Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uzakomeza gushikama?

Mbese, uzakomeza gushikama?

Mbese, uzakomeza gushikama?

EJO hapfuye ibishwi bingahe? Nta muntu ubizi, kandi urebye nta n’ubyitayeho, kuko hariho inyoni nyinshi. Yehova we ariko abyitaho. Yesu yerekeje kuri izo nyoni zisa n’aho ari nta gaciro zifite, abwira abigishwa be ati “nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi.” Yongeyeho ati “ntimutinye: kuko muruta ibishwi byinshi.”​—Matayo 10:29, 31.

Nyuma y’aho, abigishwa barushijeho gusobanukirwa neza ukuntu Yehova yabakundaga. Umwe muri bo, ni ukuvuga intumwa Yohana, yaranditse ati “iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe, ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we” (1 Yohana 4:9). Yehova ntiyatanze incungu gusa, ahubwo anizeza buri wese mu bagaragu be ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”—Abaheburayo 13:5.

Birumvikana ko urukundo Yehova akunda ubwoko bwe rutazigera ruhungabana. Ariko rero, ikibazo ni iki: ‘ukunda Yehova cyane ku buryo udashobora kumunamukaho?’

Satani Agerageza Gutuma Duteshuka ku Budahemuka

Igihe Yehova yabwiraga Satani ko Yobu yari indahemuka, Satani yaravuze ati “ariko se, ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa” (Yobu 1:9)? Yashakaga kuvuga ko abantu baba indahemuka ku Mana bitewe gusa n’inyungu babivanamo. Iyo ibyo biza kuba ari ukuri, nta Mukristo wakomeza kuba indahemuka, upfa gusa kumuha icyo yari ababaye.

Ku bihereranye na Yobu, Satani yabanje kuvuga ko atari gukomeza kuba indahemuka ku Mana iyo aza kubura ibintu by’igiciro yari atunze (Yobu 1:10, 11). Satani abonye ko ibyo nta shingiro bifite, yaravuze ati “ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Nubwo ku bantu bamwe na bamwe ibyo bishoboka, Yobu we yanze guteshuka ku gushikama kwe. Inyandiko zo mu mateka zirabigaragaza (Yobu 27:5; 42:10-17). Mbese, nawe ugaragaza ubudahemuka nk’ubwo? Cyangwa se waha Satani urwaho ugatera Imana umugongo? Mu gihe turi bube dusuzuma ibintu nyakuri bireba buri Mukristo, utekereze uko uhagaze.

Intumwa Pawulo yari azi neza ko Umukristo nyakuri ashobora kuba indahemuka mu buryo budasubirwaho. Yaranditse ati ‘kuko menye yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana yacu muri Kristo Yesu Umwami wacu’ (Abaroma 8:38, 39). Dushobora natwe kugira icyizere nk’icyo niba dukunda Yehova cyane. Bene urwo rukundo ni umurunga uhoraho ndetse n’urupfu rudashobora kugira icyo rutwara.

Niba dufitanye n’Imana iyo mishyikirano, ntituzigera twibaza tuti ‘mbese, mu myaka iri imbere nzaba ngikorera Yehova?’ Bene uko gushidikanya kwaba kugaragaza ko kugira ngo tuzabe indahemuka ku Mana bizaterwa n’ibintu bishobora kuzatubaho mu mibereho yacu. Ubudahemuka nyakuri ntibukangwa n’ibintu biba ku muntu. Buterwa n’abo turi bo imbere (2 Abakorinto 4:16-18). Niba dukunda Yehova n’umutima wacu wose, ntituzamutenguha.—Matayo 22:37; 1 Abakorinto 13:8.

Ariko kandi, tugomba kwibuka ko Satani adahwema gushakisha uburyo yatuma tunamuka tukareka gukomeza gushikama. Ashobora kudushuka bigatuma tuneshwa n’irari ry’imibiri yacu, tukemera amoshya y’urungano, cyangwa akaduteza ingorane runaka zigatuma tuva mu kuri. Iyi si yitandukanyije n’Imana ni igikoresho cy’ingenzi Satani akoresha muri ibyo bitero, nubwo na kamere yacu yo kudatungana ituma birushaho kumworohera (Abaroma 7:19, 20; 1 Yohana 2:16). Ariko kandi, muri iyo ntambara turwana, dufite amahirwe menshi yo gutsinda, cyane cyane ko tutayobewe imigambi ye.—2 Abakorinto 2:11.

