Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute abatagatifu nyabo bashobora kugufasha?

Ni gute abatagatifu nyabo bashobora kugufasha?

Ni gute abatagatifu nyabo bashobora kugufasha?

MU BYANDITSWE, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “umutagatifu” mu buhinduzi bumwe na bumwe, rishobora no guhindurwamo ngo “uwera.” Iryo jambo ryerekeza kuri bande? Hari igitabo cyagize kiti “iyo rikoreshejwe mu bwinshi ryerekeza ku bizera, riba ryerekeza ku bizera bose aho kwerekeza ku bantu barangwa no kwera mu buryo bwihariye, cyangwa ku bantu bapfuye, ariko bakaba bararangwaga n’ibikorwa byihariye byagaragazaga ko ari abatagatifu.”—An Expository Dictionary of New Testament Words.

Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yerekeje ku Bakristo ba mbere bose avuga ko ari abatagatifu nyabo, cyangwa abera. Urugero, mu kinyejana cya mbere, ‘yandikiye abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto n’abera bose bari [mu ntara y’Abaroma yo] mu Akaya’ (2 Abakorinto 1:1). Nyuma y’aho, Pawulo ‘yandikiye abari i Roma bose bakundwa n’Imana, bahamagariwe kuba abera’ (Abaroma 1:7). Uko bigaragara, abo bera bari bakiriho, kandi nta nubwo bari barashyizwe hejuru ngo basumbe abandi bizera, bitewe n’imico yihariye bari bafite. Ni iki cyatumaga babonwa ko ari abera?

Bejejwe n’Imana

Ijambo ry’Imana rigaragaza ko umuntu atagirwa umutagatifu n’abantu cyangwa n’umuteguro runaka. Ibyanditswe bigira biti ‘[Imana] yaradukijije, iduhamagara guhamagara kwera, itabitewe n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe n’uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw’ubuntu bwayo’ (2 Timoteyo 1:9). Yehova ni we uhamagarira umuntu kuba uwera, bitewe n’ubuntu bwe kandi mu buryo buhuje n’umugambi We.

Abera bo mu itorero rya Gikristo bari mu “isezerano rishya.” Amaraso ya Yesu Kristo yamenwe ni yo yatumye iryo sezerano rigira agaciro kandi yeza abaririmo (Abaheburayo 9:15; 10:29; 13:20, 24). Kubera ko Imana ibona ko ari abera, bagize ‘ubwoko bw’abatambyi bwera [kandi] batamba ibitambo by’umwuka, bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo.’—1 Petero 2:5, 9.

Kwambaza abatagatifu kugira ngo batuvuganire

Kubera ko abantu benshi bizera ko “abatagatifu” bashobora gutuma abizera bagira imbaraga zidasanzwe, barabubaha binyuriye mu gukoresha ibintu byabo biba byarasigaye cyangwa bakabiyambaza kugira ngo babavuganire ku Mana. Mbese, iyo ni inyigisho ya Bibiliya? Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yigishije abigishwa be uburyo bwo gusenga Imana, agira ati “nuko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe’ ” (Matayo 6:9). Yehova Imana ni we wenyine ukwiriye gusengwa.

Kugira ngo abanyatewolojiya bamwe bashyigikire ibyo kwambaza “abatagatifu,” berekeza ku magambo yanditswe mu Baroma 15:30, aho dusoma ngo “ndabinginga bene Data, ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw’urukundo ruva ku [m]wuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana.” Mbese, Pawulo yashishikazaga abizera kugira ngo bajye bamusenga cyangwa ngo bambaze izina rye kugira ngo bagere ku Mana? Oya. Nubwo Bibiliya idutera inkunga yo gusabira abatagatifu nyabo, nta hantu na hamwe Imana idusaba gusenga abo bera cyangwa ngo tubanyuzeho amasengesho yacu.—Abafilipi 1:1, 3, 4.

Ariko kandi, Imana yashyizeho Uwo tugomba kunyuzaho amasengesho yacu. Yesu Kristo yagize ati “ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo: nta wujya kwa Data, ntamujyanye.” Nanone yaravuze ati “icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora” (Yohana 14:6, 13, 14). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova yiteguye kumva amasengesho tumubwira tubinyujije mu izina rya Yesu. Bibiliya yerekeza kuri Yesu igira iti “abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.”—Abaheburayo 7:25.

None se, niba Yesu aba yiteguye kudusabira, kuki abayoboke b’amadini avuga ko yemera Kristo bajya biyambaza “abatagatifu” mu masengesho yabo? Umuhanga mu by’amateka witwa William Durant yagaragaje aho ibyo bintu byakomotse (The Age of Faith). Nubwo Durant yagaragaje ko abantu bubahaga Imana ishobora byose kandi bakaba barashoboraga kwishyikira kuri Yesu mu buryo bworoshye, yanagaragaje ko “nta wari guhangara kugira icyo abwira [Yesu] mu buryo butaziguye kandi yarirengagije inyigisho yatanze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Byasaga n’aho bibabangukiye gutura umutagatifu amasengesho, uwo bibwiraga ko yatagatifujwe akajya mu ijuru, maze bakamwiyambaza kugira ngo abavuganire kuri Kristo.” Mbese, ibyo byaba bifite ishingiro?

