Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki abaturanyi beza batakibaho?

Kuki abaturanyi beza batakibaho?

Kuki abaturanyi beza batakibaho?

“Nta muturanyi mwiza ukibaho.”​—Ayo magambo yavuzwe n’umutegetsi w’Umwongereza wo mu kinyejana cya 19, witwaga Benjamin Disraeli.

ABATURAGE bo muri Cuba bageze mu za bukuru bishyiriyeho uburyo budasanzwe bwo gutuma barushaho kugubwa neza. Bakoze amashyirahamwe y’abasheshe akanguhe. Dukurikije raporo yakozwe mu wa 1997, mu baturage bo muri Cuba bageze mu za bukuru, 1 kuri 5 yifatanya n’ayo matsinda, aho abonera incuti, akava mu bwigunge, kandi bikamufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “iyo hari abaganga bakeneye ko hagira abitangira kubafasha gukingira abana bo mu karere karimo rya tsinda ry’abasheshe akanguhe, abo muri iryo tsinda ni bo usanga biteguye kuhagoboka babigiranye umutima ukunze.”—World-Health.

Ikibabaje ariko, ni uko mu duce twinshi tw’isi usanga abantu nk’abo bita kuri bagenzi babo batakibaho. Reka dufate urugero rw’ibintu bibabaje byabaye kuri Wolfgang Dircks, wari ucumbitse mu nzu y’igorofa mu Budage. Mu myaka mike ishize, hari ikinyamakuru cyavuze ko nubwo abantu bo mu miryango 17 bari bacumbitse muri iryo gorofa Wolfgang yari atuyemo batari barigeze bamubona, ‘nta n’umwe muri bo wagize igitekerezo cyo kujya gukomanga iwe.’ Mu gihe nyir’inzu yahageraga, ‘yasanze igikanka cyarumiye imbere ya televiziyo.’ Ku bibero hari harambuyeho porogaramu ya televiziyo yo ku itariki ya 5 Ukuboza 1993. Wolfgang yari amaze imyaka itanu apfuye. Mbega inkuru ibabaje igaragaza ko abantu batacyita na busa ku baturanyi babo! Ntibitangaje kuba hari umwanditsi wavuze ko mu karere atuyemo, kimwe n’ahandi henshi, ‘abantu batakimenyana’ (The New York Times Magazine). Mbese aho utuye na ho ni uko?

Ntitwabura kuvuga ko mu duce tumwe two mu cyaro abantu bagisabana na bagenzi babo kandi ko no mu mijyi hari aho abantu bakigerageza kwita ku baturanyi babo. Nyamara kandi, abantu benshi batuye mu mijyi baba mu bwigunge kandi ugasanga batagira kivurira. Baba mu bwigunge bitewe n’uko baba bataziranye n’abaturanyi babo. Mu buhe buryo?

Abantu ntibakimenyana

Birumvikana ko hafi ya twese dufite abantu duturanye na bo. Iyo ubonye televiziyo icanye, ukabona ibicucu by’abantu bahita, amatara akaka ubundi akazima, imodoka zigenda, imirindi y’abantu ndetse ukumva bakinga inzugi kandi bakazikingura, umenya ko hari abantu muturanye. Ariko kandi, usanga kugaragarizanya urugwiro bigenda bikendera iyo abantu baturanye baba bataziranye cyangwa umwe akirengagiza undi bitewe n’imihihibikano ya buri munsi yo kwishakira imibereho. Abantu bashobora kumva ko atari ngombwa rwose kugirana imishyikirano n’abaturanyi babo cyangwa kugira icyo babamarira. Ikinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyagize kiti “abantu benshi usanga nta muturanyi wabo n’umwe baziranye na we, bityo bigatuma buri wese aba nyamwigendaho. Icyo gihe bashobora kwirengagiza cyangwa kutagirana imishyikirano n’abantu bumva batabajyamo.”—Herald Sun.

Ibyo ntibitangaje. Kuba muri iyi si yiganjemo abantu “bikunda” bigira ingaruka kuri buri wese (2 Timoteyo 3:2). Ibyo bituma abantu benshi baba mu bwigunge kandi bakaba ba nyamwigendaho. Iyo abantu ari ba nyamwigendaho, habaho urwikekwe cyane cyane iyo mu karere batuyemo higanjemo urugomo. Urwo rwikekwe rutuma abantu batagirirana impuhwe.

Uko byaba byifashe kose mu karere kanyu, wemera rwose ko kugira abaturanyi beza nta ko bisa. Iyo abantu bashyize hamwe, bagera kuri byinshi. Kugira abaturanyi beza bishobora no kugira ibyiza bitugezaho mu bundi buryo. Igice gikurikira kirabigaragaza.