‘Rushaho kugira umwete wo kwita’ ku bintu
‘Rushaho kugira umwete wo kwita’ ku bintu
“Dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa, tukabivamo.”—ABAHEBURAYO 2:1.
1. Tanga urugero rugaragaza ukuntu kurangara bishobora guteza umuntu akaga.
BURI mwaka impanuka z’imodoka zihitana abantu bagera ku 37.000, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine. Abahanga bavuga ko abashoferi baramutse bagiye bitonda igihe bari mu muhanda, izo mpanuka zitabaho. Abashoferi bamwe barangazwa n’ibyapa byo kwamamaza cyangwa bakarangazwa no gukoresha telefoni zigendanwa. Hari n’abandi bazira kugenda barya batwaye imodoka. Ibyo byose bigaragaza ko kurangara bishobora guteza umuntu akaga.
2, 3. Ni iyihe nama Pawulo yahaye Abakristo b’Abaheburayo, kandi kuki yari ikwiriye?
2 Imyaka igera hafi ku 2.000 mbere y’uko bakora imodoka, intumwa Pawulo yagaragaje ikintu cyarangazaga Abakristo b’Abaheburayo kigatuma bagerwaho n’akaga. Pawulo yavuze ko Yesu Kristo wazutse yashyizwe mu mwanya wo hejuru usumba uw’abamarayika, kubera ko yicajwe iburyo bw’Imana. Hanyuma, iyo ntumwa yaravuze iti “ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa, tukabivamo.”—Abaheburayo 2:1.
3 Kuki Abakristo b’Abaheburayo bari bakeneye ‘kugira umwete wo kwita ku byo bumvise’ ku bihereranye na Yesu? Ni ukubera ko hari hashize imyaka igera kuri 30 Yesu avuye ku isi. Igihe shebuja atari ahari, Abakristo bamwe b’Abaheburayo bari baratangiye kuva mu kwizera k’ukuri. Barangazwaga n’idini rya Kiyahudi bari barahozemo.
Bagombaga kurushaho kwita ku bintu
4. Kuki Abakristo bamwe b’Abaheburayo bashobora kuba barumvaga bakwisubirira mu idini rya Kiyahudi?
4 Kuki Umukristo yashoboraga kumva yakwisubirira mu idini rya Kiyahudi? Gahunda yo gusenga ya Kiyahudi yajyanaga n’ibintu bigaragara. Abantu babonaga abatambyi kandi bakanahumurirwa n’imibavu y’ibitambo byabaga byoswa. Ariko kandi, gahunda yo gusenga ya Gikristo yari ifite aho itandukaniye cyane n’iya Kiyahudi. Abakristo bari bafite Umutambyi Mukuru, Yesu Kristo, ariko bari bamaze imyaka igera kuri mirongo itatu batamubona (Abaheburayo 4:14). Bari bafite urusengero, ariko ahera cyane harwo hari mu ijuru (Abaheburayo 9:24). Aho kugira ngo Abakristo bakebwe nk’uko byari biri mu gihe cy’Amategeko, bakebwaga “mu mutima n’umwuka” (Abaroma 2:29). Ku bw’ibyo rero, Abakristo b’Abaheburayo bashobora kuba bari baratangiye kubona ko idini rya Gikristo ritari rishingiye ku bintu bigaragara.
5. Ni gute Pawulo yagaragaje ko gahunda yo gusenga yashyizweho na Yesu yarutaga kure cyane iyo mu gihe cy’Amategeko?
Abaheburayo 9:13, 14)? Koko rero, imbabazi z’ibyaha zitangwa binyuriye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo ziruta kure cyane izatangwaga binyuriye ku bitambo byatambwaga mu gihe cy’Amategeko.—Abaheburayo 7:26-28.
