Mbese, ugengwa n’imiziririzo?
Mbese, ugengwa n’imiziririzo?
HIRYA no hino ku isi, usanga abantu bemera imiziririzo. Rimwe na rimwe, ibonwa ko ari kimwe mu bigize umurage wacu mu byerekeye umuco. Cyangwa ishobora kubonwa nk’ikintu kidafite icyo kivuze, gituma gusa ubuzima burushaho gushimisha. Mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, ubusanzwe imiziririzo ntifatanwa uburemere cyane. Naho ahandi, urugero nko muri Afurika, imiziririzo ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
Imico myinshi yo muri Afurika iba ishingiye ku miziririzo. Za sinema, porogaramu zihitishwa kuri radiyo n’ibitabo byandikirwa muri Afurika, akenshi bitsindagiriza ibihereranye n’imiziririzo, n’ingingo zivuga ibintu by’amayobera, urugero nk’ubumaji, gusenga abakurambere n’ubupfumu. Kuki abantu bemera imiziririzo bene ako kageni? Kandi se, inkomoko yayo ni iyihe?
Kuki Hariho Imiziririzo?
Imiziririzo myinshi ituruka ahanini ku gutinya imyuka y’abapfuye cyangwa indi myuka iyo ari yo yose. Iyo hagize ikiba, bavuga ko ari iyo myuka iba yashatse guteza abantu akaga, kubaburira cyangwa kubagororera.
Nanone, imiziririzo ifitanye isano n’iby’ubuvuzi. Abantu benshi bo mu bihugu bikennye, babona ko ubuvuzi bwo muri iki gihe buhenze cyane kandi akenshi bakumva batabwisukira. Ku bw’ibyo, abantu benshi bagerageza kwivuza cyangwa kwikingira indwara binyuriye mu guhindukirira imigenzo y’abakurambere, ubupfumu n’imiziririzo. Nanone kandi, iyo bari kumwe n’umupfumu uzi imigenzo yabo kandi uvuga ururimi rwabo, bumva bisanzuye kurusha uko baba bari kumwe na muganga. Nguko uko imiziririzo ikomeza gusagamba.
Imigenzo ishingiye ku miziririzo igaragaza ko indwara n’impanuka bidapfa kubaho gutya gusa, ahubwo ko biterwa n’imyuka y’abapfuye. Abapfumu bashobora kumvikanisha ko byaba byatewe n’umukurambere wapfuye ufite ikintu runaka cyamubabaje. Cyangwa se bashobora kuvuga ko hari undi muntu wakoresheje umupfumu kugira ngo atongere uwagezweho n’indwara cyangwa impanuka.
Ku isi hose usanga imiziririzo itandukanye cyane, kandi ikwirakwira ryayo riba rishingiye ku muco karande, imigani ya rubanda cyangwa indi mimerere. Ariko ibyo byose biba bishingiye ku myizerere y’uko hari umuntu cyangwa ikintu runaka cyo mu isi y’imyuka kiba gisaba ko bakigusha neza.
Mbese, Nta Cyo Itwaye, Cyangwa Yateza Akaga?
Mu miryango myinshi, kubyara impanga biba ari ibintu bidasanzwe kandi bitera ibyishimo cyane. Ariko ku bantu bagengwa n’imiziririzo, bishobora kubonwa ko ari ikimenyetso cy’ikintu runaka. Mu turere tumwe na tumwe two muri Afurika y’i Burengerazuba, abantu benshi babifata ko ari imana zavutse, maze bagatangira gusenga izo mpanga. Iyo imwe cyangwa zombi zipfuye, bakora amashusho yazo, ndetse abagize umuryango bakaba bagomba kugaburira ayo
mashusho. Ahandi ho babona ko kubyara impanga ari umuvumo, ku buryo hari ababyeyi bica nibura imwe muri zo. Kubera iki? Batekereza ko izo mpanga zombi ziramutse zibayeho, umunsi umwe zazakenya uwazibarutse.Ingero nk’izo zerekana ko nubwo imiziririzo imwe n’imwe ishobora gusa n’aho ari ibintu bishimishije kandi bidafite icyo bitwaye, iyindi yo ishobora guteza akaga rwose, ndetse ikaba yagira uwo ihitana. Ikintu kitagize icyo gitwaye gishobora kuvugwaho ko giteye akaga maze kigahinduka kibi.
