Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ngeze mu za bukuru kandi nshaje neza

Ngeze mu za bukuru kandi nshaje neza

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Ngeze mu za bukuru kandi nshaje neza

BYAVUZWE NA MURIEL SMITH

Nagize ntya numva abantu barimo barakomanga ku muryango wo ku irembo. Ni bwo nari nkigera mu rugo nje kurya, kuko nari nabwirije igitondo cyose. Nk’uko nari nsanzwe mbigenza, nari nshyuhije amazi y’icyayi, kandi nari ndi hafi kujya kuruhuka, kuko naruhukaga iminota 30. Bakomeje gukomanga, maze njya kureba nibaza umuntu wari uje kunsura muri ayo masaha. Nahise ntahura abo ari bo. Abagabo babiri bari bahagaze ku muryango wanjye bambwiye ko ari abapolisi. Bavuze ko bari baje gusaka inzu yanjye bashaka ibitabo byandikwaga n’Abahamya ba Yehova, kuko idini ryabo ryari ribuzanyijwe.

Kuki Abahamya ba Yehova bari babuzanyijwe muri Ositaraliya, kandi se, ni gute naje kuba umwe muri bo? Imbarutso yabyo ni impano nahawe na mama mu mwaka wa 1910, icyo gihe nkaba nari mfite imyaka icumi.

UMURYANGO wanjye wari utuye mu kazu k’akaruri, mu karere kitwa Crows Nest, mu nkengero za Sydney ahagana mu majyaruguru. Umunsi umwe ubwo nari mvuye ku ishuri, nasanze mama arimo avugana n’umugabo umwe, bahagaze mu muryango wo ku irembo. Nagize amatsiko yo kumenya uwo mugabo wari wambaye ikositimu atwaye n’isakoshi yuzuye ibitabo. Nabasezeyeho mfite amasonisoni maze ninjira mu nzu. Ariko nyuma y’iminota mike, Mama yarampamagaye. Yarambwiye ati “uyu mugabo afite ibitabo byiza, kandi byose bishingiye ku Byanditswe. None rero, kubera ko uri hafi kugira undi munsi mukuru w’amavuko, uhitemo niba nakugurira umwenda mushya cyangwa ibi bitabo. Uhisemo iki?”

Naramubwiye nti “Ma, mpisemo ibyo bitabo.”

Nguko uko natunze imibumbe itatu ya mbere y’igitabo Études des Écritures, cyanditswe na Charles Taze Russell, mfite imyaka icumi gusa. Uwo mugabo yabwiye mama ko yagombaga kujya amfasha kugira ngo nsobanukirwe ibyari bikubiye muri ibyo bitabo, kuko bitari kunyorohera. Mama yarabyemeye. Ikibabaje ni uko nyuma y’aho Mama yaje gupfa. Papa yatwitayeho jyewe na musaza wanjye na murumuna wanjye atizigamye. Kubera ko icyo gihe hari inshingano nyinshi nasabwaga kuzuza, numvaga ndemerewe. Ariko kandi, hari ibindi bintu bibabaje byari bigiye kuba.

Mu mwaka wa 1914, intambara ya mbere y’isi yose yaratangiye, maze nyuma y’umwaka umwe gusa, papa twakundaga cyane aricwa. Kubera ko twari dusigaye turi imfubyi, musaza wanjye na murumuna wanjye bagiye kubana na bene wacu, nanjye banyohereza kujya kwiga mu ishuri ry’Abagatolika ryacumbikiraga abanyeshuri. Rimwe na rimwe, nabaga ndi mu bwigunge. Ariko kandi, nishimiye kuba narabonye uburyo bwo gukomeza gukunda umuzika, cyane cyane gucuranga piyano. Imyaka yarahise, maze mpabwa impamyabumenyi muri iryo shuri. Mu mwaka wa 1919, nashyingiranywe na Roy Smith, wacuruzaga ibikoresho by’umuzika. Mu mwaka wa 1920, twabyaye umwana maze nongera gutwarwa n’imihihibikano ya buri munsi. Ariko se, bite ku bihereranye na bya bitabo?

