Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova aha imigisha abamwumvira kandi akabarinda

Yehova aha imigisha abamwumvira kandi akabarinda

Yehova aha imigisha abamwumvira kandi akabarinda

“Ariko unyumvira wese azaba amahoro, adendeze kandi atikanga ikibi.”​—IMIGANI 1:33.

1, 2. Kuki kumvira Imana ari ngombwa? Tanga urugero.

UDUSHWI turatoratora utwokurya mu twatsi dushishikaye, tutazi ko hejuru hari igisiga kirekereje. Nyina igize itya irakokoza itanda amababa. Udushwi twirutse tuyisanga, maze mu kanya nk’ako guhumbya tuba tugeze mu mababa yayo turihisha. Igisiga cyimyije imoso kiragenda. * Ni irihe somo tuvanyemo? Kumvira birokora ubuzima!

2 Iryo ni isomo ry’ingenzi cyane cyane ku Bakristo muri iki gihe, kubera ko Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo aconshomere ubwoko bw’Imana (Ibyahishuwe 12:9, 12, 17). Intego ye ni ugusenya imishyikirano ya bugufi tugirana na Yehova maze akareka kutwemera kandi tugatakaza ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (1 Petero 5:8). Ariko kandi, nidukomeza kuba hafi y’Imana kandi tukajya duhita dukurikiza ubuyobozi iduha binyuriye mu Ijambo ryayo no ku muteguro wayo, izajya itwitaho iturinde. Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “azakubundikiza amoya ye, kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye.”—Zaburi 91:4.

Ishyanga ryigometse ryagezweho n’akaga

3. Ni izihe ngaruka zageze kuri Isirayeli bitewe no kuba yarakomeje kwigomeka?

3 Igihe ishyanga rya Isirayeli ryumviraga Yehova, yaryitagaho muri buri kantu kose. Ikibabaje ariko, ni uko akenshi abantu bateraga umugongo Umuremyi wabo, bagahindukirira imana z’ibiti n’amabuye, ni ukuvuga “ibitagira umumaro bitarimo indamu cyangwa agakiza” (1 Samweli 12:21). Hashize ibinyejana byinshi iryo shyanga ryigometse, ryabaye ishyanga ry’abahakanyi ku buryo nta cyizere cy’uko ryari kuzongera kugarura agatima. Ku bw’ibyo, Yesu yavuganye agahinda kenshi ati “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi, ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo; ntimunkundire. Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.”—Matayo 23:37, 38.

4. Ni gute mu mwaka wa 70 I.C. byagaragaye ko Yehova yari yarataye Yerusalemu?

4 Mu mwaka wa 70 I.C. ni bwo Yehova yagaragaje ko yari yarataye rwose ishyanga rya Isirayeli ryari ryarigize indakoreka. Muri uwo mwaka, abasirikare b’Abaroma bari bafite amabendera yari ashushanyijweho kagoma, bagize batya bihura i Yerusalemu maze bica abantu barabarimbagura. Icyo gihe umujyi wari wuzuye abantu bari baje kwizihiza Pasika. Ibitambo byabo ntibyashoboye gutuma Imana ibagarukira. Ibintu by’agahomamunwa byabaye byibukije amagambo Samweli yabwiye Umwami Sawuli, wigize icyigomeke, agira ati “mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.”—1 Samweli 15:22.

5. Ukumvira Yehova ashaka ni ukuhe, kandi se, tuzi dute ko kumvira muri ubwo buryo bishoboka?

5 Nubwo Yehova ahora adusaba ko tumwumvira, azi neza ko abantu badatunganye bagira intege nke (Zaburi 130:3, 4). Icyo ashaka ni uko twagira umutima utagira uburyarya, kandi tukamwumvira bishingiye ku kwizera, ku rukundo, no ku gutinya kumubabaza (Gutegeka 10:12, 13; Imigani 16:6; Yesaya 43:10; Mika 6:8; Abaroma 6:17). Kumwumvira muri ubwo buryo byagaragaye ko bishoboka, bikaba byaragaragajwe n’‘igicu cy’abahamya’ benshi babayeho mbere y’Ubukristo, bakomeje gushikama nubwo bahuye n’ibigeragezo bitoroshye, bakageza no ku rupfu (Abaheburayo 11:36, 37; 12:1). Mbega ukuntu banejeje umutima wa Yehova (Imigani 27:11)! Nyamara ariko, hari abandi bantu batangiye ari abizerwa ariko bananirwa gukomeza kumvira. Umwe muri bo ni Umwami Yowasi wo mu Buyuda bwa kera.

