Komeza gushyira mu bikorwa ibyo wize
Komeza gushyira mu bikorwa ibyo wize
“Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye, abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe.”—ABAFILIPI 4:9.
1, 2. Muri rusange, hari icyo Bibiliya ihindura ku mibereho y’abantu bavuga ko ari abanyedini? Sobanura.
“IDINI rirushaho kugenda rishinga imizi nyamara umuco wo ugahenebera.” Iyo nkuru yavuzwe mu kinyamakuru kimwe yavugaga muri make icyo iperereza ryakozwe muri Amerika hose ryagezeho (Emerging Trends). Uko bigaragara, muri icyo gihugu abantu bajya mu nsengero n’abavuga ko idini ari iry’ingenzi mu mibereho yabo barushaho kugenda biyongera. Ariko kandi, muri iyo nkuru harimo amagambo agira ati “nubwo abo bantu biyongera cyane, Abanyamerika benshi bavuga ko batabona icyo idini rihindura ku bantu buri muntu ku giti cye no ku muryango wa kimuntu muri rusange.”
2 Ibyo ni ko biri no mu bindi bihugu. Ku isi hose, abantu benshi bavuga ko bemera Bibiliya kandi ko ari abanyedini, ntibareka ngo Ibyanditswe bigire ikintu kigaragara bihindura ku mibereho yabo (2 Timoteyo 3:5). Uhagarariye itsinda rimwe ry’abakora iperereza yaravuze ati “na n’ubu tubona ko Bibiliya ari iyo kubahwa cyane rwose, ariko ibyo kumara igihe tuyisoma, tukayiga kandi tugashyira mu bikorwa ibyo ivuga, byo ni inkuru ishaje rwose.”
3. (a) Ni gute Bibiliya ihindura abantu bahinduka Abakristo nyakuri? (b) Ni gute abigishwa ba Yesu bashyira mu bikorwa inama ya Pawulo iri mu Bafilipi 4:9?
Abakolosayi 3:5-10). Abigishwa ba Yesu ntibabona ko Bibiliya ari igitabo cyo kubikwa ahantu runaka kikuzura ivumbi. Ahubwo, intumwa Pawulo yabwiye Abakristo b’i Filipi ati ‘ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye, abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe’ (Abafilipi 4:9). Abakristo bakora ibirenze ibyo kwemera ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Bakurikiza ibyo biga bakomeza gushyira mu bikorwa inama za Bibiliya haba mu muryango, ku kazi, mu itorero n’ahandi hose.
3 Uko si ko biri ariko ku Bakristo nyakuri. Gushyira mu bikorwa inama zo mu Ijambo ry’Imana byatumye bahindura imitekerereze yabo n’imyifatire yabo. Nanone kandi, n’abandi bantu babona ko bagize ihinduka bakaba bashya (4. Kuki kubahiriza amategeko y’Imana atari ibintu byoroshye?
4 Kubahiriza amategeko n’amahame y’Imana si ibintu byoroshye. Turi mu isi itegekwa na Satani, Bibiliya ikaba imwita “imana y’iki gihe” (2 Abakorinto 4:4; 1 Yohana 5:19). Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko twirinda ikintu cyose gishobora kutubuza gukomeza gushikama kuri Yehova Imana. Ni gute se twaba abantu bashikamye?
Komeza ‘icyitegererezo cy’amagambo mazima’
5. Amagambo ya Yesu avuga ngo ‘mukomeze munkurikire’ asobanura iki?
5 Uburyo bumwe bwo gushyira mu bikorwa ibyo twize, ni ugushyigikira mu budahemuka ugusenga k’ukuri, nubwo abantu batizera baturwanya. Bisaba ko dushyiraho imihati kugira ngo tubashe kwihangana. Yesu yaravuze ati “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire” (Matayo 16:24, NW ). Yesu ntiyavuze ko tugomba kumukurikira icyumweru kimwe cyangwa ukwezi kumwe cyangwa se umwaka gusa. Ahubwo yaravuze ati ‘mukomeze munkurikire.’ Ayo magambo yumvikanisha ko kuba turi abigishwa atari ibintu biba bizamara igihe runaka cyangwa se ko uyu munsi twaba turi abantu biyeguriye Imana ngo ejo tube twabivuyemo. Gushyigikira ugusenga k’ukuri mu budahemuka bisobanura kwihangana turi abizerwa mu nzira twahisemo, uko byagenda kose. Ibyo se twabigeraho dute?
