Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani”

“Nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani”

“Nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani”

‘Yesu yigishirizaga abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani.’​—MATAYO 13:34.

1, 2. (a) Kuki ingero nziza zidapfa kwibagirana? (b) Yesu yakoreshaga ingero bwoko ki, kandi se ni ibihe bibazo bivuka ku bihereranye n’ingero yatanze? (Reba n’ahagana hasi ku ipaji.)

MBESE ushobora kwibuka urugero wumvise wenda nko mu myaka myinshi ishize muri disikuru y’abantu bose? Ingero nziza ntizipfa guhita zibagirana. Umwanditsi umwe yavuze ko ingero “zituma usa n’ureba ibyo wumvise kandi zigatuma ubishushanya mu bwenge ku buryo bidasibangana.” Kubera ko amashusho adufasha gutekereza neza ku bintu, ingero zishobora gutuma ibintu birushaho kumvikana. Ingero zishobora gutuma ibintu byumvikana neza, zikaduha isomo tutazigera twibagirwa.

2 Nta mwigisha wigeze agira ubuhanga nk’ubwa Yesu Kristo bwo gukoresha ingero. Imigani myinshi Yesu yakoresheje, na n’ubu nyuma y’imyaka hafi 2.000 ishize iribukwa nta ngorane. * Kuki yakoresheje cyane ubwo buryo bwihariye bwo kwigisha? Kandi se, ni iki cyatumaga ingero yatangaga ziba ingero nziza?

Impamvu Yesu yigishirizaga mu migani

3. (a) Dukurikije ibivugwa muri Matayo 13:34, 35, ni iyihe mpamvu imwe yatumye Yesu akoresha imigani? (b) Ni iki kigaragaza ko Yehova agomba kuba afatana uburemere ubwo buryo bwo kwigisha?

3 Bibiliya itanga impamvu ebyiri z’ingenzi zatumye Yesu akoresha imigani. Icya mbere, byasohozaga ubuhanuzi. Intumwa Matayo yaranditse ati ‘Yesu yigishirizaga abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani; kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo “nzabumbura akanwa kanjye nce imigani”’ (Matayo 13:34, 35). “Umuhanuzi” Matayo yavugaga ni uwanditse ibivugwa muri Zaburi ya 78:2. Uwo mwanditsi wa Zaburi yanditse ahumekewe n’umwuka w’Imana ibinyejana byinshi mbere y’uko Yesu avuka. Mbese, ntibitangaje kuba Yehova yaravuze mbere y’imyaka ibarirwa mu magana ko Umwana we yari kwigishiriza mu migani? Nta gushidikanya, Yehova agomba kuba afatana uburemere ubwo buryo bwo kwigisha!

4. Yesu yasobanuye ko ari iyihe mpamvu yatumaga akoresha imigani?

4 Icya kabiri, Yesu we ubwe yavuze ko yakoreshaga imigani kugira ngo acenshure abantu babaga badashishikajwe n’ubutumwa bwe. Amaze gucira “abantu benshi” umugani w’umubibyi, abigishwa be baramubajije bati “ni iki gituma ubigishiriza mu migani?” Yesu yarabashubije ati “mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bwo mu ijuru, ariko bo ntibabihawe. Igituma mbigishiriza mu migani ni iki ‘ni uko iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’ Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho, ngo ‘kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa; kureba muzareba, ariko ntimuzabibona. Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure.’”—Matayo 13:2, 10, 11, 13-15; Yesaya 6:9, 10.

5. Ni mu buhe buryo imigani ya Yesu yatandukanyaga abantu bicisha bugufi n’abibone?

5 Mu migani ya Yesu, ni iki cyatumaga habaho itandukaniro hagati y’abantu? Rimwe na rimwe, ababaga bamuteze amatwi bagombaga gukora ubushakashatsi bitonze kugira ngo basobanukirwe neza amagambo ye. Abantu bicisha bugufi basunikirwaga gusaba ibisobanuro birambuye kurushaho (Matayo 13:36; Mariko 4:34). Ku bw’ibyo, imigani ya Yesu yahishuriraga ukuri ababaga bafite inyota yo kukumenya; nanone kandi, imigani ye yagukingaga ababaga bafite imitima y’ubwibone. Mbega ukuntu Yesu yari umwigisha utangaje! Nimucyo noneho dusuzume bimwe mu bintu byatumaga imigani ya Yesu igira ingaruka nziza.