Bibiliya itubwira ko dushobora ‘kwegera Imana’ binyuriye kuri Yesu, tukayisenga ‘tudatinya’ (Abefeso 3:11, 12). Imana ishobora byose ntiri kure cyane y’abantu ku buryo idashobora kumva amasengesho yacu. Umwanditsi wa Zaburi, Dawidi, yasenganye icyizere agira ati “ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.” (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Nta bwo Yehova atanga imbaraga binyuriye ku bintu byasigaye by’ “abatagatifu” bapfuye, ahubwo asuka umwuka we wera ku bawumusaba bafite ukwizera. Yesu yagize ati ‘ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’—Luka 11:13.

Umurimo w’abera

Abera Pawulo yandikiraga hashize ibinyejana byinshi barapfuye, kandi bari kuzahabwa “ikamba ry’ubugingo” bakazurirwa kujya mu ijuru (Ibyahishuwe 2:10). Ndetse n’abantu biyeguriye Imana rwose bazi neza ko kuramya abo batagatifu nyabo bidashobora kubarinda indwara, impanuka kamere, imimerere y’ubukungu yifashe nabi, gusaza no gupfa. Ku bw’ibyo, wakwibaza uti ‘mbese, abera b’Imana batwitaho koko? Mbese, twakwitega ko bagira icyo batumarira?’

Abera berekejweho mu buryo bugaragara mu buhanuzi bwanditswe na Daniyeli. Mu kinyejana cya gatandatu M.I.C., yeretswe ibintu byari bishishikaje cyane, byari kugenda bisohozwa kugeza muri iki gihe cyacu. Mu nyanja havuyemo inyamaswa enye zari ziteye ubwoba, zikaba zaragereranyaga ubutegetsi bw’abantu budashobora guhaza ibyifuzo nyabyo by’abantu. Hanyuma Daniyeli yarahanuye ati “ariko abera b’Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindūre, bube ubwabo iteka ryose.”—Daniyeli 7:17, 18.

Pawulo yemeje iby’uwo ‘murage w’abera,’ ni ukuvuga kuzategekana na Kristo mu ijuru (Abefeso 1:18-21). Amaraso ya Yesu yugururiye inzira abera 144.000 kugira ngo bazazurirwe guhabwa ikuzo mu ijuru. Intumwa Yohana yagize ati ‘ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazimana na we iyo myaka igihumbi’ (Ibyahishuwe 20:4, 6; 14:1, 3). Mu iyerekwa, Yohana yumvise ibiremwa byo mu ijuru biririmbira imbere ya Yesu wahawe ikuzo, bigira biti ‘wacunguriye Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose, ubacunguje amaraso yawe, ubahindurira Imana yacu kuba abami n’abatambyi, kandi bazima mu isi’ (Ibyahishuwe 5:9, 10). Mbega ukuntu bitanga icyizere! Yehova Imana ni we witoranyirije abo bagabo n’abagore. Ikindi kandi, bakoreye Imana mu budahemuka igihe bari ku isi, bahura n’ibibazo byose abantu bahura na byo (1 Abakorinto 10:13). Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko abo bera cyangwa abatagatifu bazuwe, bazaba ari abami barangwa n’impuhwe kandi bishyira mu mwanya wacu, bazirikana intege nke zacu.

Imigisha tuzahabwa igihe Ubwami buzaba butegeka

Vuba aha, ubutegetsi bw’Ubwami buzavana ku isi ubugome n’imibabaro. Icyo gihe, abantu bazegera Imana kurusha ikindi gihe cyose. Yohana yaranditse ati “numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ‘dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo.’ ” Ibyo bizazanira abantu imigisha itarondoreka, kuko ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Mbega ukuntu icyo gihe kizaba gishimishije! Nanone ibyo ubutegetsi butunganye bwa Kristo Yesu n’abera 144.000 buzageraho, byerekejweho mu magambo yanditswe muri Mika 4:3, 4, hagira hati “[Yehova] azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure: na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, n’amacumu yabo bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana. Ariko umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta wuzabakangisha: kuko akanwa k’Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.”

Abera batumirira abantu ngo iyo migisha izabagereho. Abera nyabo bagereranyijwe n’umugeni bakomeza kuvuga bati “ngwino!” Amagambo akurikiraho agira ati “kandi uwumva nahamagare ati ‘ngwino!’ Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). “Amazi y’ubugingo” akubiyemo iki? Akubiyemo kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye imigambi y’Imana. Yesu yasenze Imana agira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Umuntu ashobora kuronka ubwo bumenyi binyuriye mu kwiga Bibiliya buri gihe. Mbega ukuntu twishimira kuba dushobora kumenya abera nyabo abo ari bo binyuriye mu Ijambo ry’Imana, kandi tugasobanukirwa ukuntu Imana izabakoresha kugira ngo abantu bazabone inyungu iteka ryose!

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Pawulo yandikiye abera nyabo inzandiko zahumetswe

[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Intumwa zizerwa za Yesu zabaye abatagatifu nyabo, cyangwa abera

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Dushobora gusenga Imana dufite icyizere, binyuriye kuri Yesu Kristo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abatagatifu bazuwe, cyangwa abera, bazategeka isi mu buryo burangwa n’impuhwe