“Nta cyo nahindura!”
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
“Nta cyo nahindura!”
BYAVUZWE NA GLADYS ALLEN
Rimwe na rimwe bajya bambaza bati “uramutse utangiye ubuzima bundi bushya, wahindura iki?” Nsubiza nta mususu nti “nta cyo nahindura!” Reka mbasobanurire impamvu numva ari uko bimeze.
MU MPESHYI yo mu mwaka wa 1929, ubwo nari mfite imyaka ibiri, hari ikintu gihebuje cyabaye kuri papa Matthew Allen. Yabonye agatabo gafite umutwe uvuga ngo ‘Abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa’ (Des millions de personnes actuellement vivantes ne mourront jamais) kanditswe n’Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Igihe papa yari amaze gusoma amapaji make, yariyamiriye ati “ibi ni byo bintu byiza cyane kuruta ibindi byose nasomye!”
Nyuma y’aho gato, papa yaje kubona ibindi bitabo by’Abigishwa ba Bibiliya. Yahise atangira kubwira abaturanyi bose ibyo yari amaze kumenya. Icyakora, nta torero ry’Abahamya ba Yehova ryari mu gace twari dutuyemo. Kubera ko papa yari azi ko agomba kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe, byabaye ngombwa ko twimukira mu mujyi wa Orangeville, mu ntara ya Ontario ho muri Kanada, kubera ko ho hari itorero.
Icyo gihe abana ntibashishikarizwaga kujya mu materaniro y’itorero buri gihe. Akenshi bigumiraga hanze bagakina kugeza ubwo abantu bakuru babaga barangije. Ibyo ntibyashimishaga papa. Yaratekereje ati “niba amateraniro anyungura, yakungura n’abana banjye.” Nubwo papa yari amaze igihe gito atangiye guterana, yadusabye kujya twifatanya n’abantu bakuru mu materaniro, turamwumvira. Ubwo yari jye, musaza wanjye Bob na bakuru banjye Ella na Ruby. Nyuma y’igihe gito, abana b’abandi Bahamya na bo batangiye kujya bifatanya mu materaniro. Kujya mu materaniro no gusubiza byabaye
ibintu by’ingenzi cyane mu mibereho yacu.Papa yakundaga Bibiliya, kandi yakinaga inkuru za Bibiliya mu buryo bushimishije. Binyuriye kuri zo, yaducengejemo amasomo y’ingenzi kuva tukiri bato, ku buryo ubu nkiyibuka, kandi ibyo biranshimisha cyane. Isomo rimwe nibuka ni uko Yehova aha imigisha abamwumvira.
Nanone, papa yatwigishije gukoresha Bibiliya kugira ngo tuvuganire ukwizera kwacu. Twajyaga tubikina. Papa yaravugaga ati “nizera ko nimfa nzajya mu ijuru. Ngaho nimunyemeze ko ntazajyayo.” Ubwo jye na Ruby twahitaga dufata igitabo Concordance tugashakamo imirongo y’Ibyanditswe twakoresha kugira ngo tuvuguruze iyo nyigisho. Mu gihe twabaga tumaze gusoma imirongo twabonye, papa yaravugaga ati “ibyo birashishikaje, ariko sindanyurwa.” Twarongeraga tugakora ubushakashatsi muri cya gitabo. Incuro nyinshi, twamaraga amasaha menshi tubikora kugeza ubwo papa yanyurwaga n’ibisubizo twabaga twamuhaye. Ibyo byatumye jye na Ruby dushobora gusobanura ibihereranye n’imyizerere yacu ndetse no kuvuganira ukwizera kwacu.
Uko nanesheje inzitizi yo gutinya abantu
Nubwo nari naratorejwe neza imuhira no mu materaniro ya Gikristo, sinatinya kuvuga ko hari ibintu Umukristo asabwa byari bikingora. Kimwe n’abandi bantu benshi bakiri bato, sinishimiraga kugira imyifatire itandukanye n’iy’abandi, cyane cyane iy’abanyeshuri twiganaga. Ikintu cyagerageje ukwizera kwanjye nahanganye na cyo rugikubita cyarebanaga n’ingendo zo kwamamaza.