5 Abakristo b’Abaheburayo bari bakeneye kumenya ikintu cy’ingenzi ku bihereranye na gahunda yo gusenga yashyizweho na Kristo. Nubwo yari ishingiye cyane cyane ku kwizera aho gushingira ku bintu bigaragara, yasumbaga kure Amategeko yatanzwe binyuriye ku muhanuzi Mose. Pawulo yaranditse ati ‘ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi n’ivu ry’inka y’iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye, ko byeza umubiri, ugahumanuka, nkanswe amaraso ya Kristo, witambiye Imana atagira inenge, ku bw’umwuka w’iteka; ntazarushaho guhumanura imitima yanyu, akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho’ (6, 7. (a) Kuki byari ibintu byihutirwa ko Abakristo b’Abaheburayo ‘barushaho kugira umwete wo kwita ku byo bumvise’? (b) Igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, hari hasigaye igihe kingana iki kugira ngo Yerusalemu irimbuke? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
6 Abakristo b’Abaheburayo bari bafite indi mpamvu yo kwita cyane ku bintu bari barumvise kuri Yesu. Yari yarahanuye ko Yerusalemu yari kurimbuka. Yesu yaravuze ati “iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro, bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.”—Luka 19:43, 44.
7 Ibyo byari kuba ryari? Yesu ntiyavuze umunsi n’isaha. Ahubwo yatanze amabwiriza akurikira: “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire mu misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo” (Luka 21:20, 21). Hashize imyaka igera kuri 30 Yesu avuze ayo magambo, Abakristo bamwe na bamwe bari i Yerusalemu ntibari bakibona ko ibyo byari ibintu byihutirwaga, ibyo bikaba byaratumye birangarira. Ni nk’aho birebeye hakurya y’umuhanda kandi batwaye imodoka. Iyo bataza guhindura imitekerereze yabo, bari kugerwaho n’akaga. Baba barabitekerezaga cyangwa batarabitekerezaga, Yerusalemu yari hafi kurimbuka! * Igishimishije ni uko inama Pawulo yahaye Abakristo b’i Yerusalemu bari barasinziriye mu buryo bw’umwuka yatumye bakanguka.
Uko muri iki gihe ‘twarushaho kwita’ ku bintu
8. Kuki tugomba “kurushaho kugira umwete wo kwita” ku kuri ko mu Ijambo ry’Imana?
8 Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, natwe dukeneye “kurushaho kugira umwete wo kwita” ku kuri ko mu Ijambo ry’Imana. Kubera iki? Kubera ko hari irimbuka ryegereje, atari mu gihugu kimwe gusa, ahubwo ku isi hose (Ibyahishuwe 11:18; 16:14, 16). Ni iby’ukuri ko tutazi umunsi nyawo n’isaha Yehova azahagurukira (Matayo 24:36). Ibyo ari byo byose ariko, twibonera n’amaso yacu isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza neza ko turi mu “minsi y’imperuka” (2 Timoteyo 3:1-5). Ku bw’ibyo rero, twagombye kwirinda ikintu cyose gishobora kuturangaza. Dukeneye kwita ku Ijambo ry’Imana kandi tugakomeza kubona ko ibintu byihutirwa. Ibyo byonyine ni byo bizatuma ‘turokoka ibyo byose byenda kubaho.’—Luka 21:36.
9, 10. (a) Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka? (b) Ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana ari nk’ ‘itabaza ry’ibirenge byacu’ n’ ‘umucyo umurikira inzira yacu’?
9 Ni gute muri iki gihe kitoroshye twagaragaza ko twita cyane ku bintu byo mu buryo bw’umwuka? Uburyo bumwe twabigaragazamo ni ukujya mu materaniro no mu makoraniro ya Gikristo buri gihe. Twagombye nanone kuba abigishwa ba Bibiliya bagira umwete kugira ngo dushobore kwegera Umwanditsi wayo, Yehova (Yakobo 4:8). Nitugira ubumenyi ku byerekeye Yehova binyuriye ku cyigisho cya bwite no ku materaniro, tuzaba nk’umwanditsi wa Zaburi, we wabwiye Imana ati “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.”—Zaburi 119:105.
10 Bibiliya iba ‘umucyo umurikira inzira yacu’ iyo itubwira ibyo Imana yagambiriye gukora mu gihe kizaza. Nanone kandi, ni ‘itabaza ry’ibirenge byacu.’ Mu yandi magambo, ishobora kutwereka uko tuzabyifatamo igihe tuzaba duhanganye n’ibibazo bitoroshye mu mibereho yacu. Ni yo mpamvu ari iby’ingenzi ko ‘turushaho kwita’ ku bintu mu gihe twigishwa duteraniye hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera no mu gihe dusoma Ijambo ry’Imana turi twenyine. Ubumenyi twunguka buzadufasha kujya dufata imyanzuro ihuje n’ubwenge kandi y’ingirakamaro, ishimisha Yehova kandi ikanezeza umutima we (Imigani 27:11; Yesaya 48:17). Ni gute twakongera igihe tumara twerekeje ubwenge hamwe, ari mu materaniro no mu gihe twiyigisha, kugira ngo turusheho kungukirwa n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’Imana?
