Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni nde tugomba kugaragariza ubudahemuka?

Ni nde tugomba kugaragariza ubudahemuka?

Ni nde tugomba kugaragariza ubudahemuka?

‘Igihugu cyacu gihora gifite ukuri; kandi igihugu cyacu cyaba gifite ukuri cyangwa kiri mu makosa ni icyacu.’​—Byavuzwe na Stephen Decatur, umusirikare mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi wo muri Amerika, wabayeho mu mwaka wa 1779-1820.

ABANTU benshi bumva ko bagomba byanze bikunze kuba indahemuka ku gihugu cyabo. Abandi bashobora gusubiramo amagambo yavuzwe na Stephen Decatur bagira bati ‘idini ryanjye rihora rifite ukuri; idini ryanjye, ryaba ari iry’ukuri cyangwa ari iry’ikinyoma ni iryanjye.’

Ubusanzwe, tuba indahemuka ku gihugu cyangwa ku idini twavukiyemo, ariko ikibazo cyo kumenya uwo twagombye kubaho indahemuka ni icy’ingenzi cyane, ku buryo atari ibintu byapfa kwikora gutya gusa. Ariko kandi, kwibaza impamvu zituma twizirika ku gihugu cyangwa ku idini twavukiyemo bisaba ubutwari, kandi bitubera ikibazo kitoroshye.

Ikibazo Gihereranye n’Ubudahemuka

Umugore umwe warerewe muri Zambiya yagize ati ‘nakunze iby’idini kuva nkiri muto. Umuryango wanjye wantoje kujya nsengera buri munsi mu cyumba cyagenewe amasengesho, kwizihiza iminsi mikuru y’idini no kujya mu misa buri gihe. Idini ryacu n’umuco karande nta washoboraga kubitandukanya.’

Ariko kandi, igihe yari hafi kugira imyaka 20, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, maze aza kwiyemeza guhindura idini. Mbese, yaba yarahemukiye idini rye?

Zlatko yarerewe muri Bosiniya, kandi mu gihe runaka, yarwaniriye igihugu cye. Na we yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ubu yanze kongera gufata intwaro. Mbese, ibyo byaba ari uguhemukira igihugu cye?

Igisubizo watanga kuri ibyo bibazo cyaterwa n’uko ubona ibintu. Wa mugore tumaze kuvuga yagize ati “ku bantu bo mu karere k’iwacu, guhindura idini byari igisebo gikomeye cyane; byafatwaga ko ari ubuhemu, ko ari ukugambanira umuryango.” Mu buryo nk’ubwo, abasirikare Zlatko yahoze yifatanya na bo babonaga ko abantu bose bangaga kwifatanya na bo mu kurwana babaga ari abanzi. Ariko uwo mugore na Zlatko, bumva ko kuba indahemuka ku Mana ari byo bisumba ibindi byose; kandi ni byo byabasunikiye gukora nk’uko babigenje. Icy’ingenzi kurushaho, ni gute Imana ibona abashaka kuba indahemuka kuri yo?

Kuba Indahemuka Ni Ikimenyetso Kigaragaza Urukundo

Umwami Dawidi yabwiye Yehova Imana ati “ku badahemuka uri indahemuka” (2 Samweli 22:26, Bibiliya Ntagatifu). Aha ngaha, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “indahemuka,” ryerekeza ku muntu ugaragaza ineza, akizirika ku ntego yiyemeje kugeza ubwo ayigezeho. Kimwe n’uko umubyeyi yita ku mwana yonsa, Yehova akunda rwose abantu bamubaho indahemuka. Yerekeje ku bagaragu be b’indahemuka bo muri Isirayeli ya kera agira ati “mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa” (Yesaya 49:15). Abiyemeza kuba indahemuka ku Mana mbere ya byose, izabitaho nta kabuza.

Kuba indahemuka ku Mana biba bishingiye ku rukundo. Bisunikira umuntu gukunda ibyo Yehova akunda no kwanga ibintu bibi yanga (Zaburi 97:10). Kubera ko umuco w’ingenzi wa Yehova ari urukundo, kuba indahemuka ku Mana bituma umuntu yirinda gukorera abandi ibintu bitarangwa n’urukundo (1 Yohana 4:8). Bityo rero, niba umuntu ahinduye idini bitewe no kuba indahemuka ku Mana, ibyo ntibivuga ko aba yanze abo mu muryango we.

