Ni gute twagombye kubona ibigeragezo?
Ni gute twagombye kubona ibigeragezo?
IBIGERAGEZO! Buri wese agomba kugerwaho n’ibigeragezo. Bishobora guterwa n’uko tuba tudahuje kamere, ubukungu bwifashe nabi, ubuzima bwazahaye, ibishuko, amoshya y’urungano, ibitotezo, guhatirwa kunamuka ku gihagararo cyacu cyo kutagira aho tubogamira mu bya politiki cyangwa kwirinda gusenga ibigirwamana, n’ibindi. Uko ibigeragezo duhura na byo byaba biri kose, akenshi biraduhangayikisha cyane. Ni gute dushobora kubinesha? Mbese, byaba bitwungura mu buryo runaka?
Inkunga iruta izindi
Umwami Dawidi wabayeho kera yahanganye n’ibigeragezo byinshi, nyamara yapfuye ari uwizerwa. Ni gute yabashije guhangana na byo? Yerekeje ku isoko y’imbaraga ze ubwo yagiraga ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye, sinzakena.” Hanyuma, yakomeje agira ati “naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe. Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza” (Zaburi 23:1, 4). Ni koko, Yehova atanga ubufasha butagira akagero. Yarinze Dawidi mu bihe by’akaga gakomeye, kandi natwe yiteguye kuturinda mu gihe bizaba ngombwa.
Ni gute twashyigikirwa na Yehova? Bibiliya itwereka uburyo ashobora kudushyigikiramo igira iti “nimusogongere, mumenye yuko Uwiteka agira neza.” (Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Iryo tumira rirashimishije, ariko se, ryaba rishaka kuvuga iki? Ridutera inkunga yo gukorera Yehova no kubaho rwose mu buryo buhuje n’ibyo ashaka. Kubaho dutyo bisobanura guhara umudendezo wacu mu rugero runaka, tukagira ibyo twigomwa. Hari ubwo bishobora no gutuma tugerwaho n’ibigeragezo, ni ukuvuga ibitotezo n’imibabaro. Ariko kandi, abemera itumira rya Yehova babigiranye umutima wabo wose ntibazigera na rimwe babyicuza. Yehova azababera mwiza. Azabayobora kandi azabitaho mu buryo bw’umwuka. Azabakomeza mu gihe cy’ibigeragezo binyuriye ku Ijambo rye, ku mwuka we wera no ku itorero rya Gikristo. Kandi amaherezo azabagororera abahe ubuzima bw’iteka.—Zaburi 23:6; 25:9; Yesaya 30:21; Abaroma 15:5.
Abafata icyemezo cyo kugira ibyo bahindura mu mibereho yabo kugira ngo bakorere Yehova kandi bakagikomeraho, bazibonera ko Yehova asohoza ibyo yasezeranyije byose. Uko ni ko byagendekeye Abisirayeli bari bayobowe na Yosuwa 21:44, 45). Uko ni ko natwe bishobora kutugendekera nitwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye mu gihe turi mu bigeragezo no mu bindi bihe byose.
Yosuwa igihe binjiraga mu Gihugu cy’Isezerano. Igihe bari bamaze kwambuka uruzi rwa Yorodani, bagezweho n’ibigeragezo, barwana n’abanzi babo, kandi babonera isomo mu byo bakoze, ariko babanje gukubitika. Ariko ab’icyo gihe bo babaye abizerwa kurusha ba sekuru bari baravuye mu Misiri bakagwa mu butayu. Ku bw’ibyo, Yehova yashyigikiye abo bari abizerwa, kandi inkuru ya Bibiliya ivuga ibihereranye n’imimerere barimo igihe Yosuwa yari ageze mu marembera y’ubuzima bwe, igira iti ‘Uwiteka yabahaye ihumure impande zose, nk’uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakutse; ahubwo byose byarasohoye’ (Ni iki gishobora gutuma ducogora mu birebana no kwiringira Yehova? Yesu yerekeje ku kintu kimwe ubwo yagiraga ati “ntawe ucyeza abami babiri; ... [n]timubasha gukorera Imana n’ubutunzi” (Matayo 6:24). Nitwiringira Yehova, ntituzashakira umutekano aho abenshi muri iyi si bawushakira, ni ukuvuga mu butunzi. Yesu yagiriye abigishwa be inama agira ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Umukristo ukomeza kubona ibihereranye n’ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro kandi agashyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho ye, aba ahisemo neza (Umubwiriza 7:12). Birumvikana ariko ko hari icyo bizamusaba. Ashobora kugira ibintu by’umubiri yigomwa. Ariko kandi, abona ingororano nyinshi. Kandi Yehova azamushyigikira.—Yesaya 48:17, 18.
