Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twihingemo kuba abantu bumvira uko imperuka igenda yegereza

Twihingemo kuba abantu bumvira uko imperuka igenda yegereza

Twihingemo kuba abantu bumvira uko imperuka igenda yegereza

“Uwo [Shilo] ni we amahanga azumvira.”—ITANGIRIRO 49:10.

1. (a) Mu gihe cya kera, akenshi kumvira Yehova byabaga bikubiyemo iki? (b) Ni ubuhe buhanuzi buvuga ibihereranye no kumvira bwahanuwe na Yakobo?

INCURO nyinshi, kumvira Yehova byabaga bikubiyemo kumvira ababaga bamuhagarariye. Abo ni abamarayika, abakurambere, abacamanza, abatambyi, abahanuzi n’abami. Ndetse n’intebe y’ubwami y’abami ba Isirayeli yitwaga intebe y’ubwami ya Yehova (1 Ngoma 29:23). Ikibabaje ariko ni uko abenshi mu bayobozi ba Isirayeli basuzuguye Imana, bakikururira akaga bo n’abaturage babo. Ariko kandi, ibyo ntibyabujije Yehova guha abagaragu be b’indahemuka ibyiringiro; yabahumurije abasezeranya ko azashyiraho Umwami uzahoraho iteka, uwo umuntu wese ukiranuka yari kumvira abyishimiye. (Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera.) Igihe umukurambere Yakobo yari agiye gupfa, yahanuye ibihereranye n’uwo muyobozi wari kuzaza agira ati “inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo [cyangwa Shilo, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji] ataraza; uwo ni we amahanga azumvira.”—Itangiriro 49:10.

2. “Shilo” bisobanura iki, kandi se, yari gutegeka bande igihe yari kuba ari umutegetsi wa cyami?

2 “Shilo” ni izina ry’Igiheburayo risobanurwa ngo “Nyirayo.” Koko rero, Shilo yari kugira uburenganzira bwose bwo kuba umwami, nk’uko bigaragazwa n’uko afite inkoni, kandi akagira n’uburenganzira bwo kuba umutware, nk’uko nanone bigaragazwa n’inkoni ye y’ubutware. Ikindi kandi, yari kuba umutegetsi wa cyami utari gutegeka urubyaro rwa Yakobo gusa, ahubwo wari gutegeka “amahanga” yose. Ibyo bihuje n’ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu agira ati ‘urubyaro rwawe ruzahindura amarembo y’ababisha barwo. Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha’ (Itangiriro 22:17, 18). Yehova yagaragaje urwo “rubyaro” urwo ari rwo mu mwaka wa 29 I.C., igihe yasigaga Yesu w’i Nazareti umwuka wera.—Luka 3:21-23, 34; Abagalatiya 3:16.

Ubwami bwa mbere bwa Yesu

3. Ni ubuhe butware Yesu yahawe igihe yajyaga mu ijuru?

3 Igihe Yesu yajyaga mu ijuru, ntiyahise atangira gutegeka abantu bose bo mu isi (Zaburi 110:1). Ariko kandi, yahawe “ubwami” ategeka abantu bamwumviye. Intumwa Pawulo yerekeje kuri ubwo bwami igihe yandikaga ati ‘[Imana] yadukijije [ni ukuvuga Abakristo basizwe umwuka] ubutware bw’umwijima, idukuramo, itujyana mu bwami bw’Umwana wayo ikunda’ (Abakolosayi 1:13). Uko gukizwa kwatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. igihe umwuka wera wasukwaga ku bigishwa ba Yesu bari abizerwa.—Ibyakozwe 2:1-4; 1 Petero 2:9.

4. Ni mu buhe buryo abigishwa ba mbere ba Yesu bagaragaje ko bumviraga, kandi se, Yesu yavuze ko mu rwego rw’itsinda bari bande?