Imigambi ya Satani ni iyihe? Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso, yagaragaje ko ari “uburiganya” * (Abefeso 6:11). Satani adutega imitego ififitse kugira ngo tunamuke. Igishimishije, ni uko dushobora gutahura iyo mitego, kuko imikorere ya Satani igaragazwa mu Ijambo ry’Imana. Ukuntu Satani yagerageje gutuma Yesu na Yobu batera Imana umugongo, bigaragaza uburyo bumwe akoresha kugira ngo natwe tunamuke ku budahemuka bwacu bwa Gikristo.

Nta Cyashoboraga Gutuma Yesu Anamuka

Mu ntangiriro z’umurimo wa Yesu, Satani yahangaye kugerageza Umwana w’Imana amusaba guhindura ibuye umugati. Mbega ubucakura! Yesu yari amaze iminsi 40 atarya, akaba yari ashonje rwose (Luka 4:2, 3). Satani yashakaga ko Yesu ahita ahaza icyo cyifuzo ako kanya, mu buryo bwari buhabanye n’ibyo Yehova ashaka. No muri iki gihe, usanga ibitekerezo byo hanze aha bitera abantu inkunga yo guhita bakora ikintu bumva bifuza batarinze gutekereza ku ngaruka zacyo. Ibyo abantu bagenderaho ni ibi ngo ‘urabikeneye aka kanya,’ cyangwa ngo ‘bikore!’

Iyo Yesu aza guhita yica isari atabanje gutekereza ku ngaruka ibyo byari kugira, Satani yari kuba amugamburuje. Yesu yatekereje ku cyari gushimisha Yehova, maze asubiza Satani atajenjetse ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.’ ”—Luka 4:4; Matayo 4:4.

Satani yahimbye indi mitwe. Yagoretse Ibyanditswe Yesu yerekezagaho, maze amutera inkunga yo gusimbuka aturutse hejuru ku rusengero. Satani yaramubwiye ati ‘abamarayika barakuramira.’ Yesu ntiyashakaga gusaba Se ko amurinda mu buryo bw’igitangaza, kugira ngo yimenyekanishe gusa. Yaravuze ati “ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.”—Matayo 4:5-7; Luka 4:9-12.

Andi mayeri ya nyuma Satani yakoresheje, ntiyari aciye ku ruhande. Yashatse ko yiyumvikanira na Yesu maze akamuha isi yose n’icyubahiro cyayo, ari uko apfukamye akamusenga gusa. Icyo ni cyo kintu gihambaye Satani yashoboraga gutanga. Ariko se, Yesu yashoboraga ate gusenga umwanzi wa mbere wa Se? Ntiyari no kubirota! Yesu yaramushubije ati “uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.”—Matayo 4:8-11; Luka 4:5-8.

Satani abonye ko ibyo bishuko bitatu byose nta cyo bigezeho, ‘yaretse [Yesu] amutega ikindi gihe’ (Luka 4:13). Ibyo bigaragaza ko Satani yakomeje kujya ashakisha uburyo ngo abone uko yakongera kugerageza ubudahemuka bwa Yesu. Hashize imyaka ibiri n’igice nyuma y’aho, igihe yari amuteze cyarageze, ubwo Yesu yatangiraga guteguza abigishwa be ko yari hafi gupfa. Intumwa Petero yaramubwiye ati “biragatsindwa, Mwami; ibyo ntibizakubaho na hato.”—Matayo 16:21, 22.

Mbese, Yesu yabonye ko iyo nama yari itanganywe ubugwaneza ariko ikocamye yari inama nziza, cyane cyane ko yari itanzwe n’umwe mu bigishwa be? Yesu yahise atahura ko ayo magambo yagaragazaga ibyo Satani yifuzaga, aho kuba ibyo Yehova yifuzaga. Kristo yashubije adaciye ku ruhande ati “subira inyuma yanjye, Satani; umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.”—Matayo 16:23.

Kubera urukundo rutajegajega Yesu yakundaga Yehova, Satani ntiyatumye anamuka ku budahemuka bwe. Nta kintu Satani yashoboraga kumuha, nta kigeragezo, uko cyari kuba gikaze kose, cyashoboraga gutuma Yesu areka kuba indahemuka kuri Se wo mu ijuru. Mbese, natwe tuziyemeza gukomeza kuba indahemuka nubwo byaba bitoroshye? Urugero rwatanzwe na Yobu ruri budufashe gusobanukirwa zimwe mu ngorane zikomeye dushobora guhura na zo.

