Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbona uburyo bushimishije bwo kwifatanya mu kwagura umurimo nyuma y’intambara

Mbona uburyo bushimishije bwo kwifatanya mu kwagura umurimo nyuma y’intambara

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Mbona uburyo bushimishije bwo kwifatanya mu kwagura umurimo nyuma y’intambara

BYAVUZWE NA FILIP S. HOFFMANN

Intambara ya kabiri y’isi yose yari imaze kurangira muri Gicurasi 1945. Mu Kuboza k’uwo mwaka, Nathan H. Knorr wagenzuraga umurimo wo kubwiriza w’Abahamya ba Yehova ku isi hose, yasuye Danemark ari kumwe n’umunyamabanga we Milton G. Henschel wari ufite imyaka 25. Kubera urwo ruzinduko twari dutegerezanyije amatsiko, hakodeshejwe icyumba kinini. Twe abari bakiri bato, disikuru y’umuvandimwe Henschel yaradushishikaje cyane kubera ko yari uwo mu kigero cyacu, kandi umutwe wa disikuru ye wagiraga uti “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.”—Umubwiriza 12:1.

MURI urwo ruzinduko, twamenye ko hari ibintu bishishikaje byakorwaga kugira ngo umurimo wo kubwiriza ku isi hose utezwe imbere, kandi ko twashoboraga kubigiramo uruhare (Matayo 24:14). Urugero, ishuri rishya ryari ryarafunguwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo ritoze abagabo n’abagore bakiri bato gukora umurimo w’ubumisiyonari. Umuvandimwe Knorr yatsindagirije ko iyo turamuka dutumiwe, twari “guhabwa itike itujyana gusa,” kandi ko tutari kumenya aho twari kuzoherezwa. Nubwo byari bimeze bityo, bamwe muri twe twasabye kugenda.

Mbere y’uko nsobanura ibyambayeho nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi yose, reka mpere ku gihe navukaga mu mwaka wa 1919. Hari ibintu byinshi byabayeho mbere no mu gihe cy’intambara byagize ingaruka zikomeye mu mibereho yanjye.

Ukuri kwa Bibiliya kwaturutse ku muntu umuryango wavugaga ko adashobotse

Ni jye mfura ya mama. Igihe yari antwite, yasengaga asaba ko nimvuka ndi umuhungu, nazaba umumisiyonari. Musaza we yari Umwigishwa wa Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, ariko abagize umuryango bandi babonaga ko ari umuntu udashobotse mu muryango. Twari dutuye hafi ya Copenhague, kandi iyo Abigishwa ba Bibiliya bahakoreraga amakoraniro ya buri mwaka, mama yatumiraga marume Thomas wari utuye kure y’aho, akaza gucumbika iwacu. Mu mwaka wa 1930, ubumenyi butangaje Thomas yari afite kuri Bibiliya n’ibitekerezo bihuje n’ubwenge yatangaga, byatumye mama aba Umwigishwa wa Bibiliya.

Mama yakundaga Bibiliya. Yakurikije itegeko riri mu Gutegeka 6:7, akajya atwigisha jye na mushiki wanjye mu ‘gihe yabaga yicaye mu nzu, tugenda mu nzira, turyamye cyangwa tubyutse.’ Nyuma y’igihe runaka, natangiye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Nakundaga kuganira ku nyigisho amadini yigishaga, urugero nko kudapfa k’ubugingo n’umuriro w’iteka. Nashoboraga kwerekana neza muri Bibiliya ko izo nyigisho zari ibinyoma.—Zaburi 146:3, 4; Umubwiriza 9:5, 10; Ezekiyeli 18:4.

Umuryango wacu wunga ubumwe

Nyuma y’ikoraniro ryabereye i Copenhague mu mwaka wa 1937, hari hakenewe umuntu wamara igihe runaka afasha muri depo y’ibitabo by’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bo muri Danemark. Nari maze kurangiza amasomo yanjye mu ishuri ryigisha iby’ubucuruzi, kandi nta zindi nshingano nari mfite; ku bw’ibyo, nasabye ko nafasha muri iyo depo. Igihe umurimo wo kuri depo wari urangiye, bansabye gufasha ku biro by’ishami. Nyuma y’aho gato, navuye iwacu njya kuba ku ishami ry’i Copenhague, nubwo nari ntarabatizwa. Kwifatanya n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka buri munsi, byamfashije gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Mu mwaka wakurikiyeho, ni ukuvuga ku itariki ya 1 Mutarama 1938, nagaragaje ko niyeguriye Yehova Imana binyuriye ku mubatizo wo mu mazi.