4 Kubera ko abigishwa basizwe bari “intumwa mu cyimbo cya Kristo,” barumviye batangira gukorakoranya abandi bantu bari kuzaba ‘abenegihugu’ bagenzi babo muri ubwo bwami bwo mu buryo bw’umwuka (2 Abakorinto 5:20; Abefeso 2:19, Inkuru Nziza ku Muntu Wese; Ibyakozwe 1:8). Ikindi nanone, abo bantu bagombaga gukomeza ‘guhuriza hamwe rwose, bahuje imitima n’inama’ (1 Abakorinto 1:10). Mu rwego rw’itsinda, bari bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ cyangwa itsinda ry’igisonga gikiranuka.—Matayo 24:45; Luka 12:42.

Bahawe umugisha kuko bumviye ‘igisonga’ cy’Imana

5. Kuva mu gihe cya kera, ni gute Yehova yagiye yigisha abagize ubwoko bwe?

5 Kuva na kera, Yehova yagiye aha ubwoko bwe abigisha. Urugero, nyuma y’aho Abayahudi baviriye i Babuloni, Ezira n’abandi bagabo bari bashoboye ntibasomeraga abagize ubwoko bw’Imana Amategeko yayo gusa, ahubwo ‘barayasobanuraga,’ ‘kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga’ mu Ijambo ry’Imana.—Nehemiya 8:8.

6, 7. Ni gute itsinda ry’umugaragu ryagiye ritanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku Nteko Nyobozi, kandi se, kuki bikwiriye ko abantu bagandukira iryo tsinda?

6 Mu kinyejana cya mbere, igihe mu mwaka wa 49 I.C. havukaga ikibazo gihereranye no gukebwa, abari bagize inteko nyobozi y’iryo tsinda ry’umugaragu rya kera basuzumiye hamwe iby’icyo kibazo, babishyira mu isengesho, maze bagera ku mwanzuro ushingiye ku Byanditswe. Igihe bandikaga amabaruwa bamenyesha amatorero umwanzuro bari bagezeho, amatorero yumviye ubuyobozi yari yahawe kandi yishimira n’imigisha myinshi Imana yayahaye (Ibyakozwe 15:6-15, 22-29; 16:4, 5). No muri iki gihe, binyuriye ku Nteko Nyobozi, umugaragu ukiranuka yatanze ibisobanuro byumvikana neza ku bintu by’ingenzi, nko kutivanga kwa Gikristo, ukwera kw’amaraso n’imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’itabi (Yesaya 2:4; Ibyakozwe 21:25; 2 Abakorinto 7:1). Yehova yagororeye abagize ubwoko bwe ku bwo kuba barumviye ibyo Ijambo rye rivuga n’ubuyobozi buturuka ku mugaragu ukiranuka.

7 Iyo abagize ubwoko bw’Imana bagandukiye itsinda ry’umugaragu, baba bagaragaje ko banagandukira Shebuja, Yesu Kristo. Uko kuganduka muri iki gihe ni ukw’ingenzi cyane kurushaho kubera ko ubutware bwa Yesu bwagutse, nk’uko Yakobo yabihanuye igihe yari agiye gupfa.

Shilo aba Umutegetsi w’isi ubifitiye uburenganzira

8. Ni gute kandi ni ryari ubutware bwa Kristo bwaguwe?

8 Ubuhanuzi bwa Yakobo bwavugaga ko Shilo ari we ‘amahanga yari kuzumvira.’ Birumvikana neza ko Kristo atari gutegeka Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka gusa. Ni bande nanone yari gutegeka? Mu Byahishuwe 11:15 hatanga igisubizo hagira hati ‘Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.’ Bibiliya ivuga ko Yesu yahawe ubwo butware ku iherezo ry’“ibihe birindwi” by’ubuhanuzi, ni ukuvuga “ibihe by’abanyamahanga,” mu mwaka wa 1914. * (Daniyeli 4:13, 14, umurongo wa 16 n’uwa 17 muri Biblia Yera; Luka 21:24.) Muri uwo mwaka, Kristo yatangiye ‘kuhaba’ mu buryo butagaragara ari Umwami wa Kimesiya, kandi ni na bwo yatangiye ‘gutegeka hagati y’abanzi be.’—Matayo 24:3, gereranya na NW; Zaburi 110:2.

