Mbese, uribuka?
Mbese, uribuka?
Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Niba ari ko biri, reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Kwishyira mu mwanya w’abandi bisobanura iki, kandi se, kuki Abakristo bagombye kwihingamo uwo muco?
Ni ubushobozi bwo kwishyira mu mwanya w’undi, urugero nko kwiyumvisha mu mutima wacu imibabaro undi afite. Abakristo baterwa inkunga yo ‘kubabarana, bagakundana nk’abavandimwe, bakagirirana imbabazi’ (1 Petero 3:8). Yehova yaduhaye urugero mu birebana no kwishyira mu mwanya w’abandi. (Zaburi 103:14; Zekariya 2:12, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Dushobora kurushaho kwita ku byiyumvo bya bagenzi bacu binyuriye ku kubatega amatwi, kubitegereza no kugerageza kwiyumvisha imimerere barimo.—15/4, ipaji ya 24-26.
• Kugira ngo abantu bagire ibyishimo nyakuri, kuki bagombye kubanza bagakizwa mu buryo bw’umwuka mbere y’uko ubumuga bubonerwa umuti wa nyuma?
Abantu benshi bafite amagara mazima usanga batishimye, bafite ibibazo byabarenze. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, hari Abakristo benshi bamugaye bakorera Yehova bishimye. Abantu bakijijwe mu buryo bw’umwuka bazibonera ukuntu mu isi nshya ubumuga buzakurwaho burundu.—1/5, ipaji ya 6-7.
• Kuki mu Baheburayo 12:16 Esawu ashyirwa mu mubare w’abasambanyi?
Inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko Esawu yitaga ku nyungu z’ako kanya ntiyubahe ibintu byera. Iyo hagize umuntu ureka bene iyo mitekerereze igashinga imizi, ishobora gutuma akora icyaha gikomeye, urugero nk’ubusambanyi.—1/5, ipaji ya 10, 11.
• Tertullien yari muntu ki, kandi ni ibiki byamuranze?
Yari umwanditsi akaba yari n’umuhanga mu bya tewolojiya wabayeho hagati y’ikinyejana cya kabiri n’icya gatatu. Azwiho kuba yarandikaga ibitabo, avuganira Ubukristo bwo ku izina gusa. Mu gihe yabuvuganiraga, yatangije ibitekerezo bishingiye kuri filozofiya, ari byo abantu bahereyeho bahimba inyigisho z’ibinyoma, urugero nk’iy’Ubutatu.—15/5, ipaji ya 29-31.
• Kuki ingirabuzima fatizo zacu atari zo zonyine ntandaro y’indwara, imyifatire tugira, n’urupfu?
Abahanga mu bya siyansi bavuze ko uko bigaragara, ingirabuzima fatizo ari zo nkomoko y’indwara, kandi hari n’abemera ko imyifatire y’umuntu iterwa na zo. Nyamara, Bibiliya itanga ibisobanuro ku bihereranye n’inkomoko y’ikiremwa muntu, hakubiyemo n’ukuntu cyaje kwibasirwa n’icyaha no kudatungana. Nubwo ingirabuzima fatizo zishobora kugira uruhare mu gutuma tugira kamere runaka, ukudatungana kwacu n’ibintu bidukikije na byo bibigiramo uruhare rukomeye.—1/6, ipaji ya 9-11.
• Ni mu buhe buryo igice cy’urupapuro rukozwe mu mfunzo bavumbuye ahitwa i Oxyrhynchus ho mu Misiri, cyagaragaje ko izina ry’Imana ryakoreshwaga?
Ako gace k’urupapuro kari kanditseho isomo ryo muri Yobu 42:11, 12 ryavanywe muri Septante ya Kigiriki ryarimo inyuguti enye z’Igiheburayo zigaragaza izina ry’Imana. Icyo ni igihamya cy’inyongera kigaragaza ko izina ry’Imana ry’Igiheburayo ryagaragaraga muri Septante, incuro nyinshi rikaba ryarakoreshwaga n’abanditsi b’Ibyanditswe bya Kigiriki.—1/6, ipaji ya 30.
• Imirwano yuzuye ubugome n’ubwicanyi y’abakurankota bo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaroma, igereranywa n’iyihe mikino yo muri iki gihe?
Imurika riherutse kubera mu nzu yitwa Colisée y’i Roma mu Butaliyani, ryagaragaje isano riri hagati y’ibikorwa bya kera n’imikino yo muri iki gihe berekana kuri videwo. Muri iyo mikino, harimo nk’abantu barwana n’ibimasa, abateramakofe ba kabuhariwe, isiganwa ry’amamodoka n’amapikipiki, n’abafana barwana baje kogeza imwe mu mikino yo muri iki gihe. Abakristo ba mbere bazirikanaga ko Yehova adakunda urugomo cyangwa abanyarugomo, kandi ni ko byagombye kumera no ku Bakristo muri iki gihe (Zaburi 11:5).—15/6, ipaji ya 29.
• Mu gihe duhatanira kuba abigisha beza, ni irihe somo twavana kuri Ezira?
Muri Ezira 7:10, hatsindagiriza ibintu bine Ezira yakoze twakwihatira kwigana natwe. Hagira hati ‘yari [1] yaramaramaje mu mutima [2] gushaka mu mategeko y’Uwiteka ngo [3] ayasohoze, kandi ngo [4] yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka.’—1/7, ipaji ya 20.
• Ni mu yihe mimerere Umukristokazi aba akwiriye gutega igitambaro?
Mbere na mbere, bishobora kuba ngombwa ko acyitega ari mu rugo iwe. Gutega igitambaro bigaragaza ko aba azirikana ko umugabo we ari we wagombye gusenga no gutanga inyigisho zo muri Bibiliya. Ikindi gihe bwo, ni mu itorero, aho agaragaza ko azi ko abagabo babatijwe ari bo bemererwa n’Ibyanditswe kwigisha no kuyobora (1 Abakorinto 11:3-10).—15/7, ipaji ya 26-27.
• Kuki Abakristo bazirikana ko muri yoga harimo ibirenze imyitozo iyi isanzwe, kandi ko kuyikora birimo akaga?
Yoga ivugwaho kuba ari ubuhanga cyangwa uburyo bwo gutegeka ibintu, intego yayo ikaba ari iyo gutuma umuntu aba umwe n’umwuka ndengakamere ukomeye cyane. Mu buryo butandukanye n’icyo ubuyobozi buturuka ku Mana buvuga, yoga ituma umuntu areka gutekereza mu buryo busanzwe (Abaroma 12:1, 2). Yoga ishobora gutuma umuntu yishora mu bupfumu n’ibindi bintu by’amayobera (Gutegeka 18:10, 11).—1/8, ipaji ya 20-22.