Umwami wazize incuti mbi

6, 7. Yowasi yari umwami umeze ate igihe Yehoyada yari akiriho?

6 Igihe Umwami Yowasi yari akiri muto, yacitse ku icumu. Agejeje ku myaka irindwi, Umutambyi Mukuru witwaga Yehoyada yagize ubutwari amuvana aho yari yihishe maze aramwimika. Kubera ko Yehoyada watinyaga Imana yabereye Yowasi umubyeyi n’umujyanama, uwo mwami wari ukiri muto ‘yakoze ibishimwa n’Uwiteka mu minsi y’umutambyi Yehoyada yose.’—2 Ngoma 22:10–23:1, 11; 24:1, 2.

7 Mu bikorwa byiza Yowasi yakoze hakubiyemo no kuba yarongeye gusana urusengero rwa Yehova, igikorwa yakoze ‘abishaka’ rwose. Yibukije Yehoyada Umutambyi Mukuru ko hari hakenewe gusoresha abantu b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu nk’uko byari ‘byarategetswe na Mose,’ kugira ngo haboneke amafaranga yo gukoresha mu kurusana. Uko bigaragara, Yehoyada yari yaratumye uwo mwami wari ukiri muto yiga kandi akitondera Amategeko y’Imana. Ingaruka zabaye iz’uko imirimo yakorwaga kuri urwo rusengero ndetse no ku bikoresho byarwo yarangiye vuba.—2 Ngoma 24:4, 6, 13, 14; Gutegeka 17:18.

8. (a) Ni iki cyane cyane cyatumye Yowasi agwa mu buryo bw’umwuka? (b) Ukutumvira k’uwo mwami amaherezo kwaje gutuma akora iki?

8 Ikibabaje ariko, ni uko Yowasi atakomeje kumvira Yehova. Kubera iki? Ijambo ry’Imana rigira riti “Yehoyada apfuye, ibikomangoma by’Abayuda biraza biramya umwami. Umwami arabumvira. Bareka inzu y’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n’ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n’i Yerusalemu ku bw’icyo gicumuro cyabo.” Ibyo bikomangoma by’i Buyuda byanatumye umwami yanga kumva abahanuzi b’Imana, umwe muri bo akaba yari umwana wa Yehoyada witwaga Zekariya, wagize ubutwari bwo gucyaha Yowasi n’abari bari ku ruhande rwe kubera kutumvira kwabo. Aho kugira ngo Yowasi yihane, yategetse ko Zekariya aterwa amabuye agapfa. Mbega ukuntu Yowasi yari yarahindutse umugome n’indakoreka! Ibyo byose yabitewe no kuba yaremeye kwifatanya n’incuti mbi.—2 Ngoma 24:17-22; 1 Abakorinto 15:33.

9. Ni gute ibyageze kuri Yowasi na bya bikomangoma bigaragaza ukuntu kutumvira ari ubupfapfa?

9 Hanyuma se, byaje kugendekera bite Yowasi na za ncuti ze z’ibikomangoma ku bwo kuba bari barateye Yehova umugongo? Ingabo z’Abasiriya, zari ‘igitero [cy’abantu] bake’ gusa, zateye i Buyuda maze “zirimbura ibikomangoma by’abantu byose.” Izo ngabo zanasabye umwami ngo azihe ubutunzi bwe bwose, n’izahabu n’ifeza byo mu rusengero. Nubwo Yowasi yarokotse, bamusize yanegekaye. Hashize igihe gito, abagambanyi bari barimo n’abagaragu be baramwishe. (2 Ngoma 24:23-25; 2 Abami 12:18, 19, umurongo wa 17 n’uwa 18 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu amagambo Yehova yari yarabwiye Isirayeli yari ay’ukuri! Yari yarayibwiye ati ‘nutumvira Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose, imivumo izakuzaho, ikugereho.’—Gutegeka 28:15.

Umwanditsi wakijijwe no kuba yarumviye

10, 11. (a) Kuki ari iby’ingirakamaro ko dutekereza ku nama Yehova yagiriye Baruki? (b) Ni iyihe nama Yehova yagiriye Baruki?

10 Mbese, ujya wumva ucitse intege kubera ko abenshi mu bantu ubwiriza batitabira ubutumwa bwiza? Waba se rimwe na rimwe wumva ugiriye ishyari abakire ukifuza imibereho yabo yo kwirundumurira mu binezeza? Niba ari uko biri, tekereza kuri Baruki, wari umwanditsi wa Yeremiya, utekereze no ku nama yuje urukundo Yehova yamugiriye.