Ukuntu zakorwaga: itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bajyaga mu mihanda yo mu mujyi bagenda gahoro gahoro bambaye ibyapa byabaga biriho amagambo runaka. Muri uwo mujyi wari ugizwe n’abantu bagera ku 3.000, abantu bose bari baziranye. Igihe kimwe turi muri urwo rugendo, nari ndi inyuma nambaye icyapa cyariho amagambo agira ati “idini ni umutego kandi rikoresha uburiganya.” Bamwe mu banyeshuri twiganaga barambonye maze bahita batonda umurongo inyuma yanjye, baririmba bati “Mana, kiza Umwami.” Nabyifashemo nte? Nasenze ntitiriza kugira ngo mbone imbaraga zo gukomeza kugenda. Birangiye, nahise nirukira ku Nzu y’Ubwami ntarora inyuma nshubijeyo cya cyapa kugira ngo nitahire. Ariko uwari ushinzwe umurimo yambwiye ko hari urundi rugendo rwendaga gutangira, bityo bakaba bari bakeneye undi muntu wo kwambara icyapa. Nta kundi nari kubigenza, narongeye nsubirayo nsengana umwete kurushaho. Icyakora, icyo gihe bwo abanyeshuri twiganaga bari barambiwe bitahiye. Amasengesho natuye Imana nyisaba ko yampa imbaraga yavuyemo amasengesho yo gushimira!—Imigani 3:5.
Buri gihe twakiraga abakozi b’igihe cyose imuhira. Bari abantu barangwa n’ibyishimo kandi kubakira byari bishimishije. Ndibuka ko buri gihe ababyeyi bacu batubwiraga ko umurimo w’igihe cyose ari umurimo mwiza cyane kuruta indi yose.
Nitabiriye inkunga baduteye maze mu mwaka wa 1945 ntangira umwuga wanjye, ni ukuvuga umurimo w’igihe cyose. Nyuma y’aho naje kubana na mukuru wanjye Ella, wari umupayiniya i Londres, mu ntara ya Ontario. Nahakoreye umurimo natekerezaga ko ntari kuzigera nshobora. Abavandimwe bajyaga bava ku meza bajya ku yandi mu tubari, baha abakiriya amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Consolation (ubu ikaba yitwa Réveillez-vous!). Igishimishije ni uko uwo murimo wakorwaga ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, ku buryo nabaga mfite icyumweru cyose cyo gusenga nsaba ko nagira ubutwari nkajyayo!
Rwose, uwo murimo ntiwari unyoroheye, ariko wampesheje imigisha.Ikindi nanone, namenye gutanga amagazeti yihariye ya Consolation yavugaga ukuntu abavandimwe bacu batoterejwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa bya Nazi, cyane cyane nkaba narayashyiraga abacuruzi bakomeye b’Abanyakanada, ndetse n’abayobozi b’amashyirahamwe akomeye. Mu gihe cy’imyaka myinshi, naje kubona ko buri gihe Yehova adushyigikira, dupfa gusa kumwishingikirizaho kugira ngo aduhe imbaraga. Nk’uko papa yajyaga abivuga, Yehova agororera abamwumvira.
Nitabira itumira ryo kujya gukorera i Québec
Ku itariki ya 4 Nyakanga 1940, muri Kanada umurimo w’Abahamya ba Yehova warabuzanyijwe. Nyuma y’aho twarakomorewe, ariko mu ntara ya Québec yari yiganjemo idini rya Gatolika, twari tugitotezwa. Hakozwe kampeni yihariye yari igamije gushyira ahabona ibikorwa bihakorerwa byo guhohotera abavandimwe bacu, hatangwa inkuru y’ubwami yitwaga La haine ardente du Québec pour Dieu, pour Christ et pour la liberté, est un sujet de honte pour tout le Canada. Umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova witwa Nathan H. Knorr, yagiranye inama n’abapayiniya babarirwa mu magana bo mu mujyi wa Montréal, kugira ngo abasobanurire icyo ibyo twendaga gukora byari bigamije. Umuvandimwe Knorr yatubwiye ko niba twiyemeje gukora iyo kampeni, twashoboraga kwitega ko twafatwa tugafungwa. Ni na ko byagenze! Hari igihe nafashwe incuro 15 zose. Iyo twabaga tugiye kubwiriza, twitwazaga uburoso bw’amenyo n’igisokozo, duteganya ko twashoboraga gufungwa.
