Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, turamutse tuguze inzu y’irindi dini maze tukayihinduramo Inzu y’Ubwami, tuba twifatanyije mu bikorwa mpuzamatorero?

Ubusanzwe Abahamya ba Yehova birinda kugirana imishyikirano nk’iyo n’andi madini. Icyakora, n’iyo twabagurira ntibyaba ari ukwifatanya na bo. Bishobora gusa gufatwa ko ari igikorwa cyo kugura kirangirira aho. Itorero ry’Abahamya ba Yehova riba ryifuza kugura iyo nzu ntiriba ryifatanyije n’irindi dini runaka kugira ngo bubake ahantu bombi bazajya bakoresha muri gahunda yo gusenga.

Ni ibihe bintu Yehova abona ko kubikora biba ari ukwifatanya n’andi madini? Zirikana inama intumwa Pawulo yatanze agira ati ‘ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye: mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali; cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa? Nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye; nanjye nzabakira’ (2 Abakorinto 6:14-17). Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ibyo ‘kwifatanya’ no ‘kubana’?

Biragaragara neza ko kwifatanya Pawulo yavugaga kwari gukubiyemo gusenga no kugirana imishyikirano yo mu buryo bw’umwuka n’abasenga ibishushanyo n’abatizera. Yabwiye Abakorinto ko batagombaga “gusangira . . . ibyo ku meza y’abadayimoni” (1 Abakorinto 10:20, 21). Bityo rero, kwifatanya mu bikorwa mpuzamatorero ni ukwifatanya n’andi madini muri gahunda yo gusenga cyangwa yo kuyoboka Imana (Kuva 20:5; 23:13; 34:12). Iyo tuguze inzu yakoreshwaga n’irindi dini, tuba twishakira gusa inzu tuzahinduramo Inzu y’Ubwami. Mbere yo kuyigira Inzu y’Ubwami, turabanza tukayivanamo ibintu byose byakoreshwaga mu gusenga kw’ikinyoma. Iyo imaze gutunganywa, yegurirwa Yehova maze igakoreshwa gusa mu bihereranye na gahunda yo kumusenga. Ugusenga k’ukuri ntikwafatanya n’ukw’ikinyoma.

Mu gihe tuvugana ibyo kugura iyo nzu, hagomba kubaho imishyikirano mike gusa; kandi igomba kwibanda gusa ku bihereranye n’ubuguzi. Abagize itorero rya Gikristo bagombye kuzirikana umuburo watanzwe na Pawulo wo kwirinda ‘kwifatanya n’abatizera badahwanye.’ Nubwo tutumva ko dusumba abo tudahuje ukwizera, twirinda kwifatanya na bo cyangwa kuba twagana ugusenga kwabo. *

Bite se ku bihereranye no kuba itorero ryakodesha inzu y’idini runaka? Ubusanzwe, gukodesha byatuma abagize iryo torero bagirana imishyikirano ya buri gihe n’abo muri iryo dini, ibyo bikaba bigomba kwirindwa. Nubwo byaba ari ugukodesha iyo nzu umunsi umwe gusa, inteko y’abasaza yagombye kureba ibi bikurikira: mbese, hazaba hari ibishushanyo cyangwa ibimenyetso by’idini imbere mu nzu no hanze? Ni gute abantu bo muri ako gace babibona mu gihe twaba dukoresheje iyo nzu? Mbese, mu itorero hari umuntu uzasitazwa n’uko dukoresheje iyo nzu (Matayo 18:6; 1 Abakorinto 8:7-13)? Abasaza babanza gusuzuma ibyo bintu maze bakaba ari byo bashingiraho bafata umwanzuro. Nanone bagomba kuzirikana umutimanama wabo n’uw’abagize itorero muri rusange mu gihe bemeza niba bashobora kugura iyo nzu maze bakayihinduramo Inzu y’Ubwami.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Niba ushaka ibisobanuro ku bihereranye no kumenya niba bikwiriye ko umuntu yakwifatanya mu bikorwa by’ubucuruzi n’imiryango itemerwa na Yehova, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1999, ku ipaji ya 28 n’iya 29.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Iyi nzu yahoze ari isinagogi, yaraguzwe maze ihindurwamo inzu y’Ubwami