11 Igihe Baruki yandikaga ubutumwa bw’ubuhanuzi, na we ubwe Yehova yagize icyo amubwira. Kubera iki? Kubera ko Baruki yari yatangiye kuganya no kwifuza ikintu cyaruta umwanya wihariye yari afite mu murimo w’Imana. Mu gihe Yehova yari amaze kubona ko Baruki yahinduye imyifatire, yamuhaye inama isobanutse kandi irangwa n’ineza agira ati “nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake; kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose.”—Yeremiya 36:4; 45:5.

12. Kuki twagombye kwirinda kwishakira “ibikomeye” mu isi?

12 Mbese, wiyumvisha ukuntu amagambo Yehova yabwiye Baruki yumvikanisha ko yari ahangayikishijwe cyane n’uwo mugabo wari usanzwe afite imico myiza, wari waramukoreye mu budahemuka kandi abigiranye ubutwari afatanyije na Yeremiya? No muri iki gihe, Yehova ahangayikishwa cyane n’abantu bakururwa n’irari ryo kwiruka inyuma y’ibintu byo muri iyi si batekereza ko bishobora kubahesha ubutunzi. Igishimishije ni uko, kimwe na Baruki, abenshi muri abo bemeye gukosorwa mu buryo bwuje urukundo n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka (Luka 15:4-7). Koko rero, ni byiza ko twese tumenya ko abantu bishakira “ibikomeye” muri iyi si nta cyizere cy’imibereho y’igihe kizaza bafite. Abantu nk’abo ntibabura ibyishimo nyakuri gusa, ahubwo ikibabaje kurushaho ni uko vuba aha bazarimbukana n’iyi si no kwifuza kwayo.—Matayo 6:19, 20; 1 Yohana 2:15-17.

13. Ni irihe somo tuvana ku nkuru ivuga ibyabaye kuri Baruki mu bihereranye no kwicisha bugufi?

13 Inkuru ivuga ibyabaye kuri Baruki inaduha isomo ryiza mu bihereranye no kwicisha bugufi. Zirikana ko Yehova atahise agira Baruki inama, ahubwo ko yayimuhaye binyuriye kuri Yeremiya, uwo Baruki yari azi neza amakosa n’inenge bye (Yeremiya 45:1, 2). Nyamara, Baruki ntiyahumwe umutima n’ubwibone; yamenye yicishije bugufi ko Yehova ari we soko nyakuri y’iyo nama yari agiriwe (2 Ngoma 26:3, 4, 16; Imigani 18:12; 19:20). Ku bw’ibyo rero, ‘nitwadukwaho n’icyaha’ maze tugahabwa inama twari dukeneye iturutse mu Ijambo ry’Imana, nimucyo kimwe na Baruki tujye tugaragaza ko turi abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, bazi gushishoza kandi bicisha bugufi.—Abagalatiya 6:1.

14. Kuki ari iby’ingirakamaro ko twumvira abatuyobora?

14 Nanone iyo tugaragaje imyifatire nk’iyo yo kwicisha bugufi, bifasha abatugira inama. Mu Baheburayo 13:17 hagira hati “mwumvire ababayobora, mubagandukire: kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu, nk’abazabibazwa: nuko rero, mubumvire, kugira ngo babikore banezerewe, kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.” Abasaza akenshi basenga Yehova babigiranye umwete kugira ngo abahe ubutwari, ubwenge n’ubushishozi bakeneye kugira ngo basohoze neza iyo nshingano itoroshye yo kuragira umukumbi. Nimucyo tujye ‘twemera abameze batyo.’—1 Abakorinto 16:18.

15. (a) Ni gute Yeremiya yagaragaje ko yari afitiye icyizere Baruki? (b) Ni gute Baruki yagororewe ku bwo kuba yarumviye abigiranye ukwicisha bugufi?

15 Biragaragara ko Baruki yahinduye imitekerereze ye, kuko nyuma y’aho Yeremiya yamuhaye umurimo utoroshye, wo kujya mu rusengero maze agasoma mu ijwi riranguruye ubutumwa bw’urubanza we ubwe yari yaranditse abubwiwe na Yeremiya. Baruki se yaba yaramwumviye? Yego rwose; ‘yabigenje nk’uko umuhanuzi Yeremiya yabimutegetse byose.’ Ndetse yanasomeye ubwo butumwa ibikomangoma by’i Yerusalemu, ibyo bikaba byaramusabye kugira ubutwari (Yeremiya 36:1-6, 8, 14, 15). Tekereza ukuntu igihe uwo murwa warimburwaga n’Abanyababuloni imyaka hafi 18 nyuma y’aho, Baruki yashimiye ku bwo kuba yararokotse bitewe n’uko yari yarumviye umuburo wa Yehova maze akareka kwishakira “ibikomeye”!—Yeremiya 39:1, 2, 11, 12; 43:6.