9. Ni iki Yesu yakoze igihe yahabwaga Ubwami, kandi ni izihe ngaruka zitari iz’ako kanya ibyo byagize ku bantu, cyane cyane abigishwa be?

9 Igihe Yesu yari amaze guhabwa ububasha bwa cyami, igikorwa cya mbere yakoze cyari uguhananturira “mu isi” icyigomeke kabuhariwe ari cyo Satani hamwe n’abadayimoni be. Kuva icyo gihe, ibyo biremwa bibi by’umwuka byateje abantu akaga katari karigeze kabaho, tutiriwe tuvuga imimerere mibi byazanye, ituma kumvira Yehova biba ibintu bitoroshye na busa (Ibyahishuwe 12:7-12; 2 Timoteyo 3:1-5). Mu by’ukuri, abantu bibasirwa n’iyo ntambara ya Satani ni abo Yehova yasize, “bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu,” na bagenzi babo bagize “izindi ntama.”—Ibyahishuwe 12:17; Yohana 10:16.

10. Ni ubuhe buhanuzi busohozwa, bikaba bigaragaza ko nta kabuza Satani azatsindwa mu ntambara ashoza ku Bakristo b’ukuri?

10 Ariko kandi, Satani nta cyo azageraho kubera ko ubu turi mu “munsi w’Umwami,” kandi akaba ari nta kintu gishobora kubuza Kristo ‘kunesha’ (Ibyahishuwe 1:10; 6:2). Urugero, azakora ku buryo Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka 144.000 bashyirwaho ikimenyetso cya nyuma. Nanone azarinda “abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:1-4, 9, 14-16). Icyakora, mu buryo bunyuranye n’uko biri kuri bagenzi babo basizwe, abo bo bazaba abayoboke bumvira ba Yesu hano ku isi (Daniyeli 7:13, 14). Kuba abo bantu no muri iki gihe bari hano ku isi, ni ikimenyetso gifatika kigaragaza ko koko Shilo ari Umutware w’“Ubwami bw’isi.”—Ibyahishuwe 11:15.

Iki ni cyo gihe cyo ‘kumvira ubutumwa bwiza’

11, 12. (a) Ni bande bazarokoka iherezo ry’iyi si? (b) Ni izihe ngeso abantu bicengezamo ‘umwuka w’isi’ bagira?

11 Abantu bose bashaka kuzabona ubuzima bw’iteka bagomba kwitoza kumvira, kubera ko Bibiliya igaragaza neza ko “abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu” batazarokoka umunsi w’Imana wo guhora inzigo (2 Abatesalonike 1:8). Nyamara, imimerere mibi yo muri iyi si n’umwuka wayo wo kwigomeka ku mategeko n’amahame byo muri Bibiliya, bituma kumvira ubutumwa bwiza birushaho kudukomerera.

12 Bibiliya ivuga ko uwo mwuka wo kwigomeka ku Mana ari ‘umwuka w’isi’ (1 Abakorinto 2:12). Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Efeso ababwira ibihereranye n’ingaruka ugira ku bantu, agira ati ‘mwabigenderagamo kera, mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ni we mwuka ukorera mu batumvira. Kandi natwe twese twahoze muri bo, dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya, nk’abandi bose.’—Abefeso 2:2, 3.