Umuturanyi Angezaho Ukuri kwa Bibiliya

Muri iyo myaka yose, nagendaga nitwaje bya “bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.” Nubwo ntigeze mu by’ukuri mbisoma, nari nzi mu mutima wanjye ko ubutumwa bwari bubikubiyemo bwari ubw’ingenzi cyane. Hanyuma, mu mpera z’umwaka wa 1920 umwe mu baturanyi bacu witwaga Lil Bimson yaradusuye. Twagiye kwicara mu cyumba cy’uruganiriro, maze tunywa icyayi.

Nagiye kumva, numva ariyamiriye ati “yoo, mugira biriya bitabo!”

Nabaye nk’uwikanze maze ndamubaza nti “ibihe bitabo?”

Ni bwo yanyerekaga imibumbe y’igitabo Études des Écritures yari mu kabati k’ibitabo. Uwo munsi, Lil yarayintiye arayijyana maze atangira kuyisoma abishishikariye. Byahise bigaragara ko yari yishimiye ibyo yasomaga. Lil yabonye ibindi bitabo abihawe n’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Ikindi kandi, ntiyaburaga kutubwira ibyo yamenyaga byose. Kimwe mu bitabo yabonye cyitwaga La Harpe de Dieu, kandi nticyatinze kutugeraho. Igihe nagenaga igihe cyo gusoma icyo gitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya, ni bwo amaherezo natangiye gukorera Yehova. Icyo gihe noneho, nabonye ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi idini ryanjye ritari ryarashoboye kunsubiza.

Igishimishije ni uko Roy yitaye cyane ku butumwa bwa Bibiliya, maze twembi tugatangira kwiga Bibiliya tubishishikariye. Mbere y’aho, Roy yari umuyoboke w’umuryango wakoreraga mu ibanga witwaga Francs-maçons. Ubwo noneho, umuryango wacu wunze ubumwe mu gusenga k’ukuri, kandi umwe mu bavandimwe yazaga kabiri mu cyumweru kuyoborera umuryango wose icyigisho cya Bibiliya. Twarushijeho guterwa inkunga igihe twatangiraga kujya mu materaniro y’Abigishwa ba Bibiliya. Aho bateraniraga i Sydney, hari mu nzu ntoya bakodeshaga mu nkengero z’umujyi witwaga Newtown. Icyo gihe, hari Abahamya batageze no kuri 400 mu gihugu hose, bityo abenshi mu bavandimwe basabwaga gukora urugendo rurerure kugira ngo bajye mu materaniro.

Ku bihereranye n’umuryango wacu, kujya mu materaniro byadusabaga guhora twambuka Icyambu cya Sydney. Mbere y’uko hubakwa ikiraro kuri icyo Cyambu mu mwaka wa 1932, twagombaga buri gihe kwambuka mu bwato. Nubwo urwo rugendo rwadutwaraga igihe kirekire n’amafaranga menshi, twakoraga uko dushoboye kose kugira ngo tutagira ifunguro na rimwe tubura mu mafunguro yo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduteguriraga. Imihati twashyizeho yo kugira igihagararo gihamye mu kuri ntiyabaye imfabusa, kubera ko intambara ya kabiri y’isi yose yarimo itutumba, kandi umuryango wacu ukaba wari ugiye guhura mu buryo butaziguye n’ikibazo gihereranye no kutivanga mu bya politiki.

Igihe cy’Ibigeragezo n’Imigisha

Mu ntangiriro z’imyaka ya za 30 jye n’umuryango wanjye twagize ibihe bishimishije. Nabatijwe mu mwaka wa 1930, kandi mu mwaka wa 1931, nari ndi muri rya koraniro ritazibagirana, aho twese twahagurukiye icyarimwe maze tugafata izina ryiza cyane ry’Abahamya ba Yehova. Jye na Roy twihatiye kubaho mu buryo buhuje n’iryo zina, twifatanya mu buryo bwose bwakoreshwaga mu kubwiriza no mu zindi gahunda zose umuteguro wakoraga. Urugero, mu mwaka wa 1932, twifatanyije muri gahunda idasanzwe yo gutanga agatabo yari igenewe kugeza ubutumwa ku mbaga y’abantu bari baje mu mihango yo gutaha ikiraro cyo ku cyambu cy’i Sydney. Ikintu cyihariye cyahabaye ni uko twakoresheje imodoka zari zifite indangururamajwi, kandi twungukiwe mu buryo bwihariye no kuba imodoka yacu yari ifite indangururamajwi. Binyuriye kuri iryo koranabuhanga, twumvishije abantu hose mu mihanda y’i Sydney disikuru yari ishingiye kuri Bibiliya yatanzwe n’Umuvandimwe Rutherford.

