Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana biraduhumuriza

Kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana biraduhumuriza

Kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana biraduhumuriza

KU BANTU bamwe na bamwe, kuba Bibiliya ivuga ko Imana igira urukundo n’impuhwe bituma bibaza ibibazo bibabuza amahwemo. Baribaza bati ‘niba Imana ishaka kuvanaho ibibi, ikaba izi uko yabivanaho kandi ikaba ifite imbaraga zo kubikora, kuki ibibi bikomeza kwiyongera?’ Bagira ikibazo cyo guhuza ibintu bitatu bikurikira babona ko bidafite aho bihuriye: (1) Imana ishobora byose; (2) Imana ni nziza kandi irangwa n’urukundo; ariko (3) ibintu bibi bigakomeza kubaho. Biyumvisha ko kuba ibyavuzwe muri iyo ngingo ya gatatu ari ibintu biriho bigaragara, bituma nibura imwe mu ngingo ebyiri za mbere idashobora kuba ari ukuri. Bumva ko Imana idafite ubushobozi bwo kuvanaho ububi, cyangwa se ko itabyitayeho.

Iminsi mike nyuma y’aho ibyihebe bigabiye igitero cyarimbuye amazu yakorerwagamo ubucuruzi i New York, umuyobozi umwe w’idini ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize ati ‘abantu bambajije incuro amagana impamvu Imana ireka akaga n’imibabaro bigakomeza kubaho. Ndemera rwose ko nanjye ubwanjye ntabizi, ko nanjye ubwanjye nananiwe kubyisubiza.’

Umwarimu umwe wa tewolojiya amaze kumva ibyo uwo muyobozi w’idini yavuze, yanditse avuga ko iyo “nyigisho nziza” yigishije yamugeze ku mutima. Nanone yagaragaje ko yashyigikiraga igitekerezo cy’umuhanga umwe wanditse ati “kudasobanukirwa impamvu hariho imibabaro ni kimwe mu bituma abantu badasobanukirwa ibihereranye n’Imana.” Ariko se koko, ntidushobora gusobanukirwa impamvu Imana ireka ibibi bigakomeza kubaho?

Inkomoko y’ibibi

Mu buryo bunyuranye n’ibyo abayobozi b’amadini bashobora kuba bigisha, Bibiliya ntigaragaza ko abantu badashobora gusobanukirwa impamvu Imana ireka ibibi bigakomeza kubaho. Ikintu cy’ingenzi gishobora gutuma dusobanukirwa icyo kibazo ni ukumenya ko Yehova ataremye isi ari mbi. Yaremye umugabo n’umugore ba mbere batunganye, badafite icyaha. Yehova yitegereje ibyo yaremye byose, maze abona ko byari “byiza cyane” (Itangiriro 1:26, 31). Yashakaga ko Adamu na Eva bagura Paradizo yo muri Edeni bakayikwiza ku isi hose, kandi bakayuzuzamo abantu bishimye bagendera ku buyobozi bwe bwuje urukundo.—Yesaya 45:18.

Ibibi byatangijwe n’ikiremwa cy’umwuka cyari indahemuka ku Mana mu mizo ya mbere, ariko cyaje gushaka ko abantu bagisenga (Yakobo 1:14, 15). Ukwigomeka kwacyo kwagaragaye ku isi igihe cyashukaga umugabo n’umugore ba mbere kugira ngo bifatanye na cyo mu kurwanya Imana. Aho kugira ngo Adamu na Eva bumvire itegeko risobanutse neza ry’Imana ryababuzaga gukora cyangwa kurya ku mbuto z’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, bagisoromyeho bararya (Itangiriro 3:1-6). Mu kubigenza batyo, ntibasuzuguye Imana gusa, ahubwo banagaragaje ko bashakaga kwitegeka bo ubwabo, batayisunze.

Ikibazo gihereranye no kumenya icyiza n’ikibi

Uko kwigomeka kwabaye muri Edeni kwabyukije ikibazo gihereranye no kumenya icyiza n’ikibi, ikibazo kireba ibyaremwe byose. Ibyo byigomeke byagize ugushidikanya ku bihereranye no kumenya niba Yehova ategeka ibiremwa bye neza uko bikwiriye. Mbese, Umuremyi afite uburenganzira bwo gusaba ko abantu bamugandukira mu buryo budasubirwaho? Mbese, abantu barushaho kumererwa neza bitegetse ubwabo Imana itabifitemo uruhare?