Yahitagamo aho yabaga akwiriye gutanga ibisobanuro birambuye

6-8. (a) Ni iki abantu bo mu kinyejana cya mbere bigishijwe na Yesu batari bafite icyo gihe? (b) Ni izihe ngero zigaragaza ko Yesu yahitagamo aho yabaga agomba gutanga ibisobanuro birambuye mu ngero ze?

6 Mbese, waba warigeze wibaza uko abigishwa bo mu kinyejana cya mbere biyumviraga Yesu yigisha bumvaga bimeze? Nubwo bari baragize amahirwe yo kumva ijwi rya Yesu, nta nyandiko n’imwe bari bafite bashoboraga kwifashisha kugira ngo ibibutse ibyo yavuze. Ahubwo, bagombaga gushyira amagambo ya Yesu mu bwenge bwabo no ku mutima. Binyuriye ku buryo Yesu yakoreshaga ingero abigiranye ubuhanga, yatumye biborohera kujya bibuka ibyo yabigishije. Mu buhe buryo?

7 Yesu yahitagamo aho yabaga akwiriye gutanga ibisobanuro birambuye. Iyo byabaga ari ngombwa ko atanga ibisobanuro birambuye ku nkuru runaka, cyangwa se bikaba bifite icyo bitsindagiriza, yakoraga uko ashoboye kose akabitanga. Ni yo mpamvu yavuze umubare w’intama zasigaye igihe nyirazo yashakaga iyari yazimiye, akavuga umubare w’amasaha abahinzi bakoze mu ruzabibu, n’umubare w’italanto abagaragu bahawe.—Matayo 18:12-14; 20:1-16; 25:14-30.

8 Nanone kandi, hari ibintu bimwe na bimwe bitari iby’ingenzi Yesu atirirwaga avuga, byashoboraga gutuma tudasobanukirwa izo ngero. Urugero, mu mugani w’umugaragu utaragiraga impuhwe, ntiyasobanuye uko uwo mugaragu yari yarafashe umwenda w’idenariyo 60.000.000. Muri uwo mugani Yesu yatsindagirizaga akamaro ko kubabarira. Kumenya uko uwo mugaragu yafashe uwo mwenda si byo byari iby’ingenzi, ahubwo icy’ingenzi kwari ukumenya uko uwo mwenda yawuhariwe n’ibyo yakoreye umugaragu mugenzi we wari umurimo udufaranga duke ugereranyije (Matayo 18:23-35). Mu buryo nk’ubwo, mu mugani w’umwana w’ikirara, Yesu ntiyasobanuye impamvu uwo mwana w’umuhererezi yagize atya agasaba umugabane we n’impamvu yawangije. Ariko kandi Yesu yasobanuye mu buryo burambuye ibyiyumvo se yagize n’uko yakiriye umwana we igihe yagaruraga agatima maze agasubira iwabo. Ibyo bisobanuro birambuye ku bihereranye n’icyo se yakoze icyo gihe, byari ngombwa kugira ngo twiyumvishe icyo Yesu yashakaga kuvuga: ko Yehova ababarira “rwose ubwoko bwe.”—Yesaya 55:7; Luka 15:11-32.

9, 10. (a) Ni iki Yesu yibandagaho ku bihereranye n’abantu yavugaga mu ngero ze? (b) Ni gute Yesu yorohereje abari bamuteze amatwi ndetse n’abandi bantu kugira ngo bazabashe kwibuka ingero yabahaye?