Twongere ubushobozi bwo kumara igihe twerekeje ubwenge hamwe mu materaniro
11. Kuki rimwe na rimwe gutega amatwi mu materaniro ya Gikristo biba bitoroshye?
11 Rimwe na rimwe gutega amatwi mu gihe turi mu materaniro ya Gikristo bishobora kutatworohera. Dushobora kurangara mu buryo bworoshye, wenda bitewe n’umwana urize cyangwa umuntu uje yakererewe ushaka aho yicara. Dushobora no kuba tunaniwe gusa bitewe n’uko twiriwe mu kazi. Umuntu uri imbere yigisha ashobora kuba atari wa wundi ukangura ibitekerezo, maze tugashiduka ubwenge bwibereye mu bindi cyangwa se twanasinziriye! Dukurikije agaciro k’inyigisho ziba zitangwa, byaba byiza twongereye ubushobozi bwacu bwo kwerekeza ubwenge hamwe mu gihe turi mu materaniro y’itorero. Ariko se, ni gute twabigeraho?
12. Ni iki gishobora gutuma gutega amatwi mu materaniro birushaho kutworohera?
12 Ubusanzwe, gutega amatwi mu materaniro bitworohera iyo twateguye neza. Ku bw’ibyo se, kuki utashaka umwanya kugira ngo utekereze mbere y’igihe ku bintu bizasuzumwa mu materaniro? Bisaba gufata iminota mike buri munsi tugasoma kandi tugatekereza ku gace gato k’ibice bya Bibiliya bizasomwa muri icyo cyumweru. Turamutse dukoze gahunda neza kandi, dushobora no kubona umwanya wo gutegura Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero n’icy’Umunara w’Umurinzi. Gahunda iyo ari yo yose twahitamo, icyo tudashidikanyaho ni uko gutegura bizatuma dutega amatwi ibintu bizaba bisuzumwa mu materaniro y’itorero.
13. Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kwita ku bintu byigwa mu materaniro?
13 Uretse gutegura neza, hari bamwe babona ko iyo bicaye imbere ari bwo batega amatwi neza. Zaburi 26:12; Luka 2:36, 37). Amateraniro ni uburyo bw’ingenzi cyane tugaburirwamo mu buryo bw’umwuka (Matayo 24:45-47). Ikindi kandi, aduha uburyo bwo ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’—Abaheburayo 10:24, 25.
Guhanga amaso utanga ikiganiro, ugakurikira mu gihe imirongo yo muri Bibiliya isomwa kandi ukagira icyo wandika, na byo ni ubundi buryo bwo kurinda ubwenge kurangara. Ariko kandi, kuba witeguye mu mutima ni bwo buryo bw’ingenzi kurusha ubundi bwose wakoresha kugira ngo ukomeze kwerekeza ibitekerezo hamwe. Dukeneye kumenya intego yo guteranira hamwe. Ikintu cya mbere gituma duteranira hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera ni ukugira ngo dusenge Yehova (14. Ni iki mu by’ukuri gituma amateraniro aba meza?
14 Hari abantu bamwe bashobora kuvuga ko amateraniro yabaye meza bashingiye ku bushobozi bwo kwigisha bw’abatanze ibiganiro. Niba abatanze ibiganiro ari abantu bashoboye rwose, amateraniro ashobora kwitwa meza. Ariko niba abatanze ibiganiro basa n’aho rwose badashoboye kwigisha neza, dushobora kubona ko atabaye meza. Ni iby’ukuri ko abatanga ibiganiro bagombye gukora uko bashoboye kose bagakoresha ubuhanga bwo kwigisha kandi cyane cyane bakagera abantu ku mutima (1 Timoteyo 4:16). Ariko kandi, twebwe abateze amatwi ntitwagombye kunenga mu buryo bukabije. Nubwo ari iby’ingenzi ko abatanga ibiganiro bagira ubushobozi bwo kwigisha, si cyo kintu cy’ibanze gituma amateraniro aba meza. Mbese, ntiwemera ko tutagombye mbere na mbere guhangayikishwa n’uko uwatanze ikiganiro yagitanze neza, ahubwo ko twagombye kureba uko twe twamuteze amatwi? Iyo tugiye mu materaniro maze tugatega amatwi ibiganiro bitambuka, tuba dusenga Imana mu buryo buhuje n’uko ishaka. Icyo rero ni cyo kigaragaza ko amateraniro yabaye meza. Niba dushishikajwe no kugira ubumenyi ku Mana, tuzungukirwa n’amateraniro, uko ubushobozi bw’abatanga ibiganiro bwaba bungana kose (Imigani 2:1-5). Uko byaba biri kose rero, nimucyo twiyemeze kurushaho gutega amatwi mu materaniro yacu ya Gikristo.
