Ni mu buhe buryo kugira amakenga bishobora kukurinda?
Ni mu buhe buryo kugira amakenga bishobora kukurinda?
KUBONA mu mazi harimo umuhengeri, biba ari ibintu bishimishije cyane, ariko ku basare biba bisura akaga. Ayo mazi aba yivumbagatanyije ashobora kubahitana.
Mu buryo nk’ubwo, abagaragu b’Imana bashobora guhura n’ibibazo byikurikiranyije bigasa n’aho bigiye kubahitana. Ushobora kuba ujya ubona Abakristo bashegeshwa n’ibigeragezo, kimwe gisimburwa n’ikindi. Nta gushidikanya ko wumva wahita ubikuraho kugira ngo, mu buryo bw’umwuka, bataba nk’inkuge imenetse (1 Timoteyo 1:19). Kugira amakenga ni iby’ingenzi kugira ngo ubashe guhangana na byo. Ariko se, kugira amakenga bisobanura iki, kandi umuntu yabigeraho ate?
Ijambo ry’Igiheburayo mezim·mahʹ ryahinduwemo “amakenga” rikomoka ku ijambo risobanura “guteganya” (Imigani 1:4). Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Jamieson Fausset n’uwitwa Brown, basobanuye ko mezim·mahʹ ari “ya makenga afasha umuntu kwirinda gukora ikintu cyamugiraho ingaruka mbi, agakora icyamugeza ku byiza.” Ibyo bisobanura ko ari ukwita ku ngaruka ibikorwa byacu bishobora guhita bigira cyangwa biba bizagira mu gihe kiri imbere. Nitugira amakenga, tuzajya tubanza gutekereza mbere yo kugira icyo dukora, cyane cyane mu gihe dufata imyanzuro ikomeye.
Iyo umunyamakenga afata imyanzuro ku bihereranye n’igihe kizaza cyangwa ku bihereranye n’imimerere arimo, arabanza akareba ingorane ashobora kuzahura na zo. Iyo amaze kuzitahura, ashaka uko yazirinda, atirengagije ingaruka imimerere arimo n’abo yifatanya na bo bishobora kugira. Muri ubwo buryo, ashobora guteganya gukora igikorwa kizagira ingaruka nziza, ndetse wenda kikazamuhesha imigisha ituruka ku Mana. Nimucyo turebe ingero zifatika zigaragaza ibyo.
Irinde kugwa mu mutego w’ubusambanyi
Iyo umuyaga ukomeye utumye imiraba iza ikikubita ku bwato imbere, mu gihe abasare baba badakoresheje ubuhanga ngo berekeze ubwato aho umuyaga uturuka, ubwato bushobora kwiyubika.
Natwe duhura n’imimerere nk’iyo kubera ko turi mu isi yatwawe n’irari ry’ubusambanyi. Buri munsi, twumva amagambo tukabona n’amashusho agusha ku busambanyi. Ntitwakwirengagiza ingaruka ibyo bishobora kugira ku irari twisanganiwe ry’ibitsina. Tugomba kugira amakenga kandi tugahangana n’amoshya tumaramaje, aho kwishora mu mimerere izaduteza akaga.
Urugero, nk’abagabo b’Abakristo akenshi bakorana n’abantu batubaha abagore, babona ko ari nta kindi bamaze uretse guhaza irari ryabo. Abakozi bagenzi babo bashobora kuminjira mu biganiro byabo ibigambo bibi bashaka kwerekeza ku bitsina. Ahantu nk’aho hashobora gutuma Umukristo atangira kugira ibitekerezo by’ubwiyandarike.
Umukristokazi na we ashobora gushaka akazi maze akaba yahura n’ingorane. Ashobora gukorana n’abantu batabona ibihereranye n’umuco nk’uko we abibona. Wenda umwe mu bagabo bakorana amureba akajisho keza. Mu mizo ya mbere, ashobora gutangira amwitaho ndetse akanamwubahira imyizerere ye. Kuba amwitaho cyane kandi bakaba bitsiritanaho, bishobora gutuma uwo mugore yumva yifuza ko bahorana.
