‘Munkurikire’
‘Munkurikire’
‘Ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe, akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.’—1 PETERO 2:21.
1, 2. Kuki urugero rwiza Yesu yatanze igihe yari umwigisha rudahanitse cyane ku buryo tutabasha kurukurikiza?
YESU KRISTO ni we mwigisha ukomeye kurusha abandi bose babayeho. Nanone kandi, igihe yari ku isi, yari umuntu utunganye, nta cyaha yigeze akora (1 Petero 2:22). Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko urugero Yesu yatanze igihe yari umwigisha ruhanitse cyane ku buryo nta muntu udatunganye wabasha kurukurikiza? Oya rwose.
2 Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, ikintu inyigisho za Yesu zabaga zishingiyeho ni urukundo. Kandi urukundo ni ikintu twese dushobora kwihingamo. Ijambo ry’Imana ridutera inkunga kenshi yo kongera urukundo dukunda bagenzi bacu (Abafilipi 1:9; Abakolosayi 3:14). Yehova ntiyitega ko ibiremwa bye bikora ibintu birenze ubushobozi bwabyo. Koko rero, ubwo “Imana ari urukundo” kandi ikaba yaraturemye mu ishusho yayo, natwe dushobora kugaragaza urukundo (1 Yohana 4:8; Itangiriro 1:27). Bityo, iyo dusomye amagambo y’intumwa Petero yo mu isomo ryacu ry’ifatizo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzabigeraho. Dushobora kugera ikirenge mu cya Kristo. Mu by’ukuri, dushobora kumvira itegeko Yesu yatanze rigira riti ‘munkurikire’ (Luka 9:23). Nimucyo turebe uko dushobora kwigana urukundo Kristo yagaragaje, mbere na mbere akunda ukuri yigishaga, hanyuma n’abantu yigishaga.
Twihingemo Gukunda Ukuri Twiga
3. Kuki kwiga hari abo bigora, ariko se, ni iki mu Migani 2:1-5 hadukangurira gukora?
3 Kugira ngo dukunde ukuri twigisha abandi, tugomba gushishikazwa no kwiga uko kuri natwe ubwacu. Muri iyi si ya none, gushishikazwa no kwiga ntibipfa kwizana. Kwiga amashuri make n’ingeso mbi abantu baba baratoye bakiri bato, bituma abenshi banga kwiga rwose. Ariko kandi, ni iby’ingenzi ko twigishwa na Yehova. Mu Migani 2:1-5 hagira hati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarangurura, urihamagaza kujijuka; ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana.”
4. ‘Guhugurira’ umutima kujijuka bisobanura iki, kandi se, kugira ngo tubigereho bizadusaba kubona ibintu dute?
4 Zirikana ko kuva ku murongo wa 1 kugeza ku wa 4, duterwa inkunga kenshi yo gushyiraho imihati atari ukugira ngo ‘twemere’ kandi ‘dukomeze’ amategeko y’Imana gusa, ahubwo kugira ngo ‘tunayashakashake.’ Ni iki se cyadusunikira gukora ibyo byose? Wibuke ko hari interuro ivuga ngo “umutima wawe ukawuhugurira kujijuka.” Hari igitabo kimwe kivuga ko ayo magambo “adashishikariza abantu gutega amatwi gusa; ahubwo ko anasaba ko umuntu agaragaza imyifatire runaka; ni ukuvuga ko agomba kuba ari umuntu witeguye kwiga abishishikariye.” Ariko se, ni iki gishobora gutuma tuba abantu biteguye kwiga kandi bashishikazwa cyane no kumenya inyigisho Yehova atanga? Ni ukuntu twiyumvisha ibintu. Dukeneye kubona ko ‘ubumenyi’ ku byerekeye Imana ari nk’ “ifeza” n’ “ubutunzi buhishwe.”
5, 6. (a) Bishobora kugenda bite uko igihe kigenda gihita, kandi se, ni iki twakora kugira ngo bitagenda bityo? (b) Kuki twagombye gukomeza kongera ubumenyi bw’agaciro dukesha Bibiliya?
