Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Muzi impamvu mbashubije amafaranga yanyu?”

“Muzi impamvu mbashubije amafaranga yanyu?”

“Muzi impamvu mbashubije amafaranga yanyu?”

UMUBYEYI urera abana wenyine wo mu ntara ya Kaspi ho muri Repubulika ya Géorgie yaravuze ati “yemwe, nkeneye amafaranga pe”! Igitondo kimwe inzozi ze zabaye impamo. Yatoraguye amalari 300 ahwanye n’amadolari 150 y’Abanyamerika hafi y’ibiro by’abapolisi. Nta muntu wari aho hafi. Kari akayabo k’amafaranga. Mu by’ukuri, hari hashize imyaka itanu Nana atabona inoti y’amalari 100 kuva aho yari yarabereye ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu. Yari menshi ku buryo abacuruzi bo muri ako karere batashoboraga kuyabona, n’iyo bari kuba bamaze imyaka bakora.

Nana yaratekereje ati ‘aya mafaranga yamarira iki ndamutse mbuze ukwizera, simbe ngitinya Imana, kandi ngapfa mu buryo bw’umwuka?’ Yari yarihinzemo imico ya Gikristo, ku buryo yari yarihanganiye ibitotezo bya kinyamaswa no gukubitwa azira ukwizera kwe.

Igihe Nana yajyaga ku biro by’abapolisi, yabonye abakuru b’abapolisi batanu basa n’abashaka ikintu bahebye. Yabonye ko bashakaga ya mafaranga, maze arabegera arababwira ati “hari icyo mwataye?”

Baramushubije bati “ni amafaranga.”

Yarababajije ati “angahe?”

Na bo baramusubiza bati “amarali magana atatu!”

Nana yaravuze ati “ni jye wayatoraguye.” Hanyuma yarababajije ati “muzi impamvu mbashubije amafaranga yanyu?” Nta bwo bari bayizi.

Yakomeje ababwira ati “ni uko ndi Umuhamya wa Yehova. Iyo ntaza kuba we, sinari kubasubiza amafaranga yanyu.”

Uhagarariye abandi Bapolisi wari wataye ayo mafaranga, yahaye Nana amalari 20 amushimira ku bwo kuba yari inyangamugayo.

Bidatinze inkuru yari yabaye kimomo mu ntara ya Kaspi. Umunsi wakurikiyeho, umugore wakoraga isuku aho ku biro by’Abapolisi yabwiye Nana ati ‘ibitabo byawe bihora mu biro bya komanda. Ubanza noneho azabikunda kurushaho!’ Umwe mu bakuru b’abapolisi yaranavuze ati “abantu bose babaye Abahamya ba Yehova, ni nde wajya akora ibyaha?”