Muri Nzeri 1939, Intambara ya kabiri y’isi yose yaratangiye. Hanyuma, ku itariki ya 9 Mata 1940, ingabo z’Abadage zigaruriye Danemark. Kubera ko abaturage bo muri Danemark bahabwaga umudendezo ugaragara, twashoboraga gukomeza ibikorwa byo kubwiriza.

Nyuma y’aho habayeho ikintu gishimishije. Papa yabaye umuhamya wa Yehova ukorana umwete kandi w’indahemuka, ibyo bituma mu muryango wacu huzura ibyishimo. Ku bw’ibyo, igihe jye hamwe n’abandi bantu bane bo muri Danemark twatumirirwaga kwiga mu ishuri rya munani rya Galeedi, umuryango wanjye wose wabinteyemo inkunga. Ayo masomo amara amezi atanu, yatangiye muri Nzeri 1946, abera mu ishuri ryiza ryari i South Lansing ho muri leta ya New York.

Imyitozo ya Galeedi n’iya nyuma y’aho

Galeedi yatumye tubona uburyo bwo kugira incuti nshya. Umugoroba umwe, ubwo jye na Harold King wo mu Bwongereza twatemberaga mu kigo cy’ishuri, twaganiriye ku bihereranye n’aho twashoboraga kuzoherezwa igihe imyitozo yacu yari kuba irangiye. Harold yagize ati “simperutse kubona ibihanamanga by’i Dover [mu majyepfo y’u Bwongereza]”? Yavugaga ukuri, ariko kandi, byamusabye imyaka 17 mbere y’uko yongera kubona ibyo bihanamanga, kandi ine n’igice muri yo, yayimaze muri kasho yo muri gereza yo mu Bushinwa! *

Tumaze guhabwa impamyabumenyi, noherejwe i Texas, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kugira ngo njye nsura amatorero y’Abahamya ba Yehova mbafasha mu buryo bw’umwuka. Banyakiranye urugwiro. Abavandimwe bo muri Texas bishimiye kubana n’umuvandimwe ukiri muto wo mu Burayi, wari ukimara guhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya Galeedi. Ariko kandi, maze amezi arindwi gusa muri Texas, ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova by’i Brooklyn, ho muri Leta ya New York, byantumyeho. Aho ngaho, Umuvandimwe Knorr yanshinze umurimo wo mu biro, ansaba kwitegereza nkamenya uko imirimo yo muri Beteli yose yakorwaga. Hanyuma, ubwo nari nsubiye muri Danemark, nagombaga gushyira mu bikorwa ibyo nari narize, nkareba ko ibintu byose byakorwaga neza nk’uko byari bimeze i Brooklyn. Intego yari iyo guhuza imikorere y’amashami yose yo ku isi kugira ngo arusheho gukora neza. Nyuma y’aho, Umuvandimwe Knorr yanyimuriye mu Budage.

Ibyo nize mbikoresha ku mashami

Igihe nageraga i Wiesbaden ho mu Budage mu mwaka wa 1949, imijyi myinshi y’u Budage yari amatongo. Abafataga iya mbere mu murimo wo kubwiriza bari abagabo bari baratotejwe uhereye igihe Hitler yafataga ubutegetsi mu mwaka wa 1933. Bamwe bari barafunzwe kandi bashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’imyaka umunani cyangwa irenga! Nakoranye n’abo bagaragu ba Yehova mu gihe cy’imyaka itatu n’igice. Urugero rwihariye batanze runyibutsa ibyavuzwe n’umuhanga mu by’amateka w’Umudage witwa Gabriele Yonan, wanditse ati “iyo hatabaho iryo tsinda ry’Abakristo bashikamye mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abanazi, nyuma y’ibyabaye i Auschwitz n’itsembatsemba ryakozwe n’ishyaka rya Nazi, twari gushidikanya niba hari abantu bashoboraga rwose kubaho bakurikiza inyigisho za Gikristo Yesu yigishije.”

Umurimo nakoraga kuri iryo shami wari kimwe n’uwo nakoraga muri Danemark: gutangiza uburyo bushya kandi bumwe bwo gukora imirimo y’umuteguro. Abavandimwe bo mu Budage bamaze gusobanukirwa ko ihinduka ritari rigamije guhinyura ibyo bakoraga, ahubwo ko igihe cyari kigeze kugira ngo amashami akorane mu buryo bwa bugufi cyane n’ibiro bikuru, barabyishimiye cyane kandi bagaragaza umwuka w’ubufatanye.

