Ni ryari Yehova aha umugisha imihati ikomeye?
Ni ryari Yehova aha umugisha imihati ikomeye?
“NDEKURA, kuko umuseke utambitse.”
“Sinkurekura utampaye umugisha.”
“Witwa nde?”
“Ndi Yakobo.”
“Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli: kuko wakiranije Imana n’abantu ukabanesha.”—Itangiriro 32:27-29, umurongo wa 26-28 muri Biblia Yera.
Icyo kiganiro gishishikaje, cyabayeho nyuma y’aho Yakobo, wari ufite imyaka 97, yari yagaragarije ubuhanga bwo gukirana. Nubwo Bibiliya itavuga ko yari umuntu wakundaga imikino ngororangingo, igaragaza ko yakiranye n’umumarayika ijoro ryose. Kubera iki? Yakobo yari ahangayikishijwe cyane n’isezerano Yehova yari yaragiranye na ba sekuruza, rikaba ryari kimwe mu bigize umurage we wo mu buryo bw’umwuka.
Imyaka myinshi mbere y’aho, Esawu umuvandimwe wa Yakobo, yamuhaye ubutware bw’umwana w’imfura, babuguranye isahane y’imboga. Yakobo yaje kumenya ko Esawu yari aje amusanganira ari kumwe n’abantu 400. Ibyo byahangayikishije Yakobo, bituma ashaka ko Yehova amuha icyemezo cy’uko, nk’uko yari yaramusezeranyije, umuryango we wari kuzabonera amahoro n’umutekano mu gihugu cyari hakurya y’Uruzi rwa Yorodani. Mu buryo buhuje n’amasengesho ye, Yakobo yagize ikintu cy’ingenzi akora. Yoherereje impano Esawu wari wakataje amusatira. Yanakoze ibikorwa byo kwitabara, agabanya abantu mo kabiri ajyana abagore be n’abana be hakurya y’umugezi witwa Yaboki. Hanyuma, akoresheje imbaraga nyinshi n’amarira menshi, yaraye ijoro ryose akirana n’umumarayika ‘amwinginga’ ngo amuhe umugisha.—Hoseya 12:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Itangiriro 32:2–33, umurongo wa 1-32 muri Biblia Yera.
Reka turebe urugero rw’ibintu byari byarabaye mbere y’aho kuri Rasheli, umugore wa kabiri wa Yakobo, akaba ari na we yakundwakazaga. Rasheli yari azi neza ko Yehova yari yarasezeranyije Yakobo ko azamuha umugisha. Mukuru we Leya, ni ukuvuga umugore wa mbere wa Yakobo, yari afite abahungu bane, mu gihe Rasheli we yari ingumba (Itangiriro 29:31-35). Aho kugira ngo ahangayikishwe n’icyo kibazo yari yifitiye, yakomeje kwinginga Yehova mu isengesho kandi afata ingamba zihamye mu buryo buhuje n’amasengesho ye. Nk’uko nyirakuruza Sara yari yarabigenje, * Biluha yabyaranye na Yakobo abahungu babiri, ari bo Dani na Nafutali. Igihe Nafutali yavukaga, Rasheli yagaragaje ukuntu yari ahangayitse, agira ati “nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.” Rasheli yaje no kubona abandi bana babiri yibyariye we ubwe, ari bo Yozefu na Benyamini.—Itangiriro 30:1-8; 35:24.
Rasheli yahaye Yakobo umuja we Biluha ngo amugire inshoreke ye, maze nk’uko yabivuze, na we ‘abonere urubyaro kuri we.’Kuki Yehova yahiriye imbaraga n’imihati Yakobo na Rasheli bakoresheje? Bakomeje kwimiriza imbere ibyo Yehova ashaka no guha agaciro umurage wabo. Basenze batitiriza, basaba ko yabaha umugisha kandi bakora ibikorwa byari bihuje n’ibyo Imana ishaka, ndetse n’ibyo bo ubwabo basabaga.
Kimwe na Yakobo na Rasheli, hari abantu benshi muri iki gihe bashobora kwemeza ko kugira ngo umuntu abone imigisha ituruka kuri Yehova agomba gushyiraho imihati. Incuro nyinshi imihati bashyiraho iba iherekejwe n’amarira, gucika intege no gushoberwa. Umubyeyi umwe w’Umukristo witwa Elizabeth, yibuka imihati myinshi yashyizeho kugira ngo yongere kujya ajya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, nyuma y’igihe kirekire yari amaze adaterana. Ntibyari byoroshye kuko yari afite abana b’abahungu batanu bari bakiri bato, umugabo we atizera kandi agomba gukora urugendo rw’ibirometero 30 mu modoka, kugira ngo agere ku Nzu y’Ubwami yari hafi y’iwe. Yaravuze ati “kujya mu materaniro buri gihe byansabye kwicyaha, nkaba nari nzi ko byari iby’ingenzi, haba ku bana banjye no kuri jye ubwanjye. Ibyo byabafashije kubona ko iyo ari yo nzira bagombaga gukomeza kunyuramo.” Yehova yahiriye imihati ye. Mu bana be batatu bakorana umwete mu itorero rya Gikristo, babiri bakora umurimo w’igihe cyose. Yishimiye amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bagize, maze aravuga ati “bandusha gukura mu buryo bw’umwuka.” Mbega ukuntu imihati ye myinshi yagororewe!
Imihati Yehova Agororera
Gushyiraho imihati nta kudohoka bihesha ingororano rwose. Uko turushaho gushyiraho imihati mu murimo cyangwa mu gusohoza inshingano dufite, ni na ko turushaho kunyurwa. Uko ni ko Yehova yaturemye. Umwami Salomo yaranditse ati “umuntu wese akwiriye kurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana.” (Umubwiriza 3:13; 5:17, 18, umurongo wa 18 n’uwa 19 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, kugira ngo Imana iduhe imigisha, tugomba gukora ku buryo dushyiraho imihati ariko dufite intego nziza. Urugero, mbese byaba bishyize mu gaciro kwitega ko Yehova yaduha imigisha, kandi mu mibereho yacu dushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa kabiri? Mbese, Umukristo witanze ashobora kwiringira ko Yehova azamuha imigisha mu gihe yemeye akazi cyangwa umwanya uzatuma ahora buri gihe asiba amateraniro ya Gikristo atangirwamo inyigisho zikomeza ukwizera?—Abaheburayo 10:23-25.
Imibereho yo kwirundumurira mu kazi cyangwa mu byo gushaka ubutunzi umuntu atitaye ku bintu by’umwuka, ntizatuma ‘anezerwa.’ Yesu yagaragaje ingaruka zituruka ku gushyiraho imihati ariko ugamije kugera ku ntego zidakwiriye mu mugani yaciye w’umubibyi. Ku bihereranye n’imbuto ‘zabibwe mu mahwa,’ agira ati “uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo, ntiryere” Matayo 13:22). Nanone, Pawulo yatanze umuburo ku bihereranye n’uwo mutego, maze yongeraho ko abantu birundumurira mu gushaka ubutunzi “bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.” Ni iki twakora kugira ngo tutagira iyo mibereho yangiza mu buryo bw’umwuka? Pawulo yakomeje agira ati ‘ujye uhunga ibyo: ntukiringire ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo wiringire Imana, iduha byose itimana, ngo tubinezererwe.’—1 Timoteyo 6:9, 11, 17.