Ubudahemuka mu Gihe Duhanganye n’Akaga

Nk’uko Yobu yaje kubibona, ingorane zishobora kutugwirira igihe icyo ari cyo cyose. Yari umugabo washatse wari ufite umuryango wishimye w’abana icumi, kandi witaga cyane ku bintu byo mu buryo bw’umwuka (Yobu 1:5). Ariko kandi, ubudahemuka bwe ku Mana bwagiweho impaka mu ijuru we atabizi, hanyuma Satani yiyemeza gukora uko ashoboye kose kugira ngo amugamburuze.

Bidateye kabiri, Yobu yasigaye atagira n’urwara rwo kwishima (Yobu 1:14-17). Ariko kandi, Yobu yakomeje gushikama muri ibyo bigeragezo, kubera ko atari yarigeze ashyira ibyiringiro bye ku mafaranga. Yobu yashubije amaso inyuma atekereza ku butunzi yari afite, maze aravuga ati “niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye, . . . niba narishimishijwe n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi, . . . ibyo na byo byambera ibibi; . . . kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru.”—Yobu 31:24, 25, 28.

Muri iki gihe na bwo, umuntu ashobora gutakaza ibyo yari atunze byose mu kanya nk’ako guhumbya. Umucuruzi umwe w’Umuhamya wa Yehova wahombejwe no kuba yarahugujwe akayabo k’amafaranga, yagize ati “habuze gato ngo ndware umutima. Mu by’ukuri, mba narawurwaye iyo ntaza kuba mfitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi. Ariko nanone, byatumye mbona ko ibintu byo mu buryo bw’umwuka ntabishyiraga mu mwanya wa mbere. Icyifuzo cyo gushaka amafaranga cyasaga n’igishaka gupfukirana ibindi bintu byose.” Kuva icyo gihe, uwo Muhamya yiyemeje kujya acuruza ibintu bike, kandi buri gihe akora ubupayiniya bw’ubufasha, akamara amasaha 50 cyangwa arengaho buri kwezi mu murimo wa Gikristo. Ariko kandi, hari ibindi bibazo bishobora kudutesha umutwe kuruta gutakaza ibyo umuntu yari atunze.

Igihe Yobu yari akimara kumva inkuru y’uko yari yatakaje ibyo yari atunze byose, yabwiwe ko abana be icumi bari bapfuye bose. Ibyo ari byo byose ariko, yakomeje kuvuga ati “izina ry’Uwiteka rishimwe” (Yobu 1:18-21). Mbese, twakomeza kuba indahemuka turamutse dupfushije abagize umuryango wacu twikurikiranyije? Umugenzuzi w’Umukristo witwa Francisco wo muri Hisipaniya, yapfushije abana babiri icyarimwe mu mpanuka ikomeye ya bisi. Yaboneye ihumure mu kwegera Yehova no kongera umwete mu murimo wa Gikristo.

Yobu amaze gupfusha abana be bose, Satani ntiyamurekeye aho. Yamuteje indwara ikomeye cyane, yamubabazaga cyane. Icyo gihe, umugore wa Yobu yamugiriye inama idakwiriye. Yaramubwiye ati “ihakane Imana, wipfire.” Yobu yanze kumwumvira, kandi ‘nta cyaha yacumurishije ururimi rwe’ (Yobu 2:9, 10). Ubudahemuka bwe ntibwari bushingiye ku kuba yari ashyigikiwe n’umuryango we, ahubwo bwari bushingiye ku mishyikirano yari afitanye na Yehova.

Uwitwa Flora, ufite umugabo n’umuhungu w’imfura bamaze imyaka isaga icumi barateye umugongo inzira ya Gikristo, yiyumvisha neza ibyiyumvo Yobu agomba kuba yari afite. Yaravuze ati “iyo abagize umuryango baretse kugushyigikira, ushobora no guhahamuka. Ariko, nari nzi ko nta handi nashoboraga kubonera ibyishimo hatari mu muteguro wa Yehova. Bityo narashikamye maze nshyira Yehova mu mwanya wa mbere ari na ko nihatira gukomeza kuba umugore n’umubyeyi mwiza. Nahoraga nsenga, kandi Yehova yarankomeje. Ubu mfite ibyishimo bitewe n’uko, nubwo umugabo wanjye andwanya yivuye inyuma, nize kwishingikiriza kuri Yehova muri byose.”