5 Kubona ibintu muri ubwo buryo si ibintu bigoranye. Urugero, ‘ubumenyi’ ufite ku bihereranye n’Imana bushobora kuba bukubiyemo umugambi wa Yehova w’uko abantu bizerwa bazatura iteka ryose ku isi izaba yahindutse Paradizo (Zaburi 37:28, 29). Nta gushidikanya ko igihe wamenyaga uko kuri, wabonye ko ari ikintu cy’agaciro cyane, ko kwari ikintu cy’ukuri cyatumye ugira ibyiringiro ndetse n’ibyishimo byinshi. Bite se muri iki gihe? Mbese, uko igihe kigenda gihita, waba ari na ko ugenda urushaho kudafatana uburemere icyo kintu cy’agaciro, kikaba cyarabaye nk’ifeza yaguye ingese ikeneye kongera gutunganywa? Niba ari uko biri, gerageza gukora ibintu bibiri bikurikira. Mbere na mbere, ihingemo kongera kubona ko ukuri ari ukw’agaciro, buri munsi ujye wibaza impamvu ubona ko buri kintu cy’ukuri Yehova yakwigishije ari icy’agaciro, ndetse n’ibintu wize mu myaka myinshi ishize.
6 Icya kabiri, komeza wongere ubwo butunzi bwawe. Ubundi se, uramutse ucukuye ukagwa ku ibuye ry’agaciro, warifata ugashyira mu mufuka, maze ukigendera? Cyangwa wakomeza ugacukura kugira ngo urebe niba nta yandi asigayemo? Ijambo ry’Imana ryuzuyemo ibintu by’ukuri by’agaciro kenshi dushobora kugereranya n’ifeza cyangwa ubutunzi buhishwe. Uko ubumenyi Abaroma 11:33). Numara kwiga ikintu cy’ukuri gishya, ujye wibaza uti ‘ni iki gituma kiba ikintu cy’agaciro? Mbese, gituma nsobanukirwa mu buryo bwimbitse kurushaho kamere ya Yehova n’imigambi ye? Mbese, kimfasha kugera ikirenge mu cya Yesu?’ Gutekereza ku bibazo nk’ibyo, bizadufasha kwihingamo gukunda ukuri Yehova yatwigishije.
waba ufite bwaba bungana kose, uracyafite byinshi ugomba kwiga (Dukunde Ukuri Twigisha
7, 8. Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe dushobora kugaragarizamo abandi ko dukunda ukuri twize muri Bibiliya? Tanga urugero.
7 Mu gihe twigisha abandi, ni gute dushobora kugaragaza ko dukunda ukuri twize mu Ijambo ry’Imana? Kubera ko dukurikiza urugero rwa Yesu, buri gihe dukoresha Bibiliya mu gihe tubwiriza no mu gihe twigisha. Vuba aha, ubwoko bw’Imana ku isi hose bwatewe inkunga yo gukoresha cyane Bibiliya mu gihe bukora umurimo wo kubwiriza. Mu gihe ushyira mu bikorwa iyo nama, ujye ukora uko ushoboye kose kugira ngo nyir’inzu amenye ko nawe uha agaciro ibintu byo muri Bibiliya murimo muganiraho.—Matayo 13:52.
8 Urugero, nyuma y’ibitero byagabwe n’ibyihebe mu mwaka ushize muri New York City, mushiki wacu w’Umukristo yasomeraga abantu yahuraga na bo amagambo yo muri Zaburi ya 46:1, 11. Yarabanzaga akababaza uko bari bamerewe nyuma y’ayo mahano. Yategaga amatwi yitonze ibisubizo bamuhaga, akabashimira, maze akababaza ati ‘nshobora kugusomera umurongo wamfashije cyane muri ibi bihe bitoroshye?’ Abantu bake gusa ni bo bangaga, kandi yagiranye n’abantu benshi ibiganiro bishimishije cyane. Iyo uwo mushiki wacu yabaga avugana n’abakiri bato, incuro nyinshi yarababwiraga ati “maze imyaka igera kuri 50 nigisha Bibiliya; ariko mwari muzi n’ikindi, nta kibazo na kimwe nari nahura na cyo iki gitabo kidasubiza.” Mu gihe tuganira n’abantu tubivanye ku mutima kandi twishimye, tubagaragariza ko duha agaciro kandi ko dukunda ibyo twize mu Ijambo ry’Imana.—Zaburi 119:97, 105.