13. Ni gute Abakristo bakwirinda umwuka w’isi kandi bakabishobora, kandi se, ni izihe ngaruka nziza ibyo byagira?

13 Igishimishije ni uko Abakristo bo muri Efeso batakomeje kuba imbata z’uwo mwuka wo kwigomeka. Ahubwo babaye abana b’Imana bumvira binyuriye mu kugandukira umwuka wayo, kandi bera imbuto yawo (Abagalatiya 5:22, 23). Muri iki gihe na bwo, umwuka w’Imana, yo mbaraga ikomeye kurusha izindi zose mu isi no mu ijuru, ufasha abantu babarirwa muri za miriyoni kuba abantu bumvira Yehova, ku buryo bagira “ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka.”—Abaheburayo 6:11; Zekariya 4:6.

14. Ni mu buhe buryo Yesu yamenyesheje Abakristo bose bo mu minsi y’imperuka ibintu byari kugerageza ukumvira kwabo?

14 Nanone wibuke ko dushyigikiwe cyane na Shilo, kuko we na Se batazemera ko hagira umwanzi uwo ari we wese, yaba abadayimoni cyangwa abantu, ugerageza ukumvira kwacu birenze ibyo twashobora kwihanganira (1 Abakorinto 10:13). Mu by’ukuri, kugira ngo Yesu adufashe kurwanya umwuka w’iyi si, yavuze ibibazo bitandukanye twari guhangana na byo muri iyi minsi y’imperuka. Ibyo yabishyize mu mabaruwa arindwi yatanze binyuriye ku iyerekwa ry’intumwa Yohana (Ibyahishuwe 1:10, 11). Mu by’ukuri, ayo mabaruwa yarimo inama z’ingirakamaro ku Bakristo bo muri icyo gihe, ariko yarebaga cyane cyane igihe cy’‘umunsi w’Umwami,’ cyatangiye mu mwaka wa 1914. Ku bw’ibyo, mbega ukuntu bikwiriye ko twitondera ubutumwa buyakubiyemo! *

Mwirinde kuba abantu batita ku bintu, ubwiyandarike no gukunda ubutunzi

15. Kuki twagombye kwirinda kugerwaho n’ikibazo cyageze ku itorero ryo muri Efeso, kandi ni gute twabigeraho (2 Petero 1:5-8)?

15 Ibaruwa ya mbere ya Yesu yandikiwe itorero ryo muri Efeso. Yesu amaze gushimira iryo torero ku bwo kwihangana kwaryo, yaravuze ati “ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere” (Ibyahishuwe 2:1-4). Muri iki gihe, hari abantu bamwe bahoze ari Abakristo bakorana umwete na bo baretse urukundo rwinshi bahoze bakunda Imana. Kudakomeza gukunda Imana bishobora gucogoza imishyikirano umuntu afitanye na yo, kandi bigomba gufatirwa ingamba mu maguru mashya. Ni gute umuntu yahembera urwo rukundo? Waruhembera binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya buri gihe, kujya mu materaniro, isengesho no gutekereza ku byo wiga (1 Yohana 5:3). Ni byo koko, ibyo bisaba ko umuntu agira “umwete,” ariko kandi ni mu gihe (2 Petero 1:5-8). Niba wisuzumye utibera ugasanga ko urukundo rwawe rwacogoye, kosora ibintu amazi atararenga inkombe, wumvire inama ya Yesu igira iti “ibuka aho wavuye ukagwa; wihane, ukore imirimo nk’iya mbere.”—Ibyahishuwe 2:5.

16. Ni ibihe bintu byangiza mu buryo bw’umwuka byari biri mu matorero y’i Perugamo n’i Tuwatira, kandi kuki amagambo Yesu yababwiye akwiranye n’igihe tugezemo?