9 Nanone kandi, Yesu yitonderaga uko yasobanuraga ibyarangaga abantu babaga bavugwa mu migani ye. Aho gutanga ibisobanuro birambuye avuga uko babaga basa, Yesu akenshi yibandaga ku byo bakoze cyangwa uko bitwaye mu bintu yabaga avuga. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo Yesu avuge uko Umusamariya mwiza yasaga, yavuze ikindi kintu cy’ingenzi cyane kurushaho, ni ukuvuga uburyo uwo Musamariya yatabaye abigiranye impuhwe Umuyahudi wari wakomeretse wari uryamye ku muhanda. Muri uwo mugani, Yesu yatanze ibisobanuro mu buryo burambuye byari bikenewe kugira ngo yigishe ko urukundo dukunda bagenzi bacu rwagombye no kugaragarizwa abantu tudahuje ubwoko cyangwa igihugu.—Luka 10:29, 33-37.

10 Kuba Yesu yaritonderaga uko yatangaga ibisobanuro mu ngero ze, byatumaga zigusha ku ngingo kandi ntizibemo uburondogozi. Ibyo byatumye kuzibuka no kwibuka amasomo y’ingenzi zabaga zigisha birushaho korohera abantu bo mu kinyejana cya mbere babaga bamuteze amatwi, hamwe n’abandi benshi nyuma y’aho bari kuzasoma Amavanjiri yahumetswe.

Ingero zishingiye ku buzima bwa buri munsi

11. Tanga ingero zigaragaza ukuntu imigani ya Yesu yabaga irimo ibintu yabaga yarabonye igihe yabyirukiraga i Galilaya.

11 Yesu yari umuhanga mu gukoresha ingero zabaga zirimo ibintu abantu bamenyereye mu mibereho yabo ya buri munsi. Imigani ye myinshi ivuga ibintu yari yarabonye igihe yabyirukiraga i Galilaya. Tekereza gato ku mibereho ye akiri muto. Ni kangahe yari yaragiye abona nyina afata agace k’ifu iponze yabaga yarasaguye ubwashize maze akagasembuza iyo yabaga amaze guponda (Matayo 13:33)? Ni kangahe se yari yarabonye abarobyi bashyira incundura zabo mu mazi meza y’Inyanja ya Galilaya (Matayo 13:47)? Nanone se, ni kangahe yari yarabonye abana bakinira mu isoko (Matayo 11:16)? Uko bigaragara, hari ibindi bintu bisanzwe Yesu yari yarabonye yakoresheje mu ngero ze, wenda nk’abantu babiba, ibirori by’ubukwe, n’imirima yeze.—Matayo 13:3-8; 25:1-12; Mariko 4:26-29.

12, 13. Ni mu buhe buryo umugani wa Yesu w’ingano n’urumamfu urimo ibintu byari bisanzwe bimenyerewe?

12 Ku bw’ibyo rero, ntibitangaje kuba imimerere n’ibintu biba buri munsi ari byo byabaga byiganje mu ngero za Yesu. Bityo, kugira ngo turusheho kwiyumvisha neza ubuhanga yari afite mu gukoresha ubwo buryo bwo kwigisha, ni ngombwa ko tureba icyo amagambo ye yasobanuraga ku Bayahudi babaga bamuteze amatwi. Reka turebe ingero ebyiri.

13 Mbere na mbere, mu mugani w’ingano n’urumamfu, Yesu yavuze iby’umugabo wahinze ingano nziza mu murima we, ariko “umwanzi” akawiraramo maze akabibamo urumamfu. Kuki Yesu yahisemo urwo rugero rw’igikorwa nk’icyo cy’ubugome? Wibuke ko uwo mugani yawuciye ari hafi y’Inyanja ya Galilaya, kandi ko Abanyagalilaya ahanini bari batunzwe no guhinga. Ni iki kindi cyari kwangiza umurima w’umuhinzi kitari uko umwanzi yakwitwikira ijoro maze akabibamo urumamfu? Amategeko yo muri icyo gihe agaragaza ko ibintu nk’ibyo byabagaho cyane. Mbese, ntibigaragara ko Yesu yakoreshaga ingero zirimo ibintu ababaga bamuteze amatwi bari basanzwe bazi?—Matayo 13:1, 2, 24-30.