Mu mizo ya mbere, ahanini twajyaga tubwiriza nijoro kugira ngo hatagira umenya ibyacu. Najyaga nshyira inkuru z’ubwami mu isakoshi nkayishyira mu ijosi nyitwikirije ikoti. Isakoshi yuzuye inkuru z’ubwami yabaga ibyimbye, ku buryo nasaga n’utwite. Ibyo ariko byaramfashaga cyane igihe nabaga ninjiye mu modoka zitwara abagenzi ngiye kubwiriza. Hari igihe rwose umugabo urangwa n’ikinyabupfura yahagurukiraga uwo mudamu “utwite!”
Nyuma y’igihe runaka, twatangiye kujya dutanga inkuru z’ubwami ku manywa. Twazitangaga ku ngo eshatu cyangwa enye hanyuma tugahita tujya kuzitanga ahandi. Muri rusange, ibyo byaraduhiraga. Ariko mu gihe umupadiri yabaga yamenye ko turi mu karere aka n’aka, twabaga twiteze akaga. Igihe kimwe, umupadiri yaguriye agatsiko k’inzererezi kagizwe n’abana n’abantu bakuru bagera kuri 50 cyangwa 60, kugira ngo badutere inyanya n’amagi. Twahungiye mu rugo rw’Umukristokazi, turarayo, dusasa hasi turaryama.
Hari hakenewe cyane abapayiniya bo kuzajya babwiriza abantu bo muri Québec bavugaga Igifaransa, bityo mu kwezi k’Ukuboza mu wa 1958, jye na mukuru wanjye Ruby twatangiye kwiga Igifaransa. Nyuma y’aho, twoherejwe mu duce tunyuranye two muri Québec twari dutuwemo n’abantu bavuga Igifaransa. Aho twajyaga hose twahuraga n’ibintu bidasanzwe. Hari ahantu hamwe twagiye tumara imyaka ibiri tubwiriza amasaha umunani ku munsi, tubwiriza ku nzu n’inzu, ariko nta muntu n’umwe wigeze abyitabira! Abantu bazaga kuturungurukira mu idirishya bagahita basubizaho irido. Ariko ibyo ntibyaduciye intege. Ubu muri uwo mujyi hari amatorero abiri afite amajyambere.
Twabeshejweho na Yehova mu buryo bwose
Twatangiye umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu mwaka wa 1965. Igihe twari mu karere kamwe twakoreyemo ubupayiniya bwa bwite, ni bwo twasobanukiwe neza amagambo yavuzwe na Pawulo aboneka muri 1 Timoteyo 6:8, agira ati “ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo.” Twagombaga kwizirika umukanda kugira ngo tubone ibyo twabaga dukeneye. Ku bw’ibyo, twazigamaga amafaranga yo gukoresha mu gucana icyuma kizana ubushyuhe mu nzu, kwishyura inzu, umuriro n’ibyokurya. Iyo twabaga tumaze kwishyura ibyo byose, twasigaranaga amafaranga make angana na kimwe cya kane cy’idolari (hafi 100 FRW) tukayakoresha ukwezi kose mu bindi dushatse.
Kubera ko twabaga dufite amafaranga make, twacanaga icyuma kizana ubushyuhe mu nzu amasaha make gusa nijoro. Icyumba twararagamo nticyigeraga kigira ubushyuhe burenze dogere 15, bityo habaga hakonje cyane. Igihe kimwe, hari umuhungu waje kudusura, nyina Zaburi ya 37 umurongo wa 25 ari ay’ukuri! Hagira hati “sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.”
akaba yariganaga Bibiliya na Ruby. Agomba kuba yaragiye akabwira nyina ko twari tugiye kwicwa n’ubukonje, kuko nyuma y’aho yatangiye kujya atwoherereza amadolari icumi y’amanyakanada (hafi 3.000 FRW) buri kwezi kugira ngo tuzajye ducana cya cyuma igihe cyose. Twumvaga nta cyo tubuze. Ntitwari abakire ariko buri gihe twabonaga ibyo dukeneye. Iyo twabonaga ibisagutse twashimiraga Imana. Mbega ukuntu amagambo aboneka muriNubwo twarwanyijwe, nashimishijwe no kubona abantu batari bake nayoboreye icyigisho cya Bibiliya bamenya ukuri. Hari bamwe bakoze umurimo w’igihe cyose bawugira umwuga, ibyo bikaba byaranshimishije mu buryo bwihariye.
