Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we”

“Ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we”

“Ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we”

“Bose baramushima, batangazwa n’amagambo meza avuye mu kanwa ke.”​—LUKA 4:22.

1, 2. (a) Kuki abasirikare bari boherejwe gufata Yesu basubiyeyo amara masa? (b) Ni iki kigaragaza ko abasirikare atari bo bonyine batangajwe n’inyigisho za Yesu?

ABASIRIKARE bananiwe gukora icyo bari batumwe. Bari boherejwe gufata Yesu Kristo, ariko bagaruka amara masa. Abatambyi bakuru n’Abafarisayo babasabye kuvuga icyatumye ‘batamuzana.’ Mu by’ukuri se, kuki abo basirikare batafashe uwo muntu utarashoboraga no kwitabara? Abo basirikare baravuze bati “yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” Bari batangajwe cyane n’inyigisho za Yesu, ku buryo batashoboraga gufata uwo muntu wari umunyamahoro. *Yohana 7:32, 45, 46.

2 Abo basirikare si bo bonyine bari batangajwe n’inyigisho za Yesu. Bibiliya itubwira ko imbaga y’abantu yaje izanywe no kumva ibyo avuga. Abaturage b’iwabo batangajwe n’‘amagambo meza yavaga mu kanwa ke’ (Luka 4:22). Yajyaga yigishiriza imbaga y’abantu ku mwaro w’Inyanja ya Galilaya ahagaze mu bwato (Mariko 3:9; 4:1; Luka 5:1-3). Igihe kimwe, “abantu benshi” bamaranye na we iminsi, badafite n’icyo barya.—Mariko 8:1, 2.

3. Ni iyihe mpamvu y’ibanze yatumaga Yesu aba umwigisha uhebuje?

3 Ni iki cyatumaga Yesu aba umwigisha uhebuje? Urukundo ni cyo kintu cy’ibanze cyabiteraga. * Yesu yakundaga ukuri yigishaga kandi yakundaga n’abantu yigishaga. Ariko kandi, Yesu yari anafite ubushobozi budasanzwe bwo kwigisha mu buryo bugira ingaruka nziza. Mu bice byo kwigwa biri muri iyi gazeti, tuzasuzuma bumwe mu buryo bugira ingaruka nziza yakoreshaga, n’ukuntu dushobora kubwigana.

Yakoreshaga amagambo asobanutse neza kandi yumvikana

4, 5. (a) Kuki Yesu yakoreshaga imvugo yoroheje mu nyigisho ze, kandi se, kuki ibyo bishishikaje? (b) Ni gute Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi kigaragaza ukuntu Yesu yakoreshaga imvugo yoroheje mu gihe yabaga yigisha?

4 Birasanzwe ko abantu bize bakoresha imvugo itumvikana. Ariko se, niba abandi batumva ibyo tuvuga, bakungukirwa bate n’ibyo tuzi? Igihe Yesu yigishaga, ntiyigeraga avuga ibintu abandi bantu batashoboraga kumva. Tekereza ukuntu yashoboraga gukoresha amagambo menshi! Nyamara, nubwo yari umuhanga cyane, yatekerezaga ku babaga bamuteze amatwi aho kwitekerezaho we ubwe. Yari azi ko abenshi muri bo bari “abaswa batigishijwe” (Ibyakozwe 4:13). Kugira ngo ageze ukuri ku bantu nk’abo, yakoresheje imvugo bashoboraga kumva. Amagambo yakoreshaga agomba kuba yarabaga yoroheje, ariko arimo ubuhanga buhanitse.

5 Reka wenda dufate urugero rw’Ikibwiriza cyo ku Musozi kiri muri Matayo 5:3–7:27. Yesu ashobora kuba yaragitanze mu minota 20 gusa. Nyamara, inyigisho zigikubiyemo zifite ireme, kandi zivuga ibihereranye n’ubusambanyi, gutana kw’abashakanye no gukunda ubutunzi zihereye mu mizi (Matayo 5:27-32; 6:19-34). Ariko kandi, nta magambo agoye kumva cyangwa ahanitse wasangamo. N’ikimenyimenyi, nta jambo yakoresheje n’umwana muto atashoboraga kumva! Ntibitangaje rero kuba igihe yari arangije kuvuga, imbaga y’abantu, hakubiyemo n’abahinzi, abashumba n’abarobyi ‘baratangajwe no kwigisha kwe’!—Matayo 7:28.

6. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yesu yavuze amagambo yoroheje, ariko avuze byinshi.