14. Mu mugani w’Umusamariya mwiza, kuki byari iby’ingenzi ko Yesu yerekeza ku muhanda wavaga ‘i Yerusalemu ukamanuka i Yeriko’ kugira ngo yumvikanishe icyo yashakaga kuvuga?

14 Icya kabiri, ibuka umugani w’Umusamariya mwiza. Yesu yatangiye avuga ati “hariho umuntu wavaga i Yerusalemu, amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi, baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa” (Luka 10:30). Birashishikaje kuba Yesu yarakoresheje umuhanda wavaga ‘i Yerusalemu ukamanuka i Yeriko’ kugira ngo agere ku cyo yashakaga kuvuga. Igihe yacaga uwo mugani, yari i Yudaya hafi y’i Yerusalemu; ku bw’ibyo abari bamuteze amatwi bari bazi uwo muhanda. Uwo muhanda wari mubi cyane, cyane cyane ku muntu wabaga ari wenyine. Wari umuhanda urimo amakoni menshi kandi uri ahantu hadatuwe, ibyo bikaba byaratumaga abambuzi babona aho bikinga bakubikira abantu.

15. Kuki nta muntu washoboraga kurengera umutambyi n’Umulewi bavugwa mu mugani w’Umusamariya mwiza banze gutabara umuntu wari wahohotewe?

15 Hari ikindi kintu cy’ingenzi ku bihereranye no kuba Yesu yarerekeje ku muhanda wavaga i ‘Yerusalemu umanuka i Yeriko.’ Dukurikije ibivugwa muri iyo nkuru, umutambyi n’Umulewi, nubwo batahagaze ngo batabare uwo mugabo wari wahuye n’isanganya, na bo banyuze muri uwo muhanda bakurikiranye (Luka 10:31, 32). Abatambyi bakoreraga mu rusengero i Yerusalemu, bakaba barafashwaga n’Abalewi. Abatambyi n’Abalewi benshi babaga bari mu ngo zabo i Yeriko iyo babaga batari mu kazi mu rusengero, kubera ko Yeriko yari mu birometero 23 gusa uturutse i Yerusalemu. Ku bw’ibyo, banyuraga muri uwo muhanda. Uzirikane kandi ko umutambyi n’Umulewi baciye muri iyo nzira bavuye i Yerusalemu, ni ukuvuga ko bari baturutse ku rusengero! * Bityo nta muntu n’umwe wari kurengera abo bagabo avuga ko batagize ‘icyo bakorera uwo muntu wari wahohotewe kubera ko yari ameze nk’uwapfuye, kandi ko kumukoraho byari gutuma bamara igihe runaka bahumanye ntibabashe gukora mu rusengero’ (Abalewi 21:1; Kubara 19:11, 16). Mbese, ntibigaragara ko Yesu yakoreshaga ingero zivuga ibintu ababaga bamuteze amatwi bari basanzwe bazi?

Ingero zishingiye ku bintu Imana yaremye

16. Kuki bidatangaje kuba Yesu yari afite ubumenyi bwinshi ku bihereranye n’ibintu Imana yaremye?

16 Ingero nyinshi Yesu yatanze cyangwa imigani yaciye, bigaragaza ukuntu yari afite ubumenyi ku bihereranye n’ibimera, inyamaswa n’ibihe by’ikirere (Matayo 6:26, 28-30; 16:2, 3). Ni hehe yari yarakuye ubwo bumenyi? Igihe yabyirukiraga i Galilaya, nta gushidikanya ko yari yarabonye umwanya wo kwitegereza ibyo Yehova yaremye. Ikindi kandi, Yesu ni ‘imfura mu byaremwe byose,’ kandi Yehova yaramukoresheje mu kurema ibindi bintu byose ari “umukozi w’umuhanga” (Abakolosayi 1:15, 16; Imigani 8:30, 31). Mbese, byaba bitangaje kuba Yesu yari azi neza ibintu Imana yaremye? Nimucyo dusuzume ukuntu mu nyigisho ze yakoresheje ubumenyi yari afite abigiranye ubuhanga.

