Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ihumure mu bihe by’akaga

Ihumure mu bihe by’akaga

Ihumure mu bihe by’akaga

AMAKURU twumva muri iki gihe ntahumuriza na gato. Umuntu umwe yaranditse ati “ibintu biriho ubu birababaje cyane, ku buryo akenshi twumva tudashaka kuza kureba amakuru ya nimugoroba.” Isi yuzuyemo intambara, ibikorwa by’iterabwoba, imibabaro, urugomo n’indwara, mbese ibintu bibi bishobora kuzatugeraho niba bitaranatugeraho.

Bibiliya yari yarahanuye neza neza ibihereranye n’imimerere iriho ubu. Yesu yerekeje kuri iki gihe cyacu avuga ko hari kuzabaho intambara zikomeye, ibyorezo, inzara n’imitingito y’isi (Luka 21:10, 11). Intumwa Pawulo na we yanditse ku bihereranye n’“ibihe birushya,” igihe abantu bari kuba bagira urugomo, bakunda amafaranga kandi badakunda ibyiza. Yise icyo gihe ‘iminsi y’imperuka.’—2 Timoteyo 3:1-5.

Bityo rero, ibintu bibera muri iyi si bivugwa mu makuru bihuza mu buryo runaka n’ibyo Bibiliya yahanuye. Ariko uretse kuba hari ibintu byahanuwe muri Bibiliya bivugwa mu makuru, nta kindi ubundi ihurizaho na yo. Bibiliya ivuga ibintu bidafite aho bihuriye n’ibivugwa mu makuru. Binyuriye ku Ijambo ry’Imana ryahumetswe, dushobora gusobanukirwa impamvu hariho ibibi byinshi, n’uko ibintu bizaba bimeze mu gihe kizaza.

Uko Imana ibona ibibi

Bibiliya isobanura ibihereranye n’ukuntu Imana ibona imimerere ibabaje iriho muri iki gihe. Nubwo yamenye mbere y’igihe ibyerekeye imidugararo iriho ubu, ntiyishyigikira kandi ntizayireka ngo ikomeze kubaho ubuziraherezo. Intumwa Yohana yaranditse ati ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Yehova yita cyane ku bantu kandi yanga ibibi rwose. Birakwiriye rero ko duhindukirira Imana kugira ngo iduhumurize, kuko igira neza ikagira n’impuhwe, kandi ifite imbaraga n’ubushake bwo kuvana ibibi ku isi. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “[Umwami wo mu ijuru wimitswe n’Imana] azakiza umukene, ubwo azataka; n’umunyamubabaro, utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo; kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.”—Zaburi 72:12-14.

Mbese, wumva ubabariye abantu bababara? Ushobora kuba wenda ujya ubababarira. Yehova yaturemanye kamere yo kwishyira mu mwanya w’abandi, kuko twaremwe mu ishusho ye (Itangiriro 1:26, 27). Ku bw’ibyo, twemera tudashidikanya ko Yehova ababazwa n’imibabaro igera ku bantu. Yesu, we wari uzi Yehova neza kurusha undi muntu uwo ari we wese, yagaragaje ko Yehova atwitaho cyane kandi ko agira impuhwe.—Matayo 10:29, 31.

Ibyaremwe ubwabyo bitanga igihamya kigaragaza ko Imana yita ku bantu. Yesu yavuze ko Imana ‘itegeka izuba ryayo kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa ikabavubira imvura’ (Matayo 5:45). Intumwa Pawulo yabwiye abantu bo mu mujyi w’i Lusitira ati ‘[Imana] ntiyirekeye aho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza, ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.’—Ibyakozwe 14:17.

Nyirabayazana ni nde?

Birashishikaje kuba nanone Pawulo yarabwiye abantu b’i Lusitira ati “[Imana] yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo.” Bityo rero, amahanga, cyangwa abantu ubwabo, ahanini ni bo nyirabayazana w’imimerere iruhije barimo muri iki gihe. Imana si yo igomba kubiryozwa.—Ibyakozwe 14:16.

Ariko se, kuki Yehova areka ibibi bigakomeza kubaho? Mbese hari icyo azabikoraho? Mu Ijambo ry’Imana ni ho honyine hashobora kuboneka ibisubizo by’ibyo bibazo. Impamvu ni uko ibyo bisubizo bifite icyo bihuriyeho cyane no kubaho kw’ikindi kiremwa cy’umwuka hamwe n’ikibazo icyo kiremwa cyazamuye mu buturo butagaragara bwo mu ijuru.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Abantu baremanywe kamere yo kwishyira mu mwanya w’abandi. None se, Imana ni yo itababazwa n’imibabaro igera ku bantu?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

COVER: Tank: UN PHOTO 158181/J. Isaac; earthquake: San Hong R-C Picture Company

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Hejuru ahagana ibumoso, Korowasi: UN PHOTO 159208/S. Whitehouse; umwana wishwe n’inzara: UN PHOTO 146150 BY O. MONSEN