Andi mayeri Satani yakoresheje kugira ngo agamburuze Yobu, ni incuti ze eshatu (Yobu 2:11-13). Mbega ukuntu bigomba kuba byari ibintu biteye agahinda igihe batangiraga kumusesereza! Iyo aza kwemera ibyo bamubwiraga, ntiyari kuba agikomeje kwiringira Yehova Imana. Inama zo kumuca intege bamugiraga zari gutuma yiheba, akanamuka ku gushikama kwe maze Satani akaba ageze ku migambi ye.

Ibinyuranye n’ibyo, Yobu yaravuze ati “kugeza ubwo nzapfa, sinzikuraho kuba inyangamugayo” (Yobu 27:5)! Ntiyavuze ati ‘mwebwe sinzabemerera ko mumbuza kuba indahemuka!’ Yobu yari azi ko yari gushikama ku bwe, kandi ko ubudahemuka bwe bwari bushingiye ku rukundo yakundaga Yehova.

Umutego wa Kera Ushibukana Imihigo Mishya

Satani aracyifashisha inama zitari nziza cyangwa amagambo atatekerejweho bituruka ku ncuti cyangwa mugenzi wacu duhuje ukwizera. Gucibwa intege n’abantu bo mu itorero bishobora gutuma duhita dutakaza icyizere kurusha ibitotezo biturutse ku bantu bo hanze. Umukristo w’umusaza mu itorero wahoze ari umusirikare, yavuze ko intambara itagize icyo imutwara nk’akababaro yatewe n’amagambo cyangwa ibikorwa bya bamwe mu Bakristo bagenzi be babaga batabanje gutekerezaho. Ku bihereranye n’ibyo, yaravuze ati “ni cyo kintu gikomeye kurusha ibindi byose nahuye na byo.”

Ikindi nanone, dushobora kurakazwa cyane n’ukudatungana kwa bagenzi bacu duhuje ukwizera, ku buryo hari abo tureka kuvugisha cyangwa tukanatangira kujya dusiba amateraniro ya Gikristo. Dushobora kubona ko ikintu cy’ingenzi ari uko twimara agahinda. Ariko mbega ukuntu byaba bibabaje turamutse tugize ibitekerezo byo kutareba kure bene ako kageni maze tukemera ko ibyo abandi bakora cyangwa bavuga bituvutsa ikintu cy’ingenzi cyane dufite, ni ukuvuga imishyikirano dufitanye na Yehova! Turamutse twemeye ko bigenda bityo, twaba tuguye muri umwe mu mitego Satani akoresha kuva na kera.

Birumvikana ko tuba twiteze ko mu itorero rya Gikristo abantu bagendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru. Ariko nitwitega byinshi cyane ku bavandimwe bacu kandi ari abantu badatunganye, tuzamanjirwa nta kabuza. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yehova ashyira mu gaciro ku bihereranye n’ibyo aba yiteze ku bagaragu be. Nitwigana urugero rwe, tuzaba twiteguye kwihanganira ukudatungana kwabo (Abefeso 4:2, 32). Intumwa Pawulo yaduhaye inama igira iti “nimurakara ntimugakore icyaha: izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimubererekere Satani.”—Abefeso 4:26, 27.

Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, Satani afite amayeri menshi akoresha kugira ngo ashakishe ukuntu yatuma Abakristo bateshuka ku budahemuka bwabo. Imwe mu mitego ye iba ishingiye ku irari ry’umubiri, indi ikaba idutera imibabaro. Uhereye ku byo tumaze gusuzuma, ushobora kubona impamvu utagombye gutungurwa. Iyemeze ubitewe n’urukundo ukunda Imana, ko uzagaragaza ko Satani ari umubeshyi, kandi ushimishe umutima wa Yehova (Imigani 27:11; Yohana 8:44). Wibuke ko Abakristo nyakuri batagomba na rimwe kunamuka ku budahemuka bwabo, uko ibigeragezo twahura na byo byaba bimeze kose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Intiti mu bya Bibiliya yitwa W. E. Vine yavuze ko ijambo ry’Ikigiriki ry’umwimerere rishobora no gusobanurwa ngo “ubucakura.”