17, 18. (a) Ni gute amagambo ya Yesu ari muri Yohana igice cya 10 agaragaza ko yari azi neza imiterere y’intama? (b) Ni iki abantu batembereye mu bihugu bivugwa muri Bibiliya babonye ku bihereranye n’imishyikirano iba hagati y’abungeri n’intama?

17 Rumwe mu ngero zikora ku mutima kurusha izindi Yesu yatanze, turusanga muri Yohana igice cya 10, aho yagereranyije imishyikirano ya bugufi yari hagati ye n’abigishwa be n’iba iri hagati y’umwungeri n’intama ze. Amagambo ya Yesu agaragaza ko yari azi neza imiterere y’intama bororeraga mu ngo. Yavuze ko intama zemera kuyoborwa, kandi ko zikurikira umwungeri wazo nta gutezuka (Yohana 10:2-4). Hari umuntu watembereye mu bihugu bivugwa muri Bibiliya wiboneye ko umwungeri aba afitanye n’intama imishyikirano yihariye. Mu kinyejana cya 19, umuhanga mu binyabuzima witwa H. B. Tristram yaravuze ati “nigeze kwitegereza umwungeri wakinaga n’intama ze. Yashushe nk’uwiruka ariko azibeshya; intama zaramukurikiye maze ziramukikiza. . . . Hanyuma, intama zose zakoze uruziga, zikinagira iruhande rwe.”

18 Kuki intama zikurikira umwungeri wazo? Yesu yaravuze ati “kuko zizi ijwi rye” (Yohana 10:4). Mbese koko, intama ziba zizi ijwi ry’umwungeri wazo? Uwitwa George A. Smith, ahereye ku byo we ubwe yiboneye, yanditse mu gitabo cye agira ati “rimwe na rimwe, saa sita twajyaga turuhukira hafi y’umwe mu migezi yo mu Buyuda, hagashoka imikumbi itatu cyangwa ine yabaga ishorewe n’abungeri bayo. Iyo mikumbi yarivangaga, maze tukibaza ukuntu buri mwungeri ari bumenye intama ze. Ariko iyo bamaraga kuzuhira zimaze no gukina, buri mwungeri yajyaga ku ruhande rumwe rw’icyo kibaya undi akajya ku rundi, maze buri wese agakubita ikivugirizo zimenyereye; buri ntama yagendaga iva mu zindi isanga umwungeri wayo, maze ya mikumbi igasubirayo uko yaje” (The Historical Geography of the Holy Land). Nta bundi buryo Yesu yari kubona bwo kumvikanisha icyo yashakaga kuvuga. Iyo tumenye kandi tukumvira inyigisho ze kandi tugakurikiza ubuyobozi atanga, icyo gihe natwe twitabwaho kandi tugakundwa n’‘umwungeri mwiza.’—Yohana 10:11.

Yatangaga ingero zishingiye ku bintu abamuteze amatwi babaga bazi

19. Ni gute Yesu yerekeje ku kintu kibabaje cyari cyabaye mu karere kamwe ashaka kunyomoza imitekerereze ikocamye?

19 Ingero nziza zishobora kuba zivuga ibintu byabaye cyangwa zikaba ari ingero z’ibintu umuntu ashobora kuvanaho isomo. Igihe kimwe, Yesu yifashishije inkuru y’ibintu byari biherutse kuba ashaka kunyomoza ibitekerezo bidafite ishingiro by’uko akaga kagera ku bantu kagombye n’ubundi kugeraho. Yaravuze ati “ba bandi cumi n’umunani abo umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b’i Yerusalemu bose” (Luka 13:4)? Yesu yarwanyije yivuye inyuma imitekerereze y’uko ibiba ku muntu biba byaranditswe. Abo bantu 18 ntibapfuye bazira ibyaha bakoze bikababaza Imana. Ahubwo, kuba barapfuye urupfu rubabaje byatewe n’ibihe n’ibigwirira umuntu (Umubwiriza 9:11). Bityo yanyomoje inyigisho y’ibinyoma yerekeza ku kintu abari bamuteze amatwi bari basanzwe bazi.