9, 10. Kuki ari iby’ingenzi gukoresha Bibiliya igihe dusubiza ibibazo bihereranye n’ibyo twizera?
9 Iyo abantu batubajije ibibazo ku bihereranye n’ibyo twizera, tuba tubonye uburyo bwiza Imigani 3:5, 6). Ahubwo dukoresha Bibiliya mu gihe dusubiza. Mbese, ujya utinya ko umuntu ashobora kukubaza ikibazo utabasha gusubiza? Reka turebe ibintu bibiri wakora kugira ngo utsinde iyo mbogamizi.
bwo kugaragaza ko dukunda Ijambo ry’Imana. Mu gukurikiza urugero Yesu yatanze, ntidutanga ibisubizo bishingiye ku bitekerezo byacu bwite (10Kora uko ushoboye kose kugira ngo ube witeguye. Intumwa Petero yaranditse ati “mwubahe Kristo mu mitima yanyu, ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Mbese, witeguye gutanga ibisobanuro ku bihereranye n’ibyo wizera? Urugero, niba umuntu ashaka kumenya impamvu utifatanya mu mihango n’ibikorwa bimwe na bimwe bidahuje n’Ibyanditswe, ntukamubwire gusa uti “idini ryanjye ntiribyemera.” Bene icyo gisubizo gishobora gutuma atekereza ko abandi ari bo bagufatira ibyemezo kandi ko ugomba kuba uri mu gatsiko k’ingirwadini. Byaba byiza uvuze uti “Ijambo ry’Imana Bibiliya rirabibuza,” cyangwa uti “byababaza Imana yanjye.” Hanyuma, ukaba wamuha ibisobanuro bishyize mu gaciro bigaragaza impamvu.—Abaroma 12:1.
11. Ni ikihe gitabo ushobora kwifashisha mu gukora ubushakashatsi cyagufasha gusubiza ibibazo bihereranye n’Ijambo ry’Imana?
11 Niba wumva utiteguye, kuki utafata igihe ukiga igitabo Comment raisonner à partir des Écritures niba ushobora kukibona mu rurimi wumva? * Niba udashobora kukibona, ushobora gusaba umuntu akagufasha kugenzura ibikubiyemo. Toranya ingingo nke utekereza ko abantu bashobora kugira icyo bakubazaho, hanyuma uzirikane icyo Ibyanditswe bizivugaho. Buri gihe ujye witwaza igitabo cyawe cya Raisonner na Bibiliya. Ntugatinye kubikoresha byombi, ubwira uwakubajije ko ufite igitabo wifashisha mu gukora ubushakashatsi, kugira ngo ubone ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya.
12. Ni gute twabyifatamo mu gihe twaba tutazi igisubizo cy’ikibazo gishingiye kuri Bibiliya umuntu atubajije?
12Gerageza kudahangayika cyane. Nta muntu udatunganye uzi ibintu byose. Bityo mu gihe hagize ukubaza ikibazo cyo muri Bibiliya udashobora gusubiza, ushobora kujya usubiza uti “urakoze kumbaza icyo kibazo cyiza cyane. Mvugishije ukuri, sinzi igisubizo cyacyo, ariko nzi neza ko hari icyo Bibiliya ibivugaho. Nkunda gukora ubushakashatsi muri Bibiliya; ngiye kubukora, nzagaruka nkuzaniye igisubizo.” Kumubwiza ukuri twicishije bugufi dutyo bishobora gutuma twongera kuzagirana na we ikiganiro.—Imigani 11:2.
