Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakiri bato bakunda ukuri

Abakiri bato bakunda ukuri

Abakiri bato bakunda ukuri

HASHIZE imyaka isaga 2.400 umwanditsi wa zaburi w’Umuheburayo abajije ati “umusore azeza inzira ye ate” (Zaburi 119:9)? Na n’uyu munsi, icyo kibazo kiracyafite ishingiro kubera ko abakiri bato bahanganye n’ibibazo byinshi muri iyi si. Ubusambanyi bwatumye abakiri bato benshi bandura sida, hafi kimwe cya kabiri cy’abandura icyo cyorezo bakaba bari hagati y’imyaka 15 na 24. Ibiyobyabwenge na byo biteza ibibazo byinshi, bigatuma abakiri bato bamwe bakenyuka. Umuzika wanduye; filimi zigaragaza urugomo n’ubwiyandarike, porogaramu zihitishwa kuri televiziyo; hamwe na porunogarafiya yerekanirwa kuri internet, bigira ingaruka zangiza urubyiruko. Ku bw’ibyo, icyo kibazo cyabajijwe n’umwanditsi wa zaburi gihangayikisha cyane ababyeyi n’abakiri bato benshi muri iki gihe.

Uwo mwanditsi wa zaburi ubwe, yatanze igisubizo cy’icyo kibazo agira ati “azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka.” Nta gushidikanya, Ijambo ry’Imana, Bibiliya, rikubiyemo ubuyobozi bwiza bukwiriye abakiri bato, kandi hari benshi bafite imibereho myiza bitewe n’uko barikurikiza (Zaburi 119:105). Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe z’abakiri bato bakunda Imana kandi bakaba bihatira gukomeza gukomera mu buryo bw’umwuka muri iyi si irangwa no kwiruka inyuma y’ibinezeza n’ubutunzi.

Bashimira ubuyobozi bw’ababyeyi

Uwitwa Jacob Emmanuel yamaze imyaka runaka ari umupayiniya w’igihe cyose mbere y’uko ajya gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike. Akunda kwibuka ukuntu urukundo akunda umurimo w’Imana rwagiye rwiyongera. Yagize ati “nubwo abavandimwe b’inararibonye mu buryo bw’umwuka nagiranaga na bo ubucuti bambereye ubufasha bukomeye, ababyeyi banjye ni bo ahanini bangizeho ingaruka zikomeye. Ababyeyi banjye n’abo bavandimwe banshishikarizaga gukunda umurimo wo kubwiriza. Banyoboraga inzira nziza mu bugwaneza; kandi nta na rimwe nigeze numva ko bampata.”

Uwitwa David, umaze imyaka myinshi mu murimo w’igihe cyose, yibuka ukuntu yagezweho n’ingaruka zikomeye zo kuba ababyeyi be baratangiye umurimo w’ubupayiniya bwa bwite igihe we na mwene nyina bari bakiri bato. Igihe se yari amaze gupfa, nyina yakomeje umurimo w’ubupayiniya bwa bwite. Yabitagaho ari na ko akomeza kubwiriza ubutumwa bwiza. David agira ati “ntibigeze bampatira kuba umupayiniya, ahubwo mu muryango twashimishwaga cyane n’uwo murimo ku buryo kubana n’abapayiniya byansunikiye kuba umupayiniya nanjye.” David yagaragaje ko ari byiza kugira ababyeyi batanga ubuyobozi bwiza kandi bita ku bana babo agira ati “buri mugoroba mama yadusomeraga inkuru zo mu gitabo cyitwa Du paradis perdu au paradis reconquis. * Uburyo yatubariraga izo nkuru bwadufashije gukunda ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka.”

Bafatana uburemere amateraniro

Gufatana uburemere amateraniro ya Gikristo bigora abakiri bato bamwe na bamwe. Bayajyamo kubera ko ababyeyi babo babajyanyeyo. Nyamara kandi, iyo bakomeje kujya mu materaniro, mu gihe runaka bagera aho bakayakunda. Reka turebe urugero rw’uwitwa Alfredo watangiye umurimo w’igihe cyose afite imyaka 11. Yiyemerera ko igihe yari afite hafi imyaka itanu, yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo atajya mu materaniro bitewe n’uko yatumaga asinzira, ariko ababyeyi be ntibamwemereraga gusinzira mu materaniro. Aragira ati “uko nagendaga nkura, narushagaho gushimishwa n’amateraniro, cyane cyane nyuma yo kwiga kwandika no gusoma, kubera ko uhereye ubwo natangiye gutanga ibisubizo mu magambo yanjye.”

Cintia afite imyaka 17, akaba ari umupayiniya w’igihe cyose. Avuga ukuntu incuti nziza zagize uruhare rukomeye mu gutuma akunda umurimo w’Imana. Aragira ati “kugirana imishyikirano myiza n’abavandimwe no kujya mu materaniro buri gihe, byandinze kumva ko natakaje incuti zanjye z’isi n’ibikorwa bikunzwe cyane n’abakiri bato, urugero nko kujya aho babyinira nijoro. Kumva ibisubizo bitangirwa mu materaniro hamwe n’inkuru z’ibyabaye zihavugirwa byatumye nifuza guha Yehova ibyo mfite byose, kandi numva ko ikintu cyiza kurusha ibindi mfite ari ubuto bwanjye. Ku bw’ibyo, nafashe umwanzuro wo kubukoresha mu murimo we.”

Ariko kandi, agira ati “mbere y’uko mbatizwa, hari igihe nakundaga gusiba amateraniro, umukoro cyangwa ibindi bikorwa byo ku ishuri nkabigira urwitwazo. Nasibye amateraniro menshi, maze bitangira kungiraho ingaruka mu buryo bw’umwuka. Natangiye gukungika n’umuhungu utarigaga Bibiliya. Icyakora Yehova yaramfashije nikosora amazi atararenga inkombe.”

Ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye

Igihe Pablo, undi musore ukorera Yehova umurimo w’igihe cyose, bamubazaga icyo abona ko ari urufunguzo rwo kwihingamo gukunda ukuri kw’Ijambo ry’Imana, yagize ati “ntekereza ko hari ibintu bibiri: icyigisho cya bwite cya buri gihe no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nshimira ababyeyi banjye kubera ko banyigishije ukuri ku bihereranye na Yehova, kandi numva ko icyo ari cyo kintu cyiza kuruta ibindi bashoboraga kumpa. Ariko kandi, jye ubwanjye ngomba kumenya ntashidikanya impamvu nkunda Yehova. Kubera iyo mpamvu, ni ngombwa kumenya ‘ubugari n’uburebure’ bw’ukuri kwa Bibiliya. Ni muri ubwo buryo gusa twumva dufite ipfa ry’Ijambo rya Yehova ridushyiramo ‘umuriro ugurumana’ kugira ngo turibwire abandi. Iryo shyaka tugirira umurimo wo kubwiriza rizatuma turushaho kwishimira ukuri.”—Abefeso 3:18; Yeremiya 20:9.

Jacob Emmanuel, twavuze tugitangira, na we yibuka akamaro ko gukorera Yehova ubyihitiyemo. Avuga ko ababyeyi be batigeze bamuhatira kubatizwa. Agira ati “nemera ko bagize neza cyane kutabimpatira kubera ko mbona ingaruka nziza byagize. Urugero, bamwe mu bakiri bato twashyikiranaga cyane bafashe umwanzuro wo kubatirizwa icyarimwe. Nubwo ibyo byari byiza, nabonaga ko bamwe babitewe no gushaka gukurikira abandi gusa, kandi nyuma y’aho gato, ishyaka bari bafitiye umurimo w’Ubwami ryarakendereye. Jyewe ababyeyi banjye ntibigeze bampatira gufata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova. Ni jye ubwanjye wifatiye umwanzuro.”

Uruhare rw’itorero

Hari abakiri bato bamwe na bamwe bize ukuri kw’Ijambo ry’Imana ku giti cyabo, batabifashijwemo n’ababyeyi babo. Nta gushidikanya ko kwitoza gukora ibyiza no kubishikamamo muri iyo mimerere, ari ikibazo cy’ingorabahizi.

Uwitwa Noé yibuka ukuntu ukuri kwamufashije cyane. Kuva mu buto bwe yakundaga kurakazwa n’ubusa no kugira urugomo. Igihe yatangiraga kwiga Bibiliya afite imyaka 14, imico ye yatangiye guhinduka. Kubera iyo mpamvu, ababyeyi be bumvise babyishimiye cyane, nubwo icyo gihe batashishikazwaga na Bibiliya. Uko Noé yagendaga atera imbere mu buryo bw’umwuka, yifuzaga kurushaho gukoresha ubuzima bwe bwose mu murimo w’Imana. Ubu noneho akora umurimo w’igihe cyose.

Mu buryo nk’ubwo, uwitwa Alejandro yatangiye gushimishwa n’ukuri kwa Gikristo igihe yari akiri muto nubwo ababyeyi be batashimishwaga na ko. Mu kuvuga ukuntu yishimira ukuri, agira ati “narerewe mu rugo rw’Abagatolika bakomeye ku migenzo y’idini. Ariko kandi, nagendaga ndushaho kwemera amahame y’Abakomunisiti yo kutemera Imana kubera ko idini ritigeze risubiza ibibazo byambuzaga amahwemo kuva mu buto bwanjye. Umuteguro wa Yehova wamfashije kugira ubumenyi ku Mana. Warokoye ubuzima bwanjye mu buryo bugaragara kubera ko iyo ntaza kwiga Bibiliya, mba narishoye mu bwiyandarike, mu businzi, cyangwa mu biyobyabwenge. Ndetse nashoboraga no kujya mu gatsiko kivumbuye ku butegetsi, kandi byari kungiraho ingaruka mbi.”

Ni gute umuntu ukiri muto ashobora gushikama mu gihe ashakashaka ukuri kandi akagukomeraho atabifashijwemo n’ababyeyi be? Uko bigaragara, abasaza hamwe n’abandi mu itorero babigiramo uruhare rw’ingenzi cyane. Noé agira ati “sinumvaga ndi jyenyine kubera ko Yehova yambaga hafi buri gihe. Nanone kandi, abavandimwe na bashiki bacu benshi buje urukundo baranshyigikiye maze bambera ababyeyi n’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka.” Ubu asigaye akora kuri Beteli, kandi akoresha igihe cye mu gukora umurimo w’Imana. Mu buryo nk’ubwo, Alejandro agira ati “ikintu nzahora nshimira, ni uko nagize umugisha wo kuba mu itorero rifite inteko y’abasaza bangaragarizaga ko banyitayeho mu buryo bwuje urukundo. Ndashimira mu buryo bwihariye kubera ko igihe nari mfite imyaka 16 ntangiye kwiga Bibiliya, ubukubaganyi bugera ku rubyiruko nanjye bwangizeho ingaruka. Imiryango igize itorero ntiyigeze intererana. Buri gihe habaga hari umuntu wanyakiranaga urugwiro, kandi ntidusangire amafunguro yo mu nzu ye gusa, ahubwo tukanasangira ibyari mu mutima we.” Ubu Alejandro amaze imyaka 13 mu murimo w’igihe cyose.

Abantu bamwe na bamwe batekereza ko idini ari iry’abantu bakuze. Ariko kandi, hari abasore n’inkumi benshi bize ukuri kwa Bibiliya bakiri bato cyane, kandi bakunze Yehova bakomeza kumubera indahemuka. Amagambo ya Dawidi yo muri Zaburi ya 110:3 ashobora kwerekezwa kuri urwo rubyiruko. Ayo magambo agira ati “abantu bawe bitanga babikunze ku munsi ugaba ingabo zawe, abasore bawe baza aho uri nk’ikime, bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y’umuseso.”

Kugira ngo abakiri bato bige ukuri kandi bagukomereho, bisaba ko bashyiraho imihati kandi bakabyiyemeza. Mbega ukuntu bishimishije kubona ko hari benshi bakomeza kuba hafi y’umuteguro wa Yehova, bajya mu materaniro buri gihe kandi bakiga Bibiliya mu buryo bunonosoye! Ibyo byatumye bakunda by’ukuri Ijambo ry’Imana n’umurimo wayo.—Zaburi 119:15, 16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova mu wa 1958; ubu ntikigicapwa.