Icyo ibigeragezo bitwigisha
Birumvikana ko guhitamo ‘gusogongera tukareba ko Uwiteka agira neza’ bitazaturinda kugerwaho n’ingorane, ndetse nta nubwo rwose bizaturinda ibitero bya Satani n’abantu bamukorera (Umubwiriza 9:11). Ku bw’ibyo, Umukristo ashobora guhura n’ibigeragezo, kugira ngo bigaragare niba koko yaramaramaje gukorera Imana nta buryarya. Kuki Yehova areka abagaragu be bakagerwaho n’ibyo bigeragezo? Intumwa Petero yatanze impamvu imwe ibitera ubwo yandikaga ati ‘ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi; kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu, nubwo ishira, igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabaheshe ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro, ubwo Yesu Kristo azahishurwa’ (1 Petero 1:6, 7). Koko rero, ibigeragezo bituma tugaragaza ukuntu ukwizera kwacu kumeze, n’urugero dukundamo Yehova. Kandi bituma dutanga igisubizo ku bihereranye n’ibibazo bizamurwa na Satani.—Imigani 27:11; Ibyahishuwe 12:10.
Nanone kandi, ibigeragezo bituma twihingamo indi mico ya Gikristo. Urugero, zirikana amagambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati ‘Uwiteka yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure’ (Zaburi 138:6). Abenshi muri twe usanga kugaragaza umuco wo kwiyoroshya bitari muri kamere yacu; ariko ibigeragezo bishobora kudufasha kwihingamo uwo muco w’ingenzi. Ibuka uko byagenze mu gihe cya Mose ubwo Abisirayeli bamwe bumvaga barambiwe kurya manu buri munsi. Uko bigaragara, byababereye ikigeragezo nubwo manu bayihabwaga mu buryo bw’igitangaza. Icyo kigeragezo cyari kigamije iki? Mose yarababwiye ati ‘[Yehova] yakugaburiye manu mu butayu, kugira ngo agucishe bugufi, akugerageze.’—Gutegeka 8:16.
Nanone, dushobora kugeragezwa kugira ngo bigaragare niba koko twicisha bugufi. Mu buhe Yesaya 60:17)? Mbese, dushyigikira tubivanye ku mutima umurimo wo kubwiriza no kwigisha (Matayo 24:14; 28:19, 20)? Twaba se twemera tubivanye ku mutima ibisobanuro bitangwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ ku bihereranye n’ukuri kwa Bibiliya (Matayo 24:45-47; Imigani 4:18)? Twaba se nanone turwanya ibishuko biduhatira gutunga ibintu bigezweho n’imideri iharawe? Umuntu wicisha bugufi azishimira gusubiza ibyo bibazo yikiriza.—1 Petero 1:14-16; 2 Petero 3:11.
buryo? Urugero, iyo hagize ibintu binonosorwa mu mikorere y’umuteguro, tubyitabira dute (Ibigeragezo bituma twihingamo undi muco w’ingenzi wo kwihangana. Umwigishwa Yakobo yaravuze ati “bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose, nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana” (Yakobo 1:2, 3). Kunesha ibigeragezo byinshi duhura na byo ari na ko twishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye, bituma dushikama kandi tukaba indahemuka. Biduha imbaraga zo kuzahangana n’ibindi bitero bya Satani, we mana y’iyi si.—1 Petero 5:8-10; 1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 12:12.
Dukomeze kubona ibigeragezo mu buryo bukwiriye
Yesu Kristo, Umwana w’Imana utunganye, yahanganye n’ibigeragezo byinshi igihe yari ku isi kandi abona ingororano nyinshi bitewe n’uko yabyihanganiye. Pawulo yanditse ko Yesu “yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye” (Abaheburayo 5:8). Kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza ku gupfa byahesheje izina rya Yehova ikuzo kandi bituma atanga ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ngo bubere abantu incungu. Ibyo byahesheje abantu bose bizera Yesu ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16). Kubera ko Yesu yakomeje kuba indahemuka mu gihe cy’ibigeragezo, ubu ni Umutambyi wacu Mukuru, kandi ni Umwami wimitswe.—Abaheburayo 7:26-28; 12:2.
Bite se kuri twe? Iyo tubaye indahemuka mu gihe cy’ibigeragezo, biduhesha ingororano nyinshi. Bibiliya yerekeza ku bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru igira iti “hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa, azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda” (Yakobo 1:12). Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bizezwa ko nibakomeza kuba indahemuka, bazaragwa ubuzima bw’iteka ku isi izaba yahindutse paradizo (Ibyahishuwe 21:3-6). Kandi icy’ingenzi kurushaho, iyo bakomeje kuba indahemuka bihesha izina rya Yehova ikuzo.
Mu gihe tugera ikirenge mu cya Yesu, dushobora kwiringira rwose ko tuzanesha ibigeragezo byose duhura na byo muri iyi si (1 Abakorinto 10:13; 1 Petero 2:21). Mu buhe buryo? Tuzabinesha ari uko twishingikirije kuri Yehova, we ‘uha imbaraga zisumba byose’ abamwishingikirizaho (2 Abakorinto 4:7). Nimucyo tugire ukwizera nk’ukwa Yobu, we nubwo yari ahanganye n’ibigeragezo bikaze, wavuganye icyizere ati ‘nimara kugeragezwa nzavamo meze nk’izahabu.’—Yobu 23:10.
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Kuba Yesu yarakomeje kuba indahemuka igihe yari mu bigeragezo, byahesheje ikuzo izina rya Yehova. Natwe ni uko bishobora kugenda