Ni gute twebwe Abakristo, amakenga yadufasha mu gihe turi mu mimerere nk’iyo? Icya mbere, kugira amakenga bishobora kudukangurira kwirinda ingorane zo mu buryo bw’umwuka twazahura na zo. Icya kabiri, bishobora gutuma dukora ibintu bikwiriye (Imigani 3:21-23). Mu gihe turi mu mimerere nk’iyo, dushobora kubwira abakozi dukorana mu buryo busobanutse neza ko amahame tugenderaho atandukanye n’ayabo, bitewe n’imyizerere yacu ishingiye ku Byanditswe (1 Abakorinto 6:18). Imvugo yacu n’uko twitwara bishobora gushimangira ubwo butumwa. Ikindi kandi, bishobora kuba ngombwa ko tugabanya imishyikirano twari dufitanye na bamwe mu bakozi dukorana.
Ariko kandi, ku kazi si ho honyine hatuma tugera mu mimerere ishobora gutuma twishora mu bwiyandarike. Ubusambanyi bushobora no guterwa n’uko abashakanye baretse ibibazo bikabasenyera. Umugenzuzi usura amatorero yaravuze ati “ishyingiranwa ntiripfa gusenyuka gutya gusa. Umugabo n’umugore bashobora kugenda bitarurana buhoro buhoro, ugasanga bavugana rimwe na rimwe cyangwa batamarana igihe. Bashobora kwirundumurira mu gushaka ubutunzi kugira ngo bazibe icyo cyuho. Kandi kubera ko baba batacyishimirana, bashobora kumva bikundiye abandi bantu badahuje igitsina.”
Uwo mugenzuzi w’inararibonye yakomeje agira ati “abashakanye bagombye kujya buri gihe bicara bakareba niba hari ikintu kirimo kimunga imishyikirano yabo. Bagombye guteganya uko bazajya bigira hamwe, bagasengera hamwe kandi bakajyana kubwiriza. Bazungukirwa rwose mu gihe bazajya baganira bari ‘mu nzu, bagenda mu nzira, baryamye, banabyutse,’ kimwe n’uko bigenda ku bana n’ababyeyi.”—Gutegeka 6:7-9.
Uko twahangana n’imyifatire itari iya gikristo
Uretse no kuba kugira amakenga bidufasha kunesha ibishuko biganisha ku busambanyi, bishobora no kudufasha guhangana n’ibibazo twagirana n’Abakristo bagenzi bacu. Iyo umuyaga uzanye imiraba iturutse inyuma y’ubwato, ishobora kubukubita ikabushyira ku ruhande. Ibyo bishobora gutuma bwerekeza urubavu aho imiraba ituruka kandi ikaba ishobora kubwangiza.
Natwe dushobora kwibasirwa n’akaga gaturutse ahantu tutari twiteze. Dukorera Yehova dufatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bizerwa ‘duhuje inama’ (Zefaniya 3:9). Iyo umwe muri bo agize imyifatire itari iya Gikristo, bishobora gutuma dutakaza icyizere kandi bikatubabaza cyane. Ni mu buhe buryo kugira amakenga byaturinda kuba abantu badashyira mu gaciro no kubabara birengeje urugero?
Wibuke ko “ari nta muntu udacumura” (1 Abami 8:46). Ku bw’ibyo rero, ntitwagombye gutangazwa cyane n’uko hari igihe umuvandimwe wacu w’Umukristo yadukorera ibintu bikatubabaza. Kubera ko tuba tubyiteguye, dushobora gutekereza uko twabyifatamo biramutse bibaye. Intumwa Pawulo yabyifashemo ate igihe bamwe mu bavandimwe be b’Abakristo bamuvugagaho amagambo ababaje kandi arimo agasuzuguro? Aho kugira ngo ate umurongo mu buryo bw’umwuka, yafashe umwanzuro w’uko kwemerwa na Yehova ari byo by’ingenzi kurusha kwemerwa n’abantu (2 Abakorinto 10:10-18). Kugaragaza imyifatire nk’iyo, bizaturinda guhubuka mu gihe duhohotewe.