6 Incuro nyinshi, Yesu yavugaga amagambo yoroheje ariko afite ireme, akoresheje interuro ngufi zumvikana. Nguko uko yandikaga ubutumwa bwe mu bwenge no mu mitima y’ababaga bamuteze amatwi, ku buryo batashoboraga kubwibagirwa. Reka dufate ingero: “ntawe ucyeza abami babiri; ... ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.” “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa.” “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi.” “Abatwara inkota bose bazicwa n’inkota.” “Ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana.” “Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” * (Matayo 6:24; 7:1, 20; 9:12; 26:52; Mariko 12:17; Ibyakozwe 20:35). Kugeza kuri uyu munsi, abantu baracyibuka ayo magambo yavuzwe na Yesu akubiyemo byinshi, nyuma y’imyaka hafi 2.000 ishize.

Yakundaga kubaza ibibazo

7. Kuki Yesu yakundaga kubaza ibibazo?

7 Yesu yakoreshaga ibibazo cyane. Akenshi ndetse yarabikoreshaga n’iyo byabaga bitari butware umwanya guhita ababwira icyo ashaka kuvuga. None se, kuki yakundaga kubaza ibibazo? Rimwe na rimwe, yabazaga ibibazo bikurugutura kugira ngo ashyire ahagaragara intego abamurwanyaga babaga bafite, bityo abacecekeshe (Matayo 12:24-30; 21:23-27; 22:41-46). Ariko kandi, incuro nyinshi Yesu yabazaga ibibazo agira ngo amenyekanishe ukuri, abamuteze amatwi bavuge ibibari ku mutima, akangure ibitekerezo by’abigishwa be kandi abafashe gutekereza. Reka dusuzume ingero ebyiri, zombi zikaba zibanda ku ntumwa Petero.

8, 9. Ni gute Yesu yakoresheje ibibazo kugira ngo afashe Petero kugera ku gisubizo nyacyo ku bihereranye no kwishyura umusoro w’urusengero?

8 Mbere na mbere, ibuka igihe abakoresha b’ikoro babazaga Petero niba Yesu yaratangaga imisoro y’urusengero. * Petero, wajyaga rimwe na rimwe ahubuka, yarashubije ati “arayitanga.” Ariko kandi, nyuma y’aho gato, Yesu yamufashije gutekereza, agira ati “‘utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro n’ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?’ Aramusubiza ati ‘ni rubanda.’ Yesu aramubwira ati ‘nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo’” (Matayo 17:24-27). Petero agomba kuba yarahise yiyumvisha icyo ibibazo Yesu yamubajije byashakaga kuvuga. Kubera iki?

9 Mu gihe cya Yesu, byari bizwi ko abantu b’ibwami batasoraga. Ku bw’ibyo, kubera ko Yesu yari Umwana w’ikinege w’Umwami wo mu ijuru wasengerwaga muri urwo rusengero, ntiyasabwaga gutanga umusoro. Uzirikane ko Yesu atahise abwira Petero igisubizo nyacyo mu buryo butaziguye. Ahubwo yakoresheje ibibazo bigusha ku ngingo yiyoroheje kugira ngo amufashe kugera ku gisubizo nyacyo, kandi wenda no kugira ngo amufashe kubona ko biba ari ngombwa kubanza gutekereza witonze mbere yo kugira icyo uvuga.

10, 11. Ni gute Yesu yabyifashemo igihe Petero yacaga umuntu ugutwi mu ijoro rya Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C., kandi se, ni gute ibyo bigaragaza ko Yesu yari azi agaciro ko kubaza ibibazo?

10 Urugero rwa kabiri rukubiyemo ibintu byabaye mu ijoro rya Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C., igihe ikivunge cy’abantu bazaga gufata Yesu. Abigishwa babajije Yesu niba barashoboraga kurwana bakamutabara (Luka 22:49). Petero we ntiyiriwe ategereza igisubizo, yahise akubita umugabo umwe inkota amuca ugutwi (nubwo Petero agomba kuba yari agambiriye kumugirira nabi kurushaho)! Petero yakoze ibinyuranye n’ibyo shebuja yashakaga, kubera ko Yesu yari yiteguye rwose kubareka bakamufata. Yesu yabyifashemo ate? Yarihanganye nk’uko byari bisanzwe, abaza Petero ibibazo bitatu bikurikira: “mbese igikombe Data ampaye, ne kukinyweraho?” “Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n’ebyiri? Ariko rero, bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite, kandi ari ko bikwiriye kuba?”—Yohana 18:11; Matayo 26:52-54.