Ungukirwa mu buryo bwuzuye n’icyigisho cya bwite
15. Ni gute kwiyigisha no gutekereza ku byo twiga bishobora kutugirira akamaro?
15 Twungukirwa no “kurushaho kugira umwete wo kwita” ku bintu mu gihe twiyigisha no mu gihe dutekereza ku byo twize. Gusoma no gutekereza ku byo dusoma muri Bibiliya no mu bitabo bya Gikristo, bizaduha uburyo bwiza bwo gucengeza mu mitima yacu ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ibyo na byo, bizagira ingaruka zikomeye ku mitekerereze no ku bikorwa byacu. Bizadufasha kubonera ibyishimo mu gukora ibyo Yehova ashaka nta kabuza. (Zaburi 1:2; 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Ku bw’ibyo rero, dukeneye gushyiraho imihati tukongera ubushobozi bwacu bwo kwerekeza ibitekerezo hamwe kugira ngo bijye bidufasha mu gihe twiyigisha. Umuntu ashobora kurangara mu buryo bworoshye! Ibintu bidafashije, wenda nka telefoni cyangwa urusaku bishobora kumurangaza. Cyangwa nanone, kumara igihe kirekire twerekeje ibitekerezo ku kintu kimwe bishobora kuba bitatworohera. Dushobora kwicara dufite intego nziza rwose yo kwigaburira mu buryo bw’umwuka, ariko mu kanya gato gusa ubwenge bukaba bwigiriye mu bindi. Ni gute ‘twarushaho kugira umwete wo kwita’ ku bintu mu gihe twiyigisha Ijambo ry’Imana?
16. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko dushyiraho igihe cyo kwiyigisha? (b) Washoboye ute kubona umwanya wo kwiyigisha Ijambo ry’Imana?
16 Gushyiraho gahunda kandi tugahitamo ahantu hakwiranye no kwiyigisha ni ingirakamaro. Kuri benshi muri twe, kubona igihe n’ukuntu wiherera ntibyoroshye. Dushobora kumva imihihibikano ya buri munsi idushushubikanya nk’akababi gatwawe n’umuvu w’amazi menshi. Mu by’ukuri, dukeneye guhatana tugashakisha uko twabona igihe n’ahantu hatuje twikinga iyo mihihibikano, kugira ngo tudatembanwa. Ntidushobora gutegereza ko igihe cyo kwiyigisha kitwizanira. Ahubwo ni twe tugomba kugishaka (Abefeso 5:15, 16). Bamwe bafata igihe mu gitondo igihe haba hatari ibintu byinshi bishobora kubarangaza. Abandi babona ko kubikora nimugoroba ari byo byiza kurushaho. Icy’ingenzi ni uko tutagomba kwirengagiza ko dukeneye kunguka ubumenyi ku bihereranye n’Imana n’Umwana wayo (Yohana 17:3). Nimucyo rero dushake igihe cyo kwiyigisha kandi tugikomereho.
17. Ni mu buhe buryo gutekereza ku byo twize bishobora gutuma twungukirwa?
17 Gutekereza ku byo twize mu cyigisho cyacu ni iby’ingenzi cyane. Bituma tuvana ibitekerezo by’Imana ku mapaji y’ibitabo maze tukabyandika mu mitima yacu. Gutekereza ku byo twize bidufasha kubona uko twashyira mu bikorwa inama dusanga muri Bibiliya, bityo tukaba ‘abakora iby’iryo jambo, atari abapfa kuryumva gusa’ (Yakobo 1:22-25). Ikindi nanone, gutekereza ku byo twize bituma turushaho kwegera Yehova, kubera ko bituma dutekereza ku mico ye n’ukuntu yatsindagirijwe mu byo dusuzuma mu gihe twiyigisha.
