Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugendera ku miziririzo

Kugendera ku miziririzo

Kugendera ku miziririzo

TUVUGE ko usohotse mu rugo maze ugahita uhura n’umuntu runaka. Ugize utya urasitara. Inyoni runaka iririmbye nijoro. Urose ibintu wikurikiranya. Kuri benshi, ibyo ni ibintu bisanzwe bitagize icyo bitwaye rwose. Ariko ku bantu bamwe na bamwe bo mu Burengerazuba bw’Afurika, ibyo bishobora kubonwa nk’ibimenyetso, ibintu bifite icyo bisura cyangwa ubutumwa buturutse mu isi y’imyuka. Bibwira ko bishobora gusura ibintu byiza cyangwa ibyago, bitewe n’icyo kimenyetso icyo ari cyo n’ukuntu gisobanurwa.

Birumvikana ko imiziririzo iba n’ahandi hatari muri Afurika. Mu Bushinwa no mu bihugu byari bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, hari umubare munini w’abantu bagengwa n’imiziririzo, nubwo bamaze imyaka myinshi bigishwa ko nta Mana ibaho. Mu Burengerazuba bw’isi, abantu benshi bakoresha iraguzanyenyeri, bagatinya umunsi wo ku wa Gatanu tariki ya 13 kandi bakirinda n’injangwe z’umukara. Iyo abantu bamwe bo mu Majyaruguru y’isi babonye urumuri rudasanzwe rukunda kugaragara mu kirere, bavuga ko ari ikimenyetso gisura intambara cyangwa icyorezo. Mu Buhinde, indwara ya sida igenda ikwirakwizwa n’abashoferi b’amakamyo bumva ko bagomba kugira imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi, kugira ngo bakomeze kugira amafu. Mu Buyapani, abakozi bakora imihanda ica munsi y’ubutaka, bibwira ko iyo umugore ayiciyemo itaruzura biba bisura ikintu kibi. Imiziririzo nanone yiganje mu mikino. Hari umukinnyi umwe w’umupira w’intoki wavuze ko ngo kuba yaragiye atsinda yikurikiranyije byaterwaga n’uko yabaga yambaye amasogisi y’umukara aho kwambara ay’umweru. Ntitwabivuga ngo birangire.

Bite se kuri wowe? Mbese, waba wumva ufite ubwoba budasobanutse muri wowe? Mbese, “hari ibintu wemera, ibyo wemera igice, cyangwa imigenzo ukurikiza, ariko bikaba bidahwitse”? Igisubizo cyawe gishobora guhishura niba ugengwa n’imiziririzo cyangwa niba utagengwa na yo, kuko uko ari ko igitabo kimwe gisobanura ijambo “imiziririzo.”

Umuntu uyoborwa n’imiziririzo mu myanzuro ye no mu bikorwa bye bya buri munsi, aba yemeye kuba imbata y’ikintu runaka atiyumvisha neza. Mbese, ibyo bihuje n’ubwenge? Mbese, twagombye kwemera kuyoborwa n’ikintu nk’icyo kidafututse, gishobora kutugiraho ingaruka mbi? Mbese, imiziririzo ni inenge idafite icyo itwaye, cyangwa ni ibintu bishobora kuduteza akaga?