11 Tekereza gato kuri iyo nkuru. Igihe Yesu yari akikijwe n’igitero cy’abantu bari barakaye, yari azi ko ari hafi gupfa kandi ko kugira ngo izina rya Se ryezwe n’umuryango wa kimuntu ubone agakiza, byari bimuri ku mutwe. Nyamara, icyo gihe yaboneyeho umwanya wo gucengeza mu bwenge bwa Petero ikintu cy’ukuri cy’ingenzi cyane amubaza ibibazo. Mbese, ntibigaragara ko Yesu yari azi agaciro ko kubaza ibibazo?

Ingero zikabiriza ibintu

12, 13. (a) Gukabiriza ibintu bisobanura iki? (b) Ni mu buhe buryo Yesu yakoresheje ingero zikabiriza ibintu ashaka gutsindagiriza ukuntu ari ubupfapfa kunegura udukosa tudafashije abavandimwe bacu bakora?

12 Mu murimo wa Yesu, akenshi yagiye akoresha ubundi buryo bugira ingaruka nziza bwo kwigisha, ni ukuvuga gukabiriza ibintu. Ibyo bisobanura gukabiriza ikintu ugambiriye gutsindagiriza ikindi. Yesu yatumaga abantu babasha kwiyumvisha ibintu ku buryo batashoboraga kubyibagirwa, akoresheje ingero zikabiriza ibintu. Reka turebe ingero nke.

13 Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, igihe Yesu yatsindagirizaga ibyo ‘kudacira abandi imanza,’ yaravuze ati “ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe” (Matayo 7:1-3)? Uriyumvisha ibyo bintu? Umuntu ukunda kunenga abandi aba yiteguye gutokora agatotsi kari mu “jisho” ry’umuvandimwe we. Ashobora kuvuga ko uwo muvandimwe atabona neza ku buryo yafata imyanzuro ikwiriye. Ariko na we ubwe mu jisho rye, aba afitemo ‘umugogo,’ ni ukuvuga ingiga y’igiti ishobora gutega igisenge cy’inzu, ituma atabona ku buryo adafata imyanzuro ikwiriye. Mbega uburyo butazibagirana bwo gutsindagiriza ukuntu ari ubupfapfa kunenga udukosa tudafashije tw’abavandimwe bacu mu gihe natwe dushobora kuba dukora amakosa akomeye!

14. Kuki amagambo ya Yesu ahereranye no kumimina umubu ukamira ingamiya bunguri ari urugero rukabiriza ibintu mu buryo bwihariye?

14 Ikindi gihe, Yesu yashyize ahabona Abafarisayo avuga ko ari ‘abarandasi bahumye, bamimina umubu, ariko ingamiya bakayimira bunguri’ (Matayo 23:24). Ubwo bwari uburyo buhambaye bwo gukoresha ingero zikabiriza ibintu! Kubera iki? Hari itandukaniro rinini cyane hagati y’umubu muto n’ingamiya, ari yo nyamaswa nini mu zari zizwi n’abari bateze Yesu amatwi. Bavuga ko ugereranyije byasaba imibu igera kuri miriyoni 70 kugira ngo ubone ibiro by’ingamiya iringaniye! Nanone kandi, Yesu yari azi ko Abafarisayo bayungururaga divayi bakoresheje akayunguruzo gakozwe mu mwenda. Abo bagabo bizirikaga ku mategeko cyane babigenzaga batyo bagira ngo birinde kumira umubu bityo bakaba bahumanye mu buryo buhuje n’imigenzo bakurikizaga. Nyamara, mu buryo bw’ikigereranyo, bamiraga ingamiya bunguri, na yo ikaba yari ihumanye (Abalewi 11:4, 21-24). Icyo Yesu yashakaga kuvuga cyarumvikanaga neza. Abafarisayo bubahirizaga utuntu duto duto two mu Mategeko, ariko bakirengagiza ibintu by’ingenzi, ni ukuvuga “kutabera n’imbabazi no kwizera” (Matayo 23:23). Mbega ukuntu Yesu yagaragaje neza abo bari bo!

15. Ni ayahe masomo Yesu yatanze akoresheje ingero zikabiriza ibintu?

15 Mu murimo we, Yesu yakunze gukoresha ingero zikabiriza ibintu. Reka dufate ingero zimwe na zimwe. “Kwizera kungana n’akabuto ka sinapi” gushobora kwimura umusozi; nta bundi buryo bwumvikanisha ibintu kurusha ubwo Yesu yari kubona bwo gutsindagiriza ko ndetse n’ukwizera guke gushobora gutuma umuntu akora byinshi (Matayo 17:20). Ingamiya nini irimo igerageza kwinjira mu zuru ry’urushinge; mbega ukuntu urwo rugero rugaragaza ingorane ziba zitegereje umuntu w’umutunzi ugerageza gukorera Imana kandi anatsimbaraye ku mibereho yo gukunda ubutunzi (Matayo 19:24)! Mbese, ntutangazwa n’imvugo z’ikigereranyo zishishikaje Yesu yakoreshaga, ndetse n’ubushobozi bwe bwo kugera ku cyo yabaga agamije akoresheje amagambo make?