6. Ni ikihe cyitegererezo cy’amagambo mazima Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahawe na Pawulo?
6 Pawulo yateye inkunga Timoteyo wari umukozi mugenzi we agira ati “ujye ukomeza i[cy]itegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu” (2 Timoteyo 1:13). Pawulo yashakaga kuvuga iki? Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘icyitegererezo,’ rifashwe uko ryakabaye ryerekeza ku gishushanyo mbonera cy’umunyabugeni. Nubwo kiba kitariho ibintu byose, umuntu uzi kwitegereza ashobora kumenya icyo uwo munyabugeni azashushanya, ahereye ku mirongo mike aba yamaze gushushanya. Mu buryo nk’ubwo, icyitegererezo cy’amagambo y’ukuri Pawulo yahaye Timoteyo n’abandi, nticyashoboraga gusubiza buri kibazo abantu bashobora kwibaza. Ariko rero, izo nyigisho zitanga ubuyobozi buhagije; mbese ni nk’aho ari igishushanyo mbonera, ku buryo abantu bafite imitima itaryarya bashobora kuziheraho bakamenya ibyo Yehova abasaba. Birumvikana ko kugira ngo bashimishe Imana, baba bagomba gukomeza icyo cyitegererezo cy’amagambo y’ukuri bashyira mu bikorwa ibyo bize.
7. Ni gute Abakristo bakwizirika ku cyitegererezo cy’amagambo mazima?
7 Mu kinyejana cya mbere, hari abantu bashyigikiraga ibitekerezo bidahuye n’ “amagambo mazima,” urugero nka Humenayo, Alekizanderi na Fileto (1 Timoteyo 1:18-20; 2 Timoteyo 2:16, 17). Abakristo ba mbere bari kwirinda bate kuyobywa n’abahakanyi? Bari kubirinda binyuriye mu kwiga ibyanditswe byahumetswe bitonze kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bize. Abakurikije urugero rwa Pawulo n’urw’abandi bantu bari abizerwa, bashoboye gutahura buri kintu cyose kitari gihuje n’icyitegererezo cy’amagambo y’ukuri bari barigishijwe, kandi bacyamaganira kure (Abafilipi 3:17; Abaheburayo 5:14). Aho kuba abantu ‘bashishikazwa no kubaza ibibazo, bakagira n’intambara z’amagambo,’ bakomezaga kujya mbere mu nzira ikwiriye bahisemo, inzira irangwa no kubaha Imana (1 Timoteyo 6:3-6). Iyo dukomeza gushyira mu bikorwa ukuri twize, natwe tuba tugera ikirenge mu cyabo. Kubona abantu babarirwa muri za miriyoni bakorera Yehova ku isi hose bakomeza kwizirika ku cyitegererezo cy’amagambo y’ukuri ko muri Bibiliya bigishijwe, ni ibintu bikomeza ukwizera rwose!—1 Abatesalonike 1:2-5.
Amaganira kure “imigani y’ibinyoma”
8. (a) Muri iki gihe Satani agerageza ate gusenya ukwizera kwacu? (b) Ni uwuhe muburo Pawulo yatanze uboneka muri 2 Timoteyo 4:3, 4?
8 Satani atubibamo ugushidikanya ku bihereranye n’ibyo twigishijwe kugira ngo atume tudakomeza gushikama. Kimwe no mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe abahakanyi n’abandi bantu baba bashaka gusenya ukwizera kw’abatariho urubanza (Abagalatiya 2:4; 5:7, 8). Rimwe na rimwe bifashisha itangazamakuru kugira ngo bakwirakwize inkuru zigoretse cyangwa se ibinyoma byambaye ubusa ku bihereranye n’imikorere y’ubwoko bwa Yehova n’intego zabwo. Pawulo yavuze ko hari bamwe bari kuzareka ukuri. Yaranditse ati “igihe kizaza, [ubwo] batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo, kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo; kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.”—2 Timoteyo 4:3, 4.