Uko twanesheje ibindi bigeragezo
Mu mwaka wa 1970 twoherejwe ahitwa i Cornwall, muri Ontario. Mu gihe twari tumazeyo hafi umwaka, mama yararwaye. Papa yari yarapfuye mu mwaka wa 1957, bityo jye na bakuru banjye bombi twarasimburanaga tukita kuri mama kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1972. Icyo gihe, bagenzi bacu twakoranaga umurimo w’ubupayiniya bwa bwite, ari bo Ella Lisitza na Ann Kowalenko baradukomeje kandi badutera ingabo mu bitugu mu buryo bwuje urukundo. Bitaga ku bantu twiganaga na bo Bibiliya ndetse no ku zindi nshingano igihe twabaga tudahari. Mbega ukuntu amagambo aboneka mu Migani 18:24 ari ukuri! Agira ati “haba incuti iramba ku muntu, imurutira umuvandimwe.”
Nta gushidikanya ko ubuzima bwiganjemo ibigeragezo bitoroshye. Nashoboye guhangana na byo mbikesheje Yehova wanshyigikiye abigiranye urukundo. Na n’ubu ndacyakora umurimo w’igihe cyose mbigiranye ibyishimo. Bob yapfuye mu wa 1993, apfa amaze imyaka isaga 20 akora umurimo w’ubupayiniya, tubariyemo n’imyaka 10 yawukoranye n’umugore we Doll. Mukuru wanjye Ella, wapfuye mu kwezi k’Ukwakira 1998, yamaze imyaka isaga 30 ari umupayiniya, kandi buri gihe yahoranaga umwuka w’ubupayiniya. Mu mwaka wa 1991, basuzumye mukuru wanjye wundi, Ruby, basanga arwaye kanseri. Nyamara, yajyaga akoresha utubaraga duke yari asigaranye kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza. Nanone kandi, yakomeje kugira urwenya kugeza igihe yapfiriye ku itariki ya 26 Nzeri 1999.
Nubwo mwene mama atagihari, mfite umuryango w’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka bamfasha gukomeza kugira urwenya.Iyo nshubije amaso inyuma ngatekereza ku buzima bwanjye, ndibaza nti ‘ni iki nahindura?’ Sinigeze nshaka, ariko nagize imigisha yo kuba mfite ababyeyi, abavandimwe na bashiki bacu buje urukundo bashyira ukuri mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Ntegerezanyije amatsiko kuzababona bose ku muzuko. Ibyo simbishidikanyaho rwose ku buryo mbona papa ampobera, nkabona na mama arira amarira y’ibyishimo turimo duhoberana cyane. Ella, Ruby na Bob bazasimbuka bafite ibyishimo byinshi.
Hagati aho, niyemeje gukomeza gukoresha ubuzima bwanjye n’imbaraga nsigaranye mu gusingiza no guhesha Yehova icyubahiro . Gukora umurimo w’igihe cyose w’ubupayiniya nta ko bisa kandi bihesha ingororano. Ni nk’uko rwose umwanditsi wa Zaburi yabivuze yerekeza ku bagendera mu nzira za Yehova, agira ati “uzajya wishima, uzahirwa.”—Zaburi 128:1, 2.
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Papa yakundaga Bibiliya. Yatwigishije kujya tuyikoresha tuvuganira ukwizera kwacu
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Uhereye ibumoso ugana iburyo: Ruby, jyewe, Bob, Ella, Mama na Papa mu wa 1947
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Umurongo wa mbere, uhereye ibumoso ugana iburyo: jyewe, Ruby na Ella turi mu Ikoraniro ry’Intara, mu wa 1998