Dukunde Abantu Twigisha
13. Kuki twagombye kuba abantu barangwa n’icyizere ku bihereranye n’abantu tubwiriza?
13 Yesu yakundaga abantu yigishaga. Ni gute twamwigana? Ntitwagombye na rimwe kugaragaza ko turi abantu batita ku bantu badukikije. Tuzirikane ko ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ igenda irushaho kwegereza, kandi ko abantu bazarimbuka ari benshi cyane (Ibyahishuwe 16:14; Yeremiya 25:33). Ariko ntituzi uzapfa n’uzakira. Urwo ni urubanza ruzacibwa mu gihe kiri imbere, rugacibwa n’uwo Yehova yashyizeho, ari we Yesu Kristo. Mbere y’uko urwo rubanza rucibwa, tubona ko buri muntu uwo ari we wese ashobora kuba umugaragu wa Yehova.—Matayo 19:24-26; 25:31-33; Ibyakozwe 17:31.
14. (a) Ni gute dushobora kwigenzura kugira ngo turebe niba twishyira mu mwanya w’abandi? (b) Ni mu buhe buryo bugira ingaruka nziza dushobora kwishyira mu mwanya w’abandi kandi tukabitaho?
14 Ku bw’ibyo rero, kimwe na Yesu, tugerageza kwishyira mu mwanya w’abandi. Dushobora kwibaza tuti ‘mbese, naba ngirira impuhwe abantu bayobejwe n’ibinyoma byuzuye ubucakura by’abanyamadini, abanyapolitiki n’abacuruzi bari hanze aha? Niba se batitabira ubutumwa tubagezaho, naba ngerageza kwiyumvisha impamvu bimeze bityo? Mbese, nzirikana ko ari jye cyangwa ari n’abandi bantu bamaze igihe gito bakorera Yehova mu budahemuka, hari igihe natwe twigeze kuba tumeze dutyo? Mbese, mpindura uburyo bwanjye bwo kubwiriza nshingiye kuri ibyo? Cyangwa ahubwo naba nsuzugura bene abo bantu nkabona ko batazigera bahinduka’ (Ibyahishuwe 12:9)? Iyo abantu babona twishyira mu mwanya wabo by’ukuri, biraborohera kwitabira ubutumwa tubagezaho (1 Petero 3:8). Kwishyira mu mwanya w’abandi bishobora no gutuma turushaho kwita ku bantu duhura na bo mu murimo. Dushobora kwandika ibibazo babajije n’ibibahangayikisha. Igihe twaba dusubiye kubasura, dushobora kubereka ko twakomeje gutekereza ku byo bavuze ubwo twabasuraga mbere y’aho. Dushobora kandi kubamenyesha ko niba hari ikintu bakeneye kumenya mu buryo bwihutirwa, twiteguye kubafasha.
15. Kuki twagombye kwita ku byiza abantu bakora, kandi se, twabigeraho dute?
15 Kimwe na Yesu, twibanda ku byiza abandi bakora. Wenda umubyeyi urera abana wenyine ashyiraho imihati ishimishije rwose kugira ngo arere abana be. Wenda se hari umugabo ukora uko ashoboye kose kugira ngo atunge umuryango we. Cyangwa hari umuntu ugeze mu za bukuru ukunda ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Mbese, tubona ibyiza abantu tubwiriza bakora kandi tukabibashimira? Iyo tubigenje dutyo, tuba tubonye ikintu runaka duhuriyeho, kandi ibyo bishobora gutuma tubona aho duhera tubabwira iby’Ubwami.—Ibyakozwe 26:2, 3.