Uko Yehova yakemuye icyo kibazo gihereranye n’ubutegetsi bwe byagaragaje ko akoresha imico ye, ni ukuvuga urukundo, ubutabera, ubwenge n’imbaraga ntaho abogamiye na gato. Yashoboraga kuba yarakoresheje imbaraga ze maze agahita aburizamo uko kwigomeka. Ibyo byashoboraga gusa n’aho bikwiriye, kuko Imana yari ifite uburenganzira bwo kubikora. Ariko ntibyari gusubiza ibibazo byazamuwe bihereranye no kumenya icyiza n’ikibi. Nanone kandi, Imana yashoboraga kwirengagiza icyo cyaha. Hari bamwe muri iki gihe bashobora kumva ko uwo wari kuba ari umwanzuro urangwa n’urukundo. Ariko kandi, ibyo na byo ntibyari gusubiza ikibazo Satani yazamuye cy’uko abantu bari kurushaho kumererwa neza iyo baza kwitegeka ubwabo. Ikindi kandi se, iyo ibigenza ityo ntibyari gusunikira n’abandi bantu kureka inzira ya Yehova? Byari gutuma habaho imibabaro idashira.

Kubera ko Yehova afite ubwenge bwinshi, yararetse abantu baritegeka mu gihe runaka. Nubwo ibyo byatumye ibibi bikomeza kubaho mu gihe gitoya, byahaye abantu uburyo bwo kugaragaza niba bashobora kwitegeka neza batisunze Imana, bishyiriraho ayabo mahame agenga icyiza n’ikibi. Ingaruka zabaye izihe? Amateka y’abantu yakomeje kurangwa n’intambara, akarengane, imibabaro no gukandamiza abandi. Kuba abantu barigometse kuri Yehova ntibigire ikintu na kimwe bitanga bizakemura burundu ibibazo byazamuwe muri Edeni.

Hagati aho, Imana yagaragaje urukundo rwayo binyuriye mu gutanga Umwana wayo Yesu Kristo, watanze ubuzima bwe bwa kimuntu ho igitambo cy’incungu. Ibyo bituma abantu bumvira bavanwaho urubanza rw’icyaha n’urupfu byatewe n’uko Adamu yanze kumvira. Incungu yatumye abantu bose bizera Yesu bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16.

Yehova atwizeza ko imibabaro igera ku bantu ari iy’akanya gato gusa. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho; ni koko, uzitegereza ahe, umubure. Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.

Igihe kizaza cy’amahoro n’ibyishimo

Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya rigaragaza ko Imana igiye kuzavaniraho abantu indwara, agahinda n’urupfu. Zirikana ukuntu intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa ibintu bihebuje byari kuzabaho. Yaranditse ati “mbona ijuru rishya n’isi nshya: kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho. ... [K]andi Imana ubwayo izabana na bo [ni ukuvuga abantu], ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.” Yohana yabwiwe amagambo yatsindagirizaga ko ayo masezerano ari ayo kwiringirwa, amagambo agira ati “andika, kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”—Ibyahishuwe 21:1-5.

Bite se ku bihereranye n’abantu b’inzirakarengane babarirwa muri za miriyari bapfuye uhereye ku kwigomeka ko muri Edeni? Yehova yasezeranyije ko azazura abantu ubu basinziririye mu rupfu. Intumwa Pawulo yaranditse ati “niringiye Imana . . . yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Abo bazaba bafite ibyiringiro byo kuba mu isi “gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13.

Kimwe n’uko umubyeyi urangwa n’urukundo yemera ko umwana we abagwa kuko aba azi ko bizamukiza indwara arwaye, Yehova na we yemeye ko abantu bagerwaho mu gihe gito n’ibintu bibi birangwa ku isi. Ariko kandi, abantu bose bashaka gukora ibyo Imana ishaka bahishiwe imigisha y’iteka. Pawulo yabisobanuye agira ati “ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro: icyakora, si ku bw’ubushake bwabyo, ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo, yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.”—Abaroma 8:20, 21.

Ayo ni amakuru meza rwose, adafite aho ahuriye n’ayo tureba kuri televiziyo cyangwa dusoma mu binyamakuru. Ni amakuru meza cyane ava ku ‘Mana nyir’ihumure ryose,’ itwitaho rwose.—2 Abakorinto 1:3.

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

Igihe kimaze guhita cyagaragaje ko abantu badashobora kwitegeka ubwabo batisunze Imana ngo bagire icyo bageraho

[Aho amafoto yavuye]

Umuryango wo muri Somaliya: UN PHOTO 159849/M. GRANT; bombe: USAF photo; ikigo gikoranyirizwamo imfungwa: U.S. National Archives photo