Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twigane umwigisha mukuru

Twigane umwigisha mukuru

Twigane umwigisha mukuru

‘Nuko mugende muhindure abantu abigishwa, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose.’​—MATAYO 28:19, 20.

1, 2. (a) Ni mu buhe buryo twese turi abigisha mu rugero runaka? (b) Ku bihereranye no kwigisha, ni iyihe nshingano yihariye Abakristo b’ukuri bose bafite?

MBESE uri umwigisha? Mu buryo runaka, twese turi abigisha. Igihe cyose uyoboye umugenzi wayobye, weretse umukozi mukorana uko bakora umurimo runaka cyangwa igihe weretse umwana uko bafunga inkweto, uba uri umwigisha. Iyo ufashije abandi muri ubwo buryo, wumva unyuzwe mu rugero runaka; si byo se?

2 Ku bihereranye no kwigisha, Abakristo b’ukuri bafite inshingano yihariye. Tugomba ‘guhindura abantu abigishwa, tubigisha’ (Matayo 28:19, 20). Mu itorero na ho, turigisha. Abagabo bujuje ibisabwa bashyirirwaho kuba “abungeri n’abigisha,” kugira ngo bakomeze itorero (Abefeso 4:11-13). Abagore bakuze na bo, mu murimo wa Gikristo bakora buri munsi, bagomba ‘kwigisha ibyiza’ abagore bakiri bato (Tito 2:3-5). Twese dukangurirwa gutera inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera, kandi dushobora kumvira iyo nama binyuriye mu gukoresha Bibiliya kugira ngo twubake abandi (1 Abatesalonike 5:11). Mbega ukuntu kuba umwigisha w’Ijambo ry’Imana no kugeza ku bandi inyigisho z’igiciro zo mu buryo bw’umwuka zishobora kubahesha inyungu zirambye bitera ishema!

3. Ni gute twagira icyo tunonosora kugira ngo tube abigisha beza?

3 Ariko se, ni gute twagira icyo tunonosora kugira ngo tube abigisha beza? Mbere na mbere, twabigeraho twigana Umwigisha Mukuru, Yesu. Hari bamwe bashobora kwibaza bati ‘ariko se, Yesu twamwigana dute? We yari atunganye.’ Ni iby’ukuri ko tutaba abigisha batunganye. Nyamara, dushobora gukora uko dushoboye kose tukigana uburyo bwa Yesu bwo kwigisha, uko ubushobozi twaba dufite bwaba bungana kose. Reka turebe uko twakoresha uburyo bune yigishagamo, ari bwo gukoresha imvugo yoroshye, kubaza ibibazo bifasha abigishwa, kwifashisha ibitekerezo bihuje n’ubwenge no gukoresha ingero zikwiriye.

Koresha imvugo yoroshye

4, 5. (a) Kuki gukoresha imvugo yoroshye ari ingenzi mu gihe twigisha ukuri ko muri Bibiliya? (b) Kugira ngo dukoreshe imvugo yoroshye mu gihe twigisha, kuki ari ngombwa ko twitondera amagambo dukoresha?

4 Inyigisho z’ibanze z’ukuri kw’Ijambo ry’Imana nta bwo ziruhije kuzisobanukirwa. Yesu yarasenze ati ‘ndagushima, Data, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato’ (Matayo 11:25). Yehova yararetse imigambi ye ihishurirwa abafite imitima itaryarya kandi bicisha bugufi (1 Abakorinto 1:26-28). Kubera iyo mpamvu, gukoresha imvugo yoroheje ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu yigishe ukuri ko muri Bibiliya.

5 Mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya cyangwa igihe usubiye gusura umuntu ushimishijwe, ni gute wakwigisha ukoresheje imvugo yoroheje? Ni irihe somo twavanye ku Mwigisha Mukuru? Kugira ngo Yesu agere ku mutima w’ababaga bamuteze amatwi, abenshi muri bo bakaba bari abantu b’“abaswa batigishijwe,” yakoreshaga imvugo yoroheje bashoboraga kumva (Ibyakozwe 4:13). Kugira ngo twigishe dukoresheje imvugo yoroheje, dusabwa mbere na mbere kwitondera amagambo dukoresha. Si ngombwa ko dukoresha amagambo n’imvugo ihanitse kugira ngo twemeze abantu ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Turamutse twigize ‘intyoza mu kuvuga’ bishobora gutera abantu ipfunwe, cyane cyane nk’abantu batize cyangwa bumva ko batazi byinshi (1 Abakorinto 2:1, 2). Urugero Yesu yatanze rugaragaza ko gukoresha amagambo yoroshye gusobanukirwa, ayo uba wahisemo witonze, bishobora gutuma ukuri kumvikana cyane.

6. Ni gute twakwirinda guhundagaza ibintu byinshi ku mwigishwa wa Bibiliya?

6 Kugira ngo dukoreshe imvugo yoroshye mu gihe twigisha, tugomba kwirinda guhundagaza ibintu byinshi ku mwigishwa wa Bibiliya. Yesu yazirikanaga aho ubushobozi bw’abigishwa be bugarukira (Yohana 16:12). Natwe tugomba kumenya ubushobozi bw’umwigishwa wacu. Urugero, mu gihe tuyobora icyigisho mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, si ngombwa ko dusobanura buri kantu kose. * Nta nubwo ari ngombwa ko twiga ibintu byinshi duhushura nk’aho ikintu cy’ingenzi ari ukurangiza ibintu tuba twateganyije. Ahubwo, ni iby’ubwenge ko tureka ubushobozi bw’umwigishwa n’ibyo akeneye kumenya akaba ari byo bigena ibyo twiga. Intego yacu ni iyo gufasha uwo twigana kugira ngo abe umwigishwa wa Kristo kandi abe umwe mu basenga Yehova. Tugomba gufata igihe gikenewe uko cyaba kingana kose kugira ngo dufashe umwigishwa ushimishijwe kwiyumvisha neza ibyo yiga. Bityo, ukuri gushobora kumugera ku mutima maze bikamutera kugira icyo akora.—Abaroma 12:2.

7. Ni ibihe bintu bishobora kudufasha kwigisha dukoresheje imvugo yoroheje mu gihe dutanga disikuru mu itorero?

7 Mu gihe dutanga disikuru mu itorero, cyane cyane mu gihe mu baduteze amatwi harimo n’abashya bateranye ku ncuro ya mbere, ni iki twakora kugira ngo tutavuga amagambo ‘adasobanutse’ (1 Abakorinto 14:9, Bibiliya Ntagatifu)? Dore ibintu bitatu bishobora kudufasha. Icya mbere, jya usobanura buri jambo ritamenyerewe ukoresheje. Gusobanukirwa Ijambo ry’Imana byatumye dukoresha amagambo adasanzwe akoreshwa n’abandi. Iyo dukoresheje imvugo ngo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ “izindi ntama” na “Babuloni Ikomeye,” bishobora kuba ngombwa ko tuyasobanura dukoresheje imvugo yoroshye ituma asobanuka neza. Icya kabiri, irinde kuvuga amagambo menshi. Kuvuga amagambo menshi no kuyavuga mu buryo buhambaye, bishobora gutuma abaguteze amatwi badakomeza gukurikira. Kugira ngo ibintu byumvikane, bisaba ko ureka kuvuga amagambo n’interuro bitari ngombwa. Icya gatatu, ntukagerageze kwigishiriza ibintu byinshi icyarimwe. Ubushakashatsi dukora bushobora gutuma tubona ibintu byinshi bishishikaje. Ariko ni byiza ko duhitamo ibintu bike tukabigira ingingo z’ingenzi, hanyuma tugatanga ibitekerezo bishyigikira za ngingo kandi bishobora gutangwa mu buryo bwumvikana neza mu gihe cyagenwe.

Gukoresha neza ibibazo

8, 9. Ni gute dushobora guhitamo ibibazo bishobora gushishikaza nyir’inzu? Tanga ingero.

8 Wibuke ko Yesu yari umuhanga mu gukoresha ibibazo byatumaga abigishwa be bavuga ibibari ku mutima, bikabakangura mu bwenge kandi bikabafasha gutekereza. Yesu yabageraga ku mutima akoresheje ibibazo (Matayo 16:13, 15; Yohana 11:26). Ni gute twebwe, kimwe na Yesu, twakoresha ibibazo mu buryo bugira icyo bugeraho?

9 Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu, dushobora gukoresha ibibazo bituma ba nyir’urugo bashimishwa, bigatuma tubona uko tubabwira iby’Ubwami bw’Imana. Twahitamo dute ikibazo cyatuma nyir’urugo ashishikazwa n’ibyo tuvuga? Jya witegereza. Mu gihe ugeze ku nzu, itegereze ahantu hose. Mbese, mu mbuga hari ibikinisho bigaragaza ko muri urwo rugo harimo abana? Niba ari ko biri, dushobora kubaza tuti ‘mwaba mwarigeze kwibaza uko isi izaba imeze igihe abana banyu bazaba bamaze kuba bakuru’ (Zaburi 37:10, 11)? Mbese, ku rugi hariho ingufuri nyinshi, cyangwa ku irembo hari umuzamu? Dushobora kubaza tuti ‘mbese, mutekereza ko hari igihe tuzumva dufite umutekano haba mu ngo zacu no mu mihanda’ (Mika 4:3, 4)? Mbese, ubonye imbago? Ushobora kubaza uti ‘mbese, hari igihe abantu bose bazaba bafite amagara mazima’ (Yesaya 33:24)? Ushobora gusanga ibindi bitekerezo byinshi mu gitabo Comment raisonner à partir des Écritures. *

10. Ni gute twakwifashisha ibibazo kugira ngo ‘dufindure’ ibitekerezo n’ibyiyumvo biri mu mutima w’umwigishwa wa Bibiliya, ariko se ni iki twagombye kujya twibuka?

10 Ni gute twakoresha ibibazo neza mu gihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya? Ntidushobora gusoma ibiri mu mitima nk’uko byari bimeze kuri Yesu. Ariko kandi, ibibazo twabanje gutekerezaho ariko by’ubwenge, bishobora gutuma ‘dufindura’ ibitekerezo n’ibyiyumvo biri mu mutima w’umwigishwa wacu (Imigani 20:5). Urugero, tuvuge ko tumuyoborera igice kivuga ngo “Impamvu Kugira Imibereho Irangwa no Kubaha Imana Biduhesha Ibyishimo,” mu gitabo Ubumenyi. Icyo gice kivuga ibihereranye n’uko Imana ibona ubuhemu, ubusambanyi n’ibindi byinshi. Umwigishwa ashobora rwose gusubiza neza ibibazo; ariko se, yemera koko ibyo yiga? Dushobora kumubaza tuti ‘mbese utekereza ko kuba Yehova abona ibyo bintu atyo bishyize mu gaciro?’ ‘Ni gute washyira mu bikorwa aya mahame yo muri Bibiliya?’ Ujye wibuka ariko ko ugomba kugira ikinyabupfura, ukubaha umwigishwa. Ntitwakwifuza kubaza ibibazo bituma umwigishwa wa Bibiliya yumva agize ipfunwe.—Imigani 12:18.

11. Ni mu buhe buryo abantu batanga disikuru bashobora gukoresha ibibazo neza?

11 Abantu batanga ibiganiro mu ruhame na bo, bashobora gukoresha ibibazo mu buryo bwiza. Ibibazo umuntu abaza atiteze ko abamuteze amatwi bamuha ibisubizo, bishobora kubafasha gutekereza. Rimwe na rimwe Yesu yajyaga abaza bene ibyo bibazo (Matayo 11:7-9). Ikindi nanone, nyuma yo kuvuga amagambo abimburira ikiganiro, utanga ikiganiro ashobora gukoresha ibibazo kugira ngo yerekane ingingo z’ingenzi ziri buganirweho. Ashobora kuvuga ati “mu kiganiro cyacu cy’uyu munsi, turi bubone ibisubizo by’ibibazo bikurikira: . . .” Hanyuma, mu gusoza ashobora kugaruka kuri bya bibazo kugira ngo asubiremo ingingo z’ingenzi.

12. Tanga urugero rugaragaza ukuntu abasaza b’Abakristo bashobora gukoresha ibibazo kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuje ukwizera kubonera ihumure mu Ijambo ry’Imana.

12 Mu murimo abasaza b’Abakristo bakora wo kuragira umukumbi, bashobora gukoresha ibibazo kugira ngo bafashe ‘abihebye’ kubonera ihumure mu Ijambo rya Yehova (1 Abatesalonike 5:14, NW). Urugero, kugira ngo umusaza afashe umuntu wihebye, ashobora kwifashisha amagambo yo muri Zaburi ya 34:19. (Umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Hagira hati “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.” Kugira ngo umusaza yizere neza ko uwo muntu wumva yacitse intege abona ko ibyo bimwerekezaho ku giti cye, ashobora kumubaza ati ‘Yehova ari hafi y’abameze bate? Mbese ujya wumva rimwe na rimwe “ufite umutima umenetse kandi ushenjaguwe”? Niba nk’uko Bibiliya ibivuga Yehova aba hafi ya bene abo, urumva se nawe atakuri hafi?’ Kwizeza umuntu wihebye muri ubwo buryo burangwa n’urukundo, bishobora kumugarurira ubuyanja.—Yesaya 57:15.

Ibitekerezo bihuje n’ubwenge

13, 14. (a) Ni gute twafasha umuntu gutekereza, niba avuga ko atakwizera Imana adashobora kubona? (b) Kuki tutagombye kwitega ko buri muntu wese azemera ibyo tumubwiye?

13 Mu murimo dukora, twifuza ko twagera abantu ku mutima tubaha ibitekerezo bifite ireme kandi byemeza (Ibyakozwe 19:8; 28:23, 24). Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko tugomba kujya dukoresha ibitekerezo bihuje n’ubwenge mu buryo buhambaye kugira ngo twemeze abantu ibihereranye n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana? Oya rwose. Ibitekerezo bifite ishingiro si ngombwa ko biba bigoye kubyumva. Ibitekerezo bihuje n’ubwenge kandi bivuzwe mu mvugo yoroshye, akenshi ni byo usanga bigira icyo bigeraho. Reka dufate urugero.

14 Twasubiza dute umuntu uvuga ko atakwizera Imana adashobora kubona? Dushobora kumufasha gutekereza twifashishije itegeko kamere ry’imvano y’ibiba. Iyo tubonye ikintu runaka kiriho, twemera ko gifite imvano. Dushobora kuvuga tuti ‘uramutse uri mu karere kitaruye utundi maze ukahabona inzu yubatse neza cyane irimo ibyokurya (ni ukuvuga ibiriho), wakwemera udashidikanya ko hari umuntu (ni ukuvuga imvano) wubatse iyo nzu maze akuzuza ibyokurya mu ‘bubiko’ bwayo. Mu buryo nk’ubwo rero, iyo tubonye ibiremwa byose n’ibyokurya byinshi bihunitse mu butaka (ibiriho), ntibyaba bihuje n’ubwenge kwemera ko hari Umuntu (imvano) wabikoze?’ Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza iti “kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose” (Abaheburayo 3:4). Ariko kandi, nubwo ibitekerezo dutanga byaba bifite ireme, si ko buri muntu wese azemera ibyo tumubwiye. Bibiliya itwibutsa ko abantu bari “mu mimerere ikwiriye” ari bo bazizera.—Ibyakozwe 13:48, NW; 2 Abatesalonike 3:2.

15. Ni ubuhe buryo bwo gufasha abantu gutekereza dushobora kwifashisha kugira ngo tugaragaze imico ya Yehova n’imikorere ye, kandi se ni izihe ngero ebyiri zigaragaza uko dushobora gutanga ibyo bitekerezo?

15 Mu gihe twigisha, twaba turi mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu itorero, dushobora gutanga ibitekerezo bihuje n’ubwenge kugira ngo tugaragaze imico ya Yehova n’imikorere ye. Uburyo bugira ingaruka nziza dushobora gukoresha ni ubwo kwereka abantu ko Imana izakora ibyiza kurushaho, nk’uko Yesu yajyaga abigenza rimwe na rimwe (Luka 11:13; 12:24). Icyo gitekerezo gishingiye ku bintu bihabanye, gishobora kugera umuntu ku mutima cyane. Kugira ngo tugaragaze ukuntu inyigisho y’umuriro utazima idafite ishingiro, dushobora kuvuga tuti ‘nta mubyeyi wuje urukundo ushobora guhanisha umwana we kuvumbika udutoki twe mu muriro. Ubwo se niba atabikora, twatinyuka dute kuvuga ko Data wo mu ijuru wuje urukundo azashyira abantu mu muriro’ (Yeremiya 7:31)? Kugira ngo twigishe ko Yehova yita ku bagaragu be buri wese ku giti cye, dushobora kuvuga tuti ‘niba Yehova azi izina rya buri imwe mu nyenyeri zibarirwa muri za miriyari, ntazarushaho kwita ku bantu bamukunda kandi yaguze amaraso y’igiciro cyinshi y’Umwana we’ (Yesaya 40:26; Ibyakozwe 20:28)? Ibyo bitekerezo byemeza bishobora gutuma tugera abandi ku mutima.

Ingero zikwiriye

16. Kuki ingero ari iz’ingenzi mu gihe twigisha?

16 Ingero zikwiriye ni nk’umunyu utuma inyigisho twigisha zirushaho kuryohera abantu. Kuki ingero ari iz’ingenzi mu gihe twigisha? Umwarimu umwe yaravuze ati “gutekereza ku kintu utifashishije ingero ni kimwe mu bintu bigora abantu cyane.” Ingero zituma umuntu agira mu bitekerezo ishusho isobanuye byinshi, idufasha kurushaho kwiyumvisha ibintu neza. Yesu yari ahebuje mu bihereranye no gukoresha ingero (Mariko 4:33, 34). Reka dusuzume uko natwe dushobora gukoresha ubwo buryo bwo kwigisha.

17. Ni ibihe bintu bine bituma urugero dutanze ruba rwiza?

17 Ni iki gituma urugero umuntu atanze ruba rwiza? Icya mbere, rugomba kuba rukwiriye abaruhabwa, ruvuga ku bintu abaguteze amatwi bashobora guhita basobanukirwa. Twibuke ko inyinshi mu ngero Yesu yatangaga zabaga zivuga ibintu abantu bahuraga na byo buri munsi. Icya kabiri, urugero rwagombye kuba rufitanye isano rwose n’icyo ushaka kuvuga. Niba utanze urugero rw’ibintu bidafite aho bihuriye, urugero utanze nta kindi rwamara kitari ukujijisha abaguteze amatwi. Icya gatatu, urugero utanga ntirwagombye kuba rurondora ibintu byinshi bitari ngombwa. Wibuke ko iyo byabaga ari ngombwa Yesu yatangaga ibisobanuro birambuye, ariko ibitari ngombwa ntiyirirwe abivuga. Icya kane, mu gihe dutanga urugero, twagombye gukora ku buryo tugaragaza aho urwo rugero ruhuriye n’ibivugwa. Bitabaye ibyo, bamwe bashobora kutumva icyo dushaka kwerekezaho.

18. Ni gute twatanga ingero nziza?

18 Ni gute twatanga ingero nziza? Si ngombwa ko dutekereza ku nkuru ndende zivuga ibintu bihambaye. Ingero ngufi zishobora kugira icyo zigeraho. Gerageza gusa gutekereza ku ngero z’ibintu bifite aho bihuriye n’icyo muganiraho. Urugero, tuvuge ko tuganira ku ngingo ihereranye no kuba Imana ibabarira, kandi tukaba dushaka gutanga urugero ku bivugwa mu Byakozwe 3:19, ahavuga ko Yehova ‘ahanagura’ cyangwa agasiba ibyaha byacu. Iyo ubwayo ni imvugo y’ikigereranyo; ariko se, ni uruhe rugero rufatika dushobora gukoresha, kugira ngo twumvikanishe icyo gitekerezo? Ese mama ni urw’igoma? Ni urw’iponji se? Dushobora kuvuga tuti ‘iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, arabihanagura burundu nk’uko umuntu yafata iponji (cyangwa igoma) agahanagura ikintu.’ Biragoye ko umuntu yananirwa kwiyumvisha icyo urugero nk’urwo rworoshye rushaka kuvuga.

19, 20. (a) Ni hehe twakura ingero nziza? (b) Ni izihe ngero nziza zavuzwe mu bitabo byacu? (Reba no mu gasanduku.)

19 Ni hehe twavana ingero zikwiriye, hakubiyemo n’ingero z’ibintu nyakuri byabayeho? Hera ku bintu byakubayeho cyangwa ibintu bitandukanye wabonye n’ibyabaye kuri bagenzi bawe muhuje ukwizera. Ingero zishobora no kuvanwa mu bindi bintu byinshi, hakubiyemo ibintu n’abantu, ibikoresho byo mu rugo, cyangwa ikintu giheruka kuba muri ako karere. Uburyo bwiza bwafasha umuntu kubona ingero nziza, ni ukuba maso, ‘ukitegereza’ ibintu bikunda kubaho mu buzima bwa buri munsi (Ibyakozwe 17:22, 23). Igitabo kimwe cyerekeje ku byo gutanga ibiganiro mu ruhame, maze kigira kiti “niba umuntu utanga ikiganiro ari umuntu witegereza ibintu biba mu buzima, uvugana n’abantu b’ingeri zose, ugenzura ibintu abigiranye ubwitonzi kandi akabaza ibibazo kugeza ubwo asobanukiwe, azabona ingero nyinshi zizamufasha mu gihe azaba azikeneye.”

20 Hari ahandi hantu dushobora kuvana ingero nziza. Aho ni mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, n’ibindi bitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova. Ushobora kumenya byinshi uramutse urebye ukuntu ibyo bitabo bikoresha ingero. * Reka duhere ku rugero rwakoreshejwe mu ngingo ya 11 y’igice cya 17 cy’igitabo Ubumenyi. Kuba abantu mu itorero baba bafite kamere zitandukanye, bigereranywa n’imodoka zibisikana. Ni iki gituma urwo rugero ruba rwiza? Uzirikane ko ruvuga ibintu biba mu mibereho ya buri munsi, kandi rukaba ruvuga ibintu bihuye cyane n’ikintu gitsindagirizwa; kandi icyo ruhuriyeho n’ibivugwa kirumvikana. Dushobora gukoresha ingero zanditse mu gihe twigisha, wenda tukazihuza n’ibyo umwigishwa wa Bibiliya akeneye cyangwa ibikenewe muri disikuru.

21. Ni izihe ngororano tubonera mu kuba abigisha b’Ijambo ry’Imana?

21 Ingororano umuntu aheshwa no kuba umwigisha mwiza ni nyinshi. Mu gihe twigisha, tuba tugize icyo duha abandi; tuba tubahaye ku butunzi bwacu kugira ngo tubafashe. Bene uko gutanga gutera ibyishimo, kubera ko Bibiliya igira iti “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ku bantu bigisha Ijambo ry’Imana, ibyishimo bagira bituruka ku kumenya ko duha abandi ikintu cy’agaciro kandi kizaramba, ni ukuvuga ukuri ku bihereranye na Yehova. Dushobora nanone kubona ibyishimo bituruka ku kumenya ko twigana Umwigisha wacu Mukuru, Yesu Kristo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 9 Reba igice kivuga ngo “Entrées en matière pour la prédication (uko watangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza),” ku ipaji ya 9-15.—Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 20 Niba ushaka ingero, reba mu gitabo cyitwa Index des publications de la Société Watch Tower 1986-2000, ku gatwe kavuga ngo “Illustrations (ingero).”—Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova mu ndimi zitandukanye.

Mbese, uribuka?

• Ni gute dushobora gukoresha imvugo yoroheje mu gihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya? Mu gihe dutanga disikuru mu itorero?

• Ni gute twakoresha ibibazo mu buryo bugira icyo bugeraho mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu?

• Ni mu buhe buryo twakwifashisha ibitekerezo bihuje n’ubwenge kugira ngo tugaragaze imico ya Yehova n’imikorere ye?

• Ni hehe twavana ingero zikwiriye?

[Ibibazo]

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mbese, waba wibuka izi ngero?

Hano hari ingero nziza zigeze gutangwa. Kuki se utareba aho zaturutse kugira ngo urebe ukuntu zatumye icyo zerekezagaho kirushaho kumvikana?

• Kimwe n’abantu babiri basimbuka bakagera hejuru mu kirere cyangwa abantu babiri baserebekana ku rubura, kugira ngo ishyingiranwa ribe ryiza bituruka ahanini kuri ba nyir’ubwite.—Umunara w’Umurinzi, 15 Gicurasi 2001, ku ipaji ya 16.

• Kugaragaza ibyo utekereza bishobora kugereranywa no kunaga umupira. Ushobora kuwunaga buhoro cyangwa ukawuterana imbaraga nyinshi cyane ku buryo wanakomeretsa uwo uwunagiye.—Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, igice cya 15, paragarafu ya 13.

• Kwiga kugaragaza urukundo ni kimwe no kwiga ururimi rushya.—Umunara w’Umurinzi, 15 Gashyantare 1999, ku ipaji ya 18, 22 n’iya 23.

• Abadayimoni bifashisha ubupfumu kimwe n’uko umuhigi yifashisha icyambo kikareshya umuhigo.—Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, ipaji ya 111.

• Ukuntu Yesu yacunguye urubyaro rwa Adamu bishobora kugereranywa n’umugiraneza w’umukire wakwishyura imyenda y’uruganda (yariwe n’umuyobozi warwo w’umuhemu) maze akongera akarufungura, akaba arokoye abakozi barwo benshi.—Umunara w’Umurinzi, 1 Gashyantare 1992, ipaji ya 6 cyangwa 15 Gashyantare 1991, ipaji ya 13 (mu Gifaransa).

• Kimwe n’uko abantu bakunda ubugeni bazashyiraho imihati ikomeye kugira ngo bongere bavugurure igihangano cy’ubugeni cyaba cyangiritse cyane, Yehova na we ashobora kwirengagiza ukudatungana kwacu, akabona ibyiza dukora maze amaherezo akazadusubiza kuba abantu batunganye nk’uko Adamu yari ameze mbere.—Umunara w’Umurinzi, 15 Gashyantare 1990, ipaji ya 22 (mu Gifaransa).

[Amafoto yo ku ipaji ya 20]

Abakristo b’ukuri ni abigisha b’Ijambo ry’Imana.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abasaza bashobora gukoresha ibibazo kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuje ukwizera kubonera ihumure mu Ijambo ry’Imana