16 Abakristo b’i Perugamo n’i Tuwatira bashimiwe ugushikama kwabo, ukwihangana, n’umwete bagiraga (Ibyahishuwe 2:12, 13, 18, 19). Nyamara, bashukwaga n’abantu bari bafite umwuka mubi nk’uwa Balamu na Yezebeli bononnye ishyanga rya Isirayeli binyuriye ku busambanyi no gusenga Baali (Kubara 31:16; 1 Abami 16:30, 31; Ibyahishuwe 2:14, 16, 20-23). Ariko se, byifashe bite muri iki gihe, ni ukuvuga “ku munsi w’Umwami”? Mbese, haba hariho ibintu bibi nk’ibyo bishuka abantu? Birahari rwose, kubera ko ubwiyandarike ari cyo kintu kugeza ubu gituma abantu bacibwa mu bagize ubwoko bw’Imana. Ku bw’ibyo, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twirinda kugirana ubucuti n’abantu bose, haba mu itorero no hanze yaryo, bashobora kutwonona mu bihereranye n’umuco (1 Abakorinto 5:9-11; 15:33)! Abantu bashaka kuba abayoboke ba Shilo bumvira, nanone bazirinda kujya mu myidagaduro ikemangwa, kimwe no kureba amashusho ateye isoni, yaba ari mu bitabo cyangwa kuri internet.—Amosi 5:15; Matayo 5:28, 29.

17. Imyifatire y’abantu b’i Sarudi n’ab’i Lawodikiya n’uko babonaga ibintu byari bitandukaniye he n’imimerere yo mu buryo bw’umwuka Yesu yabonaga barimo?

17 Uretse abantu bake gusa bari mu itorero ry’i Sarudi, ubundi itorero ryose muri rusange ntiryigeze rishimwa. Ryari rifite “izina,” cyangwa rigaragara ko ryari rizima, ariko kubera ko rititaga ku bintu by’umwuka, kuri Yesu ryari “intumbi.” Bumviraga ubutumwa bwiza bya nyirarureshwa. Mbega ngo barashyirwa ahabona (Ibyahishuwe 3:1-3)! Itorero ry’i Lawodikiya na ryo ryari uko. Ryirataga ubutunzi rivuga ngo “ndi umukire,” nyamara kuri Kristo ryari ‘umutindi wo kubabarirwa, kandi ryari umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa.’—Ibyahishuwe 3:14-17.

18. Ni gute umuntu yakwirinda ko Imana imubona nk’umuntu w’akazuyazi mu buryo bw’umwuka?

18 Muri iki gihe, hari abantu bari Abakristo bizerwa na bo bahuye n’ikibazo nk’icyo cyo kutumvira. Wenda bashobora kuba baremeye umwuka w’iyi si ugatuma bumva ko ibintu bitacyihutirwa, bityo bakaba akazuyazi mu birebana no kwiga Bibiliya, gusenga, kujya mu materaniro ya Gikristo no kwifatanya mu murimo (2 Petero 3:3, 4, 11, 12). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko bene abo bumvira Kristo binyuriye mu kwishakira ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka, ni koko, ‘bakagura [na Kristo] izahabu yatunganyirijwe mu ruganda’ (Ibyahishuwe 3:18)! Bene ubwo butunzi nyakuri bukubiyemo kuba ‘abatunzi ku mirimo myiza, abanyabuntu bakunda gutanga.’ Iyo twishakiye ubutunzi bw’igiciro cyinshi bwo mu buryo bw’umwuka, tuba ‘twibikiye ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo tubone uko dusingira ubugingo nyakuri.’—1 Timoteyo 6:17-19.