20, 21. (a) Kuki Abafarisayo baciriyeho iteka abigishwa ba Yesu? (b) Ni iyihe nkuru ivugwa mu Byanditswe Yesu yakoresheje kugira ngo agaragaze ko Yehova atigeze ateganya ko itegeko ry’Isabato ryubahirizwa mu buryo butagoragozwa? (c) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Mu nyigisho za Yesu, yanakoreshaga ingero zo mu Byanditswe. Ibuka igihe Abafarisayo baciragaho iteka abigishwa be ngo baciye amahundo ku Isabato barayahekenya. Mu by’ukuri, abigishwa ntibishe Itegeko ry’Imana, ahubwo icyo batubahirije ni ibyo Abafarisayo bubahirizaga ku Isabato mu buryo butagoragozwa. Kugira ngo Yesu agaragaze ko Imana itigeze iteganya ko itegeko ry’Isabato rikurikizwa muri ubwo buryo budashyize mu gaciro kandi butagoragozwa, yerekeje ku bivugwa muri 1 Samweli 21:4-7. (Umurongo wa 3-6 muri Biblia Yera.) Igihe Dawidi n’abo bari kumwe basonzaga, baciye ku ihema ry’ibonaniro maze barya imitsima yo kumurikwa yari yamaze gusimbuzwa indi. Ubusanzwe, iyo mitsima yabaga yasimbuwe abatambyi ni bo bayiryaga. Ariko icyo gihe, Dawidi n’abo bari kumwe ntibabiryojwe. Biratangaje kuba iyo nkuru ari yo yonyine yanditse muri Bibiliya ivugwamo abantu bariye iyo mitsima atari abatambyi. Yesu yakoresheje inkuru yari ikwiriye, kandi nta gushidikanya ko Abayahudi bari bamuteze amatwi bari basanzwe bayizi.—Matayo 12:1-8.

21 Koko rero, Yesu yari Umwigisha utagereranywa! Dushimishwa cyane n’uburyo bwe butagira uko busa bwo kwigisha ukuri kw’ingenzi mu buryo ababaga bamuteze amatwi bashoboraga gusobanukirwa. Ariko se, ni gute dushobora kumwigana mu gihe twigisha? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikiraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Yesu yatangaga ingero z’ubwoko bwinshi; zimwe zabaga ari ingero z’ibintu runaka, izindi zikaba ari ibigereranyo. Azwiho kuba yarakoreshaga imigani, yasobanuwe ko ari “inkuru ngufi akenshi umuntu aba yihimbiye, ishobora kuvanwaho isomo haba mu bihereranye n’umuco cyangwa mu by’umwuka.”

^ par. 15 Yerusalemu yari hejuru ugereranyije na Yeriko. Bityo, iyo umuntu yavaga ‘i Yerusalemu’ ajya ‘i Yeriko,’ nk’uko byavuzwe mu mugani, ‘yaramanukaga.’

Mbese, uribuka?

• Kuki Yesu yigishirizaga mu migani?

• Ni uruhe rugero rugaragaza ko Yesu yakoreshaga ingero z’ibintu abantu bo mu kinyejana cya mbere babaga bamuteze amatwi bashoboraga gusobanukirwa?

• Ni gute Yesu yakoresheje ubumenyi yari afite ku byaremwe abigiranye ubuhanga?

• Ni mu buhe buryo Yesu yavugaga ibintu ababaga bamuteze amatwi babaga bazi?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Yesu yavuze iby’umugaragu wanze guharira mugenzi we umwenda wari muto, n’iby’umubyeyi wababariye umwana w’ikirara wasesaguye umurage we wose

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ni iki Yesu yashakaga kuvuga mu mugani w’Umusamariya mwiza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Mbese koko, intama zimenya ijwi ry’umwungeri wazo?