Mu mwaka wa 1952 ibaruwa ivuye mu biro by’Umuvandimwe Knorr yangezeho, insaba kujya ku ishami ry’i Berne ho mu Busuwisi. Ngezeyo nashinzwe kuba umugenzuzi w’ishami kuva ku itariki ya 1 Mutarama 1953.

Hari ibindi bintu byanshimishije mu Busuwisi

Hashize igihe gito ngeze mu Busuwisi, nahuriye na Esther mu ikoraniro, maze nyuma y’aho dusezerana kuzabana. Muri Kanama mu mwaka wa 1954, Umuvandimwe Knorr yansabye kujya i Brooklyn, maze ngezeyo mpabwa akazi gashimishije. Kubera ko umubare n’ubunini bw’ibiro by’amashami hirya no hino ku isi byari byariyongereye cyane, hari uburyo bushya bwatangijwe. Isi yari yagabanyijwemo uturere, buri karere k’isi kakaba karagombaga gusurwa n’umugenzuzi wako. Nashinzwe gusura uturere tubiri: ak’u Burayi n’aka Mediterane.

Nyuma gato y’uruzinduko rugufi nakoreye i Brooklyn, nasubiye mu Busuwisi kugira ngo nitegure gusura uturere nari nahawe. Jye na Esther twarashyingiranywe, maze ansanga aho nakoraga ku biro by’ishami mu Busuwisi. Mu rugendo rwa mbere twasuye amacumbi y’abamisiyonari n’amashami yo mu Butaliyani, mu Bugiriki, muri Chypre, mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati no ku nkombe z’Amajyaruguru y’Afurika, hanyuma njya muri Hisipaniya no muri Porutugali, byose hamwe bikaba ari ibihugu 13 nasuye. Nanyuze i Berne, maze nkomeza njya gusura ibindi bihugu byose by’u Burayi bw’i Burengerazuba bw’agace kagenzurwaga n’Abasoviyeti. Mu mwaka wa mbere w’ishyingiranwa ryacu, najyaga mara amezi atandatu ntaba mu rugo, nkorera abavandimwe bacu b’Abakristo.

Imimerere ihinduka

Mu mwaka wa 1957, Esther yamenye ko yari atwite, kandi kubera ko ishami ritari ryarashyiriweho abafite abana, twafashe umwanzuro wo gusubira muri Danemark, aho papa yatwakiriye tukagumana na we. Esther yitaga ku mukobwa wacu no kuri papa, mu gihe jye nafashaga mu kazi ko mu biro by’ishami byari byubatswe vuba. Nigishaga mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rigenewe abagenzuzi b’amatorero, nkomeza no kuba umugenzuzi w’akarere k’isi.

Umurimo w’ubugenzuzi bw’akarere k’isi wasabaga kumara igihe kirekire mu rugendo. Ikibabaje ni uko ibyo byatumaga mara igihe kirekire ntabonana n’umukobwa wacu, kandi byagize ingaruka mbi. Hari ubwo namaze igihe runaka i Paris, aho twashyiraga icapiro rito. Esther na Rakel baje muri gari ya moshi kunsura maze bagera muri Gare du Nord. Jye na Léopold Jontès wakoraga ku ishami, twagiye kubasanganira. Rakel yahagaze ku muhanda wa gari ya moshi, areba Léopold, hanyuma aranyitegereza, maze arongera areba Léopold, hanyuma yihoberera Léopold!

Irindi hinduka rikomeye ryabayeho igihe nari mfite imyaka 45. Icyo gihe naretse umurimo w’igihe cyose maze njya gushaka akazi kugira ngo ntunge umuryango. Bitewe n’ubuhanga nari narakuye mu kuba umubwiriza mu Bahamya ba Yehova, nashoboye kubona akazi mu kigo cyoherezaga ibintu mu mahanga. Maze gukorera icyo kigo hafi imyaka icyenda na Rakel arangije ishuri, twafashe umwanzuro wo kwitabira inkunga twaterwaga yo kwimukira aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe kurushaho.

Maze gusuzuma aho nashoboraga kwimukira muri Noruveji, nabajije mu kigo kirangira abantu akazi niba nari kuzakabona. Igisubizo cyaje kidashimishije. Ku musaza w’imyaka 55 nkanjye, icyizere cyari gike cyane. Icyakora, nabimenyesheje ishami ry’i Oslo, maze nkodesha inzu hafi y’umujyi wa Drøbak, niringiye ko akazi kari kuzagera aho kakaboneka. Naje kukabona, maze hakurikiraho igihe cyo gukora umurimo w’Ubwami ushimishije muri Noruveji.