(Twese hamwe, uko imyaka dufite yaba ingana kose n’uko igihe tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, dushobora kungukirwa no gushyiraho imihati nk’iyashyizweho na Yakobo na Rasheli. Mu gihe bashakaga kwemerwa n’Imana, ntibigeze bibagirwa umurage wabo, uko imimerere baciyemo yaba yari ikanganye cyangwa yari ikomeye kose. Muri iki gihe, imihangayiko n’ingorane duhura na byo bishobora kuba biteye ubwoba, bigatesha umuntu umutwe cyangwa bikamutera kwiheba. Icyo Satani aba agamije ni ugutuma ureka guhatana maze nawe akakunesha. Ashobora gukoresha uburyo bwose ashobora kubona, yaba imyidagaduro, kwirangaza, siporo, gushaka kugera ku ntera runaka cyangwa ubutunzi, kugira ngo agere ku migambi ye. Muri ibyo byose, umuntu aba yiteze ibitangaza, ariko akenshi si ko bigerwaho. Abantu bagwa mu mutego wo kwirundumurira muri bene ibyo, incuro nyinshi baramanjirwa. Kimwe na Yakobo na Rasheli bo mu gihe cya kera, nimucyo twihingemo umwuka wo guhatana dushyizeho umwete, kandi tuneshe amayeri ya Satani.
Umwanzi nta kindi ashaka kitari ukubona ducogora tugatsindwa, twumva ko ‘nta garuriro, ko nta kundi twabigenza kandi ko nta mpamvu yo kwirirwa tugerageza.’ Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twirinda kudohoka, dutekereza ngo ‘nta muntu unkunda,’ kandi ko ‘Yehova yatwibagiwe’! Gutekereza gutyo ni ukwihemukira. Mbese, ibyo ntibyaba bishaka kuvuga ko amaboko yacu yatentebutse kandi ko tutagihatana ngo tuzageze igihe tuzabonera imigisha? Wibuke ko Yehova aduha imigisha twabanje gushyiraho imihati myinshi.
Komeza Guhatanira Imigisha ya Yehova
Kugira ngo dukomeze kumererwa neza mu buryo bw’umwuka, bisaba ko dusobanukirwa ibintu bibiri by’ukuri ku bihereranye n’imibereho yacu twebwe abagaragu ba Yehova. (1) Nta muntu wihariye ibibazo, uburwayi cyangwa imimerere igoranye y’ubuzima, kandi (2) Yehova yumva amarira y’abamwingingira kubafasha no kubaha imigisha.—Kuva 3:7-10; Yakobo 4:8, 10; 1 Petero 5:8, 9.
Uko imimerere waba urimo yaba ikomeye kose cyangwa uko waba wumva nta cyo ugishoboye kose, ntuzahe urwaho “icyaha kibasha kutwizingiraho vuba,” ari cyo kubura ukwizera (Abaheburayo 12:1). Komeza uhatane kugeza igihe uzabonera ingororano. Komeza kwihangana, wibuka Yakobo wari ugeze mu za bukuru, wakiranye ijoro ryose ngo ahabwe umugisha. Kimwe n’umuhinzi ubiba mu rugaryi maze agategereza umusaruro, hanga amaso wihanganye imigisha Yehova azaha umurimo umukorera, nubwo waba wumva nta cyo umaze rwose (Yakobo 5:7, 8). Nanone kandi, jya ukomeza kwibuka amagambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati “ababiba barira bazasarura bishima” (Zaburi 126:5; Abagalatiya 6:9). Shikama, kandi ugume mu mubare w’abahatana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 9 Gutunga inshoreke ni umuco wabagaho mbere y’isezerano ry’Amategeko, uza kwemerwa kandi uhuza n’Amategeko. Imana yabonye ko icyo gihe atari cyo cyari gikwiriye cyo gusubizaho ihame rya mbere rirebana no gushakana n’umugore umwe yari yarashyizeho mu ngobyi ya Edeni, kugeza igihe Yesu Kristo yari kuzira; icyakora yitaga ku nshoreke binyuriye mu kuba zarandikishwaga. Gushaka inshoreke urebye ni byo byatumye Abisirayeli biyongera mu buryo bwihuse.