Kumvira byakijije abantu bari bagoswe

16. Ni gute Yehova yagiriye imbabazi Abayahudi bari i Yerusalemu igihe yagotwaga n’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 M.I.C.?

16 Igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 607 M.I.C., Imana yagiriye imbabazi abayumviye. Igihe haburaga gato ngo Yerusalemu ifatwe, Yehova yabwiye Abayahudi ati “dore, nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu ngo mwihitiremo. Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo; ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose, ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura” (Yeremiya 21:8, 9). Nubwo abaturage b’i Yerusalemu bari bakwiriye kurimbuka, ndetse no kuri uwo munota wa nyuma Yehova yagiriye imbabazi abamwumviye. *

17. (a) Ni mu buhe buryo Yeremiya yageragejwe mu bihereranye no kumvira kwe igihe Yehova yamutegekaga kubwira Abayahudi bari baragoswe ko bagombaga ‘kuyoboka Abakaludaya’? (b) Ni gute twakungukirwa n’urugero Yeremiya yatanze mu bihereranye no kumvira abigiranye ubutwari?

17 Kugira ngo Yeremiya abwire Abayahudi ngo bishyire mu maboko y’abanzi babo, byagerageje ukumvira kwe na we. Mbere na mbere, yari afite ishyaka ryo kurwanirira izina ry’Imana. Ntiyashakaga ko abanzi bayo barituka kuko bari kuvuga ko ibigirwamana byabo ari byo bibahesheje gutsinda (Yeremiya 50:2, 11; Amaganya 2:16). Ikindi kandi, Yeremiya yari azi ko igihe yari kubwira abantu ngo bishyire mu maboko y’Abanyababuloni, yari kuba ahaze amagara ye, kubera ko benshi bari kubona ko ari ubugambanyi. Ariko kandi, ntiyahiye ubwoba, ahubwo yarumviye avuga ibyo Yehova yari yamusabye kuvuga (Yeremiya 38:4, 17, 18). Kimwe na Yeremiya, natwe dutangaza ubutumwa budashimisha benshi. Ubwo butumwa ni na bwo bwatumye abantu basuzugura Yesu (Yesaya 53:3; Matayo 24:9). Bityo, nimucyo twiyemeze ‘kudatinya abantu,’ ahubwo kimwe na Yeremiya, twumvire Yehova tubigiranye ubutwari, kandi tumwiringire mu buryo bwuzuye.—Imigani 29:25.

Kumvira mu gihe Gogi azaba yagabye igitero

18. Ni ibihe bintu vuba aha abagaragu ba Yehova bazahangana na byo, bikazabagerageza mu bihereranye no kumvira?

18 Vuba aha, iyi si ya Satani yose uko yakabaye izarimburwa mu gihe cy’‘umubabaro mwinshi’ utarigeze kubaho (Matayo 24:21). Nta gushidikanya ko mbere y’icyo gihe no mu gihe cyawo, abagize ubwoko bw’Imana bazagerwaho n’ibigeragezo bikomeye bihereranye no kwizera ndetse no kumvira. Urugero, Bibiliya itubwira ko Satani, ari we “Gogi wo mu gihugu cya Magogi,” azagaba ku bagaragu ba Yehova igitero cya simusiga, agategura ingabo zivugwaho ko ari “igitero kinini n’ingabo nyinshi . . . , zimeze nk’igicu gitwikiriye igihugu” (Ezekiyeli 38:2, 14-16). Abagize ubwoko bw’Imana bazaba ari bake kandi batagira intwaro, bazashakira ubuhungiro mu “mababa” Yehova atanda ashaka kurinda abamwumvira.

19, 20. (a) Kuki byari ngombwa cyane ko Abisirayeli bagaragaza ukumvira igihe bari ku Nyanja Itukura? (b) Ni gute gutekereza ku nkuru y’ibyabaye ku Nyanja Itukura kandi tugasaba ubufasha binyuriye mu isengesho byatugirira akamaro muri iki gihe?

19 Ibyo biratwibutsa igihe Isirayeli yavaga mu Misiri. Yehova amaze guteza Abanyamisiri ibyago cumi byabashegeshe, ntiyanyujije ubwoko bwe mu nzira y’ubusamo yajyaga mu Gihugu cy’Isezerano, ahubwo yabanyujije ku Nyanja Itukura, aho abanzi babo bashoboraga kubagota bakabatera. Mu mikorere ya gisirikare, icyo gikorwa cyasaga n’aho kitari kubasiga amahoro. Iyo uza kuba uhari se, wari kumvira ibyo Yehova yavuze binyuriye kuri Mose maze ukamanuka iy’Inyanja Itukura n’icyizere cyinshi, nubwo wari kuba uzi ko Igihugu cy’Isezerano kiri mu kindi cyerekezo?—Kuva 14:1-4.