Ariko kandi, ibihe byongeye kugenda bihinduka, kandi ingorane zarushagaho kwiyongera. Mu mwaka wa 1932, Ositaraliya yagize ibibazo bikomeye byatewe no kugwa gukomeye k’ubukungu, bityo jye na Roy twiyemeza koroshya ubuzima. Uburyo bumwe twabikozemo, ni ukwimukira hafi y’itorero, ibyo bikaba byaratumye amafaranga twakoreshaga mu rugendo agabanuka. Ariko kandi, igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga, ibibazo by’ubukungu nta cyo byari bikivuze.

Abahamya ba Yehova baratotejwe ku isi hose, ndetse no muri Ositaraliya, bitewe n’uko bumviye itegeko rya Yesu ryasabaga abigishwa be ko batagombaga kuba ab’isi. Hari bamwe batwitaga ko turi Abakomunisiti bitewe n’imidugararo y’intambara. Abo baturwanyaga babeshyeye Abahamya ba Yehova bavuga ko bakoreshaga ibigo bine bya radiyo bari bafite muri Ositaraliya, maze bakoherereza abasirikare b’Abayapani amakuru.

Abavandimwe bakiri bato bahamagarirwaga kujya mu gisirikare botswaga igitutu kugira ngo bihakane ukwizera kwabo. Nshimishwa no kuba abahungu bacu bose uko ari batatu barashikamye ku kwizera kwabo, kandi ko bakomeje igihagararo cyabo cyo kutivanga mu bya politiki. Umuhungu wacu w’imfura, Richard, yakatiwe igifungo cy’amezi 18. Umuhungu wacu wa kabiri, Kevin, yiyandikishije mu bantu batagombaga kujya mu gisirikare kubera ko umutimanama we utabimwemereraga. Ikibabaje ni uko umuhungu wacu muto, Stuart, yapfuye azize impanuka y’ipikipiki igihe yari agiye gusubiza ibibazo yabazwaga n’urukiko ku bihereranye no kutivanga. Urupfu rwe rwaradushegeshe cyane. Ariko kandi, twahanze amaso ku Bwami no ku masezerano ya Yehova ahereranye n’umuzuko, maze bituma dukomeza kwihangana.

Babuze Ikintu cy’Ingenzi Cyane Bashakaga

Muri Mutarama 1941, umurimo w’Abahamya ba Yehova warabuzanyijwe muri Ositaraliya. Ariko nk’uko intumwa za Yesu zabigenje, jye na Roy twumviye Imana kubera ko ari yo mutegetsi, aho kumvira abantu, maze dukomeza gukorera mu bwihisho mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice. Icyo gihe ni bwo ba bapolisi babiri navuze ngitangira bakomangaga ku rugi rwanjye, bambaye imyenda ya gisivili. Byagenze bite?

Narababwiye ngo binjire. Bamaze kwinjira, narababajije nti “hari ikibazo mbanje nkarangiza icyayi cyanjye, maze mukabona gusaka?” Igitangaje ni uko babyemeye, maze nkajya mu gikoni gusenga Yehova no gutekereza ku byo nari buvuge. Ngarutse, umwe muri abo bapolisi yagiye aho twigiraga maze afata buri kantu kose yashoboraga kubona kariho ikimenyetso cy’Umunara w’Umurinzi, hakubiyemo ibitabo byari mu isakoshi najyanaga kubwiriza hamwe na Bibiliya yanjye.

Hanyuma yarambajije ati “uremeza ko nta bindi bitabo bihishwe ahandi mu makarito? Twamenye ko buri cyumweru mujya muteranira mu nzu iri aho uyu muhanda urangirira, kandi ko ujyanayo ibitabo byinshi.”

Naramushubije nti “ni byo koko, ariko ubu nta bihari.”

Na we ati “Madamu Smith, ibyo turabizi rwose. Kandi tuzi ko hari ibitabo bibitswe mu mazu y’abantu hirya no hino muri aka karere.”

Bagiye mu cyumba abahungu bacu bararagamo basangamo amakarito atanu yarimo agatabo kitwaga Liberté ou Romanisme?

