Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko abantu bashishikarira iby’“abatagatifu” muri iki gihe

Uko abantu bashishikarira iby’“abatagatifu” muri iki gihe

Uko abantu bashishikarira iby’ “abatagatifu” muri iki gihe

“Mbese, mwaba mwibuka igihe twasaga n’abarambiwe kumva havugwa ibihereranye n’intwari? Ibyo si ko byari bimeze ku Banyamerika bagera kuri miriyoni 4,2 bakurikiranye umuhango wo guhamba Mama Tereza, ku itariki ya 13 Nzeri. Kuva aho apfiriye ku itariki ya 5 Nzeri, abantu bakomeje gutitiriza Vatikani bayisaba ko yatangaza ku mugaragaro ko agizwe umutagatifu. Abantu benshi bemeraga ko bazamugira we nta kabuza.”—Sun-Sentinel, yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yo ku wa 3 Ukwakira 1997.

ABANTU benshi babona ko kuba Umumisiyonari w’Umugatolika, Mama Tereza, yarakoze umurimo w’ubutabazi, ari byo bigaragaza ubutagatifu nyakuri. No mu yandi madini habamo abantu b’intwari. Nubwo bimeze bityo ariko, bashobora kuba batemezwa ku mugaragaro ko bagizwe abatagatifu nk’uko bikorwa muri Kiliziya Gatolika.

Kuva aho Papa Yohani Pawulo wa II yimikiwe, yatagatifuje abantu bagera kuri 300, bakaba baruta kure cyane abatagatifujwe n’abandi bapapa bose babayeho mu kinyejana cya 20. * Kuki bakomeza kuramya ‘abatagatifu’ bene ako kageni kandi abenshi muri bo batazwi n’abagatolika bose muri rusange?

Umunyatewolojiya witwa Lawrence Cunningham wo muri Kaminuza yitwa Notre Dame, yagize ati “usanga igitekerezo cy’uko ku isi hashobora kuboneka abatagatifu, gishishikaje abantu benshi. Kuba hariho abatagatifu bigaragaza ko no muri iki gihe hashobora kuba hari intwari.” Byongeye kandi, bavuga ko “abatagatifu” bashyikirana n’Imana mu buryo bwihariye, bikaba bituma bashobora gusabira abazima. Iyo habonetse ikintu runaka cyakoreshwaga n’ “umutagatifu” cyangwa ibisigazwa by’umubiri we, abantu barabyubaha cyane, bibwira ko bishobora gutanga imbaraga runaka.

Gatigisimu yateguwe n’inama yabereye i Trente, yasohotse mu kinyejana cya 16, ikaba yari igamije kwemeza iyo nyigisho, yagize iti “dufite impamvu zumvikana zituma twemeza ko kubaha abatagatifu ‘basinziriye mu mwami,’ kubiyambaza kugira ngo batuvuganire no kubaha ibintu byabo byera biba byarasigaye n’ibisigazwa by’umubiri wabo, bihesha Imana icyubahiro aho kuyisuzuguza. Ibyo bituma Umukristo arushaho kugira ibyiringiro bihamye, bityo agashishikarizwa kwigana imico y’abo batagatifu” (The Catechism of the Council of Trent, 1905). Nta gushidikanya, Abakristo b’ukuri bifuza kugira ingeso nziza mu mibereho yabo kugira ngo begere Imana mu buryo bukwiriye kandi bahabwe ubufasha bwayo (Yakobo 4:7, 8). None se, ni bande bujuje ibisabwa ku buryo bakwitwa abatagatifu nyabo, mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana? Kandi se, ni uruhe ruhare bafite?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Iyo bemeje ku mugaragaro ko Umugatolika wapfuye agizwe umutagatifu, biba bisobanura ko agomba kujya yubahwa n’Abagatolika bose.