Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Mubabarirane ibyaha’

‘Mubabarirane ibyaha’

‘Mubabarirane ibyaha’

UTEKEREZA ko Imana yakubabariye ibyaha byawe? Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bisa n’aho ari uko abantu bakuru hafi ya bose babibona. Dr. Loren Toussaint, umwanditsi wari ku isonga mu iperereza ryakorewe mu Ishami rya Kaminuza y’i Michigan, yavuze ko mu Banyamerika 1.423 babajijwe, abantu bagera kuri 80 ku ijana bafite imyaka isaga 45 bavuze ko Imana yabababariye ibyaha byabo.

Ariko kandi, birashishikaje kuba 57 ku ijana bonyine ari bo bavuze ko bajya bababarira bagenzi babo. Iyo mibare itwibutsa amagambo yavuzwe na Yesu mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, agira ati “nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe: ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu” (Matayo 6:14, 15). Mu by’ukuri, Imana itubabarira ibyaha byacu, mbere na mbere, kubera ko natwe tuba twiteguye kubabarira abandi.

Intumwa Pawulo yibukije Abakristo b’i Kolosayi iby’iryo hame. Yarababwiye ati ‘mwihanganirane, kandi mubabarirane ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana’ (Abakolosayi 3:13). Ni koko, ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Urugero, iyo umuntu akubwiye amagambo ahubutse cyangwa akakubwira amagambo agukomeretsa, kumubabarira ntibiba byoroshye.

Nyamara kandi, inyungu tubona iyo tubabariye abandi ni nyinshi. Dr. David R. Williams, umuhanga mu birebana n’imibereho y’abaturage, yakoze ubushakashatsi maze agira ati “mu Banyamerika b’ibikwerere n’abasheshe akanguhe twakozeho iperereza, twasanze hari isano rikomeye hagati yo kubabarira abandi no kudahungabana mu bwenge.” Ibyo bihuje n’amagambo yanditswe n’Umwami w’umunyabwenge Salomo, ubu hakaba hashize imyaka 3.000, agira ati “umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri” (Imigani 14:30). Kubera ko kubabarira bituma tugirana n’Imana hamwe na bagenzi bacu imishyikirano myiza, birakwiriye rwose ko buri gihe tuba twiteguye kubabarirana tubivanye ku mutima.—Matayo 18:35.