9. Ni iki Pawulo agomba kuba yaratekerezagaho igihe yavugaga iby’ “imigani y’ibinyoma”?
9 Hari abantu bamwe bakuruwe n’ “imigani y’ibinyoma” aho kugira ngo bakomeze icyitegererezo cy’amagambo mazima. Iyo migani y’ibinyoma yari iyihe? Pawulo ashobora kuba yaratekerezaga ku migani y’imihimbano, urugero nk’iri mu gitabo kitari ku rutonde rw’ibitabo byemewe bya Bibiliya cyitwa Tobi. * Mu migani y’ibinyoma hashobora kuba hari hanakubiyemo inkuru zishyushya umutwe z’ibihuha. Nanone kandi, abantu bamwe bari barakurikije “irari ryabo,” bashobora kuba barayobejwe n’abantu batari bashikamye ku mahame y’Imana cyangwa se abanengaga abari bari mu myanya y’ubuyobozi mu itorero (3 Yohana 9, 10; Yuda 4). Uko ibyabacaga intege byaba byari biri kose, uko bigaragara bamwe bahisemo ibinyoma babirutisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Bidateye kabiri, baretse gushyira mu bikorwa ibyo bari barize, kandi mu buryo bw’umwuka ibyo ntibyari kubasiga amahoro.—2 Petero 3:15, 16.
10. Imigani y’ibinyoma iriho muri iki gihe ni iyihe, kandi se ni gute Yohana yagaragaje ko tugomba kugira amakenga?
10 Muri iki gihe, natwe dushobora kwirinda gukururwa n’imigani y’ibinyoma turamutse tugenzuye kandi tugahitamo ibyo twumva n’ibyo dusoma. Urugero, itangazamakuru rikunze akenshi kuba ryiganjemo ubwiyandarike. 1 Yohana 4:1). Bityo rero, natwe tugomba kuba maso.
Abantu benshi bemera ko nta Mana ibaho. Intiti mu gusesengura Bibiliya zihakana zivuga ko Bibiliya itahumetswe n’Imana. Nanone kandi, muri iki gihe abahakanyi bakomeza kugerageza kubiba ugushidikanya mu Bakristo kugira ngo bamunge ukwizera kwabo. Mu kinyejana cya mbere, intumwa Yohana yatanze umuburo wo kwirinda akaga nk’ako abahanuzi b’ibinyoma bashoboraga guteza agira ati “bakundwa, ntimwizere imyuka yose: ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi” (11. Ni ubuhe buryo bumwe bwo kwisuzuma kugira ngo turebe niba tukiri mu kwizera?
11 Ku bihereranye n’ibyo, Pawulo yaranditse ati “nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera” (2 Abakorinto 13:5). Iyo ntumwa yaduteye inkunga yo gukomeza kwisuzuma kugira ngo turebe niba twizirika ku myizerere ya Gikristo yose uko yakabaye. Niba twumva dukururwa n’ibyo abantu bigize abarakare bavuga, dukeneye kwisuzuma ndetse tukanabishyira mu isengesho (Zaburi 139:23, 24). Mbese, tubangukirwa no gushakisha udukosa ku bagize ubwoko bwa Yehova? Niba se ari uko bimeze, tubiterwa n’iki? Haba se hari umuntu wavuze amagambo cyangwa agakora ikintu runaka bikatubabaza? Niba ari ko byagenze se, ubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro? Nta kigeragezo na kimwe duhura na cyo muri iyi si kizahoraho iteka (2 Abakorinto 4:17). Nubwo twagerwaho n’ibigeragezo biturutse mu itorero, kuki twareka gukorera Imana? Niba hari ikintu cyaturakaje se, hari icyaba cyiza kuruta gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugikemure maze ubundi tukakirekera mu maboko ya Yehova?—Zaburi 4:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Imigani 3:5, 6; Abefeso 4:26.
12. Ni gute abantu b’i Beroya badusigiye urugero rwiza?
12 Aho kuba abantu bahora banenga, nimucyo tujye tubona neza mu buryo bw’umwuka ubumenyi twunguka binyuriye mu kwiyigisha no mu materaniro y’itorero (1 Abakorinto 2:14, 15). Nanone kandi, aho gushidikanya ku Ijambo ry’Imana, mbega ukuntu byaba ari iby’ubwenge kugira imyifatire nk’iy’abantu b’i Beroya bo mu kinyejana cya mbere bajyaga bagenzura Ibyanditswe bitonze (Ibyakozwe 17:10, 11)! Hanyuma kandi, nimucyo tujye dushyira mu bikorwa ibyo twiga, twamaganire kure imigani y’ibinyoma kandi twizirike ku kuri.