Kuba Indahemuka ku Mana Ni Ingirakamaro

Wa mugore twavuze haruguru asobanura uko byamugendekeye agira ati “binyuriye ku cyigisho cyanjye cya Bibiliya, namenye ko Yehova ari Imana y’ukuri, maze nza kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Yehova atandukanye n’izindi mana zose nasengaga; agaragaza urukundo, ubutabera, ubwenge n’imbaraga nta kubogama. Kubera ko Yehova adusaba ko tumusenga we wenyine, byabaye ngombwa kureka izindi mana.

“Buri gihe, ababyeyi banjye bajyaga bambwira ko nabababazaga cyane kandi ko nabakozaga isoni. Ibyo byambereye ikibazo gikomeye, kuko nifuzaga cyane gushimisha ababyeyi banjye. Ariko uko nagendaga ndushaho kumenya ukuri kwa Bibiliya, ni na ko narushagaho kubona ko nta kundi nari kubigenza. Sinashoboraga gutera Yehova umugongo.

“Kuba narahisemo kuba indahemuka kuri Yehova aho kuba indahemuka ku migenzo y’idini, ntibivuga ko nahemukiye umuryango wanjye. Binyuriye ku magambo no mu bikorwa, nihatiraga kubagaragariza ko nishyira mu mwanya wabo. Ariko kandi, ndamutse mpemukiye Yehova, icyo gihe natuma umuryango wanjye utamumenya, kandi ibyo byaba ari ubuhemu bugaragara.”

Mu buryo nk’ubwo, umuntu ntaba abaye umugambanyi iyo abaye indahemuka ku Mana maze bikamusaba kutagira aho abogamira mu bya politiki, kandi bikamubuza gufata intwaro ngo yice abandi. Zlatko yasobanuye uko byamugendekeye agira ati “nubwo nakuze nitwa Umukristo, nashakanye n’umugore utari Umukristo. Igihe intambara yarotaga, nasabwaga kuba indahemuka ku mpande zombi. Byansabye guhitamo uruhande nagombaga kurwanirira. Narwanye mu gihe cy’imyaka itatu n’igice. Amaherezo, jye n’umugore wanjye twahungiye muri Korowasi, aho twaje guhura n’Abahamya ba Yehova.

“Twasobanukiwe, binyuriye ku cyigisho cyacu cya Bibiliya, ko tugomba mbere ya byose kuba indahemuka kuri Yehova, kandi ko ashaka ko dukunda bagenzi bacu tutitaye ku idini ryabo cyangwa ku bwoko bwabo. Kuri ubu, jye n’umugore wanjye twunze ubumwe mu gusenga Yehova, kandi nasobanukiwe ko kuba indahemuka ku Mana no kurwanya mugenzi wanjye bidashobora kujyana.”

Ubudahemuka Bushingiye ku Bumenyi Nyakuri

Kubera ko Yehova ari Umuremyi wacu, ni we tugomba kubaho indahemuka mbere y’ibindi byose (Ibyahishuwe 4:11). Ariko kandi, kugira ngo ibyo kuba indahemuka ku Mana bitavamo ibintu by’ubufana, byangiza, bigomba kuba bishingiye ku bumenyi nyakuri. Bibiliya itugira inama igira iti ‘muhinduke bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu, kandi mwambare umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri’ (Abefeso 4:23, 24). Umugabo w’ikirangirire wanditse ayo magambo yahumetswe, yagize ubutwari bwo kwibaza icyo ubudahemuka yigishijwe mu muryango we bwari bushingiyeho. Isuzuma yakoze ryatumye agira ihinduka ry’ingirakamaro.

Ni byo koko, Sawuli yahuye n’ikibazo gikomeye mu bihereranye n’ubudahemuka, nk’uko bigendekera abantu benshi muri iki gihe. Sawuli yakurikizaga imigenzo itagoragozwa umuryango we wagenderagaho, kandi yari indahemuka rwose ku idini yavukiyemo. Yaryiziritseho cyane ku buryo byatumye arwanya abantu bose batemeranyaga n’inyigisho zaryo. Sawuli yari azwiho kuba yarateraga mu mazu y’Abakristo maze akabakurubana abajyana kugira ngo bahanwe cyangwa ngo bicwe.—Ibyakozwe 22:3-5; Abafilipi 3:4-6.