Mu by’ukuri, imiziririzo ni uburyo runaka bw’imyizerere cyangwa bw’idini. Kubera ko imiziririzo ishobora guteza akaga, ni iby’ingenzi ko twibaza tuti ‘mu by’ukuri se, ni nde wungukirwa mu gihe abantu bizeye kandi bagakora ibintu bishingiye ku miziririzo?’
Inkomoko y’Imiziririzo
Nubwo hari ibihamya bigaragaza ko Satani abaho, kimwe n’imyuka mibi, abantu bamwe muri iki gihe usanga babihakana. Ariko kandi, haramutse hari intambara ukanga kwemera ko hari umwanzi ushobora kukugirira nabi, bishobora gutuma uhura n’akaga gakomeye. Ibyo ni na ko bimeze mu ntambara turwana n’ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga zisumba iz’abantu, kuko intumwa Pawulo yanditse ati ‘dukīrana . . . n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’—Abefeso 6:12.
Nubwo tudashobora kubona imyuka mibi, ibaho rwose. Bibiliya igaragaza ko ikiremwa cy’umwuka kitaboneka cyakoresheje inzoka mu kuvugana n’umugore wa mbere, ari we Eva, maze gituma yigomeka ku Mana (Itangiriro 3:1-5). Bibiliya yerekeza kuri icyo kiremwa cy’umwuka ivuga ko ari ‘ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, ari yo iyobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9). Icyo kiremwa, ari cyo Satani, cyashutse abandi bamarayika, gituma bigomeka (Yuda 6). Abo bamarayika babi bahindutse abadayimoni maze baba abanzi b’Imana.
Yesu yakijije abantu babaga batewe n’abadayimoni, kandi n’abigishwa be ni ko babigenje (Mariko 1:34; Ibyakozwe 16:18). Iyo myuka si abakurambere bapfuye, kuko abapfuye ‘nta cyo bakizi’ (Umubwiriza 9:5). Ahubwo ni abamarayika b’ibyigomeke bayobejwe na Satani. Kugirana na bo imishyikirano cyangwa kwemera kuyoborwa na bo, si ikintu tugomba gufatana uburemere buke, kuko bishimira kuduconshomera, kimwe n’umutware wabo ari we Satani (1 Petero 5:8). Intego yabo ni iyo gutuma dutera umugongo Ubwami bw’Imana, byo byiringiro byonyine by’abantu.
Bibiliya igaragaza bumwe mu buryo Satani n’abadayimoni be bakoresha, igira iti “Satani ubwe yihindura nka malayika w’umucyo” (2 Abakorinto 11:14). Satani yifuza kudushuka kugira ngo twibwire ko ashobora gutuma tumererwa neza. Ku bw’ibyo, kwiyambaza imyuka mibi bishobora gusa n’aho bizana inyungu runaka. Ariko kandi, imyuka ntishobora gukemura ibibazo mu buryo burambye (2 Petero 2:4). Nta bushobozi ifite bwo guha umuntu uwo ari we wese ubuzima bw’iteka, kandi vuba aha izarimburwa (Abaroma 16:20). Umuremyi wacu ni we wenyine ushobora gutanga ubuzima bw’iteka n’ibyishimo nyakuri, kandi ni we wenyine ushobora kuturinda imyuka mibi mu buryo buhebuje.—Yakobo 4:7.
Imana yamagana ibyo kwiyambaza imyuka mibi kugira ngo idufashe (Gutegeka 18:10-12; 2 Abami 21:6). Ibyo biba ari ukwifatanya n’umwanzi, cyangwa kwiyunga n’abateye Imana umugongo! Kwiyambaza iraguzanyenyeri, abapfumu cyangwa gukora ibintu bigaragara ko bishingiye ku miziririzo, biba ari uguha imyuka mibi urwaho kugira ngo igire uruhare mu myanzuro ufata mu buzima. Ni kimwe no kwifatanya na yo mu kwigomeka ku Mana.
Mbese, Kwirinda Kugerwaho n’Ibintu Bibi Birashoboka?