Ibyo twabigereranya no gusitara. Iyo bitubayeho, dushobora kumara umunota cyangwa ibiri twataye ubwenge. Ariko iyo ububabare bumaze kugabanuka, dushobora noneho gutekereza neza kandi tugakora ibintu nk’uko bisanzwe. Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye guhutiraho mu gihe twaba tubwiwe nabi cyangwa igihe twaba dukorewe ikintu kibi. Ahubwo, twagombye gutuza maze tugatekereza ku ngaruka kwihorera bishobora kugira.
Umugabo witwa Malcolm umaze imyaka myinshi *
ari umumisiyonari, yasobanuye uko abyifatamo iyo hari umukomerekeje. Yaravuze ati “ikintu cya mbere nkora, ni ukugenzura urutonde rw’ibibazo bikurikira: naba se ndakariye uyu muvandimwe bitewe n’uko tudahuje kamere? Ibyo yavuze se, hari icyo bivuze cyane? Kuba narashegeshwe na malariya se, ni byo byaba bituma ndushaho kuba inkomwa hato? Mu gihe gito se, biri buze kuba byarangiye?” Incuro nyinshi, nk’uko Malcolm yabyiboneye, bya bindi bapfaga nta cyo biba bivuze, kandi biba bishobora kwirengagizwa.Malcolm yakomeje agira ati “hari igihe umuvandimwe akomeza kujunjama ntangaragarize urugwiro nubwo nta ko mba ntagize kugira ngo duhoshe amakimbirane. Icyo gihe nkora uko nshoboye kugira ngo bitantesha umutwe. Iyo maze gukora ibyo nshoboye byose, ibintu birahinduka. Nterera iyo sinongere kubitekerezaho rwose. Sinshobora kwemera ko bintesha umurongo mu buryo bw’umwuka cyangwa ngo bigire ingaruka ku mishyikirano mfitanye na Yehova hamwe n’abavandimwe banjye.”
Kimwe na Malcolm, ntitwagombye kwemera ko imyifatire mibi y’undi muntu itubuza amahwemo bikabije. Mu matorero yose, usangamo abavandimwe na bashiki bacu benshi beza kandi bizerwa. Birashimishije cyane kugendera mu nzira ya Gikristo ‘turwanira hamwe’ (Abafilipi 1:27). Kwibuka ko dushyigikiwe na Data wo mu ijuru mu buryo burangwa n’urukundo, bizadufasha kubona ibintu uko biri.—Zaburi 23:1-3; Imigani 5:1, 2; 8:12.
Kudakunda Iby’Isi
Kugira amakenga bishobora kandi kudufasha guhangana n’ikindi kigeragezo gisa n’aho gififitse. Iyo umuyaga utumye imiraba iza yibasira ubwato mu rubavu, ubusanzwe irabuyobya
bugata inzira. Ariko iyo ari inkubi y’umuyaga bwo, iyo miraba ishobora kubwubika.Muri ubwo buryo, iyo twemeye gushukwa kugira ngo tujye kurya iraha ryo muri iyi si yanduye, iyo mibereho yo kwiruka inyuma y’ibintu ishobora kutuyobya mu buryo bw’umwuka (2 Timoteyo 4:10). Tutarebye neza, gukunda isi amaherezo byazatuma turunduka tukava mu nzira ya Gikristo (1 Yohana 2:15). Ariko se, ni gute kugira amakenga byabidufashamo?
Mbere na mbere, kugira amakenga bizadufasha kureba neza ingorane dushobora guhura na zo. Iyi si ikoresha amayeri yose ashoboka kugira ngo idukurure. Ihora yamamaza imibereho ngo buri muntu wese yagombye kugira, ni ukuvuga imibereho yo kurata ubukire, abantu bagezweho n’ababonwa ko bamaze kugera ku buzima (1 Yohana 2:16). Itwizeza ko tuzashimwa kandi tukemerwa na buri wese, cyane cyane urungano n’abaturanyi. Kugira amakenga bizadufasha kuburizamo ibyo bitekerezo, bitume twibuka akamaro ko kwirinda ‘ingeso zo gukunda impiya,’ kubera ko Yehova yadusezeranyije ko ‘atazadusiga na hato.’—Abaheburayo 13:5.