13. Ni gute dushobora gusakaza inkuru z’ibinyoma tutabizi?
13 Hari indi migani y’ibinyoma tugomba kwirinda. Hari inkuru nyinshi cyane zishyushya umutwe zicicikana hirya no hino, akenshi hakoreshejwe internet. Ni iby’ubwenge kwitondera inkuru nk’izo, cyane cyane mu gihe twaba tutazi inkomoko yazo. Nubwo Umukristo ufite imyifatire myiza yaba ari we ukoherereje inkuru runaka, ashobora kuba atarabihagazeho. Ni yo mpamvu ari iby’ingenzi ko tugira amakenga ku bihereranye no gusubiramo inkuru tudafitiye ibihamya, tuzibwira abandi cyangwa se natwe tukagira 1 Timoteyo 4:7). Nanone kandi, kubera ko dusabwa kubwizanya ukuri hagati yacu, iyo twirinze ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma dusakaza inkuru z’ibinyoma wenda tutanabizi, tuba dukoze ibintu bihuje n’ubwenge.—Abefeso 4:25.
abo tuzoherereza. Nta gushidikanya ko tutakwifuza gusubiramo “imigani itari iy’Imana” (Inyungu zibonerwa mu gukora ibihuje n’ukuri
14. Ni izihe nyungu zibonerwa mu gushyira mu bikorwa ibyo twize mu Ijambo ry’Imana?
14 Gushyira mu bikorwa ibyo twiga binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya no mu materaniro ya Gikristo, bizatuzanira inyungu nyinshi. Urugero, imishyikirano dufitanye n’abo duhuje ukwizera ishobora kuzarushaho kuba myiza (Abagalatiya 6:10). Iyo dushyize mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, bituma tugira akanyamuneza. (Zaburi 19:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Ikigeretse kuri ibyo, iyo dushyira mu bikorwa ibyo twiga, tuba ‘twizihiza inyigisho z’Imana,’ kandi bishobora gutuma turehereza abandi ku gusenga k’ukuri.—Tito 2:6-10.
15. (a) Ni gute umukobwa umwe ukiri muto yagize ubutwari akabwiriza ku ishuri? (b) Ni iki iyo nkuru ikwigishije?
15 Mu Bahamya ba Yehova, hari abakiri bato bashyira mu bikorwa ibyo bize binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo, kimwe no kwifatanya buri munsi mu materaniro y’itorero. Imyifatire yabo myiza ibera abarimu n’abandi banyeshuri bagenzi babo ubuhamya bukomeye (1 Petero 2:12). Reka dufate urugero rw’umukobwa w’imyaka 13 wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Leslie. Yavuze ko bitajyaga bimworohera kubwira abanyeshuri bagenzi be ibyo yizera, ariko ko umunsi umwe byahindutse. Yagize ati “mu ishuri twavugaga iby’abantu bagurisha abandi ibintu ku ngufu. Umukobwa umwe yateye urutoki atanga urugero ku Bahamya ba Yehova.” Ko Leslie yari Umuhamya, yabyifashemo ate? Yaravuze ati “navuganiye ukwizera kwanjye, ibyo nkaba ntekereza ko byatangaje buri wese, kuko ubundi ntajyaga mvuga mu ishuri.” Kuba Leslie yarashize amanga byatanze iki? Leslie yaravuze ati “nahaye umunyeshuri agatabo n’inkuru y’ubwami, kandi yari afite ibindi bibazo ashaka gusobanukirwa. Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yishima iyo abakiri bato bashyira mu bikorwa ibyo bize bagize ubutwari bakabwiriza ku ishuri!—Imigani 27:11; Abaheburayo 6:10.
16. Ni gute Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryagiriye akamaro Umuhamya umwe ukiri muto?
16 Urundi rugero ni urw’uwitwa Elizabeth. Kuva afite imyaka irindwi no mu myaka yose yigaga mu mashuri abanza, igihe cyose yabaga afite ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, yatumiraga abarimu be kugira ngo bazaze ku Nzu y’Ubwami. Iyo umwarimu atabashaga kuza, nyuma y’amasomo Elizabeth yasigaraga ku ishuri maze agaha uwo mwarimu cya kiganiro. Elizabeth ageze mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, yakoze inyandiko y’amapaji icumi, avuga ibyiza by’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, maze abisomera imbere y’abarimu bane. Yanasabwe kwerekana uko ikiganiro cyo mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi gitangwa, maze ahitamo umutwe uvuga ngo “Kuki Imana ireka ububi bugakomeza kubaho?” Elizabeth yari yarungukiwe na gahunda y’inyigisho zitangirwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, itegurwa n’Abahamya ba Yehova. Ni umwe mu Bakristo benshi bakiri bato uhesha Yehova ikuzo, binyuriye mu gushyira mu bikorwa ibyo yize mu Ijambo rye.