Kwicisha Bugufi Ni Ngombwa Kugira ngo Umuntu Agaragaze Urukundo
16. Kuki ari iby’ingenzi ko tugaragariza ubugwaneza n’icyubahiro abo tubwiriza?
16 Urukundo dukunda abantu twigisha ruzatuma twitabira umuburo urangwa n’ubwenge uboneka muri Bibiliya ugira uti “ubwenge butera kwihimbaza, ariko urukundo rurakomeza” (1 Abakorinto 8:1). Yesu yari afite ubwenge bwinshi, nyamara ntiyigeze na rimwe yishyira hejuru. Ku bw’ibyo rero, mu gihe ugeza ku bandi ibyiringiro byawe, ujye wirinda kujya na bo impaka cyangwa kubereka ko ubasumba cyane. Intego yacu ni iyo kugera abantu ku mutima no kubarehereza ku kuri dukunda cyane (Abakolosayi 4:6). Wibuke ko igihe Petero yagiraga Abakristo inama yo guhora biteguye kuvuganira ukuri, yanibukije ko twagombye kubikorana ‘ubugwaneza, twubaha’ (1 Petero 3:15). Mu gihe tugaragaza ubugwaneza no kubaha, tuba dushobora kurehereza abantu benshi ku Mana dukorera.
17, 18. (a) Ni iki twakora mu gihe abantu baba batunnyega bavuga ko tudakwiriye kuba abakozi b’Imana? (b) Kuki atari ngombwa ko abigishwa ba Bibiliya bamenya indimi za kera zakoreshwaga muri Bibiliya?
17 Nta mpamvu yagombye gutuma dukangisha abantu ubumenyi dufite cyangwa amashuri twize. Niba hari abantu mu ifasi yawe banga gutega amatwi umuntu udafite impamyabumenyi zo muri kaminuza cyangwa ibyubahiro runaka, ntibakaguce intege. Yesu ntiyigeze yita ku bantu bamurwanyaga bavuga ko atari yarize amashuri ahanitse y’Abayahudi yariho mu gihe cye; nta nubwo yabogamiraga ku rwikekwe rwari rwogeye agerageza gutuma abantu bakangarana kubera ubwenge bwinshi yari afite.—Yohana 7:15.
18 Ku Bakristo, kwicisha bugufi n’urukundo ni byo by’ingenzi cyane kurusha amashuri uko yaba angana kose. Umwigisha Mukuru, ari we Yehova, aduha ibintu byose tuba dukeneye kugira ngo tubashe gukora umurimo (2 Abakorinto 3:5, 6). Ibyo bamwe mu bayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo bavuga byose, ntidukeneye kwiga indimi za kera zakoreshejwe muri Bibiliya kugira ngo tube abigisha b’Ijambo ry’Imana. Yehova yahumetse Bibiliya, yandikwa mu magambo yumvikana kandi asobanutse neza, ku buryo buri muntu wese ashobora gusobanukirwa ukuri kw’igiciro cyinshi gukubiyemo. Uko kuri kuguma ari kwa kundi n’iyo guhinduwe mu ndimi amagana n’amagana. Ku bw’ibyo rero, nubwo kumenya indimi za kera bishobora kugira akamaro mu rugero runaka, si byo kamara rwose. Ikindi kandi, kwiratana ubushobozi bwo kumenya indimi, bishobora gutuma umuntu abura umuco w’ingenzi cyane ku Bakristo b’ukuri, ni ukuvuga kuba abantu biteguye kwigishwa.—1 Timoteyo 6:4.
