Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Ni ubuhe buyobozi Ibyanditswe bitanga ku bihereranye n’uburere bw’abana mu gihe umubyeyi umwe yaba ari Umuhamya wa Yehova undi atari we?
Hari amahame abiri y’ingenzi ashingiye ku Byanditswe aha Umuhamya ubana n’umuntu utari we ubuyobozi ku bihereranye n’uburere bw’abana. Rimwe ni iri rikurikira: “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Irindi ni uko ‘umugabo ari we mutware w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’itorero’ (Abefeso 5:23). Iryo hame rya nyuma ntirireba gusa abagore bafite abagabo b’Abahamya, ahubwo rinareba abafite abagabo batari Abahamya (1 Petero 3:1). Ni gute umubyeyi w’Umuhamya yakoresha ayo mahame yombi nta kubogama mu gihe yigisha abana be?
Iyo umugabo ari Umuhamya wa Yehova, aba afite inshingano yo guha abagize umuryango we ibyo bakeneye, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka (1 Timoteyo 5:8). Nubwo umugore utizera ashobora kumarana igihe kirekire n’abana, umugabo uba ari Umuhamya yagombye kwigishiriza abana be ibintu by’umwuka mu rugo kandi akanabajyana mu materaniro ya Gikristo, aho bazabonera inyigisho nzima n’incuti nziza.
Bite se mu gihe umugore we utizera yaba atsimbaraye ku cyifuzo cy’uko ashaka kujyana abana aho asengera cyangwa ko ashaka kubigisha ibyo yizera? Amategeko yo mu gihugu cye ashobora kubimwemerera. Kugira ngo abana bemere kujya gusengera bene aho hantu, biterwa cyane cyane n’imiterere y’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka bahabwa na se. Uko abana bazagenda bakura, uburere bushingiye ku Byanditswe bahawe na se bushobora kuzabafasha bagakurikiza ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Mbega ukuntu umugabo wizera yakwishima abana be baramutse bashikamye mu kuri!
Niba umugore ari we Muhamya wa Yehova, agomba kumvira ihame ry’ubutware ari na ko ahangayikishwa n’uko abana be bazamererwa neza mu gihe cy’iteka (1 Abakorinto 11:3). Incuro nyinshi, umugabo utizera azabona ko nta cyo bitwaye kuba umugore we yaha abana uburere bwiza akanabigisha ibintu byo mu buryo bw’umwuka; kandi mu materaniro y’ubwoko bwa Yehova ni ho bashobora kubonera ibyo byose. Umugore ashobora gufasha umugabo we kubona akamaro k’inyigisho zubaka abana babonera mu muteguro wa Yehova. Ashobora gutsindagiriza abigiranye amakenga ibyiza byo kwigisha abana babo amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya, cyane cyane ko bari mu isi yononekaye.
Ariko kandi, umugabo utizera ashobora kuvuga ko ashaka ko abana be bajya mu idini rye, akajya abajyana aho asengera kandi akabigisha ibyo yizera. Cyangwa se, umugabo ashobora kuba yanga amadini yose, maze akavuga ko adashaka ko abana be biga iby’idini. Kubera ko ari umutware w’umuryango, ni we ugomba gufata imyanzuro. *
Umukristokazi wiyeguriye Yehova azazirikana imyifatire intumwa Petero na Yohana bagaragaje, ari na ko yubaha ubutware bw’umugabo we. Baravuze bati ‘ntitubasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twamenye kandi twumvise’ Ibyakozwe 4:19, 20). Kubera ko uwo Mukristokazi ahangayikishwa n’uko abana be bamererwa neza mu buryo bw’umwuka, azashaka uburyo bwose bwo kubaha uburere bwiza mu by’umuco. Aba afite inshingano imbere ya Yehova yo kwigisha abandi ibintu azi ko ari ukuri, atibagiwe n’abana be (Imigani 1:8; Matayo 28:19, 20). Ni gute uwo Mukristokazi yabyifatamo?
(Reka dufate urugero ku bihereranye no kwizera Imana. Ashobora kutabasha kuyoborera abana be icyigisho cya Bibiliya kuri gahunda bitewe n’amabwiriza umugabo we yamuhaye. Ibyo se byatuma areka kujya agira icyo abwira abana be ku bihereranye na Yehova? Oya rwose. Birumvikana ko amagambo ye n’ibikorwa bye byajya bigaragaza ko yizera Umuremyi. Abana be rero bazamubaza ibibazo nta kabuza. Nta cyagombye kumubuza gukoresha umudendezo afite mu by’idini, akagaragariza abandi ko yizera Umuremyi, ndetse akabibwira n’abana be. Nubwo bishobora kutamukundira ko ayoborera abana be icyigisho cya Bibiliya cyangwa ko abajyana buri gihe mu materaniro, ashobora kubigisha ibihereranye na Yehova Imana.—Gutegeka 6:7.
Ku bihereranye n’isano riba riri hagati y’Umuhamya n’uwo bashakanye utizera, intumwa Pawulo yaranditse ati “umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo, abana banyu baba bahumanye, ariko none dore, ni abera” (1 Abakorinto 7:14). Yehova abona ko ishyingiranwa ari iryera bitewe n’umwe muri bo uba wizera, kandi abana na bo Yehova akabona ko ari abera. Umukristokazi akora uko ashoboye kose kugira ngo afashe abana be gusobanukirwa ukuri, maze ibisigaye akabirekera mu maboko ya Yehova.
Uko abana bagenda bakura, baba bagomba guhitamo uruhande bazajyamo bashingiye ku byo bigishijwe n’ababyeyi babo. Bashobora guhitamo gukora ibihuje n’amagambo ya Yesu, agira ati “ukunda se cyangwa nyina kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye” (Matayo 10:37). Nanone bahabwa itegeko rigira riti “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu” (Abefeso 6:1). Abakiri bato benshi bahisemo ‘kumvira Imana’ aho kumvira umubyeyi utizera, nubwo yabatotezaga. Mbega ukuntu umubyeyi w’Umuhamya azashimishwa no kubona abana be bahitamo gukorera Yehova, nubwo baba batotezwa!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 7 Umugore aba afite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kujya mu idini ashaka, muri ibyo hakaba hakubiyemo no kujya mu materaniro ya Gikristo. Icyo gihe hari ubwo umugabo aba adashaka kwita ku bana bato, bityo bikaba ngombwa ko nyina abajyana mu materaniro.