Ibitekerezo bihuje n’ubwenge mu buryo budasubirwaho

16. Ni mu buhe buryo buri gihe Yesu yakoreshaga ubwenge bwe butagereranywa?

16 Kubera ko Yesu yari atunganye mu bwenge, yari umuhanga mu gufasha abantu gutekereza mu buryo buhuje n’ubwenge. Nyamara ntiyigeze akoresha ubwo bushobozi nabi. Mu nyigisho ze, buri gihe yakoreshaga ubwenge bwe butagereranywa ashyigikira ukuri. Rimwe na rimwe, yakoreshaga ibitekerezo bihuje n’ubwenge mu buryo budasubirwaho kugira ngo anyomoze ibirego by’ibinyoma yaregwaga n’abanyamadini bamurwanyaga. Incuro nyinshi, yifashishaga ibitekerezo bihuje n’ubwenge agira ngo ahe abigishwa be amasomo y’ingenzi cyane. Nimucyo turebe ukuntu Yesu yari umuhanga mu gukoresha ibitekerezo bihuje n’ubwenge.

17, 18. Ni ibihe bitekerezo bihuje n’ubwenge Yesu yakoresheje kugira ngo anyomoze ibirego by’ibinyoma Abafarisayo bamuregaga?

17 Ibuka igihe Yesu yakizaga umuntu wari waratewe n’abadayimoni wari impumyi kandi atabasha kuvuga. Abafarisayo babyumvise, baravuze bati “uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.” Zirikana ko Abafarisayo bemeraga ko kugira ngo umuntu yirukane abadayimoni ba Satani yagombaga kuba afite ububasha ndengakamere. Ariko kandi, bashatse kubuza abantu kwizera Yesu, bavuga ko ubwo bubasha yabuhabwaga na Satani. Yesu yaberetse ko batari babanje gutekereza neza ngo barebe niba ibyo bavugaga byari bihuje n’ubwenge, maze arabasubiza ati “ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n’umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho. None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute” (Matayo 12:22-26)? Mbese ni nk’aho Yesu yakababwiye ati ‘niba nkorera Satani nk’uko mubivuga, nkaba nsenya ibyo Satani yakoze, icyo gihe Satani yaba yihombya kandi ntiyatera kabiri.’ Ibyo se si ibintu bihuje n’ubwenge?

18 Hanyuma, Yesu yakomeje abafasha gutekereza kuri icyo kibazo. Yari azi ko hari bamwe mu Bafarisayo bigeze kwirukana abadayimoni. Ku bw’ibyo yababajije akabazo koroheje ariko karabashegesha. Yarababajije ati “niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana” (Matayo 12:27)? Ku ruhande rumwe, dore icyo Yesu yashakaga kumvikanisha: ‘niba koko nirukana abadayimoni mpawe ububasha na Satani, ubwo abigishwa banyu na bo ni uko.’ Abafarisayo bari kurenzaho iki? Ntibashoboraga kwemera ko abigishwa babo bahabwaga ububasha na Satani. Yesu yakoresheje ibitekerezo bihuje n’ubwenge mu buryo budasubirwaho agaragaza ko ibyo bamuregaga bitari bifashije.

19, 20. (a) Yesu yakoreshaga ate ibitekerezo bihuje n’ubwenge? (b) Igihe abigishwa ba Yesu bamusabaga ko abigisha gusenga, ni gute yabashubije abagaragariza ko Imana yari kurushaho kudukorera ibyiza?

19 Uretse kuba Yesu yarakoresheje ibitekerezo bihuje n’ubwenge kugira ngo acecekeshe abamurwanyaga, yanakoreshaga ibitekerezo byemeza kandi bihuje n’ubwenge, kugira ngo yigishe abantu ukuri ku bihereranye na Yehova, ukuri kugarura ubuyanja kandi gushishikaje. Incuro nyinshi, Yesu yafashije abamwumvaga gutekereza, abereka ko ‘Imana yari kubakorera ibyiza kurushaho,’ bityo abafasha gushimangira ukuri bari basanzwe bazi. Reka turebe ingero ebyiri gusa.

20 Igihe Yesu yasubizaga abigishwa bari bamusabye ko yabigisha gusenga, yababwiye inkuru y’umugabo ‘watitirije’ incuti ye, bigatuma imuha ibyo yayisabaga nubwo itabishakaga bwose. Nanone, Yesu yavuze ukuntu ababyeyi baba biteguye ‘guha abana babo ibyiza.’ Hanyuma yashoje agira ati ‘ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye’ (Luka 11:1-13)? Icyo Yesu yashakaga kuvuga ntigishingiye ku kugereranya ibintu bisa, ahubwo gishingiye ku bintu bihabanye. Niba umuturanyi yaratitirije incuti ye itarashakaga kugira icyo imuha amaherezo ikamuha ibyo yayisabaga, kandi niba ababyeyi badatunganye baha abana babo ibyo bakeneye, Data wo mu ijuru wuje urukundo ntiyarushaho guha umwuka wera abagaragu be b’indahemuka bamusenga bicishije bugufi?

21, 22. (a) Ni ubuhe buryo Yesu yakoreshaga kugira ngo afashe abantu gutekereza igihe yatangaga inama yo kwirinda guhangayikishwa n’ubutunzi? (b) Nyuma yo gusuzuma bumwe mu buryo Yesu yakoreshaga yigisha, ni uwuhe mwanzuro twafata?

21 Nanone Yesu yakoresheje uburyo nk’ubwo igihe yatangaga inama yo kwirinda guhangayikishwa n’ubutunzi. Yaravuze ati ‘mwitegereze ibikona, ko bitabiba, ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega; nyamara Imana irabigaburira: mwe ntimuruta ibisiga cyane? Mwitegereze uburabyo, uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda. Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none, n’ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika, mwebwe abafite kwizera guke mwe’ (Luka 12:24, 27, 28)? Koko se, niba Yehova yita ku nyoni n’indabo, ntazarushaho kwita ku bagaragu be? Ibyo bitekerezo Yesu yatanze mu bugwaneza ariko bifite ireme, byakoze abari bamuteze amatwi ku mutima.

22 Nyuma yo gusuzuma bumwe mu buryo Yesu yakoreshaga yigisha, dushobora kuvuga rwose ko ba basirikare bananiwe kumufata batakabyaga, igihe bavugaga bati “ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” Ariko kandi, uburyo bwo kwigisha bwa Yesu bushobora kuba buzwi cyane, ni ubwo gukoresha ingero cyangwa imigani. Kuki yakoreshaga ubwo buryo? Kandi se, ni iki cyatumaga ingero yatangaga zumvikana neza? Ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Abo basirikare bagomba kuba bari abakozi b’Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi, bakaba bari batumwe n’abatambyi bakuru.

^ par. 3 Reba ibice bifite imitwe ivuga ngo “Mbahaye icyitegererezo” na “Munkurikire,” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Kanama 2002.

^ par. 6 Intumwa Pawulo ni we wenyine wavuze ayo magambo ya nyuma, aboneka mu Byakozwe 20:35, nubwo igitekerezo kiyumvikanamo kiri no mu yandi Mavanjiri. Pawulo ashobora kuba yari yarayumvise (wenda ayumvanye umwigishwa wumvise Yesu ayavuga cyangwa akaba yari yarayumvanye Yesu wari warazutse) cyangwa akayamenya ayahishuriwe n’Imana.—Ibyakozwe 22:6-15; 1 Abakorinto 15:6, 8.

^ par. 8 Buri mwaka, Abayahudi basabwaga kwishyura imisoro y’urusengero y’ididarakama ebyiri (zikaba zari zihwanye n’umushahara w’iminsi ibiri). Amafaranga y’imisoro yakoreshwaga mu kwita ku rusengero, mu mirimo yahakorerwaga, no mu kugura ibitambo byatambwaga buri munsi bitambirwa ishyanga.

Mbese, uribuka?

• Ni izihe ngero zigaragaza ko Yesu yakoreshaga amagambo yoroheje kandi asobanutse neza mu gihe yabaga yigisha?

• Kuki Yesu yakundaga kubaza ibibazo mu kwigisha kwe?

• Gukabiriza ibintu bisobanura iki, kandi ni gute Yesu yarikoreshaga?

• Ni gute Yesu yakoresheje ibitekerezo bihuje n’ubwenge kugira ngo yigishe abigishwa be ukuri gususurutsa umutima ku bihereranye na Yehova?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Yesu yakoreshaga imvugo yoroshye abantu batize bashoboraga kumva

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abafarisayo ‘bamiminaga umubu bakamira ingamiya bunguri’