Yarambajije ati “uremeza ko nta kindi kintu kiri mu igaraji?”

Nanjye ndamusubiza nti “nta kirimo.”

Ni bwo yafunguraga akabati kari mu cyumba cyo kuriramo. Yasanzemo za fomu zitanditseho, zashyirwagaho raporo y’itorero. Yarazifashe hanyuma akomeza gutitiriza ko yajya kureba mu igaraji.

Narababwiye nti “noneho nimuze.”

Barankurikiye tujya mu igaraji, hanyuma barangije gusaka barikubura baragenda.

Mu by’ukuri, abo bapolisi bibwiraga ko baguye ku kintu cy’ingenzi cyane igihe babonaga ayo makarito uko yari atanu! Nyamara kandi, bari basize iby’ingirakamaro. Kubera ko icyo gihe nari umwanditsi w’itorero, nari mfite amalisiti yariho amazina y’ababwiriza bo mu itorero, n’ibindi bintu by’ingenzi. Igishimishije ni uko abavandimwe bari baratuburiye ngo twitegure ko igihe kimwe bazadusaka, maze ngahisha izo mpapuro mbyitondeye. Nazishyize mu mabahasha maze nzishyira hasi mu bikombe twabikagamo amajyani y’icyayi, isukari n’ifarini. Hari n’izindi nabitse mu nzu twororeragamo inyoni, yari iruhande rw’igaraji. Bityo abapolisi bari baciye ku byo bashakaga.

Dutangira Umurimo w’Igihe Cyose

Mu mwaka wa 1947, abana bacu bakuru bari barashinze imiryango yabo. Icyo gihe, jye na Roy twiyemeje gutangira umurimo w’igihe cyose. Hari hakenewe ubufasha mu karere k’Amajyepfo ya Ositaraliya, bityo twagurishije inzu yacu maze tugura inzu yimukanwa twahaye izina rya “Misipa,” risobanurwa ngo “Umunara w’Umurinzi.” Ibyo byatumye dushobora kubwiriza mu turere twa kure. Akenshi, twajyaga kubwiriza mu mafasi yo mu cyaro atari afite abayabwiriza. Biranshimisha cyane iyo nibutse icyo gihe. Umwe mu bo niganye na bo Bibiliya yari umugore ukiri muto witwaga Beverly. Yaje kwimuka mbere y’uko abatizwa. Tekereza ukuntu nishimye igihe, nyuma y’imyaka runaka, mushiki wacu umwe yazaga aho nari ndi mu ikoraniro, maze akambwira ko ari we Beverly! Mbega ibyishimo nagize ubwo namubonaga nyuma y’iyo myaka yose akorera Yehova yifatanyije n’umugabo we n’abana!

Mu mwaka wa 1979, nagize imigisha yo kwiga Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya. Kimwe mu bintu byatsindagirijwe muri iryo shuri, ni uko kugira ngo umuntu arambe mu murimo w’ubupayiniya, agomba kugira gahunda nziza yo kwiyigisha. Nasanze ibyo ari ukuri rwose. Kwiyigisha, kujya mu materaniro no kubwiriza, ni byo byari bigize ubuzima bwanjye. Numva mfite ishema ryo kuba naramaze imyaka isaga 50 ndi umupayiniya w’igihe cyose.

Duhangana n’Ibibazo by’Uburwayi

Mu myaka ya nyuma ibarirwa muri za mirongo, nagiye mpura n’ibibazo byihariye. Mu mwaka wa 1962, baransuzumye basanga ndwaye amaso. Muri icyo gihe, nta miti ihagije yabonekaga, maze indwara y’amaso yanjye ikomeza kugenda yiyongera. Roy na we yahuye n’ibibazo by’indwara, ku buryo mu mwaka wa 1983 yafashwe n’indwara ikomeye y’umutima yamuteye kugagara uruhande rumwe kandi ntiyaba agishobora kuvuga. Yapfuye mu mwaka wa 1986. Yaramfashije cyane mu gihe nari mu murimo w’igihe cyose, kandi mbabazwa cyane no kuba atakiriho.

