Abantu bafite imitekerereze ikocamye ku bihereranye n’ubudahemuka
Abantu bafite imitekerereze ikocamye ku bihereranye n’ubudahemuka
HARI ku wa Gatanu nimugoroba i Tel Aviv, muri Isirayeli, ubwo umusore umwe yaje asanga abandi basore bari bategerereje hanze y’inzu iberamo ibitaramo. Nyuma y’aho gato, igisasu cya kabutindi cyoretse iyo mbaga.
Ikindi cyihebe cyahaze amagara yacyo cyapfanye n’abandi basore n’inkumi bagera kuri 19. Umuganga umwe yaje kubwira abanyamakuru ati ‘nabonye ibintu biteye ubwoba ntari narigeze mbona; abantu bari bacikaguritse amaguru, amaboko, kandi bose bari urubyiruko.’
Uwitwa Thurstan Brewin yaranditse ati “imico abantu bose bashima, urugero nk’ubudahemuka . . . ni yo ishobora gushoza intambara kandi igatuma kuzihagarika birushaho kugorana” (The Lancet). Ni byo koko, amateka yaranzwe n’ibikorwa byo kumena amaraso byakorwaga n’abantu babaga barengera ubudahemuka, uhereye ku ntambara z’Abanyamisaraba zarwanywe n’amadini yiyita aya Gikristo kugeza ku itsembatsemba ryakozwe n’ishyaka rya Nazi ryo mu Budage.
Inzirakarengane zibigwamo ari nyinshi
Mu by’ukuri, kugaragaza ubudahemuka by’ubufana gusa bishobora kugira ingaruka zangiza cyane, ariko ubuhemu na bwo bushobora gusenya umuryango wa kimuntu. Igitabo kimwe kivuga ko kuba indahemuka ari ukunamba ku muntu cyangwa ku kintu runaka, kandi byumvikanisha ukwizirika ubutanamuka ku cyo wiyemeje, nubwo waba ushyugumbwa kukireka. Nubwo abantu benshi bavuga ko bashima ubwo budahemuka, abantu muri rusange barahemukirwa cyane ndetse uhereye no mu muryango ubwawo. Umubare w’abashakanye batana ugenda urushaho kwiyongera, bitewe n’abantu barangwa n’ubwikunde, imihihibikano, imihangayiko y’ubuzima n’ibikorwa byogeye mu bantu byo guca inyuma abo bashakanye. Kandi kimwe n’abahitanywe na cya gisasu cyaturikiye i Tel Aviv, akenshi abakiri bato ni bo baharenganira.
Hari raporo imwe yagize iti “iyo abashakanye batanye maze umwe agasigara arera abana wenyine, akenshi uburere bw’abana burahazaharira.” Abana b’abahungu barerwa n’umubyeyi w’umugore wenyine ni bo cyane cyane usanga batagira uburere, bakaba bakwiyahura, kandi bakaba ibirara. Buri mwaka, muri Amerika ababyeyi b’abana bagera kuri miriyoni baratana, kandi kimwe cya kabiri cy’abana bavuka ku babyeyi bashyingiranywe, umwaka uwo ari wo wose baba baravutsemo, baba bashobora kuzageza ku myaka 18 ababyeyi babo baratanye. Imibare y’abatana igaragaza ko abakiri bato bo mu bindi bihugu na bo ari uko.
Mbese, nta muntu ushobora kuba indahemuka?
Kuba muri iki gihe abantu batakigaragaza ubudahemuka, bituma amagambo yavuzwe n’Umwami Dawidi arushaho kugira ireme; yagize ati “Uwiteka, tabara kuko umunyarukundo ashira, abanyamurava babura mu bantu.” (Zaburi 12:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Kuki ubuhemu bwogeye hose? Uwitwa Roger Rosenblatt yanditse mu kinyamakuru cyitwa Time agira ati ‘yego ubudahemuka ni umuco uhebuje, ariko ntitwakwitega ko abantu b’abanyantege nke mu by’umuco bahora bawugaragaza, bitewe n’uko muri kamere yabo barangwa no gutinya, kutiyiringira, gukurura bishyira no kugira irari.’ Bibiliya yerekeje kuri ibi bihe turimo, maze ivuga mu buryo bweruye iti “abantu bazaba bikunda, . . . batari abera, badakunda n’ababo.”—2 Timoteyo 3:1-5.
Turebye ukuntu ubudahemuka cyangwa ubuhemu bigira ingaruka ku mitekerereze no ku bikorwa by’umuntu, twakwibaza tuti ‘ni nde dukwiriye kugaragariza ubudahemuka?’ Nimucyo turebe igisubizo mu gice gikurikira.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]
Ifoto iri ahagana haruguru: © AFP/CORBIS