?

19 Abo basaza baba bujuje ibisabwa biri mu Ijambo ry’Imana, ryanditswe binyuriye ku mwuka w’Imana (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9). Bityo rero, dushobora kuvuga ko bashyirwaho n’umwuka wera (Ibyakozwe 20:28). Abasaza bagomba kuba basobanukiwe neza Ijambo ry’Imana. Kimwe n’Umucamanza Mukuru wabashyizeho, abasaza nanone bagomba kwanga ikintu cyose gisa no kubogama mu gihe bafata imyanzuro.—Gutegeka 10:17, 18.

20. Ni iki ushimira abasaza bakorana ubwitange?

20 Aho kurwanya ubutware bw’abasaza, turabashimira rwose ku bwo kuba bakorana ubwitange! Kuba bamaze igihe mu murimo ari abizerwa, abenshi bakaba bamaze imyaka myinshi ibarirwa muri za mirongo, bidutera inkunga. Bategura mu budahemuka kandi bakayobora amateraniro ya Gikristo, bakifatanya natwe kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ kandi bakatugira inama zishingiye ku Byanditswe mu gihe tubikeneye (Matayo 24:14; Abaheburayo 10:23, 25; 1 Petero 5:2). Iyo turwaye baradusura, kandi baraduhumuriza iyo twishwe n’agahinda. Bashyigikira inyungu z’Ubwami mu buryo buzira ubwikunde no mu budahemuka. Umwuka wa Yehova ubariho; arabemera.—Abagalatiya 5:22, 23.

21. Ni iki abasaza bagomba kuba bazi, kandi kuki?

21 Birumvikana ko abasaza ari abantu badatunganye. Kubera ko bazi aho ubushobozi bwabo bugarukira, ntibatwaza igitugu umukumbi ‘bagabanye.’ Ahubwo babona ko ari ‘abafatanya mu byishimo’ n’abavandimwe babo (1 Petero 5:3; 2 Abakorinto 1:24). Abasaza bicisha bugufi kandi bakorana umwete, bakunda Yehova, kandi bazi ko uko bazagenda barushaho kumwigana, ari na ko bazarushaho gukora ibyiza mu itorero. Bazirikana ibyo maze buri gihe bagahatanira kwigana Imana bihingamo imico yayo nk’urukundo, impuhwe no kwihangana.

22. Ni mu buhe buryo kugenzura inkuru ya Kora byatumye urushaho kwizera umuteguro wa Yehova ugaragara?

22 Mbega ukuntu dushimishwa no kuba Yehova ari Umutegetsi wacu utagaragara, Yesu Kristo akaba Umutambyi Mukuru, abatambyi b’ubwami basizwe bakaba ari abigisha bacu, naho abasaza b’Abakristo bizerwa bakatubera abajyanama! Nubwo nta muteguro uyoborwa n’abantu ushobora kuba utunganye, dushimishwa n’uko dukorera Imana dufatanyije na bagenzi bacu bizerwa duhuje ukwizera, bashimishwa no kugandukira ubutware bw’Imana!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Abandi bahungu babiri ba Aroni, ari bo Eleyazari na Itamari, bari intangarugero mu murimo bakoreraga Yehova.—Abalewi 10:6.

^ par. 11 Datani na Abiramu, abagambanyi bagenzi ba Kora, bari Abarubeni. Kubera iyo mpamvu, uko bigaragara ntibashakaga kuba abatambyi. Bo ntibari bashimishijwe gusa n’ubuyobozi bwa Mose, no kuba icyo gihe bari barategereje kugera mu Gihugu cy’Isezerano, ariko amaso akaba yari yaraheze mu kirere.—Kubara 16:12-14.

^ par. 13 Mu gihe cy’abakurambere bacu, buri mutware w’umuryango yahagarariraga umugore we n’abana be imbere y’Imana, ndetse akabatambira ibitambo (Itangiriro 8:20; 46:1; Yobu 1:5). Ariko igihe Amategeko yashyirwagaho, Yehova yashyizeho abantu b’igitsina gabo bo mu muryango wa Aroni, ngo babe abatambyi maze babe ari bo bajya batamba ibitambo. Bya byigomeke 250 uko bigaragara, ntibyashakaga gukurikiza iyo gahunda nshya yari yarashyizweho.

Ni Iki Wamenye?

• Ni izihe gahunda zashyizweho na Yehova mu buryo bwuje urukundo kugira ngo ahaze ibyo Abisirayeli bari bakeneye?

• Kuki nta mpamvu n’imwe Kora yari afite yo kwigomeka kuri Mose na Aroni?

• Ni irihe somo twakura ku byo Yehova yagiriye ibyo byigomeke?

• Ni gute twagaragaza ko dushimira ku bw’ibyo Yehova yaduteganyirije muri iki gihe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Mbese, ubona ko inshingano wahabwa yose mu murimo wa Yehova, iba ari iy’agaciro?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

‘None se ni iki gituma mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?’

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Abasaza bashyizweho mu matorero bahagarariye abatambyi b’ubwami