Twagize ibihe byiza cyane ubwo abenshi mu bagize itorero ryacu twajyaga kubwiriza mu ifasi yo mu majyaruguru itari yarigeze ibwirizwamo. Twakodesheje utuzu duto twari aho abantu bari mu kiruhuko bararaga, maze buri munsi tugasura amasambu y’abahinziborozi yari ahantu hanyuranye muri iyo misozi itagira uko isa. Kubwiriza abantu bagira urugwiro ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, byari bishimishije cyane. Twatanze ibitabo byinshi, ariko twasubiye gusura mu mwaka wakurikiyeho. Icyakora, abantu ntibatwibagiwe! Esther na Rakel bibuka igihe twasubiragayo maze bakaduhobera nk’aho twari bene wabo bari bamaze igihe kirekire batabona. Hashize imyaka itatu turi muri Noruveji, twasubiye muri Danemark.

Ibyishimo by’imibereho y’umuryango

Mu gihe gito, Rakel yasezeranye na Niels Højer, wari umubwiriza w’igihe cyose urangwa n’ishyaka, ko bazabana. Bamaze gushyingiranwa, Niels na Rakel bakomeje gukora ubupayiniya kugeza igihe babyariye. Niels yabaye umugabo n’umubyeyi mwiza, witaga cyane ku muryango we. Igihe kimwe ari mu museso, yatwaye umuhungu we ku igare bajya ku mwaro kwitegereza uko izuba rirasa. Umuturanyi wabo yabajije uwo muhungu icyo bakoragayo. Yamushubije agira ati “twasengaga Yehova.”

Mu myaka mike nyuma y’aho, jye na Esther twiboneye n’amaso yacu umubatizo w’abuzukuru bacu bakuru, ari bo Benjamin na Nadja. Mu barebaga umubatizo harimo na Niels waje kumpagarara imbere mu kanya kakurikiyeho. Yaranyitegereje, maze arambwira ati “nta mugabo urira!” Nyamara mu mwanya wakurikiyeho, twese twahoberanye dusuka amarira. Mbega ukuntu bishimisha kugira umukwe mufatanya guseka no kurira!

Nkomeza guhuza n’imimerere

Twongeye kubona indi migisha igihe jye na Esther twasabwaga gusubira gukora ku biro by’ishami byo muri Danemark. Icyo gihe imyiteguro yo kubaka ibiro by’ishami binini cyane i Holbæk yari igeze kure. Nahawe inshingano yo kwifatanya mu kugenzura imirimo y’ubwubatsi, yose ikaba yarakozwe n’abakozi bitangiye umurimo badahembwa. Nubwo itumba ryari rimeze nabi, byageze mu mpera z’umwaka wa 1982 uwo mushinga usa n’uwarangiye, kandi twese twari twishimiye kwimukira mu mazu y’ishami manini kandi meza!

Nahise ntangira akazi ko mu biro kanshimishaga cyane, mu gihe Esther we yakoraga kuri telefoni. Icyakora, nyuma y’igihe runaka yabazwe mu itako, kandi hashize umwaka n’igice nyuma y’aho, abagwa agasabo k’indurwe. Nubwo ku ishami batwitagaho cyane, twabonye ko byari kurushaho kutubera byiza twese turamutse tuvuye ku ishami. Twimukiye mu itorero umukobwa wacu n’umuryango wacu barimo.

Muri iki gihe Esther ntafite ubuzima bwiza. Icyakora, nshobora kuvuga ko rwose mu myaka yose tumaze dukorana umurimo, no mu gihe ibintu byagendaga bihindagurika cyane, yambereye mugenzi wanjye n’umufasha uhebuje. Nubwo ubuzima bugenda bukendera, twese turacyifatanya mu murimo wo kubwiriza. Iyo ntekereje ku buzima bwanjye, nshimishwa no kwibuka amagambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati “Mana, ni wowe wanyigishije, uhereye mu buto bwanjye.”—Zaburi 71:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1963 ku mapaji ya 661-666.—Mu Gifaransa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Dupakurura ibitabo ku ishami ryo mu Budage igihe ryubakwaga mu mwaka wa 1949

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Mu bantu twakoranaga, harimo Abahamya nk’abo bari bavuye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Ndi kumwe na Esther muri iki gihe no ku munsi w’ubukwe bwacu turi kuri Beteli y’i Berne mu Kwakira 1955