Nubwo ibintu bitakomeje kugenda neza, nagerageje gukomeza kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka. Naguze imodoka ikomeye cyane, iberanye no kubwiriza ahantu hajya kuba icyaro, kandi nakomeje gukora ubupayiniya mbifashijwemo n’umukobwa wanjye Joyce. Indwara yanjye y’amaso yakomeje kugenda yiyongera cyane kugeza ubwo ijisho rimwe ryahumye burundu. Abaganga barivanyemo bashyiramo irindi ry’iricurano. Ariko kandi, kubera ko ijisho rimwe nari nsigaranye ryari rigihunyeza, nashoboraga kumara amasaha atatu kugeza kuri atanu buri munsi niyigisha, nkoresheje indorerwamo zitubura inyuguti, n’ibitabo byanditse mu nyuguti nini.

Kwiyigisha byakomeje buri gihe kuba iby’agaciro cyane kuri jye. Bityo, mushobora kwiyumvisha ukuntu nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo umunsi umwe ku gicamunsi nari ndimo nsoma, maze mu buryo butunguranye, sinongere kugira icyo mbona! Ni nk’aho hari umuntu wari unzimirijeho amatara. Nari mpumye burundu. Ni gute nakomeje kwiyigisha? Kugira ngo nkomeze kugira imbaraga mu buryo bw’umwuka, nubwo ntacyumva neza ntega amatwi za kaseti, kandi abagize umuryango wanjye na bo bamfasha babigiranye urukundo.

Kwihangana Kugeza ku Iherezo

Ubu ngubu ubwo ngeze mu kigero cy’imyaka ijana, hari izindi ndwara zigenda zinyibasira, kandi ibyo bituma ncogora cyane. Rimwe na rimwe, numva meze nk’uwatakaye. Ni byo koko, ubu kubera ko nahumye burundu, rimwe na rimwe nsanga nayobye pe! Nakwishimira kongera kugira abo nigana na bo Bibiliya, ariko kubera imimerere ndimo ubu, singishobora kubageraho. Mu mizo ya mbere, numvaga bimbabaje cyane. Byabaye ngombwa ko nemera intege nke zanjye maze nkishimira gukora ibyo nshoboye. Ibyo ntibyanyoroheye. Ariko kandi, nishimira kuba buri kwezi nshobora gutanga raporo y’amasaha runaka mba nakoze mbwira abantu ibihereranye n’Imana yacu ikomeye Yehova. Iyo habonetse uburyo bwo kuvugana n’abantu ku byerekeye Bibiliya, urugero nk’iyo hagize abaforomokazi, abacuruzi cyangwa abandi baza iwanjye, mboneraho umwanya wo kuvugana na bo, ariko birumvikana ko mbikorana amakenga.

Zimwe mu ngororano zikomeye kurusha izindi zose nabonye, ni ukubona abagize umuryango wanjye bayoboka Yehova mu budahemuka, kugeza ku buvivi. Bamwe muri bo biyemeje kujya kuba abapayiniya aho ubufasha bwari bukenewe cyane, abandi baba abasaza cyangwa abakozi b’imirimo, n’abakozi ba Beteli. Kimwe n’abandi benshi bo mu gihe cyanjye, birumvikana ko niringiraga ko imperuka yari kuza vuba. Ariko se mbega ukuntu habayeho ukwiyongera mu gihe cy’imyaka mirongo irindwi maze mu murimo! Biranshimisha cyane kuba naragize uruhare muri iyo gahunda ikomeye.

Abaforomokazi bansura bavuga ko ngomba kuba nkomezwa n’ukwizera kwanjye. Nemeranya na bo. Gukomeza gukorana umwete umurimo wa Yehova bituma umuntu agira ubuzima bwiza cyane. Kimwe n’Umwami Dawidi, nshobora rwose kuvuga ko ngeze mu za bukuru kandi ko nshaje neza.—1 Ngoma 29:28.

(Mushiki wacu Muriel Smith yapfuye ku itariki ya 1 Mata 2002, ubwo iyi nkuru yandikwaga. Yari ashigaje ukwezi kumwe gusa ngo yuzuze imyaka 102 y’amavuko. Yari intangarugero mu bihereranye n’ubudahemuka no kwihangana.)

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Igihe nari mfite imyaka itanu n’igihe nahuraga n’umugabo wanjye Roy mfite imyaka 19

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Imodoka yacu n’inzu yimukanwa twahaye izina rya Misipa

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Ndi kumwe n’umugabo wanjye Roy, mu mwaka wa 1971