Ade * utuye muri Nijeri yiganaga Bibiliya n’umubwiriza w’igihe cyose w’Umuhamya wa Yehova. Ade yavuze ko yari afite impigi mu iduka rye, bitewe n’uko, nk’uko yabivuze, “hari abanzi benshi.” Uwigishaga Ade Bibiliya yamweretse ko Yehova wenyine ari we umuntu yakwiringira ko ashobora kumurinda by’ukuri. Yasomeye Ade amagambo yo muri Zaburi 34:8 (umurongo wa 7 muri Biblia Yera) hagira hati “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.” Ade yagize ati “niba koko Yehova ashobora kundinda, noneho nzajugunya iyo mpigi.” Ubu amaze imyaka igera kuri 20 ari umusaza w’itorero n’umupayiniya w’igihe cyose. Nta n’umwe mu banzi be wagize icyo amutwara.
Umubwiriza 9:11). Ariko kandi, Yehova ntatugerageresha ibintu bibi (Yakobo 1:13). Urupfu no kudatungana byatewe n’icyaha twarazwe na Adamu (Abaroma 5:12). Ibyo ni byo bituma tugerwaho n’indwara, kandi tugakora amakosa ashobora kudukururira akaga. Ku bw’ibyo, umuntu yaba yibeshye aramutse avuze ko indwara zose cyangwa ibibazo byose duhura na byo mu buzima biterwa n’imyuka mibi. Imyizerere nk’iyo ishobora gutuma tugerageza kugusha neza iyo myuka. * Mu gihe tugezweho n’indwara, twagombye gushaka uko twakwivuza, aho gushakira inama ku ‘munyabinyoma na se w’ibinyoma,’ ari we Satani (Yohana 8:44). Imibare igaragaza ko abantu baba mu bihugu byiganjemo imiziririzo batabaho igihe kirekire cyangwa ngo babeho neza kurusha abandi bo mu bindi bihugu. Uko bigaragara rero, nta kintu na kimwe imiziririzo yungura ku buzima.
Bibiliya igaragaza ko ibihe n’ibigwirira umuntu bitugeraho twese, twaba tugendera ku miziririzo cyangwa tutayigenderaho (Imana ifite imbaraga kurusha imyuka mibi iyo ari yo yose, kandi Ishaka ko tumererwa neza. “Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba” (1 Petero 3:12). Jya umusenga kugira ngo umusabe uburinzi n’ubwenge (Imigani 15:29; 18:10). Jya ushyiraho imihati kugira ngo usobanukirwe Ijambo rye Ryera, ari ryo Bibiliya. Ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya ni bwo bushobora kuturinda mu buryo buhebuje. Buzadufasha kumenya impamvu habaho ibintu bibi, n’ukuntu twakwemerwa n’Imana Ishoborabyose.
Inyungu Zibonerwa mu Kugira Ubumenyi ku Byerekeye Imana
Kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova n’imigambi ye, binyuranye no kuba mu bujiji no kugengwa n’imiziririzo, kuko bushobora gutuma tugira uburinzi nyakuri. Ibyo bigaragazwa neza n’ibyabaye ku mugabo witwa Jean, wo mu gihugu cya Bénin. Imiziririzo yari yarashinze imizi mu muryango we. Mu buryo buhuje n’imigenzo gakondo ishingiye ku miziririzo, umugore wabyaraga umuhungu yagombaga kumara iminsi icyenda mu kazu k’akaruri kihariye. Iyo yabyaraga umukobwa, yagombaga kuguma muri ako kazu wenyine mu gihe cy’iminsi irindwi.
Mu mwaka wa 1975, umugore wa Jean yabyaye umwana mwiza w’umuhungu, maze bamwita Marc. Jean n’umugore we ntibifuzaga kugira ikintu icyo ari cyo cyose bakora gifitanye isano n’imyuka mibi, bitewe n’ubumenyi bwa Bibiliya bari bamaze kugira. Ariko se, bari kugira ubwoba bakagendera ku miziririzo bahatirwaga gukurikiza maze uwo mubyeyi akarekerwa muri ako kazu? Oya, banze rwose gukurikiza iyo miziririzo.—Abaroma 6:16; 2 Abakorinto 6:14, 15.