19. Ni mu buhe buryo umurimo wacu wa Gikristo ari uw’ingenzi cyane?
19 Nta gushidikanya ko umurimo dukora twebwe Abakristo usaba ko tuba abantu bicisha bugufi. Buri gihe usanga abantu baturwanya, bakatwanga ndetse bakadutoteza bitewe n’umurimo dukora (Yohana 15:20). Nyamara, iyo dusohoje umurimo wacu turi abizerwa, tuba dukoze umurimo w’ingenzi cyane. Nidukomeza gukorera abandi twicishije bugufi binyuriye kuri uwo murimo, tuzaba twigana Yesu Kristo, we wakundaga abantu. Reka tuvuge ko kugira ngo tugere ku muntu umwe ugereranywa n’intama tugomba kubwiriza abantu igihumbi batita ku byo tubabwira cyangwa baturwanya. Mbese, ntitwashyiraho imihati kugira ngo tumugereho? Yego rwose! Bityo rero, mu gihe dukomeza guhatana mu murimo wacu, tuba dukorera abantu bagereranywa n’intama tuba tutarageraho. Nta gushidikanya, Yehova na Yesu bazakora ibishoboka byose kugira ngo tugere kuri abo bantu b’agaciro kandi tubafashe mbere y’uko imperuka iza.—Hagayi 2:7.
20. Ni mu buhe buryo twakwigisha binyuriye ku rugero dutanga?
20 Gutanga urugero rwiza, ni ubundi buryo bwo kugaragaza ko twiteguye gukorera abandi. Urugero, turashaka kwigisha abantu ko gukorera Yehova, ‘Imana ihimbarwa,’ ari bwo buryo bwiza bwo kubaho kuruta ubundi bwose (1 Timoteyo 1:11). Mbese, mu gihe bitegereje imyitwarire yacu cyangwa imibanire yacu n’abaturanyi, abo twigana n’abo dukorana, bashobora kubona ko turi abantu bishima kandi banyuzwe? Nanone, twigisha abigishwa ba Bibiliya ko mu itorero rya Gikristo ari ahantu harangwa amahoro muri iyi si itagira impuhwe kandi yuzuye ubugome. Mbese, umwigishwa wacu abona ko dukunda abantu bose mu itorero, kandi ko dushyiraho imihati kugira ngo tubane amahoro hagati yacu?—1 Petero 4:8.
21, 22. (a) Kwisuzuma mu bihereranye n’umurimo wacu bishobora gutuma dukora iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu nomero itaha y’Umunara w’Umurinzi?
21 Gukora umurimo wacu tubigiranye umutima ukunze bishobora gutuma biba ngombwa ko twisuzuma. Iyo abantu benshi bisuzumye mu buryo buzira uburyarya, babona ko bashobora kwagura umurimo bagakora umurimo w’igihe cyose cyangwa bakajya gukorera aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi. Hari abandi bafashe umwanzuro wo kwiga urundi rurimi kugira ngo bakorere abimukira bari mu ifasi yabo badasiba kwiyongera. Niba ushobora gukora kimwe muri ibyo, bitekerezeho witonze kandi ubishyire mu isengesho. Guhugira mu murimo bituma umuntu agira ibyishimo byinshi, anyurwa kandi akagira amahoro.—Umubwiriza 5:11, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.
22 Nimucyo dukomeze kwigana Yesu Kristo muri byose, dukunda ukuri twigisha n’abo tukwigisha. Kwihingamo gukunda ukuri n’abo tubwiriza bizadufasha kwishyiriraho urufatiro rwiza ruzatuma tuba abigisha bameze nka Kristo. Ariko se, ni gute twakubaka kuri urwo rufatiro? Mu nomero yacu itaha y’Umunara w’Umurinzi, hazaba harimo ibice by’uruhererekane byibanda ku buryo bwo kwigisha bwihariye Yesu yakoreshaga.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 11 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Ni Gute Wasubiza?
• Tuzi dute ko urugero Yesu yatanze igihe yari umwigisha rudahanitse cyane ku buryo tutashobora kurwigana?
• Ni gute twagaragaza ko dukunda ukuri twize muri Bibiliya?
• Kuki ari iby’ingenzi ko dukomeza kuba abantu bicisha bugufi uko tugenda tugira ubumenyi?
• Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko dukunda abantu twitangiye kwigisha?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Kora uko ushoboye kose kugira ngo ube witeguye
[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Niba uha agaciro ‘ubumenyi’ ku byerekeye Imana, ushobora gukoresha Bibiliya neza
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Tugaragaza ko dukunda abantu tubagezaho ubutumwa bwiza