Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuvane isomo ku kiyongoyongo

Tuvane isomo ku kiyongoyongo

Tuvane isomo ku kiyongoyongo

“N’IKIYONGOYONGO kimenya ubwacyo igihe . . . Ariko umuryango wanjye ntiwita ku Mategeko y’Uhoraho” (Yeremiya 8:7, Bibiliya Ntagatifu)! Muri ayo magambo, umuhanuzi Yeremiya yatangaje urubanza Yehova yari gucira abantu bari abahakanyi bo mu Buyuda bari baramutaye, maze bakishora mu bikorwa byo gusenga ibigirwamana by’amahanga (Yeremiya 7:18, 31). Kuki Yeremiya yahisemo ikiyongoyongo ngo kibere isomo Abayahudi b’abahemu?

Abisirayeli bakundaga kubona ikiyongoyongo gisuhukira mu bihugu bivugwa muri Bibiliya. Izina ry’Igiheburayo ry’iyo nyoni nini, ifite amaguru maremare kandi izi koga, ni ubwoko bw’ijambo risobanura “indahemuka; umunyambabazi.” Iryo zina rirakwiriye, kubera ko mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku zindi nyoni, ikigabo n’ikigore bikomeza kubana ubuzima bwose. Ibiyongoyongo byinshi iyo birangije amezi y’ubukonje biri mu turere dushyuha, buri mwaka bisubira mu turere byaje biturukamo, akenshi bigasubira mu byari byahozemo mbere.

Imyifatire y’ibiyongoyongo y’ubugenge igaragaza umuco w’ubudahemuka no mu bundi buryo bushishikaje. Ikigabo n’ikigore byombi bifatanya kubundikira amagi no kugaburira ibyana byabyo. Hari igitabo cyagize kiti “ibiyongoyongo bifite ibyana biba ari indahemuka mu buryo budasanzwe. Mu Budage hari ikiyongoyongo cy’ikigabo cyagurutse kigwa mu nsinga z’amashanyarazi, maze amashanyarazi aragifata kirapfa. Kigenzi cyacyo cyakomeje kubundikira amagi iminsi itatu yose kiri cyonyine, muri iyo minsi yose kikaba cyaravuye mu cyari rimwe gusa, na bwo akanya gato kigiye gushaka ibyokurya. . . . Ikindi gihe nanone, igihe ikiyongoyongo cy’ikigore cyaraswaga, ikigabo cyakomeje kurera ibyana.”—Our Magnificent Wildlife.

Mu by’ukuri, ikiyongoyongo gikora ibihuje n’icyo izina ryacyo risobanura, ni ukuvuga ‘indahemuka,’ kibitewe n’ubugenge buri muri kamere yacyo. Gikomeza kubera indahemuka kigenzi cyacyo bibana, no kwita ku byana byacyo mu buryo burangwa n’urukundo. Ku bw’ibyo, ikiyongoyongo cyahaye Abisirayeli isomo rikomeye, bo batari abizerwa kandi bakaba bari indakoreka.

Ku bantu benshi muri iki gihe, kuba indahemuka no kuba uwizerwa byabaye karahanyuze; abantu barabishima ariko ntibabikore. Kuba gutana kw’abashakanye, gutabwa n’ubundi buryo bwinshi bwo guhemukirana byogeye, bigaragaza ko ubudahemuka butakibonwa ko ari ikintu cy’agaciro. Mu buryo bunyuranye n’ubwo ariko, Bibiliya iha agaciro gakomeye ubudahemuka buterwa n’urukundo n’imbabazi. Itera Abakristo inkunga yo ‘kwambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse’ (Abefeso 4:24). Ni koko, kamere nshya idufasha kuba indahemuka, ariko kandi dushobora no kuvana isomo rikomeye ku budahemuka bw’ikiyongoyongo.