20 Iyo dusomye mu Kuva igice cya 14, tubona ukuntu Yehova yarokoye ubwoko bwe akoresheje imbaraga zitangaje. Mbega ukuntu inkuru nk’izo zishobora rwose gutuma tugira ukwizera gukomeye turamutse dufashe igihe cyo kuziga no kuzitekerezaho (2 Petero 2:9)! Hanyuma ukwizera kutajegajega gutuma twumvira Yehova, ndetse no mu gihe ibyo adusaba byaba bisa n’aho bidahuje n’uko abantu babona ibintu (Imigani 3:5, 6). Ku bw’ibyo rero, jya wibaza uti ‘mbese, nkora uko nshoboye kose kugira ngo nkomeze ukwizera kwanjye binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya, gusenga, gutekereza ku byo niga no kwifatanya buri gihe n’abagize ubwoko bw’Imana?’—Abaheburayo 10:24, 25; 12:1-3.

Kumvira bihesha ibyiringiro

21. Ni iyihe migisha igera ku bantu bumvira Yehova, ari muri iki gihe no mu gihe kizaza?

21 Ndetse no muri iki gihe, abantu bumvira Yehova mu mibereho yabo basohorezwaho amagambo yo mu Migani 1:33, agira ati “ariko unyumvira wese azaba amahoro, adendeze kandi atikanga ikibi.” Mbega ukuntu ayo magambo azaba afite ireme mu buryo butangaje mu gihe cy’umunsi wa Yehova wo guhora! Mu by’ukuri, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibyo nibitangira kubaho, muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora” (Luka 21:28). Birumvikana neza ko abantu bumvira Imana ari bo bonyine bazashobora gukurikiza ayo magambo bafite icyizere.—Matayo 7:21.

22. (a) Ni iyihe mpamvu abagize ubwoko bwa Yehova bafite yo kugira icyizere? (b) Ni ibihe bintu tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 Indi mpamvu yo kugira icyizere ni uko ‘Uwiteka Imana atazagira icyo akora atabanje guhishurira abagaragu be b’abahanuzi ibihishwe bye’ (Amosi 3:7). Muri iki gihe, Yehova ntahumekera abahanuzi nk’uko byari bimeze kera; ahubwo yashyizeho itsinda ry’umugaragu ukiranuka kugira ngo ajye aha abagize urugo rwe ibyokurya by’umwuka mu gihe cyabyo (Matayo 24:45-47). Ku bw’ibyo se, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twumvira uwo “mugaragu”! Nk’uko igice gikurikira kizabigaragaza, kumvira muri ubwo buryo biba bigaragaza imyifatire tugira ku bihereranye na Yesu, shebuja w’uwo “mugaragu.” Ni we “amahanga azumvira.”—Itangiriro 49:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Igitabo kimwe cyanditswe n’umuryango ushinzwe kurengera inyamaswa, kivuga ko nubwo akenshi “inkokokazi” zivugwaho ko zitinyatinya, “zirwanirira imishwi yazo ngo hatagira ikiyihungabanya zikagera n’aho zihasiga ubuzima.”

^ par. 16 Muri Yeremiya 38:19 havuga ko hari Abayahudi ‘bayobotse’ Abakaludaya maze ntibicwe, ariko bakajyanwa mu bunyage. Niba barabayobotse bitewe n’uko bumviye amagambo ya Yeremiya ntitubizi. Ibyo ari byo byose ariko, kuba bararokotse byasohoje amagambo uwo muhanuzi yari yaravuze.

Mbese, uribuka?

• Ni izihe ngaruka zageze ku Bisirayeli bitewe no kuba barakomeje kwigomeka?

• Ni mu buhe buryo abo Umwami Yowasi yifatanyaga na bo bamugizeho ingaruka, ari mu gihe yari akiri muto no mu gihe yari amaze gukura?

• Ni iki ibyabaye kuri Baruki bishobora kutwigisha?

• Kuki abantu bumvira Yehova batagomba guterwa ubwoba n’uko iyi si yegereje iherezo ryayo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Igihe Yowasi wari ukiri muto yayoborwaga na Yehoyada, yumviraga Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Incuti mbi zatumye Yowasi yica umuhanuzi w’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Mbese wari kumvira Yehova maze ukibonera imbaraga ze zitangaje zo gukiza?