Ariko kandi, igihe Sawuli yamaraga kugira ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya, yakoze ibyo bagenzi be benshi babonaga ko bidashoboka. Yahinduye idini. Sawuli, waje kuba intumwa Pawulo, yahisemo kuba indahemuka ku Mana aho kwizirika ku migenzo. Kuba Pawulo yarabaye indahemuka ku Mana abikesheje ubumenyi nyakuri, byatumye aba umuntu worohera abandi, ugira urukundo kandi uharanira ibyiza. Ibyo byari binyuranye rwose n’imyifatire yari afite kera yo kwangiza no kugira ishyaka rishingiye ku bufana.

Kuki Tugomba Kuba Indahemuka?

Iyo twemeye ko amahame y’Imana atuyobora mu bihereranye n’ubudahemuka bwacu, turungukirwa cyane. Urugero, mu mwaka wa 1999, hari raporo yakozwe n’Ikigo cyo muri Ositaraliya Kigenzura Ibihereranye n’Imiryango, yavugaga ko amwe mu mahame y’ibanze atuma abashyingiranywe babana igihe kirekire kandi bakagira ibyishimo, ari “ukwizerana no kudahemukirana, . . . [kandi] bakita ku mahame y’Imana.” Iryo genzura ryatahuye ko “ishyingirwa ritajegajega kandi rirangwa n’ibyishimo” rigira uruhare mu gutuma abagabo n’abagore bagira ibyishimo, bakagira ubuzima buzira umuze, bakaramba, kandi abana bakagira imibereho myiza irangwa n’ibyishimo.

Muri iyi si, usanga ibintu ari gatebe gatoki. Ku bw’ibyo, ubudahemuka twabugereranya n’umugozi bahereza umuntu ugiye kurohama, uba uziritse ku bwato bunini kugira ngo awuzamukireho abugereho bumurohore. Iyo atabonye uwo mugozi ugereranya amahame runaka ashikamyeho, ateraganwa n’imiraba n’imiyaga. Aramutse afite uwo mugozi, ni ukuvuga akaba ari indahemuka, ariko ku bintu umuntu atagombye kubaho indahemuka, yaba ameze nk’umuntu wamaze gushyikira wa mugozi ariko ubwato uziritseho bukaba burimo burohama. Kimwe na Sawuli, yakora igikorwa kitamusiga amahoro. Ariko kandi, kuba indahemuka kuri Yehova, ushingiye ku bumenyi nyakuri, twabigereranya n’umugozi twishingikirizaho utuma dukomeza gushikama kandi tukazabona agakiza.—Abefeso 4:13-15.

Yehova asezeranya abamubaho indahemuka ati “Uwiteka akunda imanza zitabera, ntareka abakunzi be: barindwa iteka ryose” (Zaburi 37:28). Vuba aha, abantu bose b’indahemuka kuri Yehova bazaba ku isi izaba yahindutse paradizo. Ntibazongera kugira agahinda n’imibabaro ukundi, kandi bazagirana na we imishyikirano irambye, batagiteshwa umutwe n’amacakubiri ashingiye ku idini no kuri politiki.—Ibyahishuwe 7:9, 14; 21:3, 4.

Ndetse n’ubu, abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi, batahuye ko ibyishimo nyakuri bituruka gusa ku kuba indahemuka kuri Yehova. Kuki se utakwemera ko Abahamya ba Yehova bagufasha, mwifashishije Bibiliya, ukamenya uruhande urimo mu bihereranye n’ubudahemuka? Bibiliya igira iti “ngaho, nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi mwigerageze.”—2 Abakorinto 13:5.

Kwisuzuma ku bihereranye no kwizera kwacu n’impamvu tugukomeyeho, bisaba ubutwari, ariko bizaduhesha ingororano kuko bizatuma turushaho kugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi. Wa mugore twavuze haruguru yagaragaje ibyiyumvo benshi bagira ubwo yavugaga ati “namenye ko kuba indahemuka kuri Yehova no ku mahame ye bituma tutabogama mu mishyikirano tugirana n’imiryango yacu kandi bigatuma tubana neza n’abandi. Uko ibyo byaba bigoranye kose, nituba indahemuka kuri Yehova, azatubaho indahemuka na we.”

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Ahagana haruguru, ibumoso, Churchill: U.S. National Archives photo; Joseph Göbbels, ahagana hirya, iburyo: Library of Congress

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ubumenyi nyakuri bwatumye Sawuli ahindura idini

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 7 yavuye]

Kuki utagenzura wifashishije Bibiliya, kugira ngo urebe icyo ugomba kubaho indahemuka?