Bashimiwe ku bwo kumvira kwabo

19. Ni iki Yesu yashimiye Abakristo b’i Simuruna n’ab’i Filadelifiya, kandi ni uwuhe muburo yabahaye?

19 Amatorero y’i Simuruna n’i Filadelifiya yatanze urugero rwiza cyane mu bihereranye no kumvira, kubera ko mu ibaruwa Yesu yabandikiye atigeze agira ikintu abacyahira. Yerekeje ku bantu b’i Simuruna agira ati ‘nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, ariko rero uri umutunzi’ (Ibyahishuwe 2:9). Mbega itandukaniro ryari hagati yabo n’ab’i Lawodikiya birataga ubukire bw’isi ariko mu by’ukuri ari abakene! Nta gushidikanya ko Satani atari yishimiye kubona hari umuntu ugaragaza ko ari uwizerwa kandi ko yumvira Kristo. Ku bw’ibyo, Yesu yabahaye umuburo ugira uti “ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore, Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka, uzageze ku gupfa: nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo” (Ibyahishuwe 2:10). Mu buryo nk’ubwo, Yesu yanashimye ab’i Filadelifiya, agira ati ‘witondeye ijambo ryanjye [cyangwa wakomeje kunyumvira], ntiwihakana izina ryanjye. Ndaza vuba: komeza ibyo ufite, hatagira ugutwara ikamba ryawe.’—Ibyahishuwe 3:8, 11.

20. Ni gute abantu babarirwa muri za miriyoni muri iki gihe bakomeje amagambo ya Yesu, kandi se, ibyo babikoraga bari mu yihe mimerere?

20 Muri iki gihe cy’‘umunsi w’Umwami’ cyatangiye mu mwaka wa 1914, abagaragu bizerwa basigaye na bagenzi babo bagize izindi ntama ubu babarirwa muri za miriyoni, na bo bakomeje ijambo rya Yesu bakorana umwete umurimo wabo kandi bakomeza gushikama. Kimwe n’abavandimwe babo bo mu kinyejana cya mbere, bamwe barababajwe bazira kumvira Kristo, ndetse bamwe banashyizwe mu mazu y’imbohe no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Abandi bakomeje amagambo ya Yesu bakomeza kugira ‘ijisho rireba neza,’ nubwo bari bakikijwe n’abantu b’abaherwe n’abanyamururumba (Matayo 6:22, 23). Koko rero, ahantu aho ari ho hose no mu mimerere iyo ari yo yose, Abakristo b’ukuri bakomeza kunezeza umutima wa Yehova binyuriye mu kumwumvira.—Imigani 27:11.

21. (a) Ni iyihe nshingano yo mu buryo bw’umwuka itsinda ry’umugaragu rigikomeza gusohoza? (b) Ni gute twagaragaza ko koko dushaka kumvira Shilo?

21 Uko umubabaro ukomeye ugenda udusatira, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ akomeza gushikama ku cyemezo cyo kutazigera areka kumvira Shebuja, Kristo. Ibyo bikubiyemo gutegurira abo mu nzu y’Imana ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka ritangirwa igihe gikwiriye. Bityo rero, nimucyo tugaragarize ugushimira umuteguro mwiza cyane wa Yehova, tunashimire ku bw’ibyo uduha. Muri ubwo buryo, tuzaba tugaragaje ko tugandukira Shilo, we uzagororera abayoboke be bose bamwumvira akabaha ubuzima bw’iteka.—Matayo 24:45-47; 25:40; Yohana 5:22-24.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Niba ushaka gusobanukirwa neza ibyerekeye “ibihe birindwi,” reba igice cya 10 cy’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 14 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ayo mabaruwa uko ari arindwi, reba mu gitabo IbyahishuweIndunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, uhereye ku ipaji ya 33.

Mbese, uribuka?

• Ni uruhe ruhare Yesu yari kugira, nk’uko byari byarahanuwe na Yakobo igihe yari agiye gupfa?

• Ni iki kigaragaza ko Yesu ari we Shilo, kandi ni iyihe myifatire twagombye kwirinda?

• Ni izihe nama z’ingirakamaro cyane muri iki gihe ziri mu mabaruwa yandikiwe amatorero arindwi avugwa mu Byahishuwe?

• Ni gute twakwigana abantu bo mu matorero ya kera y’i Simuruna n’i Filadelifiya?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Yehova aha umugisha abantu bumvira ‘igisonga’ gikiranuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Satani atuma kumvira Imana bitatworohera

[Amafoto yo ku ipaji ya 21]

Kugirana na Yehova imishyikirano ihamye bituma tuba abantu bamwumvira