18. Bisaba ko tuba turi mu yihe mimerere kugira ngo tubashe gutekereza neza ku byo twize?
18 Kugira ngo kwiyigisha no gutekereza ku byo twize bitwungure mu buryo bwuzuye, tugomba kwirinda ibintu bishobora kuturangaza. Niba dushaka ko mu gihe dutekereza ku byo twize tugira ibintu bishya twunguka, ni ngombwa ko duhigika ibindi bintu byose dushobora gutekerezaho bikaturangaza. Ni iby’ukuri ko gutekereza ku byo twize bifata umwanya kandi bigasaba ko twiherera; ariko mbega ukuntu kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka no kunywa amazi y’ukuri kuboneka mu Ijambo ry’Imana bigarura ubuyanja!
19. (a) Ni iki cyafashije bamwe kongera igihe bamara berekeje ubwenge hamwe mu gihe biyigisha? (b) Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bihereranye no kwiyigisha, kandi se, ni izihe nyungu twavana kuri icyo kintu cy’ingenzi cyane?
1 Abakorinto 2:10). Kubigenza dutyo, bizatuma turushaho kumenya Imana kandi bitume tugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu (Abaheburayo 5:14). Niba twiga Ijambo ry’Imana tubigiranye umwete, tuzaba nanone ‘abantu bashoboye kwigisha abandi.’—2 Timoteyo 2:2.
19 Bite se niba tudashobora kumara umwanya twerekeje ibitekerezo hamwe maze twamara igihe gito twiga ubwenge bugatangira kujya mu bindi? Ikintu cyafashije bamwe kongera ubushobozi bwabo bwo kumara umwanya berekeje ibitekerezo hamwe, ni uko mu mizo ya mbere bamaraga igihe gito biyigisha, bakagenda buhoro buhoro bacyongera. Intego yacu ni iyo kumara igihe kirekire twiyigisha tudahushura. Dusabwa kwihingamo gukunda ibyo turimo twiga. Dushobora kandi no gukora ubushakashatsi twifashishije ibintu byinshi duhabwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Gucukumbura kugira ngo dusobanukirwe “amayoberane y’Imana” bitugirira akamaro cyane (20. Ni gute twagirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana kandi tugakomeza kuyibumbatira?
20 Kujya mu materaniro ya Gikristo no kwiyigisha bizadufasha cyane kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi kandi tugakomeza kuyibumbatira. Uko bigaragara, uko ni ko byari biri ku mwanditsi wa Zaburi wabwiye Imana ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni! Ni yo nibwira umunsi ukīra” (Zaburi 119:97). Nimucyo rero tujye tujya mu materaniro no mu makoraniro yose. Nimucyo kandi tujye ducungura igihe cyo kwiyigisha Bibiliya no gutekereza ku byo twize. Tuzahabwa ingororano zihebuje ku bwo kuba ‘turushaho kugira umwete wo kwita’ ku Ijambo ry’Imana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 7 Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo igomba kuba yaranditswe mu mwaka wa 61 I.C. Niba ari icyo gihe yandikiwe koko, nyuma y’imyaka 5 gusa ni bwo Yerusalemu yagoswe n’ingabo za Cestius Gallus. Bidatinze, izo ngabo zasubiye inyuma, bituma Abakristo bari maso babona uko bahunga. Nyuma y’imyaka ine, uwo murwa warimbuwe n’ingabo z’Abaroma ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo witwaga Titus.
Mbese, uribuka?
• Kuki Abakristo b’Abaheburayo bamwe na bamwe bari batangiye kuva mu kwizera nyakuri?
• Ni gute twakomeza gutega amatwi mu gihe turi mu materaniro ya Gikristo?
• Ni iki kizadufasha kungukirwa no kwiyigisha Bibiliya no gutekereza ku byo twize?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Abakristo b’Abaheburayo bagombaga kuba maso kuko irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Ababyeyi bashobora gufasha abana babo kugira ngo bungukirwe n’amateraniro ya Gikristo