Icya kabiri, kugira amakenga bizaturinda koma inyuma y’abantu “bayobye bakava mu kuri” (2 Timoteyo 2:18). Biragoye cyane kuvuguruza abantu twakundaga kandi twizeraga (1 Abakorinto 15:12, 32-34). Nubwo twaba tudashyikirana cyane n’abantu baretse inzira ya Gikristo, bishobora kutubuza kujya mbere mu buryo bw’umwuka kandi amaherezo bikazaduteza akaga. Twaba tubaye nk’ubwato bugenda buyoba buhoro buhoro. Nyuma y’urugendo rurerure, bwaba bwayobye cyane ntibugere iyo bwajyaga.—Abaheburayo 3:12.
Kugira amakenga bishobora kudufasha kumenya uko duhagaze n’uko ejo tuzaba duhagaze mu buryo bw’umwuka. Wenda dushobora kubona ko dukeneye kwifatanya mu murimo wa Gikristo mu buryo bwuzuye kurushaho (Abaheburayo 6:11, 12). Reba ukuntu kugira amakenga byafashije Umuhamya umwe ukiri muto kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka. Yaravuze ati “nashoboraga kuba umunyamakuru wabigize umwuga. Numvaga mbikunze cyane, ariko naje kwibuka umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko ‘isi ishira’ naho ‘ukora ibyo Imana ishaka akazahoraho iteka’ (1 Yohana 2:17). Natekereje ko uko mbaho byagombye kugaragaza imyizerere yanjye. Ababyeyi banjye bari bararetse ukuri, kandi sinashakaga gukurikiza urugero rwabo. Ku bw’ibyo, niyemeje kugira imibereho ifite intego mba umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma y’imyaka ine maze merewe neza, nzi neza ko nahisemo neza.”
Guhangana n’Inkubi z’Imiyaga yo mu Buryo bw’Umwuka
Kuki ari ibintu byihutirwa ko tuba abantu bagira amakenga muri iki gihe? Abasare bagomba kwita ku bimenyetso byose bigaragaza ko hari akaga kabugarije, cyane cyane nk’iyo babona bagiye guhura n’umuyaga. Iyo ikirere cyihindurije umuyaga ukiyongera, bafunga ahantu hose amazi ashobora kunyura yinjira mu bwato, maze bakitegura guhangana n’umuhengeri. Mu buryo nk’ubwo, tugomba kwitegura guhangana n’ibigeragezo bikaze kubera ko imperuka y’iyi si iri hafi. Amahame mbwirizamuco y’umuryango wa kimuntu yarahenebereye, kandi ‘abantu babi bararushaho kuba babi’ (2 Timoteyo 3:13). Nk’uko abasare bahora bakurikira iteganyagihe, natwe tugomba kwitondera ubuhanuzi bwo mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe.—Zaburi 19:8-12, umurongo wa 7-11 muri Biblia Yera.
Iyo tugize amakenga, tuba dushyize mu bikorwa ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka (Yohana 17:3). Dushobora kubona hakiri kare ingorane zizatugeraho maze tukamenya uko tuzabyifatamo. Nguko uko tuziyemeza tumaramaje kudatandukira ngo tuve mu nzira ya Gikristo, tukishyiriraho ‘urufatiro rwiza mu gihe kizaza’ binyuriye mu kwishyiriraho intego z’iby’umwuka kandi tukihatira kuzigeraho.—1 Timoteyo 6:19.
Nidukomeza kugira ubwenge n’amakenga, ‘ntituzatinya ibiteye ubwoba by’inzaduka’ (Imigani 3:21, 25, 26). Ahubwo tuzahumurizwa n’isezerano ryatanzwe n’Imana rigira riti “ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe: amakenga azakubera umurinzi.”—Imigani 2:10, 11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 19 Abakristo bagombye gushyiraho imihati kugira ngo bimakaze amahoro nk’uko muri Matayo 5:23, 24 habitugiramo inama. Niba umuvandimwe yakoze icyaha gikomeye, bagombye kugerageza kumwunguka, nk’uko bivugwa muri Matayo 18:15-17. Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Ukwakira 1999, ku ipaji ya 17-22.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Gushyikirana kenshi bizatuma ishyingiranwa ritajegajega