Mbese, hari ikibi runaka cyaba cyarageze ku muryango wa Jean? Imyaka myinshi imaze guhita, kandi ubu Marc ni umukozi w’imirimo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu karere k’iwabo. Abagize uwo muryango bose bishimira kuba bataremeye ko imiziririzo igira uruhare mu mibereho yabo, ngo ibe yashyira mu kaga imimerere yabo myiza yo mu buryo bw’umwuka.—1 Abakorinto 10:21, 22.
Abakristo b’ukuri bagomba kwirinda imiziririzo mu mibereho yabo maze bakemera urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rutangwa n’Umuremyi Yehova n’Umwana we Yesu Kristo. Muri ubwo buryo, bashobora kugira amahoro nyakuri yo mu bwenge bakesha kuba bazi ko bakora ibikwiriye mu maso y’Imana.—Yohana 8:32.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 20 Amazina yarahinduwe.
^ par. 21 Reba ingingo ivuga ngo “Mbese, Diyabule Ni We Utuma Turwara?” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1999.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Imwe mu Miziririzo Yiganje Hirya no Hino ku Isi
•Iyo uduti tubiri bifashisha mu kurya dushinze mu gisuperi duhagaritse, biba bisura urupfu
• Kubona igihunyira ku manywa bitera umwaku
• Iyo buji izimye mu gihe cy’umuhango, biba bivuga ko hari imyuka mibi iri hafi aho
• Iyo umutaka uguye hasi mu nzu, bisobanura ko muri iyo nzu hari uri bwicwe
• Gushyira ingofero ku buriri bitera umwaku
• Amajwi y’inzogera yirukana abadayimoni
• Iyo ushoboye kuzimiriza icyarimwe za buji zose ziba zishinze muri gato igenewe umunsi mukuru w’amavuko, biba bivuga ko uzabona icyo wifuza
• Umweyo wegetse iruhande rw’uburiri, utuma imyuka mibi iri muri uwo mweyo ishyira umuvumo kuri ubwo buriri
• Guhura n’injangwe y’umukara bitera umwaku
• Iyo ikanya iguye hasi, bisobanura ko hari umugabo uri bubasure
• Ifoto y’inzovu itera amahirwe iyo iri ahantu harebana n’umuryango
• Impigi iri hejuru y’umuryango itera amahirwe
• Agati karandaranda ku nzu karinda abantu kugerwaho n’ibibi
• Guca munsi y’urwego bitera umwaku
• Kumena indorerwamo bisobanura ko umuntu azagira umwaku mu gihe cy’imyaka irindwi
• Kumena urusenda bisobanura ko uri bugirane impaka n’incuti yawe magara
• Kumena umunyu bitera umwaku, keretse iyo ufashe uwuzuye amashyi ukawurenza urutugu rw’ibumoso
• Guhaguruka ku ntebe maze igasigara yinyeganyeza bituma abadayimoni bayicaraho
• Urukweto rwubitse rutera umwaku
• Iyo umuntu apfuye, amadirishya agomba gukingurwa kugira ngo umwuka we usohoke
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Yabatuwe ku Miziririzo
Igihe kimwe, Abahamya ba Yehova barimo babwiriza mu karere kamwe ko muri Afurika y’Epfo. Igihe bageraga ku rugo barakomanze, haza umugore wari wambaye imyenda ya Sangoma (umupfumu). Bashatse kugenda ariko uwo mugore abasaba akomeje ko bamugezaho ubutumwa. Umwe muri abo Bahamya yasomye mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12 kugira ngo amugaragarize uko Imana ibona ibihereranye n’ubupfumu. Uwo mupfumu yakiriye neza ubutumwa bamubwiye maze yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Yavuze ko mu gihe yari kuba amaze kumenya neza binyuriye ku cyigisho cye cya Bibiliya ko gukora ibya Sangoma binyuranyije n’ibyo Yehova ashaka, yari kubireka.
Nyuma y’aho amariye kwiga igice cya 10 mu gitabo Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo yifashishije Bibiliya, yatwitse ibikoresho bye byose byari bifitanye isano n’ubupfumu, maze atangira kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami. Nanone yasezeranye n’umugabo we, bakaba bari bamaze imyaka 17 baratandukanye. Ubu bombi ni Abahamya ba Yehova babatijwe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
“Sangoma” atera inzuzi kugira ngo amenye impamvu zatumye umurwayi agira ibibazo
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana butuma tugira uburinzi nyakuri n’ibyishimo