Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira abaturanyi beza nta ko bisa

Kugira abaturanyi beza nta ko bisa

Kugira abaturanyi beza nta ko bisa

“Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.”​—Imigani 27:10.

UMUNTU w’intiti mu byerekeye amategeko wo mu kinyejana cya mbere yabajije Yesu ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” Mu kumusubiza, Yesu ntiyamubwiye uwo mugenzi we ari we, ahubwo yamubwiye ikintu gituma mu by’ukuri umuntu aba mugenzi w’undi. Ushobora kuba uzi uwo mugani wa Yesu. Abantu benshi bawita umugani w’Umusamariya mwiza kandi wanditswe mu Ivanjiri ya Luka. Dore uko Yesu yavuze iby’iyo nkuru:

“Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu, amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi, baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa. Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira; amubonye arakikira arigendera. N’Umulewi, ahageze na we abigenza atyo; amubonye arakikira arigendera. Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho; amubonye amugirira impuhwe; aramwegera, amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino: amushyira ku ndogobe ye, amujyana mu icumbi ry’abashyitsi, aramurwaza. Bukeye bwaho, yenda idenariyo ebyiri, aziha nyir’icumbi, ati ‘umurwaze, kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye nzabikwishyura ngarutse.’ Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?”—Luka 10:29-36.

Nta gushidikanya ko uwo mwigisha yiyumvishije icyo uwo mugani werekezagaho. Yahise avuga mugenzi w’uwo muntu wari wakomeretse uwo ari we. Yagize ati “ni uwamugiriye imbabazi.” Hanyuma Yesu yaramubwiye ati “genda, nawe ugire utyo” (Luka 10:37). Mbega ukuntu yagaragaje mu buryo bufite ireme icyo kubana neza n’abandi bisobanura! Umugani wa Yesu ushobora no gutuma twibaza tuti ‘mbana nte na bagenzi banjye? Mbese, ubwoko bwanjye cyangwa igihugu nkomokamo byaba ari byo nshingiraho mu kugena bagenzi banjye nifatanya na bo? Ibyo bintu se byaba bituma numva ntagomba gufasha mugenzi wanjye uwo ari we wese waba uri mu kaga? Naba se niyuha akuya kugira ngo mbe umuturanyi mwiza?’

Umuntu yahera he?

Niba twifuza kuba abaturanyi beza, tugomba kubanza kubyishyiramo. Byagombye kuba intego yacu. Ibyo nanone bishobora kugira uruhare mu gutuma tugira abaturanyi beza. Yesu yatsindagirije iryo hame ry’ingenzi rigenga imibanire y’abantu mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, ubu hakaba hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri. Yaravuze ati “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe” (Matayo 7:12). Kubaha abandi no kubagirira neza bibatera inkunga yo kubitugirira natwe.

Mu ngingo yo mu kinyamakuru yagiraga iti “kunda mugenzi wawe,” umunyamakuru witwa Lise Funderburg yavuzemo ibintu byoroheje twakorera bagenzi bacu kugira ngo batwishyikireho. Yaranditse ati ‘nifuza ko abantu baturanye bakorerana utuntu duto duto twiza, urugero nko gusigarana abana b’umuturanyi cyangwa kumugira ku isoko. Nifuza ko ibyo byakorwa muri iyi si aho abantu bagenda barushaho kuba ba nyamwigendaho, n’imiryango ikaba itagishyira hamwe bitewe n’ubwoba ndetse n’ubugizi bwa nabi.’ Yongeyeho ati “ugomba kugira aho uhera. Ndetse ushobora guhera ku muturanyi wawe wa bugufi.”—The Nation Since 1865.

Ikindi kinyamakuru na cyo cyavuze ikintu cy’ingirakamaro gishobora kudufasha kutagirira abaturanyi bacu urwikekwe (Canadian Geographic). Umwanditsi witwa Marni Jackson yagize ati “kimwe n’uko tutahisemo abagize umuryango wacu, ntidushobora guhitamo uzatubera umuturanyi. Mu mishyikirano tugirana n’abaturanyi, bisaba kugira amakenga, ikinyabupfura no koroherana.”

Abaturanyi beza batanga batitangiriye itama

Ni iby’ukuri ko abenshi muri twe twumva nta ho twahera dushyikirana n’abaturanyi. Kubihunza bishobora gusa n’aho ari byo byoroshye. Ariko kandi, Bibiliya ivuga ko “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ku bw’ibyo, umuturanyi mwiza ashyiraho imihati kugira ngo amenyane n’abo baturanye. Nubwo atari ngombwa kugirana na bo ubucuti bwa bugufi, yihatira kujya avugana na bo, wenda akaba yabamwenyurira cyangwa akabasuhuza.

Nk’uko byavuzwe haruguru, ‘udukorwa duto duto twiza’ abaturanyi bagirirana ni two dutuma hakomeza kubaho imishyikirano myiza hagati yabo. Bityo, ni byiza ko wagira amagambo meza ubwira umuturanyi cyangwa ukagira ibintu byiza umukorera, kubera ko ibyo akenshi bizatuma mushyira hamwe kandi mukubahana. Kandi nitubigenza dutyo, tuzaba twubahiriza inama ya Bibiliya igira iti “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera.”—Imigani 3:27; Yakobo 2:14-17.

Abaturanyi beza barangwa no gushimira

Abantu bagiye bagaragaza ugushimira mu gihe bagize icyo bakorerwa no mu gihe bahawe impano, nta ko byaba bisa. Ikibabaje ni uko atari ko buri gihe bigenda. Hari benshi bagiye bagaragaza ko badashimira ku bw’ubufasha n’impano bahabwa n’abantu baba babibahaye babivanye ku mutima, ku buryo abo bantu bashobora kuvuga bati ‘nzongere!’ Hari n’igihe wakwihatira kujya usuhuza umuturanyi wawe, ariko ukabona we nta cyo bimubwiye, wenda akikiriza bya nikize.

Akenshi ariko, ntaba ari umuntu mubi nubwo isura ye yaba igaragaza ko ari ko biri. Wenda umuco yakuriyemo utuma adashabukira ibintu cyangwa ugatuma yumva afite ipfunwe, bityo bikaba byagaragara nk’aho adafite urugwiro. Ibinyuranye n’ibyo, muri iyi si irangwa no kudashima, hari abantu bashobora kubona ko kuba ubagaragariza urugwiro atari gusa, cyangwa bakaba banagukeka amababa. Hari ubwo byaba ngombwa ko tubamara impungenge. Ku bw’ibyo, kugira ngo muzasabane bishobora gufata igihe kandi bigasaba ukwihangana. Ariko kandi, iyo abaturanyi bitoje gutanga batitangiriye itama kandi bakagaragaza ugushimira ku bw’ibyo babakorera, bituma babana amahoro na bagenzi babo, kandi bakagira ibyishimo.

Mu gihe ingorane zivutse

Kugira umuturanyi mwiza nta ko bisa, cyane cyane mu gihe havutse ingorane. Icyo gihe ni bwo umenya umuturanyi mwiza. Hari inkuru nyinshi zivuga ibihereranye n’ibikorwa by’ubwitange byagiye bikorwa n’abaturanyi mu bihe nk’ibyo. Ubusanzwe iyo abantu bagwiririwe n’impanuka, bashyira hamwe batazuyaje kandi bakagerageza gufashanya. Ndetse n’abatavuga rumwe akenshi usanga bashyize hamwe.

Urugero, hari ikinyamakuru cyavuze ko mu gihe umutingito w’isi ukaze cyane wibasiraga igihugu cya Turukiya mu wa 1999, abantu bari basanzwe bangana urunuka bashyize hamwe (The New York Times). Umwanditsi w’Umugiriki witwa Anna Stergiou yanditse mu kinyamakuru cyo muri Athènes agira ati “kuva kera twatojwe kwanga Abanyaturukiya. Ariko kuba bashegeshwa n’agahinda ntibidushimisha na busa. Byaratubabaje, twararize ku buryo byasaga n’aho urwango rwari rwarashinze imizi rwahise ruzimangatana igihe twabonaga imirambo y’impinja irambaraye.” Mu gihe Leta yahagarikaga ibikorwa by’ubutabazi, amatsinda yo mu Bugiriki yo yanze kurekeraho maze akomeza gushakisha ababa barokotse.

Kwifatanya mu murimo w’ubutabazi nyuma y’impanuka kamere nta ko bisa rwose, kandi bigaragaza imihati umuntu ashyiraho atizigamye kugira ngo yite ku bandi. Ndetse no kurokora ubuzima bw’umuturanyi umuburira mbere y’uko habaho akaga, ni igikorwa cy’agaciro cyane kurushaho. Ikibabaje ni uko amateka agaragaza ko ababurira bagenzi babo ibihereranye n’akaga kugarije, akenshi usanga batakirwa neza, kubera ko mu gihe baba batanga umuburo, ako kaga kaba kataragaragara neza. Incuro nyinshi, abatanga uwo muburo baramaganwa. Ku bw’ibyo, biba bisaba ko batarambirwa kandi bakagira umutima wo kwigomwa, mu gihe bagerageza gufasha abatazi ko hari akaga kabugarije.

Igikorwa gihebuje dushobora gukorera bagenzi bacu

Muri iki gihe, hari ikintu gikomeye cyane cyugarije abantu kuruta impanuka kamere. Icyo ni igikorwa cyahanuwe cy’Imana Ishoborabyose kizavana ku isi ubugizi bwa nabi, ubugome n’ibindi bibazo bijyana na byo (Ibyahishuwe 16:16; 21:3, 4). Icyo gikorwa gikomeye si ikintu gishidikanywaho, ahubwo kizabaho nta kabuza! Abahamya ba Yehova bashishikazwa no kugeza ku bantu benshi cyane ubumenyi bakeneye kugira ngo bazarokoke icyo gikorwa gihambaye. Ni yo mpamvu bakomeza gukora umurimo wabo wo kubwiriza uzwi cyane ku isi hose, nta kurambirwa (Matayo 24:14). Ibyo babikorana umutima ukunze, babitewe n’urukundo bakunda Imana na bagenzi babo.

Ku bw’ibyo rero, ntukareke ngo urwikekwe cyangwa kubangamirwa bikubuze gutega amatwi mu gihe Abahamya bazaba baje kugusura iwawe cyangwa igihe muzaba muhuriye ahandi. Bagerageza kuba abaturanyi beza. Emera ko bakuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Iga umenye ukuntu Ijambo ry’Imana ritwizeza ko mu gihe kizaza cyegereje abantu bazaturana neza rwose. Icyo gihe, nta vangura rishingiye ku moko, ku idini cyangwa ku nzego z’imibereho rizangiza imishyikirano ya gicuti hafi ya twese twifuza kugirana n’abandi.

[Amafoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]

Ni byiza ko twagirira neza abaturanyi bacu

[Aho ifoto yavuye]

Umubumbe w’isi: Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc