Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bashimishwa no kuba barize gusoma!

Bashimishwa no kuba barize gusoma!

Bashimishwa no kuba barize gusoma!

MU BICE bimwe na bimwe byo mu birwa bya Salomo, 80 ku ijana by’Abahamya ba Yehova ntibari bazi gusoma. Ibyo ntibyatumaga kwifatanya mu materaniro y’itorero ya buri cyumweru bibagora gusa, ahubwo nanone byatumaga kubwiriza abandi ukuri guhereranye n’Ubwami bitaborohera. Mbese, birashoboka ko umuntu ukuze utarigeze na rimwe afata ikaramu amenya gusoma no kwandika?

Hafi muri buri torero ryo mu birwa bya Salomo, mu mashuri yigisha gusoma no kwandika hagiye hakoreshwa agatabo kitwa Iga Gusoma no Kwandika, kanditswe n’Abahamya ba Yehova. Inkuru zikurikira ziragaragaza ukuntu abantu babarirwa mu magana bafashijwe n’iyo gahunda bakagira icyo biyunguraho. Icy’ingenzi kurushaho, kwiga gusoma byatumye babasha kubwiriza neza ibihereranye n’ukwizera kwabo.—1 Petero 3:15.

Umumisiyonari wari waroherejwe mu itorero ryari rifite ababwiriza b’Ubwami barenga ijana, yaje kubona ko mu cyigisho cy’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, abantu bake cyane ari bo babaga bafite igazeti, kandi ko bake muri bo ari bo basubizaga. Impamvu yari iyihe? Ntibari bazi gusoma no kwandika. Igihe itorero ryatangazaga ko hari hagiye gushyirwaho ishuri ryigisha gusoma no kwandika, uwo mumisiyonari yitangiye kuba umwarimu. Mu mizo ya mbere, haje abanyeshuri bake, ariko bidatinze abantu basaga 40 b’ingeri zose batangiye kujya baza.

Ingaruka zabaye izihe? Uwo mumisiyonari yaravuze ati “hashize igihe gito iryo shuri ritangiye, nagiye ku isoko ari saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ngiye guhaha. Nabonyeyo bamwe mu banyeshuri, ndetse n’abakiri bato cyane, bacuruza imbuto za coco n’imboga. Kubera iki? Kubera ko bashakaga amafaranga yo kugura ikaramu n’ikaye byo gukoresha mu ishuri! Kwiga iryo shuri byatumye abantu bifuza kugira igazeti yabo y’Umunara w’Umurinzi.” Yongeyeho ati “ubu noneho mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, ari abato n’abakuru barifatanya, kandi kiba ari icyigisho gishishikaje.” Uwo mumisiyonari yishimye cyane kurushaho igihe abanyeshuri bane babazaga niba barashoboraga kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, kubera ko nk’uko babivuze, ‘nta mpungenge bari bagifite.’

Kuri abo banyeshuri, iryo shuri ryo gusoma no kwandika ryabaye ingirakamaro no mu bundi buryo. Urugero, hari Umuhamya wari ufite umugore utarizeraga wamaze imyaka abangamiye itorero. Iyo hagiraga umuvuga gato, yateraga abantu amabuye, kandi yajyaga yadukira abandi bagore akabirukankana n’ibibando. Iyo rimwe na rimwe yazanaga n’umugabo we mu materaniro ya Gikristo, yaramufuhiraga ku buryo umugabo yigiriye inama yo kujya yambara amadarubindi yijimye kugira ngo umugore atavaho avuga ngo yarebye abandi bagore.

Ariko kandi, hashize igihe gito ishuri ritangiye, uwo mugore yaje yitonze arabaza ati “nanjye nzaze kwiga?” Baramwemereye. Kuva icyo gihe, ntiyigeze asiba ishuri n’amateraniro y’itorero. Yize gusoma ashyizeho imihati, kandi yaje kubimenya mu buryo butangaje, ku buryo byamushimishije cyane. Yongeye kubaza ati “mbese, nshobora kwiga Bibiliya?” Umugabo we yishimiye kwigana na we, kandi aracyagira icyo yiyungura ku bushobozi bwo gusoma no kwandika, ari na ko yunguka ubumenyi bwo muri Bibiliya.

Ku muntu ufite imyaka 50 utarigeze na rimwe afata ikaramu, kuyifata akandika inyuguti bishobora kumubera ihurizo. Bamwe bagitangira kwiga bazanye amabavu bitewe no gufata ikaramu n’urupapuro bakomeje cyane. Nyuma y’ibyumweru abo banyeshuri bamaze barwana no kumenya gufata ikaramu no kuyikoresha, bamwe muri bo bavuze bamwenyura bati “ubu noneho nshobora kwandika noroheje nta ngorane!” Abarimu na bo bashimishijwe cyane no kubona abanyeshuri bagenda bagira icyo biyungura. Umwe mu barimu yaravuze ati “kwigisha muri iri shuri birashimisha cyane, kandi ikigaragaza ko abanyeshuri bishimira nta buryarya iyi gahunda yateganyijwe na Yehova, ni uko akenshi iyo amasomo arangiye bakoma mu mashyi.”

Ari abo bamisiyonari ari n’abo Bahamya ubu bamenye gusoma, bose barishimye. Kubera iki? Kubera ko noneho bashobora gukoresha ubushobozi bwabo bwo gusoma no kwandika kugira ngo baheshe Yehova icyubahiro.

[Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Ari abato n’abakuru, bose bishimira ishuri ryo gusoma no kwandika