Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inzu y’Ubwami yabonye umudari w’ishimwe

Inzu y’Ubwami yabonye umudari w’ishimwe

Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru

Inzu y’Ubwami yabonye umudari w’ishimwe

UMWAKA wa 2000, Minisiteri Yita ku Bidukikije n’Amashyamba yo muri Finilande yawise “umwaka wo gutura heza.” Umwe mu bateguye iyo gahunda y’umwaka, yagize ati “intego yayo ni ukwibutsa abantu bose akamaro ibimera bifitiye ubuzima bwacu bwa buri munsi no kuba bituma tumererwa neza.”

Ku itariki ya 12 Mutarama 2001, ibaruwa iturutse ku Muryango wo muri Finilande ushinzwe gushishikariza abaturage gutura heza, yageze ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu. Iyo baruwa yavugaga ko Inzu y’Ubwami yo mu karere kitwa Tikkurila yari yahawe umwe mu midari y’ishimwe y’umwaka wo gutura heza kubera ko yari iri ahantu hakoze neza cyane, kandi ubusitani bwayo bukaba bwari bumeze neza. Nanone muri iyo baruwa harimo amagambo agira ati “usanga ikibanza irimo kigaragara neza haba mu mpeshyi no mu gihe cy’imvura, ari ahantu heza cyane kandi hihagazeho.”

Abahamya ba Yehova baherewe uwo mudari muri Hoteli yitwa Rosendahl iri ahitwa i Tampere, muri Finilande, imbere y’abantu 400 barimo abahanga n’abacuruzi. Nanone kandi, uwo Muryango ushinzwe gushishikariza abaturage gutura heza wahaye ibinyamakuru inyandiko igira iti “mu duce twinshi tw’igihugu, Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova urebye yose usanga yubatse neza. Ukuntu aho ari haba hasa neza bituma ashimisha buri muntu wese uyanyuzeho. Iyo urebye Inzu y’Ubwami yo muri Tikkurila, ubona ari ubusitani butagira uko busa. Ari inzu ari n’ubusitani buyikikije, byose bituma haba ahantu habereye ijisho, hatuje kandi heza.”

Mu gihugu cya Finilande hari Amazu y’Ubwami 233, amenshi muri yo akaba akikijwe n’ubusitani bwiza cyane. Ariko kandi, ikintu gituma ayo mazu aba meza cyane kurushaho, ni uko ari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri kandi akaba atangirwamo inyigisho zishingiye kuri Bibiliya. Ku Bahamya ba Yehova basaga miriyoni esheshatu bari ku isi hose, Inzu y’Ubwami, yaba ari iyo mu rwego rwo hejuru cyangwa yoroheje, ni ahantu bakunda cyane. Ni yo mpamvu bashishikazwa cyane no kuyitaho. Imiryango irakinguye kuri buri wese!