17, 18. (a) Ni iyihe nama Bibiliya itanga ku bihereranye no kuba inyangamugayo? (b) Ni gute umuntu umwe yakozwe ku mutima n’imyifatire izira amakemwa y’umwe mu Bahamya ba Yehova?
Abaheburayo 13:18). Ubuhemu bushobora gutuma tudakomeza kugirana imishyikirano myiza n’abandi, kandi igikomeye kurushaho ntituyigirane na Yehova (Imigani 12:22). Kugira imyifatire izira amakemwa bigaragaza ko dushyira mu bikorwa ibyo twize, kandi byagiye binatuma abantu benshi bubaha cyane Abahamya ba Yehova.
17 Muri Bibiliya, Abakristo bagirwa inama yo kuba inyangamugayo muri byose (18 Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku mugabo umwe w’umusirikare witwa Phillip. Yataye sheki itanditseho ariko yari yarashyizeho umukono, kandi ntiyigeze abimenya kugeza igihe yamugarukiraga iciye mu iposita. Yatoraguwe n’Umuhamya wa Yehova, kandi akabaruwa kari kayiherekeje kavugaga ko imyizerere ya nyir’ukuyitoragura ari yo yatumye ayimusubiza. Phillip yaguye mu kantu! Yaravuze ati “bari kuntwara amadolari 9.000 yose!” Yari yarababajwe cyane n’uko igihe kimwe bamwibiye ingofero mu rusengero. Uko bigaragara, umuntu baziranye ni we wamutwaye iyo ngofero, mu gihe umuntu atazi yari yamugaruriye sheki yari gukoresha akabikuza za miriyoni! Mu by’ukuri, Abakristo b’indahemuka bahesha Yehova Imana ikuzo!
Komeza gushyira mu bikorwa ibyo wize
19, 20. Ni gute tuzungukirwa no gukora ibihuje n’ibyo twiga mu Byanditswe?
19 Abantu bashyira mu bikorwa ibyo bize mu Ijambo ry’Imana bibahesha ingororano nyinshi. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa, ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora” (Yakobo 1:25). Koko rero, nidukora ibihuje n’ibyo twize mu Byanditswe, tuzagira ibyishimo nyakuri kandi tuzarushaho kugira ubutwari bwo guhangana n’imihangayiko y’ubuzima. Icy’ingenzi kurushaho, Yehova azaduha imigisha n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka!—Imigani 10:22; 1 Timoteyo 6:6.
20 Kora uko ushoboye kose rero kugira ngo ukomeze kwiyigisha Ijambo ry’Imana. Ujye wifatanya buri gihe n’abasenga Yehova, kandi wite cyane ku bivugirwa mu materaniro ya Gikristo. Komeza ushyire mu bikorwa ibyo wiga, kandi ‘Imana itanga amahoro izabana nawe.’—Abafilipi 4:9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 9 Igitabo cya Tobi, gishobora kuba cyaranditswe mu kinyejana cya gatatu M.I.C., cyiganjemo imigani yuzuyemo imiziririzo y’Umuyahudi witwaga Tobi. Bavuga ko yari afite ububasha bwo gukiza no kwirukana abadayimoni akoresheje umutima, indurwe n’umwijima by’igifi kinini cyane.
Mbese, uribuka?
• “I[cy]itegererezo cy’amagambo mazima” ni iki, kandi se, ni gute twagikomeza?
• Ni iyihe ‘migani y’ibinyoma’ dukwiriye kwirinda?
• Ni izihe nyungu zigera ku bantu bashyira mu bikorwa ibyo biga mu Ijambo ry’Imana?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Ni gute Abakristo ba mbere bari kwirinda kuyobywa n’abahakanyi?
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Itangazamakuru, internet n’abahakanyi bo muri iki gihe, bishobora kutubibamo ugushidikanya
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Gukwirakwiza inkuru tutazi aho zikomoka ntibihuje n’ubwenge
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Abahamya ba Yehova bashyira mu bikorwa ibyo basoma mu Ijambo ry’Imana